logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Gaju n’abandi bagororerwa   bagiye gukora imirimo ifitiye Igihugu akamaro maze ahura na Bambi amubwira amagambo mabi cyane.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Mu nzu Bambi na Sola babamo barabyutse barimo kwambara imyamabaro y’ akazi ngo bajye mu kazi.
Sola areba Bambi ati” Ese  Bambi uba ubona Gisa atagukunda?
Bambi ati”   Ashobora  kuba angirira amarangamutima  gusa ntaho bihuriye n’urukundo.
Sola ati” Nonese amarangamutima siyo gisobanuro cy’urukundo.
Bambi arasseka ati”Nawe winsetsa rwose! Amarangamutima ntago aba asobanuye urukundo.  Ahubwo  urukundi nirwo rurema amarangamutima.
Sola ati” Njye aho ndumva aho bicanze.
Bambi ati”Oyaaa byigucanga ahubwo sobanukirwa kugira ngo utazagwa mu moshya yo kwitiranya ibintu.  Utazabwira ko Umusore wakweretse amarangamutima ngo wibwire ko yagukunze
Sola arabyumva.
Basoje kwambara Bambi ashaka igitambaro ye ajya yitega. Arakibona atangira kucyitega mu mutwe.
Sola ati” Bambi  icyo maze kubona uba usobanukiwe ibintu byinshi.
Bambi ati” Iyi si yacu   iba umwarumu mwiza kuri buri wese  ubasha kureba akitegereza cyane,
Sola ati” Nanjye nkeneye kwiga nkamera nkawe.
Bambi araseka ati” Ntago bajya bamera kimwe ariko nawe  ushobora kwiha intego yawe n’icyeerekezo wumva ushaka ibyo bikubera itangiriro ry’ubumenyi.
Sola ati” Uravuga  ukuri.
Bambi ati” Njye ndagiye.
Sola ati” Nanjye ndasoje reka dusohokane.
Bambi ati” Ese hariya ukorera bagufata neza.
Sola ati” Karire niwe uba utanyishimiye ariko Mulisa we amfata neza neza.
.
Bava aho buri wese ajya mu mirmo ye.
.
Tuze kurundi ruhande, Umwamikazi ari mu kagareke  kajya gakurrwa n’ifarashi hari aho arimo kujya arikumwe n’abarinzi be bamurinda.
Hari urugo yajeho arinjira bamuha ikaze.
.
Kurundi ruhande Igikomangoma Gisa nacyo kigiye koga kigeze aho cyogera gisanga harimo amazi ashyushye ameze neza kandi arimi ibyatsi. Abyibazaho ati” Ese ibi byatsi biba  biri muri aya mazi ni bwoko ki bisobaniye iki?
Uwo mwanya Bambi azanya ibyo kurya ategera ameza. Asoje kuyategura Gisa aba avuye koga Bambi agiye gusohoka Gisa aramwitambika Bambi aramureba.
Bambi ati” wampa inzira nkagenda ko nifitiye akazi kenshi.
Gisa ati” Hari icyo nshaka gusobanukirwa
Bambi ati”Iki
Gisa ati” Biriya byatsi iba washize amazi yanjye nibihe
Bambi ati” Uriya ni  umuti ese wumva utagufasha?
Gisa ati” Umfasha iki?
Bambi ati” Vuba uzabona icyo ugufasha.
.
Gisa ati” None wagumye hano  tugasangira.
Bambi ati”Oya,
Gisa ati” Wambabariye..
.
Tuze muri rwa rugo Umwamikazi yagiyemo yaragiye kureba Umujyana w’Umwami mukuru yitwa Rugira barimo kuganira.
Umwamikazi ati”Umwami arashaka kugusimbuza ukaba ku mwanya urimo noneho wowe uraho gusa.
Rugira yikangamo ati” Kubera iki Umwami ashaka  kubikora.
Umwamikazi ati” Icyo sicyo kibazo ,  ikibazo ni umuntu agiye kugusimbuza.
Rugira ati” Ninde?
Umwamikazi ati”Ni Bambi.
Rugira ati” Bambi?  Uriya Muja niwe Umwami agiye kunsimbuza koko
Umwamikazi ati” Umva nawe uburyo umaze gucuririka cyane. nutagira icyo ukora vuba uraza kuba ku mwanya wawe.
Rugira abitekerezaho.
Umwamikazi ati” Ese urumva  utaza usebye cyane n’ukurwa kumwanya wawe n’agakobwa nk’akariya gaciriritse katanakomoka mu miryango y’Ibwami?
Rugira abitekerezaho  cyane.
.
Tuze kuri Bambi ari mu nzira agenda ahura  n’Inkone y’Umwami ije kumushaka.
Inkone ati” Bambi Umwami aragushaka.
Bambi ati” Umwami?..
.
Ako kanya Bambi ahita yitaba Umwami amusanga mu ngoro, Umwami amuha ikaze, Bambi arinjira araza ahagarara imbere ye.
Umwami ati” Bambi kuminsi naguhaye yo gutekereza kugisubizo cyanjye harenzeho umunsi. None watekereje iki
Bambi ati”Nyagasani byari iby’agaciro ariko ntago ari umwanya ukwiriye Umuntu nkanjye. Cyakora  habaye hari igitekerezo wansaba sinzabura kugitanga Mwami wajye.
Umwami aramureba ati” Ese ufite ubwoba?
Bambi ati” Oya ntabwoba  mfite ariko ndashaka amahoro, ntago nshaka kuba impamvu ya kavuyo kavuka hano I Bwami. Ariko inama yose mwakenera kuri njye nzayitanga nyakubahwa.
Umwami aramureba ati”Ndagukunda cyane wa mwana we. Kandi hani ndi Umwami icyo ntegetse  n’icyo  gikorwa.
Bambi ati” Ndabizi Nyagasani ariko rimwe na rimwe hari  igihe itegeko  riteza umwiryane mu bantu.
Umwami ati” Bambi ntago wahakanira ubushake bwanjye. Ngiye kureba icyo nkora kandi uko niko bizagenda.  Ntakibazo noneho waba ugiye.
Bambi ava kumwami aragenda.
.
Ryera umuja w’Umwamikazi arimo kugenda acungacunga ko ntawe umureba maze aba yinjiye mu rugo rwa Zahene  Inshoreke y’Umwami.
Zaheni ati”Ryera wacunze neza ntamuntu wagukurikiye?
Ryera ati” Ntawe.
Zaheni ati” Byiza cyane.   nkuko  nabikubwiye ndifuza ko wamfasha. Hari ahantu ngiye kugutuma.
Ryera ati” Urashaka kuntuma he.
Zaheni amufata ibiganza amureba mu maso ati”  Banza unyemerere ko uri kuruhande rwanjye utazangambanira.
Ryera ati” ,Mbaye ntari kuruhande rwawe se narikuba nje hano?
Zaheni araseka ati” Urakoze cyane.  ugiye kuva hano I bwami ujye…
.
Twasize amubwira.
Bambi arimo    kwitambukira abona Ryera arimo kugenda anyomboka acungacunga, Bambi aramubona ariko ntiyabitindaho arikomereza.
.
Igihe kiricuma.
.
Umunsi ukurikyeho Bambi arimo kugenda yerekereza mu Gikoni  ahura na Rugari ari ku ifarashi agenda  amuparika imbere.
Rugari ati” Bambi amakuru?
Bambi ati” Ni meza.
Rugari ati” Ufite umwanya ko nshaka ko hari  tujyana
Bambi ati” Ubwo muruhe rwego.
Rugari ati” Umwami hari icyo ashaka ko njye nawe tujya kuganiraho nk’abajyana be?
Bambi ati” Ariko njye ntago ndi Umujyana w’Umwami?
Rugari ati” Nubwo utariwe ariko ibitekerezo  byawe n’Ingenzi niyo mpamvu Umwami yadusabye ko hari icyo twajya kuganiraho kandi   n’ingenzi cyane.
Bambi arabyumva.
.
Ntibyatinze mu masaha y’ikigoroba Bambi yarabonetse  maze Rugari aza kumufata. Bambi yurira ifarashi ye baragenda bava I bwami bajya  hanze yabwo baza ahantu  kumusozi witaruye cyane ariko uriho agashyamba.
Bava ku ifarashi batangira kugenda gacye n’amaguru.
Bambi ati” Kubera iki se tuje kuganirira  inaha?
Rugari ati” Nuko dukeneye ahantu  hitaruye cyane kandi hatuje.
Bambi arabyumva, kumbe uko bagenda,  inyuma yabo hari umusirikare Rugari yitwaje ufite umwambi afite gahunda yo kwica Bambi.
.
ITANGAZO.
.
Iyi nkuru yose irahari.  Ibice byose bisigaye kuri 300 ndabiguha rwose.
Mbiguha inbox kuri phone yawe wenyine. Kuri Facebook no kuri Whatsapp 0781955794.
.
Wowe unyandikire inbox tukavugana.
.
Hanyuma ababazwa nuko nishyuza inkuru zanjye mwihangane pe!. Umuntu atezwa imbere n'impano ye. Nawe iyawe nuyigiragaza tuzagushyigikira amen..
.
Udacikwa na Episode ya 17

Comments