logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Dyama araswa arapfa abandi bikangamo bagira ubwoba burabica.

.

Story bye Chris Nandi ishimwe.

.

Joel amaze kuraza Dyama areba abandi ati" ese haba hari undi ushaka gutaha?

Abandi bose bagize ubwoba habuze uvuga. 

Minister Pamela ati" mugenzi wanyu ahawe ibyo yahoze ashaka ubona.. ibi rero bibabere isomo.

Nolla ati" ese kwica mugenzi wacu harimo irihe somo?

Minister Pamela ati" isomo ririmo Kandi rikomeye. Ubundi nk'umuhinzi iyo ushaka ko amasaka wahinze atanga umusaruro, uyatandukanya n'urukungu. Rero n'ibyo dukoze. Kwanza aka kanya reka gahunda zose zikomeze.

.

Minister Pamela ahita yegendera, gusa abakobwa bagize ubwoba kuva mugenzi wabo arashwe. Batangiye kubona ibintu bitangiye gufata indi sura nshya. Ibintu bitangiye kubabera bishya kurushaho.

Ramari arabareba ati" siporo yarangiye mujye koga.

.

Abakobwa baragiye, burise agenda yumva amaguru adakora hasi ngo ashinge kubera ubwoba. Buri wese mu mutwe we harimo amashusho y'uburyo Dyama ahawe urusasu agapfa bareba.

.

Baje muri dushe koga, noneho ntabwo baje koga bahagarikiwe.buri wese ajya kumugezi we afungura amazi batangira koga. Gusa buri wese aracecetse ntanumwe ufite icyo yavuga. Ibibaye kuri mugenzi wabo bibahabuye umutima.

Mella areba Nolla ati" ko utavuga?

Nolla ati" navuga iki?

Mella ati" twarashimuswe.

Nolla ati" n'ubundi uburyo twajemo twagize ubujiji twakabaye twarabimenye.

Mella ati" iraha ryo gushaka ubwiza ridukozeho.

.

Uko baganira, Joel aca hafu yaho afite imbunda baramubona bikangamo! Bose batangiye kumuhabuka byanyabyo.

.

Ako kanya Ramari aba araje arabarega ati" mugire vuba we musoze koga. Mujye kwitegura muze muri sale murakenewe.

.

Boga vuba vuba , Ramari akomeza guhagarara aho yitegereza Nolla, amuhera hasi amugeza hejuru.

.

Bamaze koga baza kwambara.

Nyuma y'iminoya 20 Ramari agenda aca mu byumba ababwira gusohokayo bakaza muri sale..

.

Tuze kurindi ruhande mu rugo kwa Nolla, umunsi ubaye uwa kabiri, Mama Nolla ahamagara telephone ya Nolla ikaba compose.

Papa Nolla aramureba ati" ese waretse guhangayika ?

Mama Nolla ati" gute ntahangayika ntazi ko Umwana wanjye ari amahoro?

Papa Nolla ati" urakomeza gutyo uraza guta umutwe mu bintu bitari ngombwa. Umwana yakubwiye ko yagiye kuri gahunda y'ikigo. Ubwo barikumwe n'abarezi babo bameze neza uhangayikishijwe niki?

Mama Nolla aza kwicara ati" ariko wumva umeze ute iyo udatekereza kumwana wawe? Cyakora pe naremeye abagabo ntabwo bakunda abana. Murushwa no gutera inda gusa.

Papa Nolla ararakara ati" utantuka se nkakujwibura..

Mama Nolla ati" ahaaa mvuga ukuri maze ugasizora

Papa Nolla ati" ninjye urimo kubwira gutyo? 

Mama Nolla abonye Papa Nolla azinze umunya ahita ahaguruka arigendera ajya kwambara igitenge.

Arangije aragaruka arega Papa Nolla ati" ngiye gushaka mama Mella ampe number zo kwishuri rya ba Nolla mbaze amakuru?

.

Tugaruke kuri House of Beauty, abakobwa baje muri sale baricaye gusa ntawe uvuga pe! Bose bahiye ubwoba bamanjiriwe, babonye urupfu ruza n'amaso yabo.

.

Kara aba araje arabareba ati" ese ko mwacecetse ra! Rya jiga mwagiraga ryabashizemo?

Nolla aramureba ati" ese kuki mwatuzanye hano? Mwagira ngo twese muzatwice gutya?

Kara ati" twe ntabwo turi abicanyi. Dyama we ubwo niwe wahisemo urupfu.

Mella ati" mutubwize ukuri murashaka kuzadukoresha iki?

Kara ati" kubitaho gusa mugasa neza ntakindi.

Nolla ati" Ntabwo mwatuzaniye kutwitaho uko bigaragara twese tuzapfira hano. Kandi wasanga n'abakobwa batubanjirije bose mwarabishe.

.

Kara yikangamo ati" ibyo wabikuye he?

Nolla ati" nanjye se muranyica ko namenye ko hari abakobwa batubanjirije hano? Ahubwo n'iki cyababayeho? Ese bose mwarabishe?

Ramari aba araje ati" nta muntu wishwe hano. Nabo bakobwa uvuga ntabo. N'imwe promotion ya mbere inzu yacu igiye gukorana nayo.

Nolla ati" koko!

Kara ati" koko! Kandi gabanya inkuru nk'izo z'ibihuha utangiye kuzana hano.

.

Abandi bakobwa barabyumva ko haba hari abandi bakobwa bigeze kuzanwa hano.

.

Kara ati" Nolla, ntabandi bakobwa bigeze kuzanwa hano. Izo nzozi warose zihanaguremo.

Ramari ati" ahubwo reka tubarure nimero mwahawe buri Wese aragenda yivuga amazina na nimero yahawe.

.

Agnes azana igitabo cyo kubandikamo.

Nolla arakitegereza abona gisa neza na cyakindi kirimo abakobwa babonye bazanwe mbere hano.

Nolla akora muri mella ati" reba kiriya gitabo Agnes afite kirasa neza na kimwe twabonye kirimo amazina y'abakobwa bandi.

Mella ati" nonese bimara iki?

Nolla ati" sinzi.

Mella ati" Nolla, iki n'igihano cyo kuba twarabeshye ababyeyi bacu dutangiye guhura nacyo.

.

Kara arabareba ati" muceceke.

Baraceceka.

.

Tuze kuri mama Nolla ageze mu rugo kwa mama Mella. Kubwo amahirwe asanga yaragiye bahurira ku muhanda barasuhuzanya.

Mama Nolla ati" umeze ute?

Mama mella ati" nako meze pe!

Mama Nolla ati" Kandi se wowe wabaye iki ?

Mama Mella ati" maze iminsi mpamagara Mella ariko telephone ye ntabwo icamo.

Mama Nolla ati" Mella we se yagiye he?

Mama Mella ati" yambwiye ko ishuri ryabo hari urugendo shuri bagiye kujyamo ndamreka aragenda ariko kuva yagenda ntabwo ndabasha kuvugana nawe.

Mama Nolla ati" ko bisa neza se n'ibyo Nolla yambwiye? Kandi nawe sindavugana nawe number ye ntabwo icamo.

.

Mama Mella agwa mu kantu ati" nonese baba baragiye ahantu hamwe?

Mama Nolla ati" simbizi pe! Nanjye ndumva bicanze.

Mama Mella ati" ubuse n'ibiki ra!

Mama Nolla ati" ntabwo ufite number zo kwishuri ryabo ngo duhamagare nka master waho ?

Mama Mella ati" ndazifite..gusa nanjye sinatekereje kubahamagara.

Mama Nolla ati" reka tumuhamagare twumve uko bimeze.

.

Tugaruke muri House of Beauty.

Abakobwa bamaze kubarura nimero zabo no kubandika, baje mu byumba byabo kuruhuka. Gusa Nolla na Mella bo ntabwo baryamye barashaka kumenya byinshi bibera muri iyo nzu.

Nolla arimo kureba ka gatabo bakuye muri ya stock. Arimo kureba amazina y'abakobwa babonye babanjirije kuza aho..

.

Nolla ati" kuki bahakana ko aba bakobwa batageze hano?

Mella ati" ahari barabishe.

Nolla ati" nanjye nicyo natangiye gutekereza. Ariko se bose baba barabishe babiciye iki? Nuko baba barashakaga gutaha?

Mella ati" sinzi ko gushaka gutaha kwatuma bose babicira rimwe. Uko biri kose hari bamwe muri bo bagize ubwoba bwo kwifuza gutaha nk'uku natwe byatubayeho.

Nolla ati" bibaye bimeze gutyo haba hari ikindi cyatumye babica. Kandi icyo kintu tutazi wasanga aricyo natwe twazaniwe..

Mella ati" turamutse tumunye amakuru y'aba bakobwa haricyo yadufasha.

.

tugaruke kuri Mama Nolla na mama Mella barimo guhamagara ku ishuri rya ba Nolla na Mella. Master waho arabitaba.

Mama Nolla ati" Master nitwa Ancilla nkaba mama wa Nolla. 

Master ati" yego, tugufashe iki?

Mama Nolla ati" abana ko bavuye mu rugo bavuga ko hari urugendo mubajyenyemo rwo kuba baritwaye neza bagatsinda ariko abana tukaba tubahamagara kuri telephone, telephone zabo ntizicemo?

Master ati" ngwiki? Nonese ko ari nta gahunda n'imwe ikigo kigeze kigira imeze ityo? Nta bana twajyanye pe!

Mama Nolla umutima uramufata agwa mu kantu yikangamo!

Mama Mella amwaka telephone nawe aravuga ati" nonese nta shuri aho ryategue urugendo shuri?

Master ati" ribaye rihari ikigo cyaba kibizi . Ntakintu nakimwe gikorwa kitari muri gahunda z'ikigo.

Mama Mella ati" bivuze ngo abana ntabwo bari kumwe ?

Master ati" yego.

.

Ababyeyi bombo baguye mu kantu! Biracanganyikirwa neza neza..

Mama Mella ati" none abana barihe bagiye he?

Mama Nolla ati" Nolla wanjye weeeee!

.

Tuze kuri House of Beauty.

Nolla yambaye ubusa arimo gushaka ikariso yo kwambara. Yanyuze mu makariso yose ayaterera kuburiri bisa nkaho yabuze iyo yambara.

Mella aramureba ati" ese wabuze ikariso ?

Nolla ati" yego.

Mella ati" ubwo se uracyatekereza guhitamo? Ambara izo twagenewe..

Nolla ati" njyewe izi kariso baduhaye zinzikunda.

Mella ati" aha ntabwo bitaye kucyo ukunda. 

Nolla ati" amakariso nkaya y'udushumi duca mu mwatata w'ikibuno ntabwo angwa neza.

Mella araseka ati" agutwara iki?

Nolla ati" arambangamira.

Mella ati" urayambara rero.

.

Nolla apfa kuyifata arayambara, aza ku indorerwamo ararireba. Uko yakirebye abona amabere ye yabaye manini cyane yikangamo!

Nolla ati" Mella vayo urebe amabere yanjye yahindutse aba manini.

Mella aza kureba, maze nawe arireba abona nawe aye yabaye manini bitandukanye nuko yarameze.

.

Ese bisobanuye iki 

.

Utazacikwa na Episode 12

Comments