logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP44

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" iyo uza kumenya urubanza rukuriho washaka umwavoka cyangwa ukunganira mu mategeko. Ese icyaha gikomeye kuri iyi se . Si ukwica umuntu? Ariko icyaha gikomeye kizakurimbura iteka ni ukwica amategeko y'Imana. Byaba byiza wishinjikirije umwami Yesu umucamanza nyiri bihe akazaba ariwe ukunganira mu mategeko. Ese waba ushyigikiwe n'umucamanza mukuru ugatsindwa urubanza? Dukore kandi tuvuge nkabajya guciribwa urubanza n'amategeko atera umudendezo."
.
duheruka Amakuru ageze k'umwami ko Jack apfuye. Ese koko niko biri? Aramutse yapfuye Jado yamera ate? Ese aya makuru najyera kuri Angela biragenda gute?
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
dore ngo umwami arazinga ikanzu yambara akiruka, dore ngo ibwami baranyuranamo, dore ngo abaganga bakomeye b'ibwami baraza biruka dore ngo abaja na abajakazi nabo baraza biruka n'imbere yaho Jack yararwariye bose bapfukama hasi, imitwe bayishinga kubutaka n'amajwi yuzuye ku inginga basakuza cyane bati:" oya gikomangoma kikamba oyo ntiwatinyuka kudusiga turakwiginze ngaruka m'ubuzima."
bavugaga ayo m'agambo arinako bayasubiramo inshuro nyinshi. Umwami we yaje yiruka n'imbere yigitanda Jack aryamye ho ahita apfukama amukora kunda yumva ari kwinjiza umwuka amukoze hafi y'amazuru yumva ari guhumeka gusa akuka gacye yihuse cyane ambwira inkone ye ati:" genda undebere minisitiri fideri umubwire aze hano."
inkone irasohoka Jado we asigara aho. Kumbe uko araho Natasha yamuturutse inyuma azamura inkota kuburyo ashatse yahita amuca umutwe ariko asubiza inkota m'urwubati arakata arigendera. Bidatinze Fideri yaraje Jado ati:" umwana wanjye ari mu marembere. Ibi sibyemeye kuko nabishakaga ahubwo n'uko ntawundi muganga ntakwizera nabo nizeye bananiwe. Genda unzanire uwo Kamari ariko ntadakiza umwana wanjye ni wowe uza kubyirengera."
Fideri ati:" nyagasani n'ubundi twari tumaze kumuzana kuko ntitwari bwemere ko igikomangoma kikamba kiducika."
Jado aratungurwa ati:" ngaho niyinjire."
Bidatinze Kamari yarinjiye yinjira ari ku kiryo n'ubwiyemezi bwinshi cyane ageze imbere y'umwami amuhereza ikinganza ati:" bitese mwami wanjye w'inigga?"
Jado amuhereza ikinganza ati:" urabona se ari neza?"
Kamari ati:" i shumi yanjye Jack ngo yandwaye?"
Jado ati:" wankuraho ayo magambo ugakora ikikuzanye?"
Kamari ati:" mubanze mpume agatebe niyicarire dore ndarushye wenda na ruhuka."
Jado ati:" hanose urabona hari uwicaye?"
Kamari ati:" byaka kanya ninge nyiri cyubahiro wowe wabyambuwe. Iyo ubona nawe upfukamye uri kumpa icyubahiro nge nkaba magaze urabona arinde mukuru? Ndinkawe naba mvuye kungoma ho gato."
Jado n'uburakari bwinshi cyane ahita ahaguruka afata inkota ahita ayimushyira kugakanu n'umujinya ati:" wamugabowe waba uzi ibyo nanyuzemo ngo gere aha geze? Niwogera kuvuga n'irindi jambo na rimwe, ndagukataguramo uducecete bundi nzatugaburire ibwa zanjye. Niba udashoboye gukora icyakuzanye guma hamwe kuko n'ubundi ntutamukiza nturi busohoke aha ndakwica. Urakora ibyo ukora cyangwa ntabyo ukora?"
Kamari yahise agira ubwoba atambuka gacye gacye yegera aho Jack aryamye yicara kugitanda aragije amukora mu ijosi atagira kuhasiga ibintu bimeze nkamazi aragije arahaguruka yegera hirya arahagarara Jado ati:" ameze ate?"
Kamari ati:" yatanze ( yapfuye )."
Fideri arikanga Jado ati:" uvuze ngo?"
Kamari ati:" yapfuye yewe."
Jado n'uburakari azamura inkota agiye kumuca umutwe Kamari ati:" ariko kuki uhubuka? Ntiwabanje no kureba aho umurwayi wawe arwariye none urasha kunyica."
Jado akibyumva aracyebuka gacye gacye akireba kugitanda aratungurwa cyane.
Yabonye Jack umuhungu we w'ikinege yicaye kugitanda ari muzima ahita akubita inkota hasi ubundi agenda yiruka aramuhobera ati:" mwana wanjye nari gukora igikwiye ariko ukagaruka mu buzima."
Jack ati:" hari icyanigaga cyane kuburyo no kuvuga byananiraga."
Jado ati:" humura turaza kumenya icyo aricyo."
akivuga uko jenerari nabandi basirikare babiri bahita binjira bidatinze Kamari bahita bamushyiraho inkota Fideri aratugurwa ati:" Nyagasani ibi n'ibiki mukoze?"
Jado ati:" uratekereza ndi injiji kuburyo na mureka akagenda? Ese akoze iki kimukijije?"
Fideri ati:" ariko yamusize imiti."
Jado ati:" imiti? Ariya mazi yamusize n'imiti?"
 Fideri ati:" nyagasani."
Jado ati:" umva jenerari, mugende mu mushyire ahacirirwa ibihanga. Uyu n'imwanzi w'ubwami ukomeye agomba kutubwira aho bagenzibe bari. bitaba ibyo nka mwiraha ivu."
Kamari araseka cyane ati:" burya koko umuvura ijisho bwacya akarigukanurira, urarinda uvuga ngo n'amaze musize wowe wari wayabuze ? Inguguru n'amajerekani araha ibwami wabuzemo agatonyanga k'amazi wari gusiga aho arwaye? Ese urakeka nemeye kuza aha ntaziko ndi umwanzi w'ubwami? Jack apfuye nawe ugapfa nakwicara nkishima nkicara nkagereka akaguru kukandi bundi nkashyiraho ukwiye ingoma umwami wange w'ukuri."
Jado araseka ati:" biba byizo iyo uzi imbaraga umwanzi wawe afite, ndetse ukamenya naho afite imbaraga nye. Mwe muri hanze mwari mwishinjikirije Natasha none yarapfuye. Ahubwo ndi kwibaza, ubu mufite izihe mbaraga?"
Kamari ati:" Natasha yarapfuye koko nkuko ubivuga ariko hari abandi benshi cyane bitwa Natasha. Ese uracyeka Natasha cyangwa njye ari twe twenyine bifuza ko uvaho? Umva abaturange bose uyoboye bahora basaba Ko wavaho kubwo amaraso yabagabo wishe ubahora ubusa niba wumva nkubeshya uzamanuke ujye mubaturage unamenye umwuka bahumeka."
Jado yamaze umwanya atekereza nyuma ati:" Jenerari mutegereje iki? Mumujyane mube mumushyize gereza."
Kamari baramutwaye gusa Jado asigara atekereza ku magambo Kamari amubwiye aragenda aricara bundi ati:" ese koko fide, iyi ngoma nyiriho ataringe wagakwiye kuba nyiriho? Ese koko abaturajye nyoboye ntibanshaka?"
Federi ati:" nyagasani sinzi ibyo uri kuvuga ariko njye ndabona icyaba  Kiza aruko wigira mu baturage ukamenya koko nimba ibyo kamari avuze aribyo."
.
.
sasa kurundi ruhande, kamari bamuzanye gereza baramufunga bakimara kugenda Natasha ahita aza aramwegera baricarana hasi ati:" ntawe utagushimira kubwo akazi keza ukoze."
Kamari ati:" Jado ni umufunga mutwe cyane kuburyo kuwucengera bigoye."
Natasha ati:" akazi kawe kwari ugutesha umutwe Jado kuburyo azasohoka ibwa tugahita tubona amahirwe yo kumwica bikitwa ko ari abaturage bamwishe twe twigaramiye."
Kamari ati:" ndabizi ari bugaruke kumbaza noneho ndamusaza."
Natasha ati:" ahubwo araje ube utegura ibyo uvuga kandi ntugire ikibazo urarinzwe."
Sasa bidatinze Jado koko yaraje ati:" wa mugabo we urakeka uyu munsi uri buwurenze?"
Kamari ati:" gupfa ntacyo bibwiye kuko n'ubundi abaturage nicyo bari kukwagira iyo uteruye ikiganiro kikwerekeyeho bahita bakora uruziga umwe ati uravuga uriya mwami wakagoryi, agacucu n'akicanyi? Undi nawe akugamo ati:" aragapfa gusa n'ubundi ntacyo atumariye n'uwamunyereka wenda nkamwica."
Jado yumvise amagambo asesereza kamari amubwiye umujinya uramwica arakata asohoka yihuta ageze hanze aho X,Y,Z bari ati:" mwitegure tugiye hanze y'ibwami.....................
......................
............................loading episode...45
.
Jado najya hanze y'ibwami biragenda gute? Ese koko siho ashobora gupfire nkuko Natasha yabivuze? Ntuzacikwe n'ikurikira.
.
like na share ndetse na comment nibyo bishobora gutuma inkuru yihuta ari share cyane kurusha ibindi.
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|

Comments