logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
,
Twaherutse Rugira na Bambi bageze ahantu kumusozi mu gashyamba,Rugira avuga ko ariho baje kunguranira ibitekerezoariko bury yariywitwaye umusirikawe w’imiheto yagambiriye kwica Bambi.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Uko bakaje aho kumusozi Bambi akomeza ariko kwibaza impamvu aria ho baje kuganirira. 
Rugira aramureba ati” Ese ko mbona ufite ikhe kibazo?
Bambi ati” Ndimo kwibaza impamvu twaza kuganirira inaha. Ese I bwami ntahandi hantu hatuje twarikuganirira?
Rugira ati” Bambi tuje kuganira ku ibanga rikomeye kandi hariya mu bwami haba amatwi menshi cyane yumviririza udashobora no kumenya ngo nihe ari nihe atari.
Bambi aramureba.
Rugira ati” Niyo mpamvu Umwami yavuze ngo uze kujya kure cyane ahantu hibanga.
.
Bambi arabyumva,
Tuze mu Bwami mu nzu y’Umwamikazi arimo guhamagara Umuja witwa Rusi. Rusi aza imberey’Umwamikazi.
Umwamikazi aramureba ati” Ryera arihe ko namubuze?
Rusi ati” Ntago nzi iyi yagiye.
Umwamkazi ati” Ntaho uzi?
Rusi atI” Ntaho nzi Mwamikazi wanjye.
Umwamikazi ati” Bwira Maherena aze hano.
.
Rusi ajya gushaka Maherena. Mahera niwe ushinjwe abaja bose bakora I bwami. Rusi amubwira ko Umwamikazi amushaka.Maherena aritaba.
.
Kurundi ruhande Gisa nawe arimo gushaka Bambi yamubuze. Aza aho Sola akorera ngo amubaze Sola aza kuvuga nawe.
Gisa ati” Bambi arihe ko namubze ahantu hose?
Sola ati” Ntago se muri kumwe
Gisa ati’ Iyo nza kuba ndikumwe nawe mba nje kumukubaza se
Sola ati” Sinzi aho ari. Ahubwo ubwo niba mutarikumwe nange ngize ikibazo cye.
.
Tuze ku musozi
Bambi na Rugira bageze ahantu heza bakwicara bakavugana.
Rugira areba Bambi ati” aha ndabona ariho heza twakwicara.
Bambi arahareba abona nibyo bahicara ariko hepfo yaho ni mumpanga y’umusozi hasi hakaba isumu nini y’amazi atemba.
.
Bambi araharebaaaaa.
Rugira ati” Cyangwa ntago uhakunze?
Bambi ati” Oya ntakibazo .
.
Bambi aricara, Rugira mbere yo kwicara abanza kureba hirya no hino abona wa munyamwambi we yazanye hirya mu biti maze abona kwicara.
.
Tugaruke mu Bwami.
,Maherena ahagaze imbere y’Umwamikazi.
Umwamikai ati’ Ryera arihe ko namubuze
Maherena ati” Ryera yagiye iwabo .
Umwamikazi at” Ngwiki? Yagiye iwabo agenda atavuze?
Maherena ati” Yaje kunsaba uruhushya. Yambwiye ko iwabo habaye ikibazo gikomeye.
Umwamikazi ati” Arik yagombaga kugenda abanje kumbwira.
Maherena ati” Mwamikazi umbarire kuba nahise muha uruhushya. Ariko pe nabonye akababaro afite bituma ndumuha nihuse cyane.
Umwamikazi ati” Yagize ikihe kibazo?
Maherena ati”Yapfushije Nyirakuru we.
Umwamikazi arabyumva.
.
Ryera bavuga arimo kugenda arimo guca agantu mu ishyamba ryinzitane rigoye cyane. amaze kurenga iryo shyamba agera ahantu heza humutse arakomeza aragenda.
Hari akazu yagezeho hanze hicaye umukecuru ukuze cyane w’impumy witwa Sesoni.
Ryera amugeze agiye kuvuga umucecuru ahita amuca mu ijambo ati” Ndakuzi nzi n’icyikugenza.
Ryera ati” Ndinde
Sesoni ati” Ngiye kuguhanira gushidikanya kwawe.
.
Ako kanya haza imizi ibiti ihambira Ryera aramukunjakunja Ryera yikangamo ubwoba buramwica.
Sesoni amuza imbere ati” ubwo ubona nta maso ngira ariko ndareba..
Ryera ati” Ngaho ndekura urabizi ko ndi intumwa.
Sesoni ati” Ni wowe wikuramo aho Ryera we,
Ryera yumva umucecuru azi amazina ye koko
Sesoni ati” watumwe na Zaheni nicyo ashaka ndakizi.
Ryera ati’ Ngaho mbabarira gushidikanya kwanjye.
.
Ikivuga atyo ya mizi y’ibiti iramurekura.
Ryera ati” None ni gute ubasha kubona kandi ntamaso ugira.
Ako kanya haza inyoni y’inyombya imbere ye Ryera arayireba ahuza amaso nayo maze ahita areba Sesoni,
Ryera ati” Bivuze ngo urebera mu maso y’iyi Nyoni.
Sesoni ati”Wibaza menshi muko. Ahubwo mpereza ibyo baguhaye ngo umpe.
.
Ryera amuhereza agapfunyika,, Sesoni aragafata akarungurukamo.
.
Tugaruke mu Bwami. Gisa na Sola baracyashakisha Bambi ariko ntawe babona. Byabacanze.
Sola ati” None niba atari mu bwami yagiye he?
Gisa ato” nonese ubu yaba yavuye mu Bwami?
Sola ati” Ntago yagenda atambwiye kandi nanjye sinasigara.
Gisa ati” Ubuse arihe ndumva mpangayitse cyane.
Sola ati” Ariko Bambi afite abanzi benshi hano. Kandi na Mama wawe abarimo.
.
Gisa abitekerejeho ahita atekereza kujya kureba Umwamikazi.
.
Sasa Ntare nawe arafnguwe ageze hanze araseka cyane arishima.
Ntare ati” Bambi ndaje umbone.
Rutare aza kumufata ati” Muvandi banguka Mama aragutegereje kandi yatatse ibyo kurya ukunda.
Ntare ati’ Ka karaya karie
Rutare ati” Umva Bambi ba umuretse.
.
Bava aho bahita bajya mu rugo banyurana na Gisa arimo kujya kureba Mama we bararebana.
Ntare areba Gisa araseka ati” Gisa cya kiraya cyawe ukibwire ko ngiye kucyizira.
Gisa agira umujinya ahita afata Ntare amukubite ingumi bagiye guserera cyane Rutare ahita yitambika 
Rutare ati”Umva mureke kurwana.
Gisa areba Ntare arakomeza arigendera.
Ntare na rutare barakomeza nabo bajya kureba Mama wabo Zaheni.
.
Gisa aba ageze ku Mwamikazi asanga arimo kunywa inzoga arishimye.
Gisa ati” Mama Bambi arihe
Umwamikazi araseka ati” Ubwo uje nkiyagatera guty uje kumbaza Bambi?
Gisa ati” Arihe
Umwamikazi araseka ati” Ese wa mwana we ndinyina wa Bambi kuburyo waza umumbaza.
Gisa ati” Uzi aho ari wamukoze ibiki?
.
Tuze ku musozi aho Bambi ari arimo kuvugana na Rugira.
Bambi ati” Ariko aho twahereye bite ko wagiye uvuga ibintu bidasobanutse?
Rugari ati” Ahubwo sinabaza ukuntu wowe utarimo kubyumva kandi bisobanutse?
Bambi ahita ahaguruka na Rugira arahaguruka . Kumbe umunyamwambi we tayali yamaze gushyira Bambi mu gipimo.
.
Tuze kuri Ryera na Sesoni.
Sesoni avuye mu kazu ke maze ahereza Ryera agafu.
Sesoni areba Ryera ati”Ubwire Zaheni ko ikirere cyafungukiye Umwari izuba rikamura adashobora kuzakiziba. Umubwire ko azakora ibyo ashaka byose bigacamo ariko ko atazigera akiziba.
Ryera ati”Ko ntasobanukiwe.
Sesoni ati” Hosh genda wa gakobwa we n’ubundi ubwo butumwa siwowe bugenewe.
Ryera afata urugendo rwo kugaruka I bwami.
.
Tuze kuro Gisa n’Umwamikazi ati” Gisa uriya mukobwa mwobagirwe. N’ubundi ntazigera agaruka hano.
Gisa arikana ato” Mama uravuga ibiki ngo ntazigera agaruka hano?
Umwamikazi arahaguruka ati” Namugukijje kuko yaramaze kuroga ubwonko bwawe.
Gisa arababara afata mama we ati”Mama wakoze ibiki wamukoreye ibiki?
Umwamikazi ati” Ugiye guhangara se ukubite mama wawe ? Gisa mba nkwiteyeho cyane niyo mpamvu nagukijije ikibi. Ubu tuvugana Bambi yamaze kugera ikuzimu.
Gisa agwa mu kantu ati” Mama wamwishe?
Umwamikazi ati” Byarangiye kandi tuza ukomze ubuzima bwawe.
Gisa yarababaye acika intege cyane.
.
Tuze kuri Bambi aracyavugana na Rugira.
Rugira ati” Bambi wishaka kugenda ntacyo tugezeho kizima.
Bambi ati” Njye ndumva bidasobanutse ndagiye.
.
Kandi bahagaze kumpanga.
Umusirikare atamika umwambi Rugira arabibona ko Bambi agiye kuraswa maze arakomeza aramujijisha.
.
Tuze mu rugo rwa Zaheni nawe arimo kwishimana n’abana be mwibuke nabo ni Ibikomangoma.
Ntare ati” Ariko Mama Umwami buriya twe aradukunda.
Zaheni ato” we arabakunda. Ariko umwamikaz ntago abakunda n’umuhungu we.
Rutare ati” Bivuze ngo igihe Gisa azaba amaze kuba Umwami dushobora kuzaba mu bibazo.
Zaheni ati” Cyane ariko vuba byose biiye gukemuka ntimigire ikibazo.
Ntare ati” Ugiye gukora iki Mama!
Zaheni araseka ati” Hagiye kuba agatendo mwe mue mutuje gusa.
.
Tugaruke kuri Bambi na Rugira, Umunyamwambi yafoye umwambi harabura gato ngo awurekure.
Bambi areba Rugira cyane mu maso asa n’umubonamo ikintu kitari cyiza maze bambi ahita amufata aramuhindukiza umusirikareuko yakarekuye umwami ufata Rugira mu gatuza uragashwanyuza, Bambi nawe ahita akora mu mufuka vuba akuramo kamwe mu twuma akunda kuba afite agatera umujugu gafata wa musirikare karamurangiza, Rugira uko yakarashwe arahanuka agwa iyo hasi mu mpanga arashwanyagurika.
..

Comments