Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
AMAHITAMO Y’UMWAMI GISA
.
Episode 18.
.
Duheruka abari bagiye kwica Bambi aribo bapfuye.
.
Inkuru ya Chris nandi Ishimwe.
.
Gisa amaze kumenya ko Umwamikazi yishe Bambi yasohokanye akababaro kenshi cyane, Sola aramubona abona agarukanye agahinda kadasanzwe yikangamo aramwegera aramufata.
Sola ati” Gikomangoma Bambi arihe uramubonye
Gisa aho kuvuga aricara ararira cyane,
Sola biramucanga nawe yikangamo ati” Mwami wajye niki kibaye kuri Bambi?
Gisa araceceka ntavuga ahubwo agahinda karushaho kumwica.
Sola aramunyeganyeza cyane amubaza ikibaye kuri Bambi.
.
Uwo mwanya Umwamikazi aza hanze yarakurikiye Gisa ageze hanze abona arikumwe na Sola, Sola nawe arimo kumunyegeza amubaza aho Bambi ari.
Umwamikazi arabegera areba Sola atI” Wagakobwa we mvira kumuhungu niba ushaka Bambi musange iyo yagiye.
Sola ahindukirana Umwamikazi ati” Wamwishe>
Umwamikazi ati” Nica nde?
Sola ati” Arihe?
Umwamikazi ati” Ariko wa gakobwa we waba uzi uwo urimo kuvugisha gutyo!
Sola nawe avugana agahunda n’Umujinya ai” Uwo waba uriwe wese ntacyo bisobanuye imbere y’inshuti yanjye.
Umwamikazi ati” Eeeeh ushatse kuvuga Bambi afute agaciro kuruta Umwamikazi?
Sola ati” Nyine aragafite cyane kubera we muri we harimo umutima ntago ari nkawe.
Umwamikazi biramurakaza cyane maze ahita abwira abarinzi be ngo bafate Sola bamujyane bamufunge.
Bagiye kumufata Gisa ahita yitambika ati”Hagire umukoraho.
Umwamikazi ati” Gisa uwo mukobwa akwiye guhanirwa gusuzugura Umwamikazi.
Gisa ati” Ntawe asuzuguye hano arimo kubaza aho inshuti ye iri.
Umwamikazi ati” Ariko wumvise amagambo avuze?
Gisa ati’ Nayumvise Mama. Kandi ndamwumva cyane buri wee agira umuntu w’agaciro kuri we.
Umwamikazi ati”Arahanirwa amagambo ye rero.
Gisa ati” Oya.
Umwamikazi areb Gisa ati” Wakuze ukaba umugabo ariko!
Gisa ati’ Ndiwe Mama ariko ibyo wakoze ntago nzigera narimwe mbikubabarira. Bambi niwe mahitamo yanjye ubuzima bwanjye bwose.
Umwamikaz agwa mu kantu ati” Uvuze ngo!
.
Bakiri aho hari uwo babomye agarutse mu Bwami. Bambi mwenyewe arigarukiye. Bose baramubinye baratangara cyane, Umwamikazi we ashya ubwoba agwa mu kantu yibaza uburyo Bambi yaba agarutsemo kamdi yarazi ko yamaze gupfa byarangiye.
.
Gisa kwifata biranga ahita yiruka agenda amusaganira amugwamo Umwamikazi areba. Sola nawe asanganira Bambi n’ibyishimo byinshi armugwamo.
Umwamikazi arabareba biramurya cyane arababaa bikomeye ahita anava aho aragenda. Ataragera kure Bambi aramubona aramuhamagara.
Bambi ati”Buretse gato Mwamikazi wanjye!
.
Bambi atera intamwe aramwegera ati” Ndagushimiye ujye ukomeza ushyire umuhate mu rwango rwawe ahari igihe kizagera ugire icyo ugeraho.
Umwamikazi ati” Wivugira amanjwe imbere yanjye.
Bambi ati” Yeg ni amanjwe pe ariko amanjwe ahinduka ikota ityawe kuri wowe. rega nta muhoro wagera igiti cy’Imbuto nziza. Igihe kimwe ahari imana icyigutije igihe uzabisobanukirwa. Uzakomeza unyange ariko njye mu mutima wanjye urukundo nkukunda ruzakomeza rugwire. Kubera ko kunyanga kw’abanzi banjye bikomeza kumbera imbaraga.
.
Umwamikazi aragenda,
Gisa aahita aza sanga Bambi aramufata amureba mi maso
Gisa ati” Ushaka kumenya ubudasa bw’umuntu urugero rwiza yarufatira kuri wowe. Bambi itandukaniro wifitemo rikomeza gutua uba udasanzwe mu bandi. Rwose amahitamo yanjye ntakwibeshya kwigeze kubamo.
Bambi aramure ba maze aramwenyura. Areba Sola abona yazenze amarira kumaso.Bambi ahita ajya gufata Sola aramuhobera cyane,
Bambi ati” Ndi hano ntacyo nabaye.
Gisa ati’ Ubundi byagenze bite?
Bambi ati’ Umjyanama w’Umwami n’Umwamikazi baribagambaniyeubuzima bwanjye. Ariko kwirinda nicyo kintu cya mbere Data yantoje.
Gisa aramureba cyane amwishimiye arumva amufitiye ubwuzu budasanzwe.
.
Gisa atI” Bambi wakwihangana ukampobera?
Bambi aramureba gusa.
Gisa ati’Ndakwinginze bikore.
Sola areba Bambi ati”Bambi kuri iyi nshuro ihangane wifate nk’abandi bigore maze umuhobere ibyo gusa basi.
Bambi ati” Uramushigikiye koko
Sola ati” Aha ho ndamwumva cyane rwose.
.
Bambi areba Gisa maze arabyemera barahoberana hashira akanya. Sola arabareba araseka. Uwo mwanya ibindi bikomangoma bicaho bibona Gisa arimo guhoberana na Bambi
Ntare ati” Dore rwa ruraya.
Rutare ati” Nyamara uriya mukobwa nubwo umutuka ariko warumuguyeho,
.
Umwamikazi yarakaye cyane arim kwitonganya cyane yibaza ngo uriya mukobwa arinzwe niki.
.
Bambi amaze guhoberana na Gisa aramureka.
Gisa aramushima ati” Urakoze cyane. uri umugore uteye amatsiko pe.
.
Bambi ahita afata Sola barigendera, Gisa asigarana akanyamuneza asigara aseka abareba uko bagenda.
Gisa ati” Bami igihe kimwe ndabizi ko imibiri yacu izaba umwe.
.
Baraje baza mu kazu kabo,
Sola ati” Bambi maze kubona ko ntacyo uzaba Imana ziguhagazeho.
Bambi ati” Nta muntu warema iherezo ry’undi muntu baba bibeshya cyane.
Sola ati” Umva bambi hari icy o nabonye.
Bambi aramureba ati” Wabonye iki
Sola ati”Gisa aragukunda koko.
Bambi araseka ati” Ubwo nawe uraje,’
Sola ati”Umva nabyiboneye . yarize nk’agahinga ubwo yakuburaga. Yarize nk’umwana.
Bambi yicara kuburiri.
Sola akomeza kumubwira ati” Ibaze kubona umuntu w’Umugabo noneho w’icyubahiro nka kiriya arira nk’umwana.
.
Bambi arabyumva
Sola amwicara iruhande Bambi aramureba ati”Sola ndumva utangiye kudohoka kandi njye ntago byambaho.
Sola ati”Nawe ushobora gusanga umukunda.
Bambi aabiseka maze ahita ahaguruka ati”Reke nigire mu kazi.
.
Igihe gikomeje kwicuma.
Ryera wari waragiye yagarutse I bwami aza aita ajya kureba Zaheni.
Zaheni ati’ Ryera warakoze cyane.
Ryera ati” Ese niki ugiye gukora?
Zaheni ati; Vuba uraza kucyimenya kandi ukomeze ube mu ruhande rwanjye uzabibona umugisha wo kuva ku izina ryo kuba umuja hano.
.
Ryera ati’ Haricyo yambwiye rero.yarambwiye ngo icyo ushaka cyose uzagikora bikunde ariko ngo ikirere cyafungukiye umwari kandi ngo ntacyo wakora ngo ukizibe,
Zaheni ati” Ibyo se bishatse kuvuga iki?
Ryera ati” Sinamenye ibyaribyo ntiyansobanuriye nanjye yambwiye ko atarinjye bugenewe.
Zaheni ati” Ngo ikirere cyafungukiye Umwari
Ryera ati’ Yego.
Zaheni ati” Umva igire mu kazi kawe.
Ryera arigendera.
.
Tuze mu nzu y’Igikomangoma Gisa ararwaye ameze nabi cyane.
Macanda ati” Ese njye kureba Umuganga?
Gisa ati”Umuganga mureke.
Mcanda ati” None biragenda gute ko ubna umeze nabi cyane.
Gisa ati” genda ushake Bambi.
.
Macanda ajya gushaka bambi amubwira ko Gisa ameze nabi cyane amukeneye.
Bambi yaje yiruka cyane aza kureba igikomangoma, Bambi areba uko ameze amukorakoraho ahantu hose aramwumva.
Gisa aramufata ati”Ese twagumana
.
Comments