1. Intangiriro
Tukugirira ibanga ku makuru yawe kandi twiyemeje kuyarinda mu buryo bwizewe kandi bwubahiriza amategeko.
Amakuru dukusanya, dukoresha cyangwa tubika amenywa nawe nyirayo ndetse na system iyacunga gusa.
Nta wundi muntu wemerewe kubona amakuru yawe bwite atabifitiye uburenganzira.
Ni yo mpamvu ushobora kwizera newtalentsg.co.rw mu kubika amakuru yawe.
2. Amakuru Dukusanya
- Amakuru uduha nk'izina, email na nimero ya telefone.
- Amakuru dukusanya mu buryo bwikora nka cookies, IP address n'ubwoko bwa browser.
- Amakuru aturuka ku zindi serivisi cyangwa konti ushobora guhuza n'urubuga rwacu.
3. Uko Dukoresha Amakuru Yawe
- Kugufasha kwiyandikisha no gukoresha serivisi zacu.
- Kwemeza ko ushobora gusoma, kwandika cyangwa gukoresha ibice bitandukanye by'urubuga.
- Kuvugana nawe ku bijyanye na raporo, promotions cyangwa ubufasha.
- Gusesengura uburyo urubuga rukoreshwa kugira ngo tururusheho kunoza.
4. Gusangira Amakuru Yawe
Ntidugurisha amakuru yawe bwite ku bandi bantu cyangwa ibigo.
Hari igihe dushobora gusangira amakuru n'abatanga serivisi badufasha gucunga urubuga cyangwa kubahiriza amategeko igihugu gisaba.
5. Umutekano w'Amakuru
Turinda amakuru yawe twifashishije uburyo butandukanye bw'umutekano harimo password yawe ndetse n'ubundi buryo bwo kurinda konti.
System yacu ikumira abantu bashobora kugerageza kwinjirira konti z'abandi cyangwa gukora ibikorwa bitemewe.
6. Impinduka kuri Politiki y'Ubwiru
Dushobora kuvugurura iyi Politiki y'Ubwiru igihe icyo ari cyo cyose bitewe n'impinduka za system cyangwa amategeko.
Impinduka zose zizashyirwa kuri uru rubuga kandi zizajya zigaragaza itariki zavugururiweho.
7. Twandikire
Niba ufite ikibazo cyangwa igitekerezo ku bijyanye n'iyi Politiki y'Ubwiru twandikire kuri:
admin@newtalentsg.co.rw