Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 46.
.
Twaherutse Melinda abuze Umwana Epiphanie abonye umwana.
.
Story by chris Nandi ishimwe.
.
Melinda yasohotse muri supermarkte ataye umutwe, afata telephone agamagara umugabo amubwira ko abuze Umwana.
Tito yaramutonganije amubaza uko umwana yaba abuze.
Melinda avugana amarira no guta umutwe bikabije ati" njyewe narindimo mbarisha ibintu maze kugura nongeye kureba kurugande nshaka umwana ndamubura.
Tito ati" ubwo hari umwibye. Cyangwa abasore bamukuzaniye barongeye baramutwara.
Melinda arababara cyane, yumva umutwe urimo gutandukana yumva.
Tito yumva agahinda n'amarira by'umugore we kuri telephone.
.
Tito ati" honey wakomera.
Melinda ati" nakomera gute ? Ndashaka umwana.
Tito ati" Niba umwana utarimo kumubona aho hafi yagiye. Umwana tuzabona undi nkuko wari wabonye uriya.
Melinda ati" Tito ndimo kumva ubuzima bwanjye burangiye.
Tito ati" cher uriya mwana ntabwo yavuye mu nda yawe
Melinda ati' nawe urimo kumbabaza cyane ahubwo.
Tito ati" honey njyewe nshaka kukumvisha ikintu kimwe kandi cyukuri. Uriya mwana yari yageze mu biganza byawe mu buryo utazi butanemewe. So umwana rero hazaboneka undi. Wari wamuguze uzagura nundi.
.
Melinda yumva amagambo y''umugabo we abitekerezaho. Kumbe uko araho yataye umutwe, Epiphanie nawe arayakata supermarket dore ko ari nini cyane agenda ashakisha abaza buri wese nyina w'Umwana. Nawe agera aho arinda gera hanze. Yabuze mama w'Umwana. Yibaza niba ari Nyina wumwana uje akamuta aho kubushake.
.
Abonye abuze mama w'umwana areba akana ati" wa mwana we mbuze mama wawe ngiye muba nkujyanye mu rugo ubwo ibindi bizaza nyuma.
Agaruka muri supermarket akomeza kwihahira ibyo yashakaga byose. Amaze guhaha arabarisha arishura maze arasohoka n'umwana amushyira mu modoia baragenda.
.
Kurundi ruhande Belly arikumwe na Deva bagarutse muri ya nzu. Belly ari muri bya bintu byabo bari barahishe inyuma , arimo kubirebamo.
Deva aramureba ati" Belly tuzabasubiza inzu yanyu.
Belly arasska ati" Oya deva ntakibazo ikingenzi nuko ubu mbona ibyo twaridufite bisobanuye ubuzima bwacu. Nubwo ariko nanone byongera kuzamura aghinda kumutima wanjye.
.
Deva aramwegera amufata mu mugongo ati" ese ibirimo kuba ntakizere birimo kugenda biguha ?
Belly ati" birakima ariko ntimara amasegonda kutaguye. Ibaze ntongeye kubona umwana wanjye.
Deva ati" witekereza biri negative gusa. Police ubwo ibirimo byose biraza gusobanuka.
Belly ati" yego
Deva ati" reka tuvemo hano tunye guteka tutaburara.
.
Bava muri iyo nzu baza guteka
.
Kurundi ruhande Epiphanie ageze mu rugo kwa Natty ava mu modoka. Abani bakoz baza kumufasha gukuramo ibintu maze nawe afata umwana amukura mu modoka. Bamwe babonye umwana azanye bagwa mu kantu! Abakozi bamwe batangira kumubaza aho akuye umwana. Epiphanie akabasubiza ko Imana imwihereye umugisha ikamuha umwana.
.
Natty asohotse mu nzu ari kuri telephone abona Epiphanie afite umwana.
Natty ava kuri telephone aramureba ati" uwo mwan umukuye he ?
Epiphanie ati" Mabuja uyu mwana ntabahangayikishe ni Umwana Imana inyihereye.
Natty ati" gute se ?
Epiphanie ati" mukuye muri supermarket bamuateye.
.
Imodoka irimo mama Natty na Ppa Natty nayo ib igeze mu rugo basanga Natty avugana na epiphanie aho akuye Umwana
Maka natty ati" Epiphanie ugeze aho ujya utoragura abana ukazana hano se?
Epihanie ati" Ese mabuja nariguta umwana nkuyu nkaba mfite ubuhe bwenge? Narikuba ndi umuntu se byibura ?
Mmaa nattyy ati " ko utagiye kumutanga kuri police ukamuzana hano?
Epiphanie ati" umwana reka mbanze mwiteho nzabikora ejo.
Papa Natty ati" mu mureke ntacyo bitwaye.
.
Epiphanie ajyana umwana.
Papa natty ati" uriya mwana mu mureke agiye kujya amara irungu mugihe Natty na Berus bataraduha akuzukuru.
Nattya araseka.
.
Kurundi ruhande Sophie na Shema baratashye bageze mu rugo batarinjira Police iba irabacakiye irabajyana.
Bagenda bitotomba bivovota aba police babasaba gutuza.
.
Tugaruke kwa natty .
Akana karimo gukambakamba gakata inzu. Kurundi ruhande, Barus ari mi cyumba cye arimo kubika neza ikote azambara mu bukwe. Agiye kumva yumva igikubise ku rugi rw'icyumba cye. Aza kumuryango afunguye abona ni akana ke nubwo atabizi kahondaguraga urugi.
.
Udacikwa na Epidode 47.
Comments