logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP45

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
" dore ndaje kandi ndazana n'ibicu.....umwe muri mwe azagenda undi asigare. Abazaba bari mu murima ari babiri umwe azagenda undi asigare. Abazaba baryamanye umwe azagenda undi asigare...byaba byiza rero nawe ubaye umwe mubazagenda. Kora kandi ugendere mu mategeko y'umuremye w'ibihe byose."
.
Duheruka Jado apanze kujya hanze y'ibwami kandi Natasha yavugaga ko yaba ari amahirwe kuribo yo kumwica. Ese koko jado arajyayo?
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye mucyaro gikomeye cyo mu bwami bwa hasari, akaba ari nabwo bwami Jado ayoboye. Abaturange baho batunzwe n'ubuhinzi uko bigaragara kuko bari kunyurana mo n'amasuka kuntugu zabo. Ni amasaha y'umugoroba bari gutaha bava gukora ahantu hagiye hatandukanye. Aho niho Jado arimunzira agana. Arikumwe naba X,Y, ndetse na Z, nkabarinzi yizere kurusha abandi. Yambaye imyenda isanzwe kuburyo utamukeka. Hakurya yicyo giturange hari ifarasi n'uyiriho iri kugendera kumuvuduko urenze cyane. Ari mu ishyamba ahetse imyambi n'umuheto kubitugu n'inkota iri ku ifarazi, Ni Peter.
.
kurundi ruhande nanone hakurya gato hari Natasha uhagaze ahiregeye kumusozi neza neza ari kureba mugiturage kurusha ukirimo.
.
.
kurundi ruhande ibwami Jack umuze igihe gito arokotse urupfu yaje kuruhande rumwe aho Natete y'ibereye atuje ntakibazo afite aramwegera amwicara iruhande ati:" Iminsi yari ibaye myinshi narogera kukubona."
Natete ati:" kuko wanyanze ntibyanugura."
Jack ati:" ariko urabizi ni ikizira kuri njye sinabikora. Amakuru se ahubwo ya Poul?"
Natete ati:" poul ameze neza ntakibazo no mukanya twari kumwe."
Jack ati:" muracyakundana nka mbere se?"
Natete ati:" ahubwo rwarakuze rurenga uko uruherukira. Ntiduteze gutandukana."
Jack ati:" ndakureba nkanibuka wa munsi Natasha yiyambikaga isura yawe bakamurasa imyambi nkikanga."
Natete ati:" ukikanga iki?"
Jack ati:" ndi kwibaza ni ahari abaye ariwe turi kumwe nabigenza ne."
Natete ati:" humura rero siwe. Ahubwo se we mbwira, bundi warurwaye iki?"
Jack ati:" ahari wenda mbikubwiye wagirango ndi kukubeshya cyangwa se ukagira ngo n'amadayimoni."
Natete ati:" oya mbwira wigira ikibazo."
Jack ati:" narindi mu nama nkabandi bose nicaye, nagiye kumva numva umugoze mu ijosi utagira kuniga m'uburyo bukomeye namanutse nikubita hasi."
Natete ati:" ntamuntu wari ukuri inyuma se wenda ngo abe yarawukwambitse?"
.
.
sasa kurundi ruhande Jenerari yaje aho abaminisitiri bari Innocent akimubona ati:" uracyari aha umwami ari hanze?"
Jenerari ati:" none nkore iki? Ubwe yanyiyamye ngo simukurikire umutekano arawishakira."
Innocent ati:" Jado rwose asigaye atekereza hafi agakabya. Arabizi agiye mubaturage bamwanga none ntamutekano uhagije  yatwaye. Ubwose ahuye n'ikibazo yaturenganya?"
Fideri ati:" oya nawe wivug gutyo. Umva rata Jenera, genda ufate abasirikare ujye muri kariya gace yagiyemo nana kurakarira tuzagusabira imbabazi."
.
.
sasa kurundi ruhande, Asira umugore wa James akaba arinawe mama Peter, yaje mu ihema aho arara yicara kuburiri bidatinze James arinjira ati:" wiriwe ute mwamikazi wanjye?"
Asira ati:" James ibijye ndabirambiwe."
James ati:" ibiki se kandi?"
Asira ati:" kurara mu ishyamba nkirirwa mu ishyamba nkaho ndi inyamaswa ndabirambiwe rwose."
James ati:" icyambere n'uko ukiriho kandi ukaba uhumeka. Aho wifuza kuba humura ntibikikiri inzozi ni ejo ukabaho wisanzuye Asira."
Asira ati:" ese urakeka Jado n'umuntu woroshye uzapfa gukuraho uko gusa? Amaze igihe kinini kubuyobozi rero ntiyapfa kuvaho."
James yegera imbere yicara kugitanda aramwegera amufata kurutugu ati:" ndamuzi ni murumuna wange. Jado kuva tukiri abana yari wamuntu udapfa kuva kukintu icyo yemezaga kukimukuraho byabaga ari inambara ikomeye cyane. Iteka n'iteka yavaga kucyo yemeje aruko ahuye n'ingaruka. Ariko nanone shere ntidukwiye gucika inege ngo nuko wenda ari mudakurwa ku ijambo. Data yasize anyambitse ikamba , agirira ikizere ngo abe aringe umusimbura. Mukadata ambera itabi ararwanya agira umucakara. Ariko iyo ngoyi yanziritseho narayirokotse byabiboko nakubitwaga nyiri umucakara ubu narabohotse ndabirokoka. Rero Imana yonyine niyo izi niba nzasubira kugoma nanyazwe. Abana bacu ubu babirimo ntampamvu yo guhangayika."
Asira ati:" ese sheri abana bacu babiri barahangana n'ingabo ibihumbi byaherekeje umwami bazitsinde?"
.
kandi koko Jenerari yamanukanye abasirikare amajana bagana muri Cya cyaro umwami arimo ndetse intera isigaye kugirango ahagere ni gufi cyane.
.
.
sasa kurundi ruhande, Jado yageze mubaturage hagati akomeza kubagenda hagati arinako yumva ibyo bavuga aragije yinjira mukabari yigira nkumusinzi yegera ahari abandi basinzi ubundi abagurira inzoga nyuma ati:" bundi we mubona umwami Jado ameze ate?"
Umusinzi umwe ati:" wowe urakibuka izina rye? Jado njye nibagiwe niba abaho cyangwa yarapfuye. Nawe se kera yatwohererezaga ibimasa n'ibyo kurya tukirira tukinywera ariko aho ariko ubu ntacyo akitumariye. Yicara imbere yayamarido y'umutuku maze akatugira abacakarabe tukamutura ibyo twejeje akarya akinywera akiberaho neza, twe isari yasumba iseseme tukiyakira ahubwo akohereza ingabo n'abatware bakadukubita."
Undi musinzi ati:" Jado nagende yo kabure urubyaro , yo gahekenye ibitare nagende ni umurezi gusa. Reka ninywere agacupa wenda azanyice nariye. Uriya muswa gusa."
X,Y,Z bumvise ibitutse bari gutuka Jado  bashaka guhaguruka ngo bakubite abo basinzi Jado arababuza. Ahubwo we yatuguwe nibyo abasinzi bamuvugaho Nawe avuga ahaguruka ati:" nagende uriya murezi."
abandi basinze bati:" nagende gusa."
Jado yasohotse yumiwe ageze hanze arahagarara ati:" Ibyo kamari yabwiraga ni ukuri. Iki giturange mugihe ibimasa n'ibyo kurya birire."
.
sasa uko ari kuvuga uko Peter waruri ku ifarasi yatamitse umwambi awutunga aho Jado ahagaze aratamika koko! Uko ashoboye aragije arawurekura.
.
kurundi ruhande Natasha nawe yarekuye imyambi ibiri icyarimwe igenda igana aho Jado ari."
Jado yitegereje imbereye abona imyambi ibiri iri kuza Imusanga ntiyabona uwo peter yarashe arakanura amaso yenda kumuvamo........................
..................
........................loading episode..46
.
ese Jado noneho ko yigenje ararokoka iyi myambi itatu  bamurashe?
njye ntakindi navuga uretse R.I.P kuri Jado.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|

Comments