Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twahawe impano y'ubuntu, yitwa agakiza, kugashaka n'ukwihana ibyaha. mu mbaraga z'ijuru tugatabarwa agakiza kakatugeraho. turusheho gusenga, kuko ariyo nzira yonyine tunyura tukavugana n'Imana.
.
Duheruka Jeipher atwawe n'abagabo tutazi. ese bamujyanye he? Chris na Anitha Lopez nabo, twasize bavugako bagiye mu buhinde, ntucikwe.
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@Holly power stories here.*
.
.
Tutangiriye i Kigali, ni mu masaha ya mu gitondo, ni ku ishuri, Jack na Egide bari kuganira ariko bisankaho badashaka ko abandi babumva. bari kuvuga gacye bishoboka.
Jack ati:" niba ubizi neza ko na Police yabatinye, ndumva nawe wareka kubijyamo, ntambaraga zindi zikuri inyuma."
Egide ati:" merukana na data, ahari ntaramenya ubwenge. nari muto cyane pe, gerageza kwibuka nkaheba. njye rero kuko ntamuzi, ntakibazo mfite."
Jack ati:" nonese ikibazo n'ikihe kigiye gutuma ubyishora mo?"
Egide ati:" Jack mama afite ikiniga. yabayeho ababaye kugeza nubwo yabuze uwo atakira. ajya mu bayobozi, ukagirango ahari ntibamuzi nkumuturajye wabo."
Jack yatuje ho, nyuma ati:" hari igitekerezo ariko....Abo bagabo urabazi? kuko kujya imbere ya papa James, ukumumbwira ngo wicishije data ntacyo mupfa nawe yakwica. ikindi niwe wenyine uzi, abandise uzababwirwa nande?"
Egide ati:" Jack sindi umwana ngo mubuke, ahubwo ngiye kubyinjiramo neza nitonze. njye sigiye kukubeshya, nzemera jye no mugipolice, ariko mbiri mbiri bazaryozwa ubuzima bambuye data."
Jack ati:" Bundise uzanze akiriho?"
.
.
Kurundi ruhande, ni mu mugi mukuru w'igihugu cya Philippine, MANILA, ni mu gace kita ST DEPOSITO UNDERGROUND. gusa ninyuma gato y'umugi wa Manila. hafi aho hari inyubako ihari, niyo Jeipher yakangutse yibonamo. kubwo amahirwe, yasanze ataboshye ahita ahaguruka, kureba imbere mu kirahure, yasanze Akanji na Vicky bari kubahondagura baboshye, ntumbaze ngo bahageze bate. Jeipher yagerageje guhamagara ba Vicky, ariko ijwi ntiryagerayo. yakomeje kubareba uburyo bari gukubitwa, atangira kurira atari nawe biriho. akiraho yumvise ijwi inyumaye, riti:" bakosheje, bakora amakosa bakwiye guhanirwa ibyo bakoze."
yumvise asa nkaho arizi, neza neza ryasaga nkiryo umudamu, wakundaga kubatuma kuri misiyo, akoresheje telephone, cyangwa se isaha. yahise akebuka, kumbe ni Mrs Polio, twe turamuze, gusa Jeipher we ntawe azi. Polio yaramwegereye, ati:" nabwo twari guhura muri ubu buryo nawe ni uko gusa uri umunyamahirwe, ukaba umwana wanjye nkunda. abenshi banzi nk'umudage, ariko siko biri ndi umuhinde, nkaba n'umubyeyi wawe ugukunda."
Jeipher wari watunguwe n'amagambo Polio arikuvuga, ati:" ariko wambwiye ibindi ariko ukankuraho ayo magambo ngo uri umubyeyi wanjye. ni uko se mwanandukanyije nabo?"
Polio yahise amufata ukuboko, amuzana ahari indorerwamu nini, ati:" reba, turasa kandi neza. tureba kimwe, mukobwa wanjye Venira Jeipher."
Jeipher acyumva aryo zina Venira, yatangiye kwibuka ubwo hari mu masaha ya mugitondo, mu rugo rumwe, afite imyaka 17, hari umumama wari umurimbere gusa batarebana wamubwiraga ati:" mukobwa wanjye dore turi abakene kubona ibyo kurya biratugora, bahora batuvuma ngo turasabiriza, twambara imyenda icitse."
Jeipher kumva ayo magambo yatangiye kurira, asubiza uwo mumama ati:" mama ngiye kwiyahura."
Umumama yahise ahindukira neza ni Polio, aratambuka umufata kurutugu, ati:" oya ntampamvu yo kwiyahura. ahubwo tugiye gushaka ubuzima. kandi ndagusezeranya ko, nubwo inzira tugiye guca yuzuye imifatangwe, ariko humpura ndagusezeranyako tuzabaho ubuzima buryoshye."
Jeipher ati:" nonese mama ugiye kujya he?"
Polio ati:" ni Business mwana wanjye giyemo. gusa nanone sinagusiga aha wenyine, ahubwo mukobwa wanjye, hari amarushanwa y'ubwiza, ndagirango uyajyemo. dore nakuguriye imyenda wowe jya muri ayo marushanwa nanjye jye muri iyo business, tuzahura twembi dufite amafaranga dukore busines yacu kuko tuzaba twabonye igishoro."
Jeipher ati:" nonese ayo marushanwa arabera he?"
Polio ati:" new delhi."
Jeipher ati:" nonese ndagenda n'iki?"
Polio ati:" wihangayika urajyana nabariya bagabo mu modoka, kandi bazakurinda paka amarushanwa arangiye."
baganiraga inyuma hahagaze abagabo babiri, Jeipher yemera kujyana nabo, Polio ati:" mwana wanjye dore ngiri ijambo tuzahura twembi tubwirana kugirango tumenyane.Nzakwita Venira, unyite Verani, kugirango menyeko ari wowe."
uwo munsi nibwo batandukanye, arinawo munsi Jeipher yajyanywe aho acururizwa akajya asambanwa umunsi ku munsi nyina yaramubeshye ko ari amarushanwa y'ubwiza agiyemo. yarabyibutse byose ararira, atuje ati:" Verani."
Polio ati:" byiza cyane kuba unyibutse mwana wanjye. nagirango nkubwire ko mama wawe wigikundiro, si nyiri umukene, ahubwo ndi umwe mububashywe ku isi hose."
Jeipher ati:" nibyiza ariko mfite icyo nshaka kukubaza. kubera iki? kubera iki watumye nishora mu busambanyi, nkirirwa nyina za porno, kandi ubizi neza unama amategeko? kubera iki wanumaga gusambana amahanga yose, kandi ubizi neza ko ari bibi? kuki wamatiraga gukuramo inda kandi ubizi neza ko ari bibi? kubera iki, wantumaga kwica abantu, kandi ubuzi neza ko ari bibi? kuki wanyangirije ubuzima mama?"
yavugaga arira, kuburyo n'ijwi ryagezeho ntiryabasha gusohoka.
Polio nawe yihanaguye amarira ati:" mwana wanjye, byose byari ukugirango tugire amafaranga menshi. none twarayabonye."
Jeipher ati:" ceceka. ceceka aho rwose. waramemukiye ubyumve umbera nkanyina wundi, nako naba nawe."
Polio yabuze icyo yavuga, nyuma ati:" mwana wanjye, ihangane ntibizongera ukundi. ubu ugiye kumba hafi kandi ntuzogera kubabara."
Jeipher yararize, nyuma arakebuka, kureba ahari Vicky na Akanji, abona benda kwicwa n'inkoni, umubiri wose wuzuye amaraso, ahita afata Polio ati:" niba koko uri mama, kandi ukeneye ko nkuba iruhande, kiza bariya."
.
.
kurundi ruhande,ni muri Blacksite hotel, niho Chris yibereye, nkubusanzwe ariyicariye, ari gutekereza ibitandukanye, arinako kandi kuruhande inyuma ye, Anitha aryamye kandi asinziriye.
uwo mwanya, yahise afata telephone ahita ahamagara Lina."
Chris ati:" allo Lina, ni Chris, umeze ute se?"
Lina ati:" meze neza wowe se?"
Chris ati:" ntabwo ndagukumbuye."
Lina ati:" nanjye pe, nanjye ndagukumbuye. ubuse uri mu buhinde cyangwa uri mu mahanga?"
Chris ati:" ndi kuri Blacksite hotel."
Lina ati:" ariko bundi iyo Blacksite hotel iherereye he?"
Chris ati:" ntaho uzise?.."
yarameze nkugiye kuhamumbwira, gusa ariko ahita ahibagirwa, Lina ati:" twagerageje kuyihiga njye na mugenzi wanjye, ariko twarayibuze, twarabaririje uwo tubajije akaduseka, sha ngo iyo hotel ntibaho."
Chris ati:" ariko ibaho pe."
Lina ati:" ntabwo wahamenya."
Chris ati:" ko nshaka guhura nawe se hari ikibazo?"
Lina ati:" ntakibazo pe. kurikiza ibi giye kukubwira ubundi turavugana uko tubonana. genda ujye ahantu hari amazi, winike igitambaro mu mazi hanyuma n'ikimara gutoha, ukizirike mu mugongo ubundi umpamagare."
Chris yahise ahaguruka aragenda arabikora nyuma ahamagara Lina, Lina ati:" niba warangije sohoka uze hanze."
Chris yasohotse yiruka akigera hanze, asanga haparitse amamodoka menshi. Lina ati:" new delhi kukibuga kindege niho duhurira."
Chris yinjiye imodoka afata inzira aragenda."
Anitha we aho aryamye yarakangutse, akanguka ahamagara Chris, araheba ako kanya telephone irasona, uhamagaye ati:" umva Anitha, Agent mwari kumwe aburiwe irengero kandi aburiye mu iyo nzu, haguruka umushakishe."
.
.
Kurundi ruhande, Jeipher wakomeje kwiginga mama we Polio, ngo akize Akanji na Vicky, Polio arangije afata telephone arahamagara ati:" ki.......................................................................Loading episode...33
.
Ijambo ritangizwa ki... uyu Polio agiye kuvuga ni irikiza Vicky na Akanji, cyangwa n'iribicisha? ntucikwe.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments