logo

NEW TALENTS

Stories Group

LOVE MAKE BODY FEELING S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
 LOVE MAKE BODY FEELING
.
Episode 23
.
Twaherutse Murio bagiye kumucoma kugira ngo akunde ahamagare Nolla bashaka ko agaruka.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Murio  arahambiriye Shaffi ahagaze imbereye afite  insinga z’amashanyarazi arimo kuzikozanyaho umuriro ukaka
Shaffi aramureba ati”  Murio waretse kwigora.
Murio ati” Ibyo mushaka simbikora.
Shaffi arahindukira areba bagenzi be baraseka.
Shaffy ati” Noll yishe mugenzi wacu
Murio ati” Ibyo ntago bindeba.
.
Shaffy aramwegera.
.
Kurundi ruhande Toresi nawe ari mu nzira agenda agiye gushaka Ozile kuko arabona Police irimo kugeda gacye cyane mu kirego cy’umugore we.
.
Kurundi ruhande nanone, Kelly inshuti ya Nolla   igeze kwa Nola mu rugo, Nolla amutegurira agakwa aramwakira.
Kelly afata itasi aragasoma.
Kelly ati” Nonese bimeze gute??
Nolla ati” Ni hatari nubu Murio ntago  twaritwongera kuvugana
Kelly ati” Nonese ubwo ibyo n’ibiki??
Nolla ati” Sinakubwiye ko umuryango we ari mubi? Banamujyanye atabishaka.
Kelly ati”  nonese niyo mpamvu mutarongera kuvugana??
Nolla ati” Sinzi ocyamubayeho.
Kelly  ati” Cyangwa nawe ni mubi nk’umuryango we.
Nolla ati”  oya, kandi ntanarimwe nigeze mushidikanya.
.
Tugaruke kuri Murio batangye kumucom rwose arimo gutaka. Uko bamukubitisha amashanyarazi yataka bo bagaseka.
Shaffy ati” Dore rero ugiye kwigira intwari y’urukundo nka Romeo.
Murio akabareba.
Shaffy ati” Man , buriya utekereza ko kiriya gikobwa cyikwibuka? Wapi wowe urimo gupfira ubusa. Abakobwa bibagirwa vuba.
Murio akabareba gusa.
Shaffi amureba cyane mu maso ati” None uramuhamagara cyangwa.
Murio ati” Wapi ntago muhamagara.
Shaffy ati” Tubwire iwabo aho gituye.
Murio ati” Ntaho nzi.
.
Brongera baramucoma.
.
Jolly na Noella nabo bari mu modoka bari  mu rugendo hari barimo kwerekeza gisa uko bagenda Jolly nawe ntabyishimo afte kumutma aratuje cyane. muri we arimo gutekereza gusa kuri Toresi.
Noella aramureba ati” Kombona gukonja cyane biza kukugiraho ingaruka zikomeye wagerageje ukamera neza.
Jolly aramureba ati” Sinzi pe.
Noela ati” Ariko banza uriya mugabo warumaze kumwiyumvamo cyane.
Jolly ati” Cyane ariko natangiye kugira ubwoba bwibizaba nyuma yaha.
Noella ati’ Tuza.
.
Jolly ati” Urumva natuza.
.
Ako kanya abona TORESI aramuhamagaye maze arebana na Noella.
Noella ati” Wamwitaba.
Jolly ati” sintuje muri njye  twavugana gute.
Neolla ati” Ariko mwavugana.   Ubundi kuki wumva urimo kwiyemeza ko umutima  ufute waba ari uwa Mia. Kandi niyo yaba ari uwe Umugabo wawe yaubwiye ko  yawuguze.
Jolly ati” Aka kanya urabyibagiwe nakubwiye ko Umugore wa Toresi yishwe kandi abamwishe nibo bamukuyemo umutima.
Noella ati” None umugabo wawe se  akaba ariwe waba warabigizemo uruhare?? 
Jolly ati” Ntacyo nzi kuri ibyo.
Neolla ati” Kwanzi niby urimo kwishyiramo hari n’igihe umutima ufute wavuye hantu hazima kandi mu buryo bwiza.
Jolly ati” niyo mpmavu nshaka  kubimenya.
.
Tuze kuri Nolla na Kelle baracyaganira.
Kelly ati” None umusore yageze iwabo ntiyongera kuguhamagara ukaba wumva ko biraho ibintu ari amahoro? Harya ngo nuko ushingiye gusa kuba baramujyanye atabishaka?
Nolla aramureba.
Kelly ati” Ahubwo bibaye ari agatego watezwe.
Nolla ati” Agategeko kiki??
Kelly ati” Nolla mama wawe yishwe ate/
Nolla abitekerezaho ati” None urashaka kubihuza se.
Kelly ati” Ariko se Nolla kubera iki utajya ugira amakenga??
.
Tugaruke kuri Murio bamugeze intere ameze nabi cyane yazahaye bikomeye.
Shaffy ati” Murio uracyafite amahirwe.
.
Bamuzanira telephone imbere ye.
Shaffy ati” Urahamagara cyangwa nubu urumva ugikomeye??
Murio areba Telephone kandi nawe arumva amaze kunamirwa pe agiye gupfa.
.
Tuze kuri Jolly na Noella  hari aho bageze bagenda. Toresi aringera arahaamagara. Noneho Jolly afata telephon baravugana.
Toresi ati” Jolly niki cyabaye nakoze iki niki kirmo kujya mbere ntazi. Naubeshye kubyakira byanze.
Jolly agiye kuvuga abura icyo avuga. Araceceka. Mbese muri we aba yumva yicira urubanza.
Toresi ati” Hello ko utavuga Jolly?? Ese ibyabaye hagati yacu ntacyo byaribisobanuye ? ahari wenda wowe ntago wabifashe nkaho biri serie ariko kurinjye byari bimaze kuba ikindi kintu.
Jolly arabyumva aho kuvuga ahubwi atangira kuzenga amarira mu maso ararira.
Toresi ati’ Basi mbwira ikibi nakoze.
Jollya vuga mu kajwi  gato ati” Ntacyo pe.
Toresi ati” Nonese kuki wahise ushaka ibyacu bizimirria aha??
Jooly ati” Oya siko bimeze.
Toresi ati” Jolly nyereka ukuri.
.
Jolly arebana na Noella.
Toresi ati” Hello!
Jolly akupa telephone  maze aparika imodoka ararira cyane ashyira umutwe kuri Volla.
Noella amufataho aramureba ati” Jolly wimera gutyo.
Toresi arongera arahamagara. Jolly aramufata.
Toresi ati” Kubera iki?
Jolly ati” Tore ntakibazo reka tuze gufata agahe duhure  tuganire.
Toresi ati” Uyu munsi saa kumi nebyeri z’umugoroba ndaba nkutegereje.
Jolly ati” Ntaibazo.
.
 Tuze  kuri Murio noneho aho bigeze byanze agiye guhamagara Nolla. Gusa abanza kubitekerezaho umutima ukanga ariko nanone yakwibuka umuriro arimo gukubitwa nabyo bikaba  ikindi kibazo.
Shaffy ati” Urahamagara.
Murio ati” Yego.
Murio afata telephone koko arahamagara.
.
Nolla na Kelly baracyarikumwe  bari mu cyumba cya Nolla. Phone irasona Nolla agiye kureba abna ni Murio maze arishima areba Kelly.
Kelly ati” Niwe.
Nolla ati’ narinakubwye ariko.
.
Nolla aritaba ati” Karame cher  n’ibiki wankoze??
Murio ati” Umbabarire.
Nolla ati’ Ibyo gusa.
Murio ati” Ariko waza mu rugo  tukavugana noneho bihagije.
Nolla ati” Sinagaruka iwanyu  ntago   nakunze abo bagabo ba papa wawe.
Murio ati” wigira ikibazo byose bimeze neza.
Nolla ati’ Sawa reka ndebe uko naza.
.
Murio asoje kumuhamagara bamwaka  telephone.
Nolla arebana na Kelly.
Nolla arishmye cyane ati” Ubu ngiye kureba umugabo ntbindi.
Kelly ati’ Sha ndumva ntazi.
.
Murio areba Shaffy ati” Ngaho mundeke  rero
Braramuseka.
.
Udacikwa na Episode ya 24

Comments