logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA  MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 18
.
Duheruka  Rumio yakira Bella  muri Company.
.
Writer  Chris nandi Ishimwe.
.
Bella amaze kwakirwa imbere asuhuza abakozi bose muri rusange maze bamubaza niba agiye kuza muri Company.
Bella aho gusubiza arebana na Rumio .
Rumio ahita asubiza ati” Company n’ubundi ni iy’umugore wanjye. Rero arahari.
.
Abakozi bakoma amashyi. Maze batangira kugenda bamwibwira wese, Rumio aba avuye aho abona Shella
Rumio ati” Wakoze nawe kuza hano.
Shella ati” Rumio uri Umugabo mwiza, bikomeje waba uri umugabo udasanzwe wabayeho.
Rumio araseka maze amutambukaho arakomeza, Shella amukurikiza amaso.
.
Bella abakozi bose baramwibwira abamaze kubwira bagenda nabo basubira mu kazi. Celine, Cadette na Neema baza muri Office biruhutsa.
Cadette ati” Iki n’igitangaza kibaye. 
Neema ati” Umutima wendaga  kumvamo.
Maze  bagaseka.
.
Cadette ati” Uriya ni Rumio wagarutse ameze kuriya??
Celine ati’ Umugabo wari umusambanyi agaragaje umugore we mu ruhame??
Neema ati” Umuntu arahinduka ariko uwari mubi akaba mwiza.
.
Cadette ati” Ariko njye hari ikindi nabonye. 
Neema ati “ Wabonye iki??
Cadette ati” Ko yananutse cyane. Icyumweru  yamaze ataza mu kazi nicyo cyamunanuye??
Neema ati’ Natwe twabionye ariko buriya yakoze gymu.
Cadette ati” Abakire se bajya bajya muri gyme? njyewe nabonye yaranahindutse cyane.
Celine ati” Ikiza nuko agarutse ari umugabo mwiza. Ubu noneho umuntu agiye gukora uhumeka.
.
Kurundi ruhande Bella amaze guhura n’abakozi boseeee aza  kureba Umugabo arikumwe na Shella.
Rumio ati” Cher si hano mbakirira.
Bella ati” Hano muri Office yawe se bitwaye iki??
Rumio ati” Hari aho naguteganyirije hari special.
.
Rumio arabajyana abazana kuyindi oFfice ifunze maze ashyiramo urufunguzo arafungura  barinjira.
Bakinjira  batangazwa n’uburyo hameze . ni Office iteguye mu buryo bwihariye cyane  kandi igizwe n’amabara Bella akunda gusa.
.
Rumio ati” Welcome chou in your Office.
Bella ati”Office yanjye??
Rumio ati” Yego. Namenye ko babahagaritse mu kazi nubwo utabashije  kubimbwira. Nahise mbona ko ari umugisha rero kuba ngiye gukora n’Umugore wanjye.
Bella na Shella baratangara.
.
Kumeza yaho babona hateretse na  kado iteguye neza Rumio arayegera arayifungura akuramo wine irenze cyane maze asuka mu turahuri agenda abahereza.
Rumio ati” Tunywemo kubwo akazi gashya.
Bakora cheers.
.
Shella ati”Mbega ahantu heza.
Bella  yitegereza Umugabo we bimurenze.
Rumio ati” Cher ntugire ijambo uvuga. Wowe gusa narakubwiye ngo Umutima n’amaso yawe bikore nibwo uzasobanukirwa byose. Burikimwe cyose cyagucanze uzabona ukuri kwacyo.
.
Ayo magamb si ubwa mbere ayamubwira.
Rumio ati” So mube murebe mbe ngiye mu bindi.
.
Rumio ava aho agaruka muri office ye afata telephone ahamagara Celine.
Celine ati”Karame.
Rumio ati” Bwira Cadette ko mushaka.
.
Celine ahita aza kureba Cadette.
Celine ati” Boss aragushaka muri Office.
Cadette ati” Anshakira iki ra ko nziko byarangiye.
.
Tugaruke kuri Bella na Shella.
Bella ati” Wabibonye nawe, none ni gute nabasha gukomeza gucunga amarangamutima yanjye ku mugabo wahindutse kuriya bikaba bigeze aha.
Shella ati” Birarenze yabaye  mushya  cyane.
.
Bella ati’ Cyane.
Shella ati” Ariko se ko yahindutse  cyane no kumubiri.
Bella ati” gute??
Shella ati” Ngo gute??  utambwira ko utabona ko Umugabo wawe yananutse cyane. Ndibaza agiye kuri taye gute aka kanya kuburyo na ya nda yagiye??
Bella ati”Ibaze ko nabonye ibindi ariko ibyi simbibone.
Shella ati” Ndumiwe ubwo se wabaga ureba he??
Bella ati” Iyo ndi imbere y’uriya Mugabo intekerezo zanye ziba ziri kure.
Shella ati”Yarahindutse cyane kuburyo wagira ngo ntabwo ariwe.
.
Kurundi ruhade Celine ageze muri Office ya Rumio aza afitemo akoba.
Rumioati’ Sinababwiye gutuza ufite  ubwoba bw’iki?
Celine ati”Ntabwoba mfite.
.
Rumio amuhereza telephone nshya , Celine arumirwa arayifata.
Rumio ati”Wihangane kubyabaye telephone yawe ikamenwa.
Cadette ati” Boss mwari mu kuri.
Rumio ati” Uwabikoze ntakuri yarimo.
.
Celine biramucanga kumva avuze ngo uwabikoze aho kuvuga ngo kuba narabikoze. Gusa ntiyabitindaho arashimira ava aho aragenda.
Rumio agaruka muri Office yasizemo ba Bella.
Rumio ati” Bea urihangana mbaye ngiye gato turasubira.
Bella ati” Yego ntakibazo chou!
.
Rumio aragenda.
Shella ati’Uriya ntabwo ari Rumio pe! Wagira ngo ni malayika yambaye isura y’Umugabo wawe.
.
Bella  yicara mu ntebe ye abanza kumva neza Office ye. Amasaha nayo niko akura.
Shella ati”Nanjye akazi kanjye hano kagomba kuboneka.
Bella ati”Tuza wamazew kukabona.
.
Amasaha arakura cyane burira. Bella na Shella barataha. Bagera aho batandukanira Shella avamo Bella arakomeza. Ageze mu rugo aza ku cyumba cye akoze ku muryango yumva harafunguye yibwira ko yasize atahafunze arinjira agicana itara, atungurwa no kubona icyumba cye cyabaye  ikindi.   Abona kirateguye bihebuje  cyazwemo imitako ihebuje, abona cyazanwemo n’amafoto ye n’Umugabo we ari ku nkuta hose. Ubundi amafoto n’iyabagamo. Yumva kirahumura neza.
Uwo mwanya abona Umugabo we aturutse hirya muri dushe y’icyumba yambaye ubusa hejuru.
Akora kuri telephone ye maze ako kanya muri Radio hajyamo akaririmbo keza. Bella ibyo abona bizamura amarangamutima ye.
.
Rumio ati” Ikaze mu cyumba cyawe buzima bwanjye.
Bella biramurenga ati”Urakoze.
Rumio aramwegera gake gake amufata ibiganza yorohereye cyane maze amureba mu maso ati” Agaciro kawe ntabwo kasibangamye.
Bella nawe amureba amaso yoroshye yumva ibyiyumviro bizamuka muri we.
Rumio ati” Ukwiye kongera  kurabagira mu byishimo bitarangira. Kandi guca bugufi muri njye bikubere urumuri.
.
Bella atangira kuzenga amarira mu maso.
Rumio ati”I miss you! Nkumbuye wowe wese nkumbuye umubiri wawe wuzuye uburyohe ntagereranwa. Kandi nkabasha kuwumva mu bwitonzi butugeza heza twese.
.
Bella akarushaho kumwumva cyane.
Rumio ati” Reka aka kanya katubere urumuri rushya. Ibiganza yacu byongere bihure bifatane  ubutarekurana sibyo??
Bella aho kumusubiza akarira.
.
Rumio ati” Am waiting you. Ndagutegereje muri aka kanya ngo tujyane. Ese wowe umubiri wawe uriteguye ngo tujye mu munyenga waka kanya??
Bella akamwumva yoroshye nawe.
Rumio ati”Amaso yawe nagira icyo ambwira umubiri wawe uratangira kunyumva. Ndashaka kukuma wowe wese nawe ukanyumva wese ngenda kumubiri wawe wose.
.
Bella amashanyarazi akumvba atangiye kwiruka  muri we.
.
Udacikwa n Episode 19

Comments