logo

NEW TALENTS

Stories Group

LOVE MAKE BODY FEELING S01 Ep 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
 LOVE MAKE BODY FEELING
.
Episode 26.
.
Duheruka Toresi bamutwaye.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Murio barimo kumuhambura  bamaze kumuhambura bamuzana ahandi hantu. Nolla nawe hari icyumba kinini bamuzanyemo  maze  bamushyira kugatanda Dr Manu aba araje n’ibikoresho byose.
Nolla niko ataka asakuza cyane ngo bamureke. Aho kumwumva maze bakamuseka.
.
Kurundi ruhande Jolly ageze mu rugo yacitse intege hafi ya zose. Nancy areba uburyo atashye amaze biramucanga.
Nancy ati” Jolly wabaye iki??
Jolly abura n’imbaraga zivuga, Noella aba ariwe umuvugira.
Noella ati” Ntago ameze neza ahari muraza kuvugana nyuma ameze neza.
.
Nancy  ati” Nonese niki cyamubayeho?
Noella ati’ Ubwo uraza kukubwira.
.
Noella areba Jolly ati” Jolly njye mbaye ngiye.
Jolly arikiriza akoresheje umutwe gusa.
Noella ati” Ubwo ndaza kuguhamagara nkubaze.
Noella ava aho aragenda.
.
Toresi   nawe ari mu nzira barimo kumujyana ntazi aho bamujyanye. Gusa aratekereza ko aribyo byiza aza kuenya aho abagabo bakorera akamenya neza niba aribo bishe umugore  kugira ngo azabageze imbere y’ubutabera.
.
Baramujyanyeeee bamuzanye mu rugo rwa Kazola, hamwe umukobwa we ari ariko ntago abizi.
Bahamugejeje bamuvamana mu modoka bamutunga imbunda. Ako Kanya Shaffy n’abandi  baza imbere ye baramureba.
Shaffy ati” Kadiri uyu mugabo muzanye hano ninde??
Kadiri ati’ Yeje abaza avuga akeneye umutima.
Shaffy areba Toresi maze araseka cyane ati” Ngo ushaka umutima?
Toresi ati’ Yego.
Shaffy ati” Ninde wakubwiye se ko twe tugira imitima yo gutanga wagiye kuyishakira kwa Muganga.
Toresi ati” Ariko mwamfasha niba bishoboka.
.
Baramureba cyane.
Shaffy ati” Uyu mugabo wasaga ari umu police mumwice.
Toresi ahita ajya hasi kumavi avuga ko atari umu Police.
.
Kurundi ruhande Murio nawe bamutnze imbunda bagiye kumurasa.
.
Ninako kandi Nolla nawe bakomeje gupima amaraso ye kugira ngo barebe ko aza guhuza amaraso nundi mukiriya bafte ushaka  umutima.
 Dr Mau amaze kumuvoma amaraso arayapima arangije maze ahuza ibipimo asaga barahuza ijana kurindi.
Dr Manu areba Kazola ati” imari irabonetse barahuje neza.
Kazola arishima.
Nolla we arimo  gutaka  cyane anabatuka ati” mwandetse mwabicaye mwe.
Dr Manu ati”Tuza sha .
Nolla ati” Mundeke  murashaka kunyica  nkuko mwishe mama??
Dr Manu ati”  Ubuse nkawe ukeneye ubuzima bw’iki uretse kubera isi ikibazo.
Nolla ati’ Muri bande bagena ubuzima bw’umuntu.
Dr Manu ati” Abantu nkamwe bakennye muba mubereye igihugu umutwaro.
.
Kazola ati” Mumuvage vuba.
Nolla aabyumva maze arataka cyane.
.
Hanze  Papa we nawe barimo kumuhondagura, bamubaza  niba ari umupolice. Toresi akabuhakana ariko arakomeza barahondagura.
Ubwo naw abonye ari ntakundi aba atangiye kwirwaaho umwe mu basore baraho aba yamwatse imbunda maze atangira kurasana nabo..
Amasasu aba menshi birakomera cyane. ako kanya Police nayo iba ibyivanzemo iza irasana n’amaband. Lucas yariyamze kumenya ko Toresi yahaje. Ozile yariyamuhaye amakuru.
Intambaraiba intambara sasa.
Toresi  uko yagahangany n’abasore hakaza n’umusada wa Police agera aho muri aria rasa uwarugiye kumurasa.
Murio nawe ahita afata imbunda areba  Toresi ati” Umukobwa wawe ari hano.
Toresi arikanga ati” Ari hano gute yahageze gute??
Murio ati” Umbabarire
Toresi ati” Nkubabarire iki ubundi arihe?
.
 Mugihe bakirmo kuvugana bumva Nolla arasakuje bahita bamenya  aho ari begenda baganayo. Barasana n’abasore  ba Kazola.
 Tayaki Shaffy we yamaze kugera kuri Police arimo kubaburira ko Police uje. Kazola n’ibindi bygera bye bahita bava aho vuba.
Kazola ati” Shaffy shaka uko mukobwa mumuvana hano turamuekeneye ntitumubure.
Shaffy ati” Yego boss.
.
Shaffy  atangira gushaka uko bavana Nolla aho ariko batarajya kure Polife iba ibaguyeho ibatunga imbunda ibasa  kumanika amaboko cyangwa    bakaraswa.  Babona ko bagiswe batahangana maze bemera kumanika amaboko barafatwa gutyo.
Toresi na Murio nabo baba barahegeze, Toresi abona Nolla ajya kumuhambura Nolla amugwamo ariko arira.
 .
Amaze guhobrana na Papa we areba na Murio nawe amugwamo aramuhobera.
Afande Lucas  ygera Toresi  amurakariy cyane.
Lucas atti’ Wakoze amakosa yo kuza aha hantu.
Toresi ati” Ntakosa nakoze ndimo gushaka ubutabrabw’umugore wanjye.
Lucas ati” Gushaka abanyabyaha ntago biri mu nshigano zawe.
Toresi ati” Ese urimo kuvuga gutya sinjye watumye  mu menya aha.
Lucas ati” Ariko ni nawe utumye boss wa hano tutamufata araducitse. Nyamara iyo uza kwitonda twarikubikora neza.
Toresi aramureba ati” Ntakosa nakoze.
Lucas ati’ Warikoze. Uze gutekereza neza.
Toresi ati” Oya ntaza hano umukobwa wanjye yarikwica.
.
Lucas area abandi ba Police ati” Aba bagabo mubajyane.
Shaffy n’abagenzi be barabapakira barabajyana. Batwaye n’Umupolice witwa Amani na Lex. 
.
Toresi nawe afata Umukobwa we barataha.
.
Amani na Lex bageze ahantu mu nzira baparika imodoka. 
Aman areba Lex ati’ Kubera iki uhagaze.
Lex ati”Reka mbanze nihagarike.
.
Lex ava mu modoka ajya hanze arasoba amaze gusoba afata  imbunda ye ahamagara Amani.
Amani ava mu modoka amusanga hanze  maze  Lex ahita amurasa. Amaze kumurasa agaruka mu modoka ahambura Shaffu n’abagenzi be.
Shaffy ati” Ewana kbsa ukoze akazi kawe.
Amani ati” Umva mushake uko mwandasa kugira ngo batazabimenya.
.
Shaffy afata  imbunda amurasa mu kaboko maze baracika  baragenda
.
Toresi na Nolla bageze mu rugo
Toresi ati”  mugiye kuba mugiye kwa Aunt wanyu kubwo umutekano wanyu.
Nolla ati” Ubu tugiye kuva aha.
Toresi ati” Yego. Ese urabona bariya bagabo ubwo babonye ko twabamenye batazaza kuduhiga hano. Mbaye ntarikumwe namwe byazab  ikibazo.
.
Nola na Frank barabyumva ako kanya bahise bafata utwanguye Toresi abavana aho abajyana kwa Aunt wabo
Amaz kubagezayo ureba ku isaha abona bibaye saa kumunimwekandi afitaye gahunda na Jolly yo guhura ahita ava aho aza aho yapanze ko bahurira ahageze aricara ategereza o Jolly aza kuza.
.
Saa kumi n’ebyeri zituyemo. Jolly ariwe mu rugo  arabibona.  Ako kanya telephone ya Toresi iba  irahamagaye.
.
Udacikwa na Episode ya  27

Comments