logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP59

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" ntuzite kukintu cyose gitesha Imana agaciro ahubwo iteka ujye wita kucyamamaza ubutumwa bwera nibwo ingororano zawe zizaba nziza ku munsi wamateka. Umwami Yesu ibidushoboze " Amen "
.
Duheruka hari uvugako Ange akeneye gutabarwa ese byagenze gute? Mbahaye ikaze."
.
Abari kumeza barya, birukase babisiga uretse James na Kamari basigaye ariko abandi barirutse. Mama James, Mama peter ndetse na Angela binjiye aho Ange ari bamaramo umwanya mu masaha macye inkuru iramenyekana ngo Ange yibarutse umwana w'umuhungu. Peter yagateruye yishimye ahita akita izina ati:" ukwishatse Amelide."
ibyishimo byari byose kuruwo mugoroba cyane ko wariwo munsi wambere James agiye kungoma bakomeza kwishima kandi banezerewe.
.
.
bwarije buracya mugitondo cyakare abaminisitiri kumuvuduko udasanzwe baje aho James ahagaze.
Jorome ati:" byakomeye nyagasani."
James yikanga mo arahindukira ati:" habaye iki?"
Jorome ati:" ibyo gurya no kwambara byatugaga abaturange bacu kuri iyi nshuro byategewe ku musozi wibanga."
James ati:" sindi kubyumva neza. Ngo iki?"
Innocent ati:" yari imiceri , imyunyu, imyambaro, ibishyimbo twatumaga abashora mari mubundi bwami none kuri iyinshuru byategewe kumusozi w'ibanga n'abantu tutaramenya n'intumwa ibitubwiye. Rero iki n'ikibazo gikomeye cyateza inzara mubaturange bikomeje gutya."
James ati:" nshaka kuvugana niyo ntumwa."
Bidatinze hinjiye umugabo wakomeretse hose, umubire wose wuzuye ibikomere, James ati:" mbwira byagenze gute?"
Umugabo yunamye ati:" bari abagabo batanu bipfutse kumaso kandi bari irwanyi birenze. Baje bica abarinzi bacu bica nabamwe muri bagenzi banjye umwe muribo wajyaga kuba muto arabwira ati:" genda umbwire umwami uriho uti: aya ni amatware yanjye sinshaka utuntu nkutu tuhaca."
James n'uburakari ati:" uwo musozi uri mubuhe bwami?"
Jorome ati:" bwacu nyagasani."
Jorome ati:" ibi byajyaga bibaho?"
Innocent ati:" byigeze kubaho kere bikoze n'inyeshyamba zahabaga  ariko baza kuhava baragenda. Kereka niba aribo bagarutse."
Umugabo batumye ati:" sibo kuko bo wabahaga bike ugatwara ibindi rero abandi babitwaye byose baranica."
James ati:" abo mubihorere mutumize ibindi."
Umugabo ati:" hari abandi bagenzi bacu baturi inyuma ubu nabo bari hafi kuhagera."
James ati:" mubareke baze nyine."
Fideri ati:" ikintu kitwa umunyu warukenewe cyane n'abaturange ise nabo nibabyamburwa, abaturange bacu barabaho bate ntabyo kurya babona?"
James ati:" ntayindi nzira bacamo se atari iyo?"
Jorome ati:" ntayo kandi ntanahandi wajya guhaha atari aho."
James ati:" bishoboka kuba ari iterabwoba riri gukorwa mubyihorere turafata umwanzuro n'itwakira amakuru kuva kurabo basigaye."
.
.
sasa kurundi ruhande Natasha yaje kuruhande aho bogera ajya mumazi murako kanya Peter ahita ahagera.
Natasha ati:" wamuhebye iki?"
Peter ati:" urukundo."
Natasha ati:" nambere wamukundaga ariko."
Peter ati:" wagirango muhembe iki noneho?"
Natasha ati:" ikidasanzwe atigeze abona mbere."
Peter ati:" wenda azakibona nyine. Kuzindukiye mu mazi se?"
Natasha ati:" byari ngobwa n'umvaga nyeneye kuruhukira mu mazi."
Peter ati:" iyo uri mumazi uba uri mwiza kurushaho."
Natasha ati:" utanereta se? Uziko ufite uwawe ariko?"
Peter ati:" ahubwo we mbwire, wowe na Mike ko ntakintu muri kutubwira?"
Natasha ati:" igihe ntikiragera nikigera tuzababwira."
bakomeje kuganira aho bigeze Natasha ava mumazi ahita akenyera isume , Peter mukumureba ati:" uteye neza."
Natasha ati:" singobwa kuri wowe ariko! Bundi waje aha kugira ute?"
Peter atera intabwe amwegera ati:" hari ibyo girango tunganire ho."
Natasha ati:" byibikise kandi?"
Peter ati:" numvaga twategura urugendo njye na we ndetse na Papa tukazajye gusura abaturange tugenda dutembera."
Natasha ati:" ubu data yabaye umwami niwe ugena ibikwiye kubaho. Rero tuzategereza kugeza igihe we azabyemeza abyibwiye."
Peter ati:" ariko numvaga twa mubaza cyangwa tukamuha n'igitekerezo akaba abitekerezaho."
Natasha ati:" sinzi impamvu ubishaka cyane. Ese n'ukugirango ujye gutembereza kamikazi kawe?"
Peter ati:" byarakomeye ubwo usigaye uzi amazina bita abakunzi babana, bigaragara ko Mike akora akazi kose."
.
.
sasa kurundi ruhande, Poul yahuye na Natete ahita amuhobera ati:" umeze ute mukunzi?"
Natete ati:" meze neza ntakibazo."
Poul ati:" sheri wareka bundi tugashaka uburyo twibanira?"
Natete ati:" ntabwo nabyaga kuko kubana nawe byaba ari ibyagaciro."
Poul ati:" rero reka tubitegure?"
Natete ati:" njye ntakibazo papa ahubwo."
Poul ati:" ese aramutse abyanze ntitwabana?"
Natete atuje ati:" ahh, twabana, ariko byaba aribibi nanone."
Poul ati:" urukundo ruhari gutsinda ibigeragezo biroroha sinzi rero impamvu uvuga uko."
Natete ati:" turakundana ariko kubana njye nawe dukeneye uruhushya rwababyeye."
Poul ati:" nibase koko unkunda nanjye nkaba nkukunda kuki twategereza? Kuki twarindira urwo ruhushya? Ese Natete urankunda? Niba unkundase kuki udashaka ko tubana?
Natete bamubajije byinshi abura icyo asubiza aragije aratuza ntiyasubiza.
.
.
sasa kurundi ruhande James yaje iruhande rwa Angela aricara aragije ati:" niki utekereza kuri Jack?"
Angela ati:" n'umva yaza nawe akaba aha."
James ati:" kugeza ubu ntituramenya aho yajyanye umurambo wase , kandi ikindi uriya mwani n'umufunga mutwe cyane."
Angela ati:" Jack ndamuzi naramwibyariye ntacyo atakora igihe yakishyizemo."
James ati:" ubu rero ndikurinda icyubahiro cyabaturange banjye, icyanjye ndetse nicyi umurwango wange. Igihe azagerageza guteza umutekano muke ibyuko ndi ise wabo bizajya kuruhande muhana bikwiye nibinaba ngobwa abiburiremo ubuzima."
Angela ati:" wenda kereka nimubona nkamuganiriza nkamubwirako yatuza akaza agasubirana ikuzo yarafite."
James ati:" ninge utora utsimbura kandi koko akaba ariwe aramutse anaje bikagenda neza ikitwara neza nakamurinze akanabasha kwegukana iryo kamba. Aje namwakira mubana banjye akaba nkabandi amahirwe akangana.
.
sasa bakomeje kuganira bakiri aho Jorome aza yihuta ati:" nyagasani nabyabindi barabyambuwe...............
..............
....................loading episode...60
.
ese abo bantu bakomeje kwambura izo ntumwa ibyo biribwa n'imyambaro n'ibantu ki? Ese n'ibande? James we arakora iki nyuma yo kumva ibi? Ese Natete na Poul bazabana? Amashyi n'impundu kuri Peter na Ange. Ntuzacikwe iracyakomeza.
.
mbasaba like, share, na comment mukazinyima reka mbibutseko guhera ubu mugihe like 300 na comment 60 bituzura ntankuru muzajya mubona. Share please.
.
|:::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|

Comments