Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 45
.
Twaherutse Landlord afashwe kandi nabani bagomba gufatwa.
.
Story bu chris nandi Ishimwe.
.
Afande Perez areba Deva ati" Umugabo wawe turaza kumukura he ?
Deva ati" muramukura mu rugo kuko n'ubundi araza gutaha.
Belly areba Deva ati" Deva buriya ni ngombwa ko bategereza kugaruka ?
Deva ati" none ko ntazi aho ari ?
Belly ati" wowe muhamagare umubwire ko ushaka gubura nawe mukavugana.
Belly ati" sinzi ko amafata mugihe ejo twashanye.
Belly ati" nonese wagiye ariwe ubishaka?
Deva ati" ariko wamugani uravuga ukuri., ngenda ntabwo yabishakaga yashakaga no kunyumvisha ko ntakwiye kwita kubyawe.
Belly ati" muhamagare rero.
Perez ati" muhamagare.
.
Deva arahamagara Peter aritaba.
Deva ahita yicisha bugufi cyane nkaho ariwe wakosheje ati" Cher bite ?
Peter ati" urantekereje se noneho ?
Deva ati" nitekerejeho nsanga ninjye wakoze amakosa. Sinakabaye nagiye rwose. Ndimo kwicuza icyemezo nafashe mpubutse.
Peter ati" Deva twarikubanza kuvugana ukabanza wanyumva. Ngewe kugeza nanubu sinumva ukuntu wahita wita cyane ku muntu utazi aho kwita kumugabo wawe.
Deva ati" ibyo uvuga nibyo. Ariko se bea twahura basi. Tukavugana.
Peter ati" duhurire mu rugo saa mbiri.
Deva ati" Cher wakwihanganye tugahura aka kanya ko umutima umereye nabi.
Peter ati" ariko se ko hari akagahunda naringiye kujyamo ?
Deva ati" basi twanavugana akanya gato ndakwinginze.
Peter ati" ok sawa. Reka nkuhe adrees zaho duhurira.
Deva ati" urakoze honey.
.
Deva ava kuri telephone.
Belly ati" uramfashije ukoze neza cyane.
Lex ati" Belly, umuntu deva arimo gutanga ni umugabo we none urimo kumushimira?
Deva ati" ni umugabo wanjye ariko ntibyatuma mushigikira mu bidakwiye.
Afande Perez ati" iyaba societe yose yarimeze nkawe.
.
Ako kanya yakira sms imurangira adress aho ahurira nawe almase ayiha afande Perez.
Perez ati" good.
Deva ati" Belly wowe ba Aunt bawe barabasanga mu rugo.
Belly ati" yego.
.
Kurundi ruhande wa mukoz wo mu rugo kwa Natty ari mu modoka agiye guhaha ibyo yabonaga bibura mu rugo
Niko kandi Melinda nawe ari mu modoka n'akana agiye kugashopingira.
.
Deva aho ategerereje Deva abona araje bararebana
Deva ati" cher am sorrry
peter ati" ntakibazo nuko utari wakabanje kunyumva.
Deva ati" noneho ndashaka kukumva kandi ukavugisha ukuri.
Peter ati" Deva ni njyewe gusa uba ukwiye kubanza wareba
Deva ati" Yeah.
Peter ati" reka twicare.
.
Bataricara Police iba yamugezeho iramufata. Areba deva ati" ibi ni wowe ubikoze.
Deva ati" yego kandi icyo nshaka ni ukugutabara ukava mu kibi
Peter ati" uri fake kandi urambabaje wa kigore we.
.
Baramutwara.
Baza mu rugo kwa Sophie basanga harafunze barabura.
Perez ati" nihe handi bakunda kujya?
Belly ati" ntabwo mpazi.
Deva ati" Belly wabahamagara. Nako ndibutse ntanamber zabo waba ufite.
Perez ati" ntakibazo aba Police banjye baraguma hano bacunze igihe cyose bagarukira hano barafatwa.
.
Tuze muri supermarket imwe ikomeye cyane. Epiphanie umukozi wo kwa Natty arimo guhaha. Agenda afata utuntu dutandukanye. Arimo akatakata abona akana gakambakamba hasi aho muri supermakert. Kumbe ni akana ka Belly.
Epiphanie aca bugufi areba akana arakabaza ati" wa kane we mama wawe arihe ?
.
Afata akana maze atangira gushakisha mama wako aho muri supermarket. Kumbe Melinda yaranaye arimo gufata ibintu karamucika nawe arimo gukatakata ashakisha umwana. Maze akajya abisikana na Epiphanie. Akagera aho Epiphanie avuye. Melinda ata umutwe ava no muri Supermarket ataye umutwe atekereza ko umwana bamwibye. Ahamagara umugabo we amubwa ko abuze umwana ahari bamwibye.
.
Udacikwa na Episode ya 46
Comments