logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA  CYANJYE
.
Episode 16
.
Duheruka Bella abona ari Rumio burya warumupfumbase.
.
Writer Chris  nandi Ishimwe.
.
Bella abonye ariwe ahita yikanga arabyuka. Rumio ahita akanguka arebana na Bella.
Rumio mu ijwi rito rituje cyane ati” Wigira ikibazo my Bella.
Bella ati” Wageze hano ryari?
Rumio ati” Naje ni joro cyane.
Bella ati” Ubundi iyi minsi yose uyimaze he??
.
Rumio arabyuka nawe agiye kumukoraho Bella aritaza.
Rumio ati” Humura ibyo ndabyubashye. Ndetse ntabwo uzongera kubangamirwa kuzageza igihe uzabonera neza ko uri mu maboko  meza.
.
Bella ati” Ayahe  maboko meza??
Rumio ati” My Bella aka kanya biragoye kubyumva ariko  uzabyumva ndabizi. Hari n’ikintu mba numva nakubwira ariko byagorana kukizera.
Bella ati” N’igiki uba ushaka kumbwira.
Rumio ati”Uzakibonesha amaso yawe.
.
Bella ati”Uramvangiye utumye ntakomeza kwisinzirira.
Rumio araseka ati” ndabizi wari waguwe neza n’amaboko yanjye yaragupfumbase.ndetse ni ubwambere wumvise umfumbatwa kuriya.
.
Rumio  ahita  ava mu gitanda ati” Bella wowe wakongera ukiryamira.
.
Bella abona Rumio yasubiye muri ya Sura nziza ameze nka cyagihe  birirwana arimo kumwitaho.
Rumio abonye Bella asa n’uwavangiwemo areamwegera amukoraho gake gake, Bella agiye kumwiyaka.
Rumio ati” Yewe tuza bijyane gake.
.
Bella aratuza, Rumio aramumanura yitonze aramuryamisha anamworosa neza.
Rumio ati” Ngaho ba usinziraho ibotsi byiza bya Mugitondo.
.
Rumio ava  mu cyumba. Bella arongera amwibazaho ariko aribwira ati” Bella rinda umutima wawe ntiyongere kugushuka.
.
Kurundi ruhande Seffa arabyutse ajya gukora dushe asoje aza muri Saro abona Papa we arimo gutegura ameza muri Salomanger aramwikanga kuko bataribaherutse kumubona
Rumio ati” Bjr ma fille.
Saffe ati” Papa uri mu biki??
Rumio ati” Ndimo gutegura breakfaste.
Saffa ati” Wowe se?? ubundi iyi minsi yose warihe??
,
Rumio ava kumeza aramwegera amukorah ati” Narinkukumbuye mukobwa wanjye.
Seffa ati” Have papa.
Rumio ati” Ndabyumva wowe n Mama wawe murababaye.ariko ibihe byiza byaje.
Seffa ati:” Wowe ntabiha byiza wigeze uduha ntanibyo uzigera uduha.

Rumio ati” Ibyo mwavuga byose ndabumva ariko mwe mu ntege igihe sibyo. 
Bella aba araje nawe abona Rumio arimo kuvugana na Seffa. Basoje kuvugana baramubona.
Seffa ati” Mama nguyu Papa washakaga.
.
Rumio abyumvise araseka ati” Ntiwuma warankumbuye rukundo rwanjye. Ariko humura ntabwo uzongera kumbura. Muze kumeza ahubwo nasoje kubategurira ibyo muza gukunda.
.
Bella  na Saffa babona Rumio abitayeho cyane bidasanzwe nanone. Gusa birinda mu mitima yabo kumwizera. Batangira gufata breakfaste.
Seffa ati”Gusa nubwo udutesha umutwe ukatubabaza ariko ufite akaboke keza muguteka.
Rumio ati” Mwe muryoherwe mwicecekere. Kandi ndabakunda cyane.
.
Bella na Seffa bararebana . ababwiye ijambo bataherukaga kumva riva mu kanwa ke.
Rumio arahaguruka ati”Ndaje mukomeze muryoherwe.
.
Bella na Seffa basigara barebana.
Seffa ati” Uriya ni Papa ra!
Bella ati” Ntumuzi se mukanya araje aduhindukane.
.
Babona agarutse yambaye neza cyane areba Seffa ati” Seffa soza vuba amasaha yadufashe.
.
Seffa agwa mu kantu  kubona Papa we ariwe ugiye kumujya kwishuri.
Seffa ati” Papa ni wowe cyangwa nundi??
Rumio ati” Ni njyewe. Mwebwe mwihangane  igihe cyanyu mukimpe.  Wasoje ahubwo tugende.
.
Seffa araseka ati” Ibi ni agatangaza pe!
Bella nawe akareba Umugabo we akumva atangajwe nuko yagarutse ameze akumva biramushimishije ariko nanoe yakwibuka uko ajya abahinduka akababara ndetse akumva agize ubwoba.
Seffa arasoza maze Rumio amufata akaboko barasohokana.
Rumio ati” Umukobwa na se.
.
Mu nzira bagenda Seffa akajya areba Papa we , Rumio nawe yamureba Seffa agahita areba kuruhande.
Rumio ati” Niki ufite amasoni yo kureba Papa wawe?
Seffa ati” Oya papa ahubwo nuko natangaye.
Rumio ati”Ubabarire Papa wawe wa Fake ariko papa wawe wanyawe ndi hano .
Seffa ati” Ngo papa wanjye wa fake?
Rumio ati”Yego ndavuga papa wawe wahahise. Gusa ibitarabaye byiza bigiye kuba bizima.
.
Bagera kwishuri.
Seffa ati” Papa urabona  bataguteye isoni kuba aribwo bwa mbere warugweze kwishuri ryanjye.
Rumio ati” Saffa aka kanya ntabwo wabyumva ariko uzamenya impamvu aribwo mbashije kuhagera uyu munsi.
.
Seffa ava mu modoka areba Papa we ati” Papa urakoze.
Rumio ati’ Nawe urakoze mukobwa wanjye wige neza ndagaruka kugucyura.
.
Seffa yinjira mu kigo, Rumio  nawe akata imodoka agaruka mu rugo. Bella abona Umugabo agarutse mu rugo.
Bella ati”Ntabwo ukora se??
Rumio ati” Oya.
Bella ati” Ariko ntabwo nshaka kwirirwana nawe hano.
.
Rumio ati” Ntakibazo nukuri. Wowe ujye mu byo ushaka  njyewe ngarutse gutekera umukobwa wanjye ibyo kurya akunda.
.
Bella aratangara ati” Ugaruwe no gutekera umukobwa wawe??
Rumio ati” Yego. Ariko n’Umugore wanjye.
Bella aramurebaaaaa.
.
Rumio ati” Byigucanga.
.
Amufata  amatama arayakurura maze arigendera aseka. Gusa Bella abonye uburyo Rumio arimo gusekamo abona byahindutse cyane bitandukanye nuko yajyaga aseka.  Rumio   aya kwambara umwenda wo mu gikoni maze agaruka mur Saro. Bella arimo kumureba byose akora. Abonye agiye kuri Radio arayicana maze areba Bella ati” Naba ngiye kugusakuriza ra!
Bella ati”Oya gusa ucurange gake.
Rumio ati”Humura rukundo rwanjye.
.
Rumio aracuranga indirimbo akunda maze atangira kuziririmbiramo. Bella  kubona Rumio aririmba biramucanga kuko ubusanzwe mbere ntabwo yajyaga aririmba habe narimwe. 
Bella kandi yumvise indirimbo Umugabo we arim gucuranga yumva zitandukanye nizo yacurangaga  mbere akunda.
.
Bella ati” Wahinduye indirimbo se??
Rumio ati”Njyewe ariko nkunda izi.
Bella ati” Ukunda izo?? ariko sizo wajyaga ucuranga mbere.
Rumio ati” Sinzi uko byabaga byagenze.
.
Rumio aramwegera cyane amuhereza akaboko.
Bella ati” Iki??
Rumio ati” Ihangane tubyinane aka karimbo gato mbone kujya guteka.
.
Bella ati”Oya.
Rumio aca bugufi ati” Koko mwamikazi wanjye. Basi ngurisha isegonda rimwe.
Bella ati” Ndikugurishe.
Rumio ati’Yego rimwe ryo kubyinana nawe gato mbone njye guteka.
.
Bella akongera akumva atangajwe nuko Rumio arimo kwitwara.
Bella ati”Isegonda urampa bitanu.
Rumio ati” Njye mbigize icumi. Nanaguha milion.
.
Bella amuhereza akaboko, Rumio aramuhagurutsa maze barabyina.
Rumio ati’ Uri umugore wanjye udasanzwe. Ntanubwo wari ukwiriye kiriya kimara kikubabaza ariko nabishyizeho iherezo.
Bell ati” Uvuze ngo  kiriya kimara??
Rumio ati” Ndavuga Rumio wa mbere wa Fake.
.
Udacikwa na Episode  ya 17
.

Comments