logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA  MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 29
.
Twaherutse Bella na Seffa bacika.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Barimo gucika. Uko bacika  bakajya bareba inyuma ko Rumio ataba yabakurikiye. Babona ntawe btabwo yabakurikiye.
Kumbe Rumio yasigaye mu nzu asakuza cyane amenagura ibintu byose.  Afata telphone ahamagara umukobwa   avugana nawe amubwira ko amuha amafaranga yose ashaka ariko akamwitaba akaza kumureba.
.
Kurundi ruhande abandi baracyacika.
Seffa ati:” Mama genda gake ntabwo yadukurikiye.
Bella areba Seffa habuze gato yaragiye gufatwa  ku ngufu, amukoraho ati” Umbabarire mwana wanjye kubyari bigiye kuba.
Seffa ati” Wakoze mama watabariye igihe.
Bella ati” Iyo biba sinzi uko narikuba.
Seffa yabyibuka uburyo yakangutse abona Papa we amuri hejuru ,  akumva muri we arashwanyaguritse.
.
Baza kwa Shella barakomanga. Shella arabyuka aza gufungura.
Shella ati” Bite ko mugenda ijoro??
Bella ati” Ibyacu byzazmbye.
Shella ati” Mwinjire mu nzu.
.
Barinjira.
Bella ati” Utubabarire.
Shella ati” Ntakibazo. Kandi ntimugire ikibazo umugabo wanjye ntawuhari.
Bella ati:” Habuze gato  Rumio yarasambanyije Umukobwa we.
Seffa ati” Mama uriya ntabwo ari Papa. Ubundi njye na byawe n’ikigabo kimeze kuriya??
Shella agwa mu kantu ati”  Ngwiki  byari bigeze aho se??
Bella ati”  Mana yanjye navuga ko ari Imana ikinze akaboko.
.
Shella ahite areba Seffa ahita yumva igikomere Seffa yahise agira.
Shella ati” Seffa komera wihangane.
Seffa ati” Njyewe ndashaka kuryama nkaba mpunze izi ntekerezo.
.
Shella ati” Reka nkwereke aho u a uryamye.
Shella ajya kumwereka aho aryama.  Amaze kuhamwereka agaruka muri Saro.
.
Bella ati” Ahari koko ibyo wacyetse nibyo. Ya tatoo ntayo nigeze mbona.
Shella ati” Ahaaaa ntiwumva. Nonese wavuga ko yahise ayikuraho??
Bella ati” Oya . kuko na mbere hose ntayo yarafite.
Shella ati” Nyamara icyeka ryanjye hari icyo rigiye kuvumbura mu mayobera yawe warubayeho.
Bella ati:” Ariko nonene nkibaza ukuntu naba narinarinjiriwe n’undi muntu nigeze menya.
Shella ati” Iryo naryo  ni ihurizo ariko yose azasobanuka. Ahubwo tuanze tumenye koko niba ari babiri atari Umuntu umwe koko!
.
Bella  ybuka amagambo Rumio ayajyaga akunda kumubwira ati” Wowe ufungure umutima wawe n’amaso iguhe kimwe uzabona ukuri kwab byose. Ni njyewe Rumio ntanarimw nigeze mpinduka.
.
Amaze kwibuka ayo magambo areba Shella ati”  Shella gucyeka kwawe  gukomeje kugenda gusa n’ukumfungura amaso. Hari amagambo Rumio yajyaga akunda  kumbwira buri  uko nabaga mubajije impamvu ahindagurika rimwe akaba mwiza ubundi akaba mubi.
.
Shella ati” Yavugaga iki??
Bella ati” Yajyaga akunda kumbwira kenshi ngo  ni mfungure umutima wanjye n’amaso yanjye ajye areba cyane nzamenya ukuri. Akavuga ngo  ni Rumio ntagihe nakimwe yigeze ahinduka.
Shella ati” Uwavugaga ayo magambo ntabwo yaba ari Rumio uriya usize mu rugo.
Bella ati” Koko ubwo duhamye ko hari und wakabari
Shella ati” Ntabwo twabihamya  ariko birashoboka. Icyo rero ahubwo  nicyo tugomba gushakisha tukamenya.
.
Bella ati” Ni danger. Ubu  haba  hari undi muntu ubayeho ubuzima bw’amayobera   nk’uko kwanjye wee!
Shella ati”   Bella  reka ubanze uryame uruhuke . ibi tuzabigarukaho ejo.
Bella ati:” Nibyo.
.
Bajya kuryama.
Mugitondo babyuka bafata breakfaste ari nako bakomeza gutekereza.
.
Shella ati” Rumio wa mbere ntabwo yafataga abakozi neza muri Company. Bose ngo bakoreraga mu cyoba. Uriya Rumio wari umaze igihe yaragushize muri romance ihambaye we yaraje ibintu byose birahinduka haba mu kazi  no mu rugo abakozi abahereza agaciro nawe akuzana mu kazi mugihe undi yari yaranze.
.
Seffa ati” Njyewe namaze kwemeza ko uriya atari data. Kandi niyo yaba ari nawe guhera ubu ntabwo akiri papa wanjye nuko bimeze. Ngiye kumusibanganya  mu  bitekerezo byanjye byose.
Bella aramureba.
Seffa ati” Niko bimeze mama.  Ahubwo se wowe hari irindi sano ugifitanye nawe??
Bella azunguza umutwe.
.
Shella ati” Ubundi mbere yuko Rumio wongera kumuboa ari  kumwe na Darlene mwari muherukana ryari??
Bella ati” Mu gitondo cyo kuri uwo munsi yariyazindutse ambwiye ko agiye mu majyaruguru.
Shella ati” Ubwo nibwo yagiye maze agaruka yahindutse nka kera kuriya??
Bella ati” Yego.
.
Shella aratekereza arahuzahuza ati” Hanyuma  kandi ninako byagenze mbere ubwo Rumio ukubabaza  yaburaga kiriya cyumweru maza haza Rumio wagarutse ari Umugabo udasanzwe?
Bella ati”Yego.
Shella ati” Nonese urumva atari ibintu byagiye byisubiramo bisa  nko guhinduranya.
Bella ati”  Shella njyewe ndimo gushyuha umutwe.
Shella ati” Nushyuhe ariko tubone igisubizo.
.
 Seffa ati’ Ariko ubundi mwarebye uko ibintu byatangiye.
Shella na Bella bumva n’igitekerezo Seffa abahaye.
Seffa ati” Mama , nyuma y’imyaka 15 ni ubwa mbere Papa yarakwandikiye amagambo meza kuri telephone. Ninabwo yarakwitayeho akoherereza impano ku kazi kuriya  agutunguye. Ariko waratashye  uvuganye na Papa arabihana.
.
Bella arabyibuka koko niko byagenze.
Shella ati’ Hari icyo nkuyemo aho. Ndanibuka neza  cyagihe twagiye mu kirori cy’Umugore wa Paul wakiriye message bisa nkaho ari umugabo wawe ukwandikiye ariko wiboneye neza ko message ikugeraho Umugabo wawe yarimo abyinana na Darlene ntabwo yarafite telephone. Wanavuze ko wanamubajije agahakana akavuga ko nta message yakwandikiye ko iyo aza kugira icyo ashaka kukubwira yari kukubwira n’umunwa.
.
Bella ati” Byse ndabyibuka ariko se bikatuganisha he?
Seffa ati” Mama hari aho bituganisha.
Bella ati” Gute?
Seffa ati” Bijya bibaho ko umuntu ahackinga telephone yundi muntu akajya yohereza abantu be message.
.
Shlla ati” Seffa urakoze  cyane uvuze akantu kubwenge. Wamugani undi Rumio nuko yabigenjeje.
Bella ati” Kuera  ko yaragamije iki se??
Shella ati” Nyine icyo yaragamije nicyo tuzamenya. Ahubwo mureke tubanze tumenye koko arahari??
.
Bella ati”  ndumvatwamaze kuba  CIA pe!
Seffa ati” Papa yahakanye ko atariwe waguhaye impano ya kariya gakombe. Ubundi ko tuzi aho ariya matasi ameze kuriya akorerwa kuki tutajya kubaza uwagiye  kuhakoresha irya tasi.
Shella ati” Ahubwo se ntakuntu twabona telephone ya Rumio tukayineka??
.
Bella na Seffa bararebana.
Shella ati” Tubonye telephone ye  ahari hari icyo dushobora kubona.
Seffa ati” Nibyo hari ikintu twamenya. Twanashaka n’umuhanga  tukamenya niba yarageze ahakingwa.
Bella ati” None telephone ye twayibona gute??
Seffa ati”Papa kuva akunda abakobwa n twayibona.
.
Shella ati” Ahaaaa good.
Bella ati”Niba uwo muntu  nigeze numva wampaye romance nkiriye koko narimaze igihe mbayemo ahari  byanyabyo amatsiko agiye kunyica mpaka mubonye.
.
Udacikwa na Episode 30

Comments