1. Intangiriro
Kwinjira no gukoresha urubuga newtalentsg.co.rw bisobanura ko wemeye gukurikiza aya mategeko n'amabwiriza. Niba utayemera, turagusaba kudakoresha uru rubuga.
2. Uburyo bwo Gukoresha Urubuga
- Ntugomba gukoresha urubuga mu bikorwa binyuranyije n'amategeko.
- Ntugomba kugerageza kwinjirira cyangwa guhungabanya umutekano w'urubuga.
- Konti ishobora guhagarikwa igihe wishe aya mategeko kandi wanabiregerwa mu nyiko.
3. Uburenganzira ku Mutungo na Copyright
Ibiri ku rubuga birimo logo, inyandiko, amafoto, amashusho, software n'ibindi byose ni umutungo wa NewTalentsG cyangwa abafatanyabikorwa bayo.
Kubikoresha, kubikoporora cyangwa kubisakaza bisaba uburenganzira bwanditse butanzwe na Admin.
4. Amasezerano y'Ubwishyu
Niba hari serivisi zisaba kwishyurwa, urasabwa kwishyura neza kandi ku gihe.
Politiki yo gusubizwa amafaranga (Refund Policy) igengwa n'amabwiriza yayo yihariye.
5. Kwirengera n'Imipaka
Uru rubuga rutangwa nk'uko ruri kandi NewTalentsG ntishobora kwirengera ibibazo byose biterwa n'ikoreshwa nabi ryarwo cyangwa amakosa aturutse ku bantu bandi.
6. Politiki y'Ubwiru
Amakuru yawe bwite arinzwe nk'uko bisobanurwa muri Politiki y'Ubwiru.
7. Amategeko Agenga
Aya mategeko agengwa n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.
Ikibazo cyose kijyanye n'aya mategeko kizakemurirwa mu nkiko zibifitiye ububasha mu Rwanda.
8. Impinduka ku Mategeko
NewTalentsG ifite uburenganzira bwo guhindura aya mategeko igihe icyo ari cyo cyose.
Impinduka zose zizatangira gukurikizwa zikimara gutangazwa kuri uru rubuga.
9. Twandikire
Niba ufite ikibazo cyangwa igitekerezo twandikire kuri:
admin@newtalentsg.co.rw