logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize muganga Maty, atera abakobwa inshinge mu mabere uwo aruteye agahita asinzira.

.

Story by Chris Nandi ishimwe

.

Bwarakeye, Nolla arabyuka yisanga mu cyumba cyabo aratungurwa..aribaza ati" gute twageze aha?

Arebye mugenzi we Mella abona aracyasinziriye. Arahaguruka ava mu buriri aza imbere y'indorerwamo ariireba yireba kumabere abona ahantu bamuteye urushinge.

.

Uwo mwanya Mella nawe aba arakangutse abona Nolla arimo kwireba. 

Mella ati" wabyutse ryari ?

Nolla aramureba ati" ahubwo wakabye wibaza ngo twageze hano gute ko dugeruka turi muri Laboratory.

Mella ati" Bariya bajyanga ibishinge baduteye wasanga ari uburozi.

Nolla ati" barimo kudukoreraho ubushakashatsi n'ibyo ntekereza. Ntabwo twaje hano twita kubijyanye n'ubwiza. Kuko sinzi niba kwita kubwiza hazamo n'agahato bakagera aho badukorera ibintu tutazi.

Mella ati" ese ubundi iriya laboratory ikorerwamo ibiki? Ibintu buduteye mu mabere n'ibiki?

Nolla ati" nakubwiye ngo barimo kudukoreraho ubushakashatsi.

Mella ati" tugomba kumenya ngo n'ibiki turimo gukorerwa?

.

Ako kanya hari uwabakomangiye. Nolla arafungura asanga ni Devu wa mwarimu uzajya abatoza uko bakwita kubwiza bakoresheje siporo.

Devu ati" Mella arihe? 

Nolla ati" ari hano.

Devu ati" muze mu kibuga vuba mwambaye umwenda wa siporo.

Nolla ati" sawa.

.

Nolla abwira Mella nabo barasohoka baza hanze mu kibuga cya siporo. Bagezeyo, Nolla yitegereze neza ahantu hose aho hanze, abona inzu n'inziza pe iraka irarabagirana. Umuntu wese yakururwa n'ubwiza bwayo. 

Arebye ahandi hose hayikikije abona n'ishyamba gusa.

.

Nolla yegera mella ati" wakwibaza impamvu inzu nk'iyi baje kuyabaka mu ishyamba hagati?

Mella ati" ngo bashakaga ahantu hatuje.

Nolla ati" nonese ahatuje n' urwagati mu ishyamba?

.

Dyma aba aje aho bari mu ka grp kabo.

Dyma ati" ese mwe mwandusha kumenya biriya bintu baraye badukoreye?

Lania ati" ntawe ubizi.

Dyma ati" ati" njyewe rero ibi bintu sinzi ibyaribyo ndashaka kubivamo nkagenda. N'ubundi naje mbeshe mama ko ari umunsi umwe yariyanze kumpa uruhushya.

Baramureba.

Dyma ati" ko mundeba gusa? Mwe mwaretse tukabivamo tukigendera? Murabona aha ari ahantu twaba?

Mella ati" ese twagenda gute?

Dyma ati" turagenda twe dusezere tubabwire ko tubivuyemo.

Lania ati" wa mugani mureke tubivemo hakiri kare ..

.

Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Nolla, mama Nolla ahagaze muri saro arimo guhamagara telephone ya Nollla ariko ikaba compose. Ayihamagara kenshi ariko nimero iranga..

Papa Nolla aba avuye mu cyumba arimo kwambara ishati, 

Papa Nolla ati" ese ntabwo arafata telephone ?

Mama Nolla ati" oya. 

Papa Nolla ati" mureke wasanga telephone ye yarashizemo umuriro.

Mama Nolla ati" ngo mureke? Umwana wacu mba nshaka kumenya amakuru y'uko amerewe.

Papa Nolla ati" Nolla ariko si uruhinja uba ugomba kwitaho buri mwanya.

Mama Nolla ati" ese uteye ute bituma uba udashaka kwita kumwana? 

Papa Nolla ati" Nolla si uruhinja tujye tumuha igihe nawe ubwe yitekerezeho.

Maama Nolla ati" Nolla ntabwo araba uwo kureka.

Papa Nolla ati" ariko afite imyaka 16..umwana ufite imyaka 16 aba amaze gukura.

.

Mama Nolla ati" abakobwa bahura n'ibizazane byinshi biba byashobora kwangiza ubuzima bwabo.

Papa Nolla ati" niba ubona Nolla atarakura. Ubwo uzajya ujyana nawe aho ajya hose.

Mama Nolla ati" nzi impamvu ubiga amagambo nkayo, niba se udatinya kuryamana n'abana bangana nawe, urumva wagira impungenge za Nolla gute?

Papa Nolla aramureba ati" ubwo uraje reka nigendere. Gusa ugomba kureka kujya umparabika sinkuca inyuma..

Mama Nolla aramureba.

.

Twigarukire kuri House of Beauty.

Devu arimo gukoresha siporo b'babakobwa 15..

Devu arabereba ati" kimwe mu bintu bituma umukobwa agaragara neza n'ikibuno. Ikibuno giteye neza ni kimwe bimenyetso bigaragaza ubwiza ku mukobwa.

.

Rosette ati" ubwo abakobwa bafite udutafari nka Dyma na karire si abakobwa.

Devu ati" oya ni abakobwa nabo. Kandi nabo byashoboka ko bazana ikibuno. 

Rosette ati" ahaaa kuburyo bagira nk'iki cyanjye se?

Devu ati" yego. Bakigira. Kandi nawe n'ubwo ufite ikibuno cyiza ukeneye gukomeza kwiyitaho no kucyitaho kuko imibiri irahindagurika. Ejo n' ejo bundi wazisanga nawe umeze nk'abandi bose. Kugira ngo uhorane taye nuko nawe uhora wiyiteho ukora siporo.

.

Abakobwa baramwumva.

.

Devu ati" ngaho mwese musutame.

Barasutama.

Devu ati" mugiye kuzajya muzamuka mwongera mukamanuka gutyo gutyo, uko mugenda mubikora kenshi, imikaya yo ku kibuno, igenda ikweduka igakweduka aribyo bituma ikibuno kigenda kiba kinini buri uko imikaya irushaho gukweduka cyane ikarambuka.

.

Barabikora.

Gusa uko babikora, Nolla akomeje kwitegereza cyane agace barimo, imiterere y'inzu n'ishyamba rinini riyikikije. 

.

Nyuma y'isaha imwe siporo irarangira baza koga. Kandi buro uko boga haza Camera man akabafata amashusho nabo batazi ngo bayakoresha iki.

.

Bamaze koga, baza mu byumba byabo kwambara.

Ramira agenda aza muri buri cyumba ababwira ko n'ibamara kwambara, baza kuza muri sale..

.

Abakobwa bamaze kwambara, abambere batangiye kuza muri sale. Nolla na Mella barimo kuza, hari ahantu babonye icyumba kirangaye ariko hari umwijima.

Nolla agira amatsiko ati" hariya se ko hafunguye haba harimo iki ?

Mella ati" sinzi.

Nolla ati" reka tujyeyo turebe.

Mella ati" oya Nolla tujye muri sale ibindi tubireke.

Nolla ati" hari igihe hari ikintu cyadufasha.

Mella aremera bajyayo.

.

Baraza bageze hafi y'umuryango batinya kwinjiramo.

Mella ati" urabona turinjira ahantu hacuze umwijima gutya? Ese wasanga wasanga harimo ikintu kibi tutazi?

Nolla ati" ahubwo se uramutse usanze hari ikintu cy'ingenzi kirimo cyagira icyo cyidufasha?

Mella at" ngaho reka twinjremo?

.

Barinjira gusa bafite ubwoba.

.

Utazacikwa na Episode 10

Comments