logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGABO NAGAMBANIYE

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Nitwa Aline.
Nari mfite umugabo witwa Mugisha.
Iyo nsubije amaso inyuma nkibuka imyaka twamaranye, hari igihe nibaza niba narigeze menya neza agaciro k’umugabo nari mfite.

Mugisha yari umuntu utuje, utavuga byinshi, ariko ibyo yavugaga akabishyira mu bikorwa. Ntabwo yari wa mugabo wakubwiraga amagambo meza buri munsi ngo yumve ko ari bwo akweretse urukundo. We yerekanaga urukundo mu bikorwa.

Iyo nabagaga ndwaye, ni we wabyukaga mbere yanjye, nagira ikibazo, ni we wambaga hafi.

Iyo nabaga mfite ubwoba, yarambwiraga ati:
"Humura, turi kumwe."

Nari naramenyereye ayo magambo ku buryo nageze aho nangira kuyafata nk’ikintu gisanzwe.

Ni yo makosa yanjye ya mbere, ahari nakoze icyo gihe.
Namenyereye ibyiza kugeza ubwo ntari nkiri kubibona ko ari byiza. Twari tumaranye imyaka irindwi dushyingiranywe. Mu myaka ya mbere, urukundo rwacu rwari rwuzuye ibyishimo, ibyiza gusa. Twaganiraga byinshi, tugaseka, tugategura ejo hazaza dushyize hamwe.

Mugisha yakundaga kuvuga ko umunsi umwe tuzaba dufite urugo abantu bazajya bareberaho byinshi bakiga, ariko njye naramusekaga nkamubwira nti: "Urukundo rwo mu rugo rwacu  si nk'uko ubitekereza rwaba."

Akambaza ati: "None se wowe ubitekereza ute?"

Nkamusubiza nti: "Nzabimenya igihe nzaba ngeze mu zabukuru ndi kumwe nawe."

Yarandebaga agaseka, akenda kwikubita hasi, akabwira ko ntakizere nigirira. Sinari nzi ko nyuma y’imyaka mike nari kuzajya nifuza gusubiza igihe inyuma, ngo nsubire muri ibyo bihe.

Ntabwo nigeze mbona umunsi urukundo rwanjye rwatangiye kugenda gahoro, kuko arinjye kenshi wabaga ndi kubigiramo uruhare. Nta muntu wigeze aza ngo ambwire ati:
 Urimo urahemukira umugabo wawe wenda ngo mindukire mve mubuyobe nari mo. Oya. Byatangiye buhoro buhoro, Mugisha yari afite akazi kamusaba kumara igihe kinini hanze y’urugo. Yatahaga ananiwe. Hari n'igihe twamaraga umunsi wose tutaganiriye cyane.

Njye natangiye kumva ko ndi jyenyine,
Mu ntangiriro, sinigeze mbona ko ari ikibazo gikomeye.

Naramubwiraga nti: "Sinyikubona nk'uko nakubonaga mbere."

Akambwira ati: "Nzi ko ntakiboneka cyane. Ariko ibyo nkora byose mbikorera urugo rwacu. Kandi urabizi ndagukunda."

Naramwumvaga, ariko hari ikintu muri njye cyifuzaga kumva amagambo menshi, guhorana nawe kumva turi kumwe buri gihe. Nifuzaga ko anyitaho nk’uko byahoze.
Nifuzaga ko ansanga buri mugoroba akambaza uko umunsi wanjye wagenze, maze tukubaka urugo, tugasabana akanerura cyane. Nifuzaga ko ambwira ko nkiri wa mugore yakunze bwa mbere akimbona, Ariko aho kumubwira ibyo nifuzaga, natangiye kubika ibyo numvaga, abandi bambwira.
Kandi iyo umuntu atangiye kubika ibimubabaza aho kubivuga, umutima we ushobora gutangira gushaka igisubizo ahandi.

Nari mfite inshuti yitwa Diane. Diane ni we nabwiraga ibibazo byo mu rugo. Umunsi umwe yarambwiye ati:

"Ariko Aline, umugabo wawe aragukunda. Ikibazo ni uko wowe ushaka ko akwereka urukundo mu buryo runaka wifuza."

Naramubwiye nti: "Sinzi. Gusa numva hari ikintu kibura."

Diane akambwira ati: "Noneho vugana na we, umubwire uko usigaye wiyumva n'Ikibitera, umugabo wawe ni umunyabwenge arashaka igisubizo."

Sinabikoze. Ahubwo nakomeje kubana n’ibyo numvaga.
Ni bwo Kevin yaje kugaruka mu buzima bwanjye.

Kevin twari tuziranye, kuko twari twarigeze gukundana mbere yuko mbana na Mugisha. Ntabwo twari inshuti magara, ariko twari tuziranye neza. Umunsi umwe twahuriye ahantu nari nagiye gukora akazi.

Yaramwenyuye arambwira ati: "Aline? Ni wowe koko?"

Naramurebye ndamumenya, nti: "Kevin!"

Twaraganiriye, yambajije niba narashatse.

Ndamubwira nti: "Yego."

Na we ambwira ko afite ubuzima bwe bushya yatangiye dutandukanye. Nta kibi cyari kirimo.
Nibura icyo gihe ni ko nabitekerezaga.
Nyuma yatangiye kunyandikira.
Mu ntangiriro, ibiganiro byacu byari ibisanzwe.
Yambazaga uko meze, nkamusubiza.
Tukaganira ku bantu twari tuzi, tukibuka ibintu byo hambere twanyuranyemo, ariko nyuma ibiganiro byatangiye guhinduka.
.
.
Yatangiye kumbwira ko nsa neza, akanambwira ko nari narahindutse. kandi  ko nkiri umuntu ufite agaciro mu buzima bwe. Amagambo ye yatangiye kunkora ku mutima.
Kandi nari narabuze ayo magambo mu rugo rwanjye, hari hashize igihe kinini Mugisha atayambwira.

Icyo gihe sinatekereje ku ngaruka, zibyo narindimo gukora.
Naribwiraga nti: "Ni amagambo gusa."

Ariko amagambo ni yo atangira ibintu byinshi, ntakintu kibaho hatabanje amagambo.
Hari igihe Mugisha yatahaga agasanga ndimo kuvugana na Kevin. Yambaza uwo turi kuvugana nkamusubiza ko ari inshuti. Ntiyigeze ankekaho byinshi, kuko yanyizeraga cyane.
Ubu iyo mbyibutse, ni ho numva uburemere bw’ibyo nakoze.
Nanjye nari natangiye gukoresha icyo cyizere mu kumuhisha ukuri. Kevin yarushijeho kunshaka, akajya atwara hafi bibiri byagatatu byumunsi wanjye. Nanjye ndushaho kumwemerera kwegera ubuzima bwanjye, kuko numvaga ari byiza.

Buri munsi nabaga mugiye kuri telephone mfite ibintu byinshi nagombaga gukora. Ubutumwa nari nkwiye gusubiza, habaga hari Ibiganiro byinshi Kevin yabaga ashaka ko tuvugaho, twasubika gato nkahora numva nkwiye gukomeza. Natangiye kugira amabanga menshi, kandi buri gihe nabaga mfite impamvu ndi kwibeshya muri njye.

Nti: "Nta kibi ndimo gukora, turaganira gusa."

Nkongera nkibwira nti:"Mugisha arankunda, ntabwo bizahinduka. Kandi nshobora guhagarika ibi igihe icyo ari cyo cyose."

Ariko buri munsi nageraga kure aho gutekereza kubihagarika byatangiye kujya kure. Umunsi umwe Kevin yarambwiye ati:

"Nsigaye numva ntakiri umuntu usanzwe kuri wowe."

Naramurebye, ndamwihorera nta cyo namubwiye.
Ariko umutima wanjye wari wamaze gusubiza.
Nari naramaze kumukunda, nsigaye numva andutira Mugisha. Ikintu cyambabazaga kurusha ibindi ni uko Mugisha nta kintu kibi yari yarankoreye. Iyo nza kuba narahemukiye umugabo wangiriraga nabi, wenda nari kubonamo urwitwazo. Ariko Mugisha yari umuntu mwiza, umugabo wihangana, umuntu ukwiye kwizerwa. Ikibazo cyari muri njye, nari narabuze ubushobozi bwo kubona ibyo nari mfite ko byari bihagije.

Umunsi umwe Mugisha yampaye impano nto. Ntabwo yari ihenze. Cyari  ikintu gito yari yabonye kizajya kinyibutsa ko nkunda.

Arambwira ati: "Nabonye uwo mwenda mbona wowe."

Naramwenyuye, ariko umutima wanjye wari wuzuye ibanga ntashakaga ko abona.

Narawakiriye ndanamushimira, hanyuma nijoro ryama iruhande rwe. Yarasinziriye, njye nkomeza kumureba.

Naratekerezaga nti: "Uyu muntu aranyizera, kandi arankunda. Ese koko muhemukire?"


Ibyumweru byakurikiyeho, ibanga ryanjye na na Kevin ryarakomeje. Nari narabaye umuntu w’imyitwarire ibiri itandukanye. Rimwe nitwaraga nkumugore imbere ya Mugisha, Imbere ya Kevin nkaba umukobwa utararongorwa.

Nabaga mfite telefoni yanjye hafi igihe cyose.
Iyo Mugisha yinjiraga, narayihishaga.  yabaza uwo nari mo  mvugana na we, naramubeshyaga. Nari ntangiye kubeshya umuntu nari narasezeranyije kutazigera mbeshya.
Ibyo ni byo byatangiye kunyica umutima.

Ntabwo Kevin ari we wakomeje kunyoshya, ni umutima wanjye. Kuko ibanga iyo rimaze kwinjira mu rugo, riba nk’umwotsi. Rishobora kuba ritagaragara, ariko buri wese akumva ko hari ikintu kitameze neza.

Mugisha yatangiye kubona ko nahindutse.
Umunsi umwe yarambwiye ati: "Aline, hari ikintu kikubangamiye uri kumisha?"

Ndamureba nti: "Ushaka kuvuga iki?"

Ati: "Uri hano, ariko umutima wawe umeze nk'uri ahandi."

Ayo magambo yarankomerekeje, kuko yari ukuri.
Ariko naramubeshye, ndamubwira nti: "Ntakibazo mfite."

Andeba igihe kirekire, hanyuma aravuga ati: "Niba hari icyo ufite, mbwira. Sinshaka ko ugaragara nkaho uri wenyine mu gihe ndi umugabo wawe."

Nari ngize amahirwe yo kuvuga ukuri, ariko nayapfushije ubusa. Nyuma y’igihe gito, ibintu byageze aho bitagishobora guhishwa. Mugisha yaje gutaha kare kurusha uko nari niteze. Telefoni yanjye yari ku meza.

Ubutumwa buraza, nyibonye nyifata vuba.
Mugisha arambona. Ntabwo yavuze byinshi
Yarambajije gusa ati: "Ni nde?"

Ndamusubiza nti: "Ni inshuti yanjye."

Aravuga ati: "Kevin se?"

Naratunguwe ndamureba. "Umumenya ute?"

Ntabwo yahise ansubiza, yaracecetse.

Hanyuma aravuga ati: "Nari maze igihe mbona ko hari ikintu mutambwira."

Umutima wanjye warahagaze.

Naramubajije nti: "Wasomye ubutumwa?"

Aravuga ati: "Oya."

Ndamureba.

Ati: "Sinakenera  kubusoma kugira ngo menye ko hari ibyo umisha."

Nari nkiri gushaka icyo mvuga.

Arambwira ati: "Mbwiza ukuri."

Ndaceceka, Ntabwo nashoboye kugira nakimwe mvuga.

Arongera ati:

"Ali, ndakwinginze, mbwiza ukuri."

Ayo magambo ni yo yansenye burundu. Yambajije atuje, kuko Mugisha ntiyigeze aterura ijwi rye hejuru na rimwe.
Ntiyigeze antuka cyangwa ngo angirira nabi.
Yari ahagaze imbere yanjye asaba ukuri gusa.

Naramurebye ndarira. Nti: "Naguciye inyuma."

Yacecetse.

Nari niteze ko ahita arakara, agahita ampagarara imbere akambaza byinshi. Ariko nta cyo yakoze.
Yiricaye, aba acecetse ho igihe kirekire.

Hanyuma arambaza ati: "Ni iki wamburanye?"

Nta gisubizo nari mfite.
Naramubwiye nti:
"Nta cyo."

Ati: "None se kuki ubikora?"

Nararize, ndamubwira nti: "Sinzi."

Aravuga ati: "Ndakumva."

Arongera araceceka.

Hanyuma aravuga ati: "Ariko njye sinumva impamvu umuntu mfiteye icyizere yakora ibyo."

Nari mfite ibintu byinshi nashoboraga kuvuga, nko  kuvuga ko numvaga ndi jyenyine. Nashoboraga kuvuga ko atakimbonera umwanya nk’uko byahoze. Kandi Nashoboraga kuvuga ko Kevin yabwiraga  amagambo meza kumurusha. Ariko nta na kimwe cyari urwitwazo.

Nari narafashe icyemezo cyo guhemukira umuntu utari warampemukiye na rimwe.

Naramubwiye nti: "Mbabarira."

Aranseka cyane. Ntabwo byari inseko itewe n’ibyishimo.

Ati: "Mbabarira?"

Ndamureba.

Ati: "Uribwira ko iryo jambo rishobora gusubiza ibyo wakoze inyuma rikabihanagura?"

Nti: "Oya."

Ati: "Rishobora gusubiza ho icyizere se namaze kugutakariza?"

Nti: "Oya."

Ati: "None uransaba iki?"

Naramubwiye nti: "Nta cyo. Ndashaka gusa ko umenya ko nicuza ibyo nakoze."

Yaracecetse.

Hanyuma arambwira ati: "Kwicuza ni intangiriro. Ntabwo ari iherezo."
yabwiye uko ahita yigira kuryama.

Nyuma y’uwo munsi, urugo rwacu rwarahindutse.
Mugisha ntiyigeze angirira nabi, ntabwo yigeze ankoresha nabi, ariko yatangiye kunyereka ko yahindutse.

Yari akiri wa mugabo utuje, ariko hagati yacu hari urukuta.
Namubazaga ikintu, akansubiza neza, ariko ya marangamutima twagiraga mbere ntiyari akiri imbere yanjye.
Natangiye kubibona.

Igihe cyose nabonaga acecetse, numvaga nshaka kongera gusubiza ibintu inyuma. Nagerageje gusaba imbabazi kenshi. Nagerageje kumwereka ko nari narahindutse.
Naciye umubano wanjye na Kevin burundu, nubwo tware twaramaze kuryamana.

Ntabwo nashakaga ko Mugisha yongera kubona n'igicucu cy'ibyo namukoreye. Ariko nari maze kwiga ko guca umubano n’umuntu atari byo byonyine byari gukemura ibibazo niteye. Nari mfite n’ikindi kintu cyo gukora.
Kongera kubaka icyizere. Kandi icyizere nticyubakwa mu munsi umwe. Mugisha yatangiye kugenda abona impinduka. Ariko ntiyahise asubira kuba wa mugabo wo hambere, umwe twashakanye.

Naramwumvaga. Ntabwo nigeze mushinja ko atanyizera.
Nari naramuhaye impamvu. Umunsi umwe, hashize amezi menshi, twari twicaye mu rugo, Mugisha arambwira ati:

"Ndabona ko uri kugerageza guhinduka."

Naramurebye, nti: "Ndagerageza kuko nzi ibyo nakoze."

Aravuga ati: "Ntabwo nyifite umujinya nk’uko byari bimeze cyagihe."

Naracecetse.

Ati: "Ariko hari ibikomere mfite bitazanakira byo guhemukirwa ni wo nizeye.

Ndamubwira nti: "Ntabwo nzongera kuguhatira kumbabarira vuba."

Yaramwenyuye buhoro, iyo nseko nto yari ikintu kinini kuri njye. Kuko yari ubwa mbere nabonaga ko urukuta rwatangiye kugabanuka.

Ntibyatinze, nasanze ntwite inda itari iya Mugisha ibyo byatumye Mugisha ahita yaka Dévoreuse, birangira urukiko rwanzuye ko dutandukana.

Ariko nari narize isomo rikomeye.
Nari naramenye ko umuntu ashobora kuba afite umuntu mwiza hafi ye, ariko akamubura kubera kutamenya agaciro ke.

Nari naramenye ko amagambo y’umuntu wo hanze ashobora kugaragara nk’aho ari meza cyane igihe umuntu atangiye kwibagirwa amagambo y’umuntu wo mu rugo babana.

Nari naramenye ko kutanyurwa atari impamvu yo guca inyuma uwo mwashakanye.

Iyo hari ikibazo mu rugo, ugomba kukivuga.
Niba wumva uri wenyine, ugomba gusaba ubufasha.
Niba ubona  urukundo rwatangiye kugabanuka, ugomba kubivuga no kubyakira kuko ibihe byose nibihora ari mu itumba.

Ariko ntugomba kubaka urundi rukundo rw’ibanga ngo ukemure ikibazo cy’urugo. Kuko ibyo ntibikemura ikibazo, ahubwo biteza ibirusha byabindi gukomera. Ni nkutema igiti ngo akize ikigunda, ukikururira izuba ukarwanya igicucu.
.
.
Jya nibuka Umunsi umwe hari mu ijoro rimwe nicaye njyenyine nibaza impamvu nakoze ibyo nakoze. Njye Nari narashatse umuntu wampaga amagambo meza aryoheye amatwi, Ariko nibagirwa ko  nari mfite umuntu wampaga ubuzima bwe bwose.  Nari narashatse umuntu wambwiraga ibyo nifuzaga kumva, Ariko nibagirwa ko nari mfite umuntu wanyakiraga umutwaro w’ubuzima.

Nari narirengagije ibikorwa nkurikira amagambo.
Icyo gihe nibwo nasobanukiwe ikintu gikomeye. Urukundo ntabwo buri gihe rusa n’umuriro waka cyane, rimwe na rimwe rusa n’itara rito ryisaha ridashobora no kumurika imbere yawe.

Nari mfite iryo tara, rimurikira nkizuba, rikaka nkukwezi, rikampa umucyo ugaragara aho nkukeneye, ariko ndikinaho.

Naryikuriyemo amavuta, nari hafi kurizimya burundu.
Mugisha ntabwo yigeze aba umugabo utunganye 100%, kuko Nta muntu utunganye ubaho. Na we yagiraga amakosa. Ariko ikintu kimwe nari nzi neza ni uko atigeze ampa impamvu yo kumuca inyuma, Nanjye ni njye wagombaga kubanza kuvuga ayo magambo kuri we, aho guhora negereje ko aba ariwe uyabwira, kuko burya umugabo ufite akazi akora umubwirwa no kutamubona hafi yawe igihe umukeneye. Aba ari gushaka ibyatunga urugo. 

Nari nkwiye kumubwira nti: "Ndumva nkeneye ko wongera kumfata nk’uko byahoze. Cyangwa  Ndumva ndi jyenyine."

Cyangwa nkamubwira nti"Nkeneye ko tuganira."

Ahubwo naracecetse mitamo kumuca inyuma.
Hanyuma nashatse umuntu wundi wo kumbwira ibyo nari nkwiye kumva k'umugabo wanjye,.
Ubu iyo nibutse ibyo, numva mfite isoni.


Nakoze ikosa rikomeye, nababaje umuntu wanyizeraga.

Kandi nzi ko hari abantu muri mwe bashobora gutekereza ko kuba umugabo wanjye yarambabariye ntanyirukane  akimenya ko namuciye inyuma ari ikigoryi. Oya. Kubabarira si ukwibagirwa ko uri umuntu ufite agaciro. Kandi kongera kubana si ugusubira ku buzima bwa mbere nk’aho nta cyabaye hagati yanyu. Yarambabariye ariko ntitwongeye kugira umubano mwiza nkowo twari dufitanye mbere, akimenya ko ntwite inda ya Kevin.

Ataramenya ko mfite inda itari iye, Mugisha yampaye amahirwe.
Sinzi niba nari nyakwiriye.
Ariko buri munsi nagerageje kuyubaha.
Ntabwo nari nkibika telefoni ngo mugabo wanjye atayibona, akenshi hari igihe yayitwaraga nanjye nkasigarana iye.

Ntabwo nari nkigira amabanga.


Iyo habaga hari ikintu ntishimiye, narakivugaga. Cyangwa numva nkeneye umwanya we, narabimusabaga.

Naba  numva dufite ikibazo, naramubwiraga.
Kuko nize ko urugo rudakizwa no guceceka.
Rukizwa n'ukuri.

Hari abantu banshinja bavuga ko nari umugore mubi,
Ntabwo mbatonganya. Nakoze ikintu kibi. Ninjye wisenyeye.
Ariko nanone nize ko ikosa ridakwiye kuba igihombo
cy'ubuzima bwose niba umuntu yemeye kurihagarika, akaryemera kandi agahinduka, ntacyo biba bitwaye kumubabarira.

Ntabwo nzi niba Mugisha azongera kunyizera nk’uko byahoze. Ahari bizatwara imyaka.
Cyangwa hari igice cy'umutima we kitazongera kuba nk’uko cyahoze, nabyo ngomba kubyakira kuko uwiyishe ntaririrwa, twaratandukanye nyine.

Twakomeje kubana gutyo mubwiza ukuri ikizere kigenda kigaruka, gira Imana arongera arankunda, gusa biza kurangira nsanze mfite inda itari iye. Ubu uwansubiza inyuma nakunda Mugisha n'umutima wanjye wose kuko namaze kumenya ko ya Umumalayika Imana yari yarampaye. Ariko nyine ntibyakunda, narihemukiye.

Ubuse koko nzabona undi unkunda nkawe? Ahh ni nzozi. 

.
IHEREZO
.
Intamenya irira kumuziro. Warenganya Mugisha kumwanzuro yafashe bagatandukana? Uri nkawe se wakora iki? Mwatandukana cyangwa wa mureka mugakomezs kubana ukarera umwana utabereye se? Tubwire. 
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments