logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA  CYANJYE.
.
Episode 17
.
Ni mu masaha y’ijoro Bella arimo gushyira amasahani kumeza bagiye kurya. Seffa araza aricara ati”Biratangaje ukuntu uyu  munsi ugiye kuba uwa 7 dusangirira hamwe na Papa, mbere bitarajyaga bibaho.
Bella ati” Uko utangara nanjye  niko ntangara. Ariko ubwo ahari  birimo kugenda bitanga ikizere ko  ibintu bizagenda biba byiza.
Seffa ati” Ubundi mbere  nakanya yabaga  abayemo mwiza ntabwo karenzaga amasaha makumyabiri nane.
.
Babona Rumio aje kumeza akurira intebe aricara areba ukuntu  barimo kumureba maze araseka ati” Ariko ngo mba nabatangaje cyane??
Bella afata isahani aramwarurira Seffa nawe ararura.
Rumio ati” Ntakiza nko kuba hamwe nk’Umuryango.
Seffa ati” Mbere hose ko utabikoraga  papa! Urabona hari  ibindi byiza biruta ibi?
Rumio ati” Ntabyo mwana wanjye. Byibura Imana ishimwe ko dufite amahirwe yo gushyira ibintu byose ku murongo. Ahubwo turyoherwe.
.
Bella akarya areba Umugabo we akumva yishimyemo nubwo ataramugarurira ikizere  cyose muri we.
Rumio afata inyama  na kuto agenda abakatiramo duto duto cyane agashyira ku masahani yabo.
Bella na Seffa bagatangazwa  nuko asigaye abitaho  cyane muri byose.
.
Basoje kurya n’igihe cyo kujya kuryama. Bella na Rumio bavana kumeza bagenda bagana mu byumba bagera ku muryango w’icyuma cyabo barahagarara.
.
Bella ati” Cher ntacyahindutse. Urakomeze urare ukwawe nanjye ukwanjye
Rumio ati” Ndabyumva.
Bella ati” Ntubifate nabi kandi.
Rumio ati” Ntakibazo rukundo rwanjye.  
Bella ati” Sawa ngaho bye goodnight.
Rumio ati” Good night.
.
Bella akabona Umugabo we ntagitera amahane cyangwa ngo amubwire nabi. Ibintu byose basigaye babivuganaho mu mahoro.
Bella ati” None ko utagenda.
Rumio ati” Mbere yuko ngenda ndashaka kubanza nareba mu cyumba cyawe ko ibintu byose bimeze neza utekanye uribuze kuryama neza.
Bella araseka ati”Ntakibazo kirimo cher byose bimeze neza.
Rumio ati” Am your husband reka mbanze ngenzure neza umutekano w’umugore wanjye, igihe aza kuba asinziriye  hatagira ikimurogoya. Please.
.
Bella ati” Ok ngaho injira urebe ntakibazo.
.
Rumio yinjira mu cyumba agenzura hose. Bella arimo kumwitegereza  ibyo arimo gukora maze agasekera mu mutima.
Rumio  aza imbere ati” Uraza gusinzira neza ntakibazo gihari.
Bella ati” Urakoze cyane.
Rumio ati” Ugire ijoro ryiza. Ejo nongere mboe ku maso yawe.
Bella ati” Imana irabikora.
.
Rumio aramureba maze ahita amusoma kwijosi amutunguye aragenda, Bella  yumva kamukoze ahantu amukurikza amaso, Umugabo ararenga maze Bella afungaho.
Bella ati” Nawe usinzire neza Mugabo wanjye. Kandi gake gake urimo kugenda unyura umutima wanjye.
.
Bella agiye kuryama abona Uburiri bwe bushashe mu buryo butangaje atasize abushashe kare. Ahita amenya ko ari Umugabo we waje akabikora. Aribaza ati” Umugabo wanjye se burya azi no gusasda gutya??
.
Bella yambara amapijama maze ajya mu buriri azimya telephone ye maze arisinzira. Ariruhutsa asigaye yumva afite amahoro aguwe neza mu minsi yose itambutse abona Umugabo we yarabaye mushya cyane bitangaje.
.
Uwo mwanya yumva akamesaje afata telephone abona ni Umugabo umwandikiye ati” Uruhuke neza wisanzuye umubiri wawe ugubwe neza rukundo. Mu gitondo nongera kubona ubwiza bwawe butarangira.
.
Ako ka message kamukora ku mutima maze azimya atelephone ahombeka amaso artasinzira.
.
Tuze ku kazi kuri Compny. Abakozi barimo  kunyuranyuranamo bakora akazi.  Cadette azanira Celine impapuro za report.
Celine ati” Cadette umeze neza se??
Cadette araseka ati” Cyane.   Ubundi se hari utameze neza  muri aka gahenge tumaranye igihe??
Neema ati” Ariko se we boss yabaye iki ko atakivuga nabi??
Celine ati” Asigaye acecetse cyane nanjye byarantunguye!
Cadette ati” Cyangwa hari ibindi bibazo yarafite byatumgaga  avuga nabi.
Neema ati” Ubwo ibibazi yarikuba afite byamaze iriya myaka yose byara ari ibihe??
Cadette ati” hari igihe usanga ari ibibazo by’imbere mu rugo. Wenda umugore we akaba adashobotse.
Neema ati”Sha umugore we ndamuzi pe niba ari umugore w’imfura ubaho Bella yafata umwanya wa Mbere.
 Cadette ati” Nyamara sha ntugashukwe n’abantu bagira amabanga menshi.
Neema ati” Sha bella ndamuzi ndamuzi ntacyo afite ahisha.
.
Cadetta ati” Nonese ubwo yariyarabaye iki?? Nubu nibuka ukuntu yameneye telephone sha!
.
Barimo  bamuvuga babona yaje ahagaze inyuma yabo yabumvaga ibyo bavuga. Bamuonye barikanga. Bahita bamenya ko ako kanya bagiye kwirukanwa ntabundi busobanuro.
Rumio arabarebaaaaa.amasoni arabica. 
Babona Rumio arikomereje ntakindi avuze.
.
Cadette karabaye ati” Karabaye reka njye kuzinga ibintu byanjye ntahe.
Celine ati” Natwe reka dutegure ibyacu.
Neema ati” Ese ubundi twavugaga iki buriya?
.
Kurundi ruhande Bella na  Shella  bari mu modoka   barimo kwerekeza  kuri company y’Umugabo we bagenda baganira.
Shella ati” Nonese ubu noneho uraboa agenda atanga ikizere?
Bella ati” Yego pe! Bitandukanye  na mbere. Ndimo kumubonaho impinduka  zidsasanzwe
Shella ati” Komeza ube wifashe  urebe neza.
Bella ati” yego. Gusa hari n’utuntu dukomeje kuntungura cyane kuri we . nkubu uburyo yasekagamo mbere bwarahindutse cyane iyo aseka mba mbona urundi muntu. Indirimbo yakundaga sizo agikunda.
Shella araseka ati” Rahira  ngo baraguhinduriye!
Bella  nawe araseka ati” Barampinduriye pe!
Shella ati”Nyine ubwo arimo guhindura byose kuri we.
Bella ati” Kuburyo se we n’utuntu karemano duhinduka. Buretse uraza  kumubona.
.
Tugaruke ku kazi. Ba Celine bazi ko bagiye kwirukanwa bamaze no kwitegura. Uwo mwanya Celine abona telephone y’akazi irasonnye abona ni Boss uhamagaye aritaba.
Rumio ati”Tegura inama y’abakozi bose mu kanya.
Celine ati” aka kanya?
Rumio ati” Yego
Celine ati”Reka mbikore.
.
Neema arebana na Celine.
Celine ati” Bagiye gutwirukanira imbere y’abandi bakozi.
Neema ubwoba buramwica ati” Mana yanjye.
.
Bidatinze abakozi bose bahurira muri Sale  imwe. Rumio aza imbere yabo. Celine, Cadette na Neema bicaye hamwe barabizi ko aribo inama ahamagarijwe bagiye kwirukanwa.
.
Rumio arabarebaaaa abona bose barakonje  abandi bafite ubwoba maze araseka.
Rumio ati” Mutuze n’abafite ubwoba ni bushire. Ntakibazo mbahamagarije. Ahubwo nshatse kugira ngo tuganire ku mpinduka.
.
Abakozi barumva.
Rumio ati” Mu maze igihe mukorera mu bwoba. Kandi ibyo n’ibintu bitar bikwiriye. Ubundi twakabaye twarakoze nk’umuryango kuko iyi company ni iya buri wese. Kubaho  kwacu twese gushingiye kuri iyo. Ariko hari ibyazambye kubera Umukoresha mubi. Ibyo rero nibyo nshaka ko bihinduka. Buri wese agakora  ari free kandi aguwe neza. Muri abavandimwe banjye nanjye ndi Umuvandimwe wanyu. Mwihanganire igihe cyatambutse twubake imikorere mishya yuzuye ubufatanye. Murakoze  nibyo nashakaga kubabwira.
,
Abakozi batangazwa n’uburyo Rumio yahindutse yabaye undi muntu.  Ba Celine nabo batangazwa n’ubu atabirukanye kandi bamuvugaga.
.
Uwo mwanya Bella na Shella baba bageze aho kuri Company basanga hari inama. Rumio aba arababonye.
Rumio ati” Reka  nakire n’Umugore wanjye w’igikundiro imbere yanyu.
.
Rumio ati”Rukundo rwanjye waza imbere y’abakozi  bakaba n’abavandimwe ba Company?
Bella ashimishwa n;agaciro umugabo we amuhaye imbere y’abakozi maze aza imbere nawe arabasuhuza.
.
Shella aho ahagaze  yitegereza Rumio ati”Ndabona utari Rumio wa mbere pe!
.
Udacikwa na Episode 18

Comments