Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
" turi imbohe zabo turibo naho tuva kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa...bundi umugabo arimenya,..irinde kuvuga ibyo utatekereje ndetse no kumena ibanga ukwizera ya kumeneye maze turusheho kubana mu mahoro. Menya ibyawe nange menye ibyange nibwo tuzakora ibikomeye...amateka n'ibihe bihinduke. Tube inyangamugayo kandi dushyire imbere Imana mubyo dukora byose. Umwami Yesu abidushoboze mu izina rye AMEN."
.
Duheruka Jorome azanye amakuru avuga ko n'abandi bambuwe ibyo bari bavuye guhaha. Ese aba bantu bakomeje kwica no kwambura aba bashoramari ni abantu nyabaki? James we arakora iki? Mbahaye ikaze.
.
dutangiriye mu misosi ine isa nkaho ikoze uruziga kandi miremire cyane. Iteyeho amashyamba kandi maremare ndetse n'ibimera bitandukanye kuburyo byatumye ayo mashyamba aba ibihuru. Hagati yiyo misozi ine harimo undi musozi muto uriho agashyamba ariko gateye neza katazitanye. Hari umusaza X,Y na Z bari kuzana bihuta, uwo musaza afite agacuma n'imbehe muntoki ndetse n'inkono y'itabi mukanwa barihuta cyane uko bishoboka. Mu mwanya utari muto bageze ahantu hari ihema imbere yiryo hema niho Jenerari yarahagaze.
Jenerari akibabona ati:" mwatinze."
Z ati:" twamukuye kure, kandi no guhiga inzira muri aya mashyamba nabyo ni akandi kazi."
Jenerari ati:" n'iyinjire rero amwiteho."
bose bahise binjira kumbe aho binjiye niho Jack aryamye asinziriye. Umusaza aramwitegereza, Jenerari ati:" urabona se basi hari icyo byatanze?"
Umusaza ati:" harabura gukanguka naho ibindi byaciyemo."
Z ati:" bishatse kuvuga ko twese duhita tungira imbaraga za maji?"
Umusaza ati:" cyane mweze nimbaha umuti wanyuma."
Jenerari ati:" ihangane ubikore vuba rwose twese turazikeneye cyane."
sasa dore ngo umusaza arakura ibintu utamenya mu ikote rye, inkono yitabi ashyira kuruhande ubundi afata ibintu bimeze nkibiti ashyira hasi amenaho ibyo yazanye mugacuma aragije arabicana imyotsi atangira kugenda iyihindira aho Jack aryamye arinako umusaza asoma kubyo yazanye mu gacuma arinako arushaho guhindira imyotsi kuri Jack. Sasa uko umwanya wagendaga ushira niko Jack yatagiye kugenda atumbagira mubirere. X,Y,Z na Jenerari barishima ntagutinda Jack arakanguka agikanguka asanga yicaye mu birere agira ubwoba amanuka vuba vuba agiye ku ikubita hasi, Jenerari na bagenzi be baramusama.
Jenerari ati:" ibi kuki bibayeho muze?"
Umusaza ati:" imbaraga za maji zikora ibyo utekereje, rero buriya impamvu amanutse n'uko yaratekereje kumanuka ariko abitekereza afite ubwoba niko kumanuka cyane."
Jenerari ati:" birashira gute?"
Z ati:" aruko aduhaye umuti wanyuma."
Umusaza ati:" uwo musore arabizi cyane."
bidatinze umusaza yabahaye Agacuma bagenda banywa ibiri mo bahereza na Jack aranywa."
.
.
Sasa barakwereka aho Natasha ari, arikumwe na Kamari bose barikanze kandi icyarimwe.
Natasha ati:" ibi byari ibi?"
Kamari ati:" bureka twumve."
.
sasa uko hakurya mu misozi bakomeza kunywa kubiri mu gacuma ubutaka bwatangiye gutigita noneho birenzo uko bwajyaga butigita Natasha na Kamari barafatana, umuyaga uba mwinshi.
Natasha ati:" ibi n'ibiki?"
Kamari ati:" izi ni imbaraga za maji zidasanzwe bari guha abantu."
Natasha ati:" ibi n'ibikomeza birasenya mazu yabaturange."
Kamari ati:" gerageza urebe ko byagabanuka."
.
sasa ibwami bose barayagaye amaso bayahanga Natasha nkumuregezi wabo. Uko umwanya wagendaga ushira niko umuyaga n'umutigito byarushagaho ku iyogera.
Natasha ntakindi yakoze uretse kuzamuka ibirere ubundi arambura amaboko yegeranya amaguru ubundi yubika ibiganza abirebesha hasi akoresha imbaraga nyinshi cyane asa nkutsindagira yogeramo imbaraga amara umwanya munini kuburyo yatagiye no kubira ibyuya. Muburyo butuguranye cyane mubiganza bya Natasha byaka mo umuriro arikanga ahita amanuka akigera hasi umuyaga n'umutigito bihita bigenda.
.
.
sasa kuruhande aho ba Jack bari haje umuyaga mwinshi cyane ukubita rya hema rirashanyagurika ryitura hasi basigara bahagaze kumusozi gusa.
Umusaza ati:" ibyo n'impubitinye n'ibisanzwe."
Jack ati:" nyuma yibi harakurikira iki?"
Umusaza ati:" buri muntu agiye kumenya imbaraga ze icyo zikoresha."
Jack ati:" ndabikora ne.?"
Umusaza ati:" igira hino."
Jack yaregereye ubundi umusaza amusaba kurambura amabuko hashize umwanya ntakimenye tso kigaragara Jack ati:" ntibyakoze cyangwa?"
Umusaza ati:" oya fata inkota ahubwo."
Jack yafashe inkota arayikomeza muburyo bukomeye cyane. Mukanya nkako guhubya inkota yahise yaka umuriro."
Umusaza ati:" ubwo imbaraga zanyu zikoresha inkota gusa."
bose bahise bazifata maze zaka umuriro.
Umusaza ati:" rero ubu nagenda."
Jenerari acyumva ko umusaza agiye kugenda yahise amuca umutwe.
Jack ati:" kuki ubikoze?"
Jenerari ati:" mugisirikare twica umuntu nkuyu kugirango imbaraga atazagenda ngo azihe abandi."
Jack ati:" rero murabonako natwe tugize imbaraga Natasha ntakiduteye ubwoba mwitegure ubundi twambarire urugamba tujye ibwami. Twisubize ikamba nambuwe."
.
.
sasa kurundi ruhande, James we na ba Minisitiri be bari munama idasanzwe ubonako byabayobeye.
James ati:" Mike wowe na Jenerari kamari mutegure ingabo zijya kuruwo musozi wibanga zirebe ngo n'ibande bahari bashaka guteza umutekano mucye n'inzara mu bwami bwange."
Jorome ati:" gusa nanone nyagasani tubikorane ubwitonzi."
Peter nawe waruraho ati:" mwareka nkajyana nabo basirikare bagiyeyo."
.
.
sasa kurundi ruhande Natasha yahagurutse yihungura ibitaka, ati:" ibiganza byange byari bibaye iki ko byakaga umuriro?"
Kamari ati:" wakoresheje imbaraga utajyaga ukoresha."
Natasha ati:" bivuzeko hari ibindi nabasha gukora nkoresheje imbaraga zanjye."
Kamari ati:" cyashoboka ndetse cyane."
bakomeje kuganira bakiri aho Mike araza ati:" umva jenerari tegura abasirikari bajye mubutumwa."
Natasha ati:" habaye iki?"
Mike ati:" ku musozi wibanga hari inyeshyamba dushaka kwirukanayo."
Natasha agiye kuvuga, Mike ati:" byavuze n'umwami ntacyo wabihindura ho cyangwa ngo wogereho."
Natasha ati:" yemeje ko bagenda bonyinese?"
Mike ati:" yego."
.
sasa bidatinze abasirikare baratoranyijwe bafata amafarasi baragenda................................
....................
...........................loading episode...61
.
ese aba basirikare bagiye kumusozi w'ibanga baragaruka cyangwa? Ese hari icyo bakora mukurwanya ba Jack twabonye hariya? Jack na bagenzi be bafite imbaraga za maji. Ese biraza guherera he? Ntucikwe.
.
like 300 comment 60 zigera dukomeza. Share please ."
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments