logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI Ep2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize
 Nicaye kwibuye risennye neza nubitse mutwe mumaguru ndimo kwibaza uko nzabaho nyuma yuko uwo nafataga Mama  wange  yaramaze kwica arashwe imyambi  nabantu ntabashije kumenya.....
.

.
Nakomeje kwicara aho natekereje byinshi ndarira nibutse ko wolf mama azashangukira kimusozi  nibutse ibindi byose twanyuranyemo  uburyo  yajyaga Ashimashima mubiri uburyo rantoje kurira nibindi bararize ncika imbaraga ndangwa ryama aho mugihuru nyuma yo kurira nakomeje kuryama, nkomeza kwibaza ibibazo byinshi, 
.
Nasanze nisinziriririye aho nyine naje gukanguka nsanga ukwezi kurimo  kwaka  nahise menya ko bwamaze kwira ubwo namaraga kuhaguruka numvishe mfite inzara idasazwe nahise mpaguruka ntangira gutembera aho jya hirya no hino kugirango ndebe ko nabona ibyo nashyira munda ariko hashize akanya gato ndimo gutembera,  
.
Natangiye kumva   mubiganza harimo.kurya  ndetse nimitwe yintoki aruko ntabwo nigeze byitaho cyane nakomeje kugenda genda ndeba hajuru mubiti ariko uko akanya kashiraga naribwaga mubiganza byose ariko cyane cyane mumutwe yintoki hamwe haba hatereye inzara harya cyane 
Amaherezo narebyeho kugirango ndebe impamvu 
.
Gusa ubwo namaraga kurebaho nabonye harimo kumera inzara zisongoye Kandi uko umwanya washiraga Niko izo nzara zarushagaho kuge nda ziba ndende  zakomeje kuzamuka ziva muntoki bikomeza kuntangaza ariko murako kanya ngitangariye izo nzara numvishe ni birenge nabyo bitangiye kumbabaza  ariko byari gahoro gusa ntabyo byo nabyitayeho nakomeje kwirebera uburyo inzara zirimo kuba ndende ariko ngikomeje gukanagura amaso ntarimo kumva neza ibimbaho.
.
Numvishe nibishinya bitangiye kurya numva barimo kuteramo imisonga nazamuye ukuboko twarayo zantoki ziriho inzara ndende   narikanze nasanze harimo kumera imenyo abiri 
ane manini. Abiri hejuru nandi abiri hepfo neza neza nkaza wolf mubyukuri ibyo bintu byarimo kumbaho mpinduka undi wundi byarantangaje cyane kandi bintera ubwoba.
.
Nubwambere ibyo bintu byari bimbayeho nagize ubwoba budasazwe umutima wange uterera muguhumbi uradunda nka mbafure zo mukabari gakomeye nakomeje kurangwa nubwoba kuburyo ntangira gushaka kwiruka ngo mpunge ngusa narishukaga ntabwo byari gushoboka nagato natangiye kwibaza impamvu mbindutse nkamera nkaza wolf 
ariko nkirimo kubitekereza naguye hafi ntakaza ubwenge ,
.
Birumvikana ko ntongeye kumenya ibyakurikiyeho nongeye gutora ubwenge ndakanguka nisanga ryamye hejuru kumusozi hejuru cyane hafi kugasongero kayo nongeye kuba umuntu usanzwe ntakibazo nakimwe kumubiri wange ariko nkimara gukanguka sinzi uko ninyeganyeje gato ndahubuka 
Ndatembereka amahirwe naguye mugihura cyari hasi.
.
Ntabwo nahise mbyuka nabanje kugukomeza kuryama muribyo byatsi gusa ntangajwe nuko numvaga Munda mpaze ntakibazo kinzara nyuma yakanya gato ryamye narabyutse ariko numva mpumura impumuro itari nziza
Igihe nirebagaho narikanze nabonye amaraso andiho  Ari kumyenda yange kumaboko ndetse no kumunwa isinzi ukuntu amaso yange yiterukurikije   hakurya gato 
.
Nabonyeyo ingeragere  yariwe    inyama  zose  hasigaye urukanka gusa maze kubona iyo ngeragere ndetse nayo maraso andiho nahise ntekereza ko iyo ngeragere aringewe ushobora kuba wariye nibwo natangiye kwibaza ahantu naba nahuriye nayo ariko ngikomeje gutekereza ngerageza kwibuka 
ibyabaye mwijoro ryahisé.
Nahise nubuka ko naherutse mpinduka kajya gusa nka Wolf
hanyuma ngahita nikubita hafi ngatakaza ubwenge ariko nyuma yaho ntabashije kumenya ibyakurikiyeho.
.
Mubyukuri kubona iyo ngeragere yariwe inyama zose natangiye kwibaza impamvu nariye hafi yayose kandi Ari mbisi  naribajije ati"ubundi se kuberiki nahindutse nkamera nkimbwa kandi kuva navuka bitari byarakambayeho"
Igisubizo ubwenge wange bwatanze nuko bishobora kuba byatewe na ya Wolf nkuru yandumye kukuboko kwiburyo ikanyinjazamo imenyo cyane ikanyunyuza.
.
Ariko ikindi kibazo cyangarutse mumutwe ndibaza ati"nonese iyo imbwa y'ishyamba ikurumye ihita ikwanduza nububwa bwayo ?"
Icyo kibazo nakiburiye  igisubizo ariko nkirimo kwibaza narebye hakurya mukibaya nibwo nabonagayo amazu nkimara kubonayo ayo mazu, ntabwo nigeze ntindiganya kuberako murako kanya nahise mpaguruka numvaga mfite imbaraga rwose ntakibazo nahise manuka nerekezayo kugirango ndebe ko nabonayo ubufasha nkaho kuba nibindi.
.
Ubwo namaraga kugerayo nabonye umuntu wikoreye indobo yamazi naramwitegereje cyane ndeba inyuma ye intambuko ye nubwo ntari ntaramubona   mumaso ariko rwose byaragaragako ko atandukanye nange nukuvuga ko uwo wari wikoreye indobo yari Mukobwa
ariko icyantangaje nuko ubwo namaraga kurebana nawe amumaso  yahise ajugunya iyo ndobo yamazi yari yikoreye hanyuma ariruka avuza induru cyane asakuza atabaza 
.
Ngewe nasigaye nibaza impamvu uwo mukobwa ifite ikibúno kinini gitandukanye nicyange ambonye akiruka Kandi avuza induru  nirebyeho  nibwo nongeye kubona ko imyambaro yange ndetse namaboko yange biriho amaraso nahise mbimenya ko kumbe ariyo mpamvu uwo  mukobwa ambonye agahita yiruka nahise amfata Ako kayira  uwo mukobwa yara vuyemo  natekereje ko avuye kuvoma .
.
Nyuma yakanya gato ngenda nabonye imbere yange umugano usatuye urimo kuzana amazi ndawegera natangiye kwikarabya nkarabya nimyanda nambaye ariko ha shize akanya gato ndimo kwi yoza ndetse no kwimeseraho.
Numviye ijwi  rivugab 
Ati" nguriya hariya nguyu"
Maze kumva kutyo nahise ndeba aho iryo jwi riturutse  nibwo nabonaga wamukobwa wambonye agatabaza agarutse Ari kumwe nabandi Bagabo bagera kw'icumi,
..
Bamwe bafite imipanga abandi bafite amihini imiheto inkota nibindi bwo namaraga kumbona umwe muribo yarabwiye 
ati".hagarara ho uhagaze ntugerageze kuharenga nubikora ndagutamika umwambi".
Niko yabwiye atamika umwambi arawuntunga. nange ntabwo nigeze nkora amakosa yo kwiruka nahagaze aho nyine nari mpagaze kugeza igihe banyegereye amaherezo bangeraho  umwe yarambajije 
ati"urinde uravahe urajyahe?"
.
Bitewe nuko kuva navuga ntari narakavuga numinsi numwe ibyo yambajije narabyumvaga ariko ntabwo nabashije kumusubiza narabigerageje ariko birananira  nakundaga kubaza ibibazo yambwa yandeze ariko amagambo nabivugagamo ntabwo yabaga asobanutse kuburyo wayabwira umuntu muzima kandi uvuga neza bakomeje gutegereza ko mbasubiza ariko baraheba babonye ko ntarimo kubasubiza umwe muribo yaravuze
.
Ati"ibyo bakubabaje ntabwo kubyumva ko utarimo gusubiza?"
Maze kumva gutyo narwanye nururimi kugirango musubize
Ariko neza biranga bamaze kubona ko ntavuga umwe wambajije bwambere yongeye kuvuga 
ati"Ashobora kuba arikiragi mureke tumujyane kumukuru wagace " icyo gitekerezo cyo kujyana kumukuru wako gace bose barawushyigikiye maze umwe wambajije bwambere ahita amfata ukuboko dufata urugendo turerekera urugendo rwacu rwarangiriye kunzu nziza cyane yarisakajwe  amabati mugihe izindi yari ibyatsi.
Isize irangi ryicyatsi kibisi.
.
Ubwo twamaraga kugera mw'imbere muriyo nzu umwe warupfashe ukuboko yatangiye guhamagara 
ati"abahano nimuzane kubyahiye"
akirangiza guhamagara hahise hasohoka umugabo nu mugore bose ubitegereje neza biragaragara ko batari munsi yimyaka 50 ubwo bamaraga gusohoka uwo mugabo yarabajije 
ati "muragenzwa Niki?"
wamugabo warupfashe ukuboko yatangiye kumuganiriza  uko byatangiye cyagiye wamukobwa ambona avuza induru nuko byagenze kugirango bafate umwanzuro wo kunzanaho 
.
Ariko murako kanya uwo mugabo arimo kubibwira ibyange natangajwe no kubona umugore uwo mugabo dusanze arimo kunyitegereza 
uko kuguma andeba babagabo icumi ndetse nabandi bantu bari baduherekeje barabibonye umwe muribo Niko kumubaza 
.
Ati"kurimo kimwitegereza cyane haraho umuzi?"
Yapfuye kumubaza gusa wa mugore wawa mutware yahise aza yiruka ansanga amaze kungeraho yahise ampobera arankomeza cyane.
"Joseph mwana wange  uracyabaho?".
niko yambajije akimara kuvuga gutyo abaraho Bose naratangaye yarandekuye amfata ikiganza hanyuma areba mugabo we aramubwira 
Ati"mugabo wa uyu niwamwana nakubwiraga.."...
.
.
Udacikwa na Episode 3 

Comments