logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka hari icyumba Nolla na Mella binjiyemo. Gusa hari umwijima uteye ubwoba.

.

Ese haba harimo iki?

.

STORY BY CHRIS NANDI ISHIMWE.

.

Bamaze kugeramo, Nolla ashaka ahantu hari itara arahabona araricana icyumba kirabona. Babona huzuyemo ibintu byinshi biteraguye. Bajagaraye ukuntu.

Mella ati" hano niho babika ibintu bishaje.

Nolla ati" niko bimeze.

Mella ati" urabona se hano hari icyo twahabona ?

Nolla arareba ati" uko biri kose cyaba gihari reka dushake.

Mella ati" bagarutse bakadusangamo?

Nolla ajya kuba yagetseho.

.

Nolla ati" ntabwo dutindamo wana.

Mella ati" man njyewe mfite ubwoba.

Nolla ati" gira umutima ukomeye wana. Urabona tudakeneye kuba hano tuhafitiye amakuru ?

Mella ati" sawa reka turebe ko hari icyo twabona.

.

Batangira gusaka mu bintu byose birunze aho, hari ibintu byinshi bitandukanye. Hari akavuyo k'ibintu.

Nolla hari agatabo yabonye nako kitwa ngo House of Beauty aragafata arakarambura atangira kureba ibikarimo.

Uko yakarebye, Mella arimo gushakisha ibindi, Nolla yabonye muri kagatabo, amazina y'abandi bakobwa 15 n"amafoto yabo.

Nolla yikangamo!

Mella aramureba ati" ubonye iki?

Nolla ati" ntibishoboka ibyo mbonye? 

.

Mella ava aho yarari aramwegera.

Nolla ati" Kara ntiyavuze ko aritwe bakobwa bambere bari bahawe amahirwe nkaya yo kuza kwita kubwiza.?

Mella ati" yego.

Nolla ati" ndabona ataritwe bambere baje hano. Reba hano aya ni amazina y'abandi bakobwa nabo 15 bigeze kuza hano dore n'amafoto yabo.

Mella arareba nawe agwa mu kantu!

Mella ati" kuki batubeshye rero?

Nolla ati" iyi nzu twajemo ndabona ifite amabanga menshi. 

Mella ati" kuki bavuze ko aritwe ba mbere bahawe amahirwe?

Nolla ati" ahubwo se amakuru yaba bakobwa baje hano mbere twayabona gute?

Mella ati" yakwenze dufite telephone tukazabagamagara.

Nolla ati" nimero zabo twazikura he?

Mella ati" ahubwo tubonye nka internet tukaba twabashakisha kuri internet tukavugana nabo.

Nolla ati" ahubwo icyo.

.

Kurundi ruhande muri sale aho abandi bari, Ramari arimo kugenzura ko bose baje bahari. Uko yakagenzuye abura Nolla na Mella.

Ramari ati" Nolla na Mella barihe?

Abandi bati" ntabwo tubizi.

Ramari areba Joel ati" bashake.

.

Joel aza kubashaka, 

Ramari ati" abandi mube mwicaye.

.

Baricara.

.

Tugaruke kuri Nolla na Mella baracyari muri cya cyumba kandi Joel arimo kuza, Kandi arimo kuza afite imfunguzo zaho bisa nkaho ariwe wahaje akibagirwa kugenda afunze.

.

Nolla ati" Mella, reka turebe ko hari ikindi twabona.

Mella ati" Nolla reka tugende..

Nolla ati" Mella reka dushake amakuru tumenye ngo ahantu turi nihe.

Mella ati" Nolla dushobora kwisanga mu byago tutavuye aha. Reka tugende ahubwo nkuko Dyma yabivuze dusezere tuve aha twigendere.

Nolla abitekerezaho. 

..

Ako kanya bumva imrindi ya Joel arimo kuza bikangamo bashaka uko bihisha biranga aba yabaguyeho bakanura amaso.

Joel arabareba ati" kuki muri hano mwahagejejwe nande?

Nolla ahisha ka gatabo inyuma.

Mella ati" tubabarire twari twayobye.

Joel ati" muyoba gute se? Abandi bagenzi banyu ko bo batayobye?

Nolla amira amacandwe ati" twe nyine twagiye twisanga aha.

Joel arabarebaaaaa ati" muve aha mugende se?

.

Basohoka biruka umutima hafi kubavamo. Nolla abanza gutsimba ka gatabo. Babona kuza muri sale.

Bakinjira Ramari arabareba ati" mwe muri bande kuburyo muza igihe mushakiye?

Nolla ati" twabanje kuyoba.

Ramari ati" mujye mu bandi vuba se?

 .

Bajya mu bandi.

Ako kanya Kara aba araje arikumwe n'aba barimu babatoza.

.

Kara arabarega ati" aka kanya mugiye guhabwa n'imero.

Abakobwa bati" nimero z'iki se Kandi?

Karire ati" mugomba kuba hano buri wese afite nimero imuranga. Muri 15 bivuze ngo haraba hari nimero 15.

.

Rosette ati" ese ibyo byose n'ibyiki? Ko mbona kuza hano byaraduhinduye imbohe zidafite uburenganzira bwazo?.

Kara ati" Rosette jya ureka amagambo nkayo hano nta mbohe ihari.

Rosette ati" nonese ibyo bya nimero nk'ubwo n'ibiki? 

Bianca ati" nta nimero dukeneye dusanzwe dufite amazina yacu.

.

Ramari ati" hano simwe muhitamo igikorwa.

Nolla ati" wend mutatwumva nabi, kubaza bitera kumenya ndetse umuntu akaba yashira impungenge. Nimero mushaka kuduha zizamara iki?

Kara ati" amazina yanyu singombwa kuyakoresha hano.. turagira ngo mufate nimero nibwo bizajya bitworohera. Kandi niko biragenda ntayandi mahitamo.

.

Zawadi ati" ese buriya bushakashatsi murimo kudukoraho n'ubwiki?

Kara ati" ubuhe bushakashatsi ?

Zawadi ati" ijoro ryahise mwatujyanye muri labo..sinzi ibintu muganga Maty yadukoreye?

Lania ati" ese wa mugani biriya n'ibiki muganga maty yaduteye mu mabere? 

Maty" njyewe nababwiye mbitaho nkoresheje science.

Nolla ati" Maty dusobanurire neza.. cyane ko ikigiye gukorwa ku mubiri wacu twakabaye tubanza kubisabwa hanyuma kandi tukanabisobanurirwa.

Kara ati" umva aka si akanya kibibazo. Mutuze.

Rosette ati" ariko twemerewe kubaza ibyo tubona tutazi. Tujya koga tukabona mudufata amashusho ariya mashusho ni ay'iki?

joel aba araje arasa mu kirere baraceceka.

Joel ati" mugiye guhabwa nimero gusa ntakindi 

.

Batangira guhabwa nimero Nolla ahabwa nimero 1, Mella ahabwa 2, Rosette ahabwa 3...

.

Bamaze guhabwa number 

Kara ati" murakoze.

Ramari ati" mugiye gufata umwanya wo kuruhuka. Saa sita muraza gufata lunch..

.

Dyma ahita ahaguruka ati" njyewe mfite ikibazo.

Ramari ati" ikihe kibazo ?

Dyma ati" njyewe ndashaka kuva hano nkataha.

Ramari aramureba ati" kubera iki?

Dyma ati" ndumva ntashaka kuguma hano. Mama yarimpaye umunsi umwe. Kandi mukuru wanjye afite ubukwe ngomba kuba ndimo.

.

Nolla na Mella bararebana..

Nolla ati" natwe turashaka kujyana nawe.

Ramari ati" mwe murashaka kubivamo mugataha?

Mella ati" yego.

N'abandi bakobwa batangira gutera hejuru.

Lania ati" twese turashaka gutaha turaboba ibyo mwatuzanyemo harimo ibintu bidasobanutse.

Ramari ati" ese ni mwese? Cyangwa hari abashaka kwikomereza bagahabwa amahugurwa y'abazanye?

Bora, Karire bararebana.

Ramari ati" abashaka kuva hano bakagenda biyandike ejo tuzabarekura bigendere. Ariko mudatesha umwanya abandi bazi neza icyabazanye.

.

Tuze kurundi ruhande, mu rugo kwa Nolla..mama we arahangayitse akomeje guhamagara number ya Nolla ariko ntabwo icamo. Aribaza icyaba cyarabaye kuri Nolla.  

Abonye telephone ye atayifatisha arabireka yigira muri gahunda ze.

.

Tuga kuri House of Beauty. 

Abakobwa bari muri y'amasaha ya karuhuko, bamwe bari hanze abandi bari mu nzu abandi barimo gutembera hafi aho.

.

Nolla na Mella hamwe Dyma bicaye ahantu hamwe hafi ya pisine.

.

Lania abazanira Liste y'abashaka gutaha ngo biyandike. Dyama afata urupapuro ariyandika ahereza Nolla na Mella ngo nabo biyandike.

.

Amasaha aricuma baza gufata amafunguro y'umugoroba. Bamaze kurya Ramari aza kubareba. 

Ramari ati" ndizera ko twese twariye neza. Hanyuma tugiye kujya muri Labo.

Dyama ati" njyewe sinsubirayo kuko n'ubundi ejo ndataha.

Nolle na Mella nabo bati" twe turi butahe nta mpamvu yo gusubira muri labo yanyu.

Ramari ati" mwese murajyayo. Ariko ntimugatume umuntu ubasunikiriza kumbaraga.

Joel aba araje ati" ababyanga kujyayo mubanyereke nkwereke ikiza kubafasha.

.

Kubera ubwoba bose bemera kujyayo. Bagezeyo

Maty arabarega ati" mukuremo imyambaro yanyu buri wese ajye kugatanda ke.

.

Barabikora. Bakuramo maze buri wese ajya kugatanda ke. Maty afata inshinge agenda abatera mu mabere n'ubundi. Buri uwo ateye urushinge wese agasinzira.

.

Amasaha yaricumye buracya, Devu azinduka ajya kubakoresha siporo. Nyuma y'isaha bamaze gukora siporo.

Ramari, Kara na Joel baraje. Hashize akanya na Minister Pamella ariyizira.

.

Ramari afata ya listen yanditsweho abashaka gutaha ati" harya aba nibo bashaka gutaha?

Dyama ati" yego.

Ramari ati" eeeh hari ibwirizwa tutabahaye. Iryo bwirizwa nuko hano ntawemerewe gutaha ataritwe tubihisemo.

Dyama.ati" gute se?

Ramari ati" Niko kuri. Bivuze ngo muzataha tubishaka simwe muzabishaka.

Abakobwa bagwa mu kantu!

Nolla ati" ubwo rero ntaho bitaniye no kuba twaba turi imbohe zanyu. Ndetse ubwo bwaradushimuse.

Minister Pamella ati" oya Nolla. Ese minister murumva yabashimuta kandi ashinzwe kubarinda.?

.

Mella ati" mureke rero abashaka gutaha twigendere.

Ramari ati" oyaaaa! Ntaho mujya mpaka icyabazanye kirangiye.

Dyama ati" ngwiki?

Ramari ati" mwanyumvise.

Dyma ati" oya njye ndataha ntabwo mwampagarika. Umuryango wanjye urantegereje. Mukru wanjye afite ubukwe..

.

Joel ati" urumva ushaka gutaha wowe?

Dyama ati" yego.

Joel ati" reke wowe tukorohereze utahe.

.

Joel akuramo imbunda ahita amurasa arapfa abandi bikangamo ubwoba burabica.

.

Utazacikwa na Episode 11.

Comments