logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP61

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
" Iyo tuba ku isi dukundana ntiyari buzarimbuke. Urukundo rwarakonje kugeza n'ubwo umwami Yesu abitwibutsa ati...mukundane nkuko nange nabakunze.. None harabura iki ngo dukundane? Reka twimike urukundo maze isi isagambe twisunga Imana cyane nibwo tuzabona ingororano nziza kumunsi wamateka. Mwami Yesu abidushoboze mu izina rye na data watwese AMEN."
.
Duheruka abasirikare bafashe inzira berekeza ku musozi w'ibanga. Kandi twasize Jack n'inshuti ze bahawe imbaraga za maji. Ese mama barazikoresha iki?"
.
Inkuru niya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Inama idasanzwe ya James ndetse na abana be hiyogereyeho Kamari umugabo w'umwizerwa kuri bo, yahise iterana igitaranganya.
Peter umeze nkuwarakaye ati:" njye nari kujyana nabo kandi nkabikora neza."
James ati:" ubu icyo tsabwa aha ibwami harimo n'umutekano wawe. Niba utaravunitse, urorere ntabwo nyikeneye kukubona wakomeretse."
Peter ati:" wanoje kurwana ndetse unyitaho cyane mu bwana none kuki utareka ngo gende nkoreshe ubumenyi wamaye ndegera abene gihugu."
James ati:" ufite umudamu ndetse n'umwana ugomba kurinda. Rero sinyeneye ko ugenda ukabikomerekeramo. Ese uzi neza abari kuri uriya musozi Uko bameze? Uko utabazi rero n'iko utagomba kuzana imitete ngo waratojwe. Bundi ikintu kiranga irwanyi nyayo n'ukutagaragaza ko hari n'ikintu azi mumirwanire kugirango abane nabandi mu mahoro."
Natasha ati:" mu ikomeza guterana amagambo data. Peter mwumve niwowe n'umwana wawe ndetse na madamu wawe ari kugerageza kurinda. Nkaho ibaza umwana wawe akubuze akiri muto yazakurana agahinda kameze gate?"
Peter ati:" ariko hari n'abaturange bari kubura ababo kubera inzara no kubangamirwe n'izo nyeshyamba? Ubwose urabwira iki?"
Kamari ati:" Peter gabanya kwigira inwari ntamuntu uba intwari agihumeka."
Peter ati:" kandi nyamara murifuza ko jyayo n'ivumbuye."
James yahagurutse n'umujinya ajyiye kuvuga abona haje umusirikare wacitse amaboko umeze nkuwahiye mumaso akimubona arikanga aricara. Umusirikare ati:" inyeshyamba z'ifite inkota zaka umuriro baradukumise bica n'abagenzi banjye kandi ngo barashaka umutwe wawe nyagasani."
Umusirikare yavuze ibyo ahita yikubita hasi arapfa.
Bose barikanze barumirwa.
Kamari ati:" ameze nkuwakubiswe n'inkuba."
Peter ati:" sinababwiye ngo jyeyo mukanga."
James ati:" nawe uba ugarutse uri umupfu nkuyu."
Natasha ati:" aba bantu n'ibande bari muriyi misozi? "
.
.
sasa kurundi ruhande ahari ba Jack, baje kuruhande bicara botsa inyama.
Jack ati:" James yamaze kumenyako duhari  ubwo yatangiye kudutumaho abasirikare. Rero mureke duhige icyo twakore kidufitiye umumaro."
Jenerari ati:" Reka tujye ibwami."
Z ati:" twaba twihuse."
Y ati:" mfite igitekerezo ariko njye. Uwakwataka igiturange kimwe tukagisahura utwitambitse tukica , James yabonako ibintu bikomeye akimanukira natwe tukaboneraho tukamwica."
Jack ati:" icyo gitekerezo n'ikiza rata Y. Ahubwo muzane ikarita turebe igiturange kimwe twataka."
ntagutinda Jenerari aba azanye ikarita arayirambura ati:" ariko uwakwataka munyegero z'ibwami wenda niho James yatabara vuba."
Jack ati:" hari igiturage kandi gikungahaye cyane muri metero nyeya uturutse ibwami mureka tube aricyo twataka."
Z ati:" wamugani naranumvise ngo hari stock y'ibwami babikamo amazahabu ubwo bahatabara byoroshye kandi vuba."
Jack ati:" niho tungiye kwataka. Ntampuhwe cyangwa imbabazi tugomba kugira kuko nanjye nazo nagiriwe bajya kunyambura ikamba data yamaye."
.
.
sasa tugarutse ibwami , inama yararagiye James ajya kuruhande wenyine kwiga icyakorwa ngo atabare abaturange be. Biramucanga abura epfo na ruguru. Akiraho Papa bibazo Innocent yaramwegereye ati:" n'ubwambere duhuye n'inyeshyamba nkizi kuva Hasari yagira inkota n'imyambi."
James ati:" urabona twakora iki ngo izo  nyeshyamba ngo tuzikureho?"
Innocent ati:" kumvikana nyagasani. warahiriye kurinda abaturange kandi neza. Rero ziriya nyeshyamba hari icyo zishaka reka tuzizane twumve ibyo zishaka ubundi tuzibihe zigende."
James ati:" zibaye zishaka umutwe wawe se wawutanga?"
Innocent ati:" ariko se wamugani oya nako duhige ikindi twakora."
.
.
sasa kurundi ruhande, Natasha yaje aho Mike ari amuhagarara iruhande ati:" umeze ute?"
Mike ati:" narindi kugutekerezaho ndetse cyane."
Natasha ati:" nizereko wanekerezagaho ibyiza gusa."
Mike azamura ukuboko yibyirigira mu maso ati:" nari nkukumbuye ntacyari kumbuza kugutekerezaho."
Natasha ati:" n'uko ubeshya."
Mike ati:" ndagukunda natasha ndetse kukubura byagora cyane sinziko nabasha kuba aho utari ntibyankundira."
Natasha ati:" nanjye umbera mushya buri gihe."
Mike ahita ahindukira agenda amwegera amufata kurutugu amureba mu maso ati:" ahari menya ndi umunyamahirwe kurusha abandi."
Natasha ati:" kubera?"
Mike ati:" natasha uri mwiza birenze amasura yose yanyuze mu maso. Hari igihe nicara nkisetsa kubera kukumva mu mutima wange. Uri uwagaciro karenze kandi cyane. Ntawakundutira kariza kanjye kugukunda n'umurange nagabiwe narurema. Sineze kukwanga cyangwa ngo n'ume uzenga amarira mumaso kubera kukubabaza, ahubwo n'ibinabaho bizaterwa no kwishima."
Natasha yabuze icyo yavuga doreko ari we utaruzi icyo gundwa bivuze araceceka aratuza.
Mike we agenda amwegera amusoma ku ijosi. Natasha yigirayo bose baramwenyura.
.
.
Sasa kurundi ruhande Jorome hari umugabo wamubwiraga ibyo utabasha kumva Jorome nawe agenda yikiriza bidatinze yatandukanye n'umugabo aza yihuta naho  James ari ati:" ububiko bwa zahabu bwambere muri ubu bwami bumaze gusahundwa no gutwikwa. Abaturange magana Tatu bamaze gupfa benshi cyane ubu ni inkomere."
James yikanzemo ati:" hamagaza inama yihutirwa guhera ku woroheje kugeza kukomeye...........
..................
......................loading episode...62
.
ingoma ya James iraruze ibi bintu biraragira gute?
ese n'iki kizahagarika bajake?
.
nk'ubusanzwe ibisabwa murabizi ndaje dukomeze.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments