
Nitwa Aline. Nari mfite umugabo wankundaga kandi akanyitaho, ariko uko imyaka yagendaga ishira, natangiye kumva hari ikintu kibura mu buzima bwacu. Aho kuvugana na we ngo dushakire hamwe igisubizo, natangiye gushakira ahandi ibyo nari nkeneye. Umuntu wo mu mateka yanjye yongeye kugaruka, kandi amagambo ye atangira kumpindurira umutima buhoro buhoro. Nari nzi ko hari umurongo ntari nkwiye kurenga, ariko uko iminsi yagendaga, ni ko narushagaho kuwugana. Ibyo nabanje kubona nk’ibisanzwe, byaje guhinduka ibanga rikomeye. Kandi igihe umugabo wanjye yatangiraga kumva ko hari icyo muhisha, ibintu byose byari bimaze kugera ahantu ntari nkishoboye kubigenzura. Hari icyizere cyatakaye, hari icyemezo cyafashwe, kandi hari ikintu cyaje kumenyekana nyuma y’aho cyahinduye burundu ubuzima bwacu. Nari nzi ko nakoze ikosa. Ariko sinari nzi ko hari amakosa umuntu amenya agaciro kayo ari uko amaze gutakaza ibyo atazongera kubona Mubuzima bwe." UMUGABO NAGAMBANIYE Inkuru y’urukundo, icyizere n’icyemezo cyahinduye ubuzima bw’umuryango wanjye nafataga nka paradizo.
Ibihe...