
Episode 06 yarangiye tumenye ko Dr Alfred ariwe papa Chance tuzi nka Anna Bella uyu munsi yari yahuye nawamugabo Dickson urwanya HSSR mbere yo gusubira kukirwa akiyahurira muri Labo mukuyitwika yangiza ibyarimo. Mateo we yari atunzwe imbunda muruhanga na Dickson nyuma yo kumubwira ukuri. General we ati “Gutegeka abantu birasaba gutsinda icyizere cyabo kuko bakunda kwizera” Ese niki cyakurikiye ? Twikomereje …..
Dutangiriye mumugi rwagati ahakoraniye isinzi y abantu bumviriza ijambo rya President aho arimo guhumuriza abaturage babuze ababo kubwicyorezo kiganyuze ari nako ashimira Labo ya HSSR (ikorera mumugi kuko iyo kukirwa yo ntizwi) yabashije kuzana imiti ikomeje gufasha benshi bagakira. Uhagarariye iyo Labo bamuhaye Umudari ukomeye cyane mugihugu mbese anaterwa inkunga ngo imiti irwizwe ndetse banagure bakomeze gukora ubundi bushakashatsi burenze ! Uko ibyo byaba niko Dicksom yabirebaga kuri Tv bikamury cyane ko yari yizeye neza ko ntarukundo bari kubikorana . Mumutima yaribajije ati “Dr Alfred ni irihe banga wampishe ? Ese njye kureba umukobwa wawe cyangwa ?”
Nkuvane aho nkuzane kuri Mateo , Christina , Josias ndetse na Anna Bella mumodoka imwe bambaye neza. ESE BAVUYE MUMABOKO YA DIOGENE GUTE ?
Cyagihe Diogene amutunga imbunda Clara hirya yaravuze ati “sigaho udakora ikosa. Banza uze urebe ibi bintu”
Nibwo Diogene yaje kuri mudasobwa asoma amakuru aranga Mateo , ibyo yakoze arikanga 🙄 yarasomye arumirwa , burya umusore ni umuhanga urenze uko agaragara inyuma !!
Hirya Mateo araseka ati “noneho ubonye ko ndenze ? Dufatiye kuri ayo makuru ubonye hari n ikindi kitari kuri iyo CV yanjye. Uzi icyo ari cyo ? Ndi umwami w abatera injuga. Niba umukunzi wawe yakunaniye gushira kumurongo w urukundo neza uhita uhamagara Umwami w’ibyinkundo ari we nge “ 🤣🤣🤣
Christina kuruhande amurebana umujinya !!
Diogene ati “mubahambure!”
Bakibahambura Christina avuga amuriye urushyi rwiza ati “wibagiwe ko ndi umugore w’isezerano ?”
Mateo ati “ariko Chr uyobewe ko ngukunda koko ? Yego ndi umwami w injuga ariko iwawe ndi umwami w ‘urukundo”
Christima ati “ none abo wirirwa ubwira ayo magambo y injuga si abagore bawe?”
Kuruhande Equipe ya Diogene iraseka 🤣🤣🤣
Diogene ati “none se wabasha kungarurira umukunzi wanjye ntajyanwe n abandi ?”
Mateo ati “cyaneeee rwoooseee kandi birorosheee gusa biragusaba ikiguzi”
Diogene ati “ikihe ?”
Mateo ati “ingumi ebyeri wankubise nzazikwishura nimara kumugarura!!!!”
Bose baraseka 🤣🤣🤣
Kumbe ni uko bahavuye mbese ahita abaha Plan ariyo bariho ubu ngubu. Imodoka igiye kugera iwabo w’umukobwa baraparitse maze Mateo ati “umwe wese muri Sector y akazi ke yipange”
Nuko mateo atangira kwambara isura ya fake we na Josias mugihe Anna Bella yakije Mudasobwa ye . Ese bagiye gukora iki sasa ?
Tubanze twiyizire kuri Afande Kim, Ari imbere y abapolisi bagenzi be arimo kubasigurira ibyo umwicanyi yakoze mugihugu cye . Mbese we ntari kuvuga ko abicanyi bashatse kwica Anna Bella (we amuzi nka Chance umukobwa wa Dr Alfred) ahubwo baje kureba umukobwa bazi neza ko ari bwigaragaze”
Umwe arabaza ati “none ko atigaragaje ahubwo video zikaba zigaragaza undi muntu wamwitangiye ?”
Kim arasubiza ati “uyu mukobwa yatumye uyu mwicanyi yica abantu benshi , bishoboka ko umwicanyi yari aje kwihorera ndetse n’uwamuhobereye kungufu agahita araswa nawe ntiyamwitangiye kuko nawe yari afite imbunda ifiteho silence bivuze ngo yashakaga kumwica amwegereye abantu batabimenya”
Undi arabaza ati “bivuze ngo sniper warashe niwe mwicanyi uri gushaka uhora urinda umukobwa noneho ?”
Kim ati “hoya namba kuko umwicanyi urinda umukobwa ntambunda ajya akoresha habe nagato. Ahubwo umwicanyi niwe watumye umukobwa ahita abura kuri scene bitunguranye 🙄”
Abapolisi batangira kujujura bibaza ukuntu yabura byihuse kuburyo na Camera zitamubona, Kim ati “ntabwo mwapfa kubyizera byoroshye ko ari bodyguard w’umukobwa kuko uyu we ni SUPER BODYGUARD wateguwe mbere hose . Ahari kubwe igihe cyose !!”
Ninako n inkuru yacu yiswe, gusa twakibaza uwo SUPER BODYGUARD NINDE ? TUZABIMENYA IMBERE REKA TWILOMEREZE NTAKINDI ….
Tuze muri rwarugo rutuyemo umukobwa Diogene akunda. Hari abasaza babiri turi kubona bahabwa ikaze ,gusa twe turebye neza ni Mateo na Josias bihinduye abasaza. Neza neza bitwaje n udukoni utu lunette tumwe twabasaza bashizeho mudukote duhenze cyane. Kumbe uko babakira muri Sallon turabona umukobwa nawe ari mucyumba cye yicaye yigunze . Disi umukobwa akunda Diogene ariko umuryango ntushaka ko babana kubera ko Diogene adafite amafaranga menshi . Muntekerezo ze yatangiye kwibuka umusi umwe barikumwe na Diogene aho yamubwira ati “umusi umwe ndifuza kuzagira kuzahagararana nawe kunyubako ndende isumba izindi twitegereza umugi tuwureba neza twishimye”
Umukobwa ati “ariko ibyo ntabwo aribyo nshaka ,nge icyo nshaka kuba kumwe nawe twikundaniye ntamuntu utuvangira”
Agitekereza byinshi fone ye yahakinzwe na Anna Bella maze ijwi rya Diogene rijamo rivuga riti manuka muri salo. Umukobwa abyumvise kubera anamukunda yahise ahaguruka azamuka hejuru kunyubako .
Muri Sallon ahakiriwe abasaza ba fake , Mateo yarahagurutse yikoroza ati “mwanyereka aho ubwiherero buri ?”
Baramwerekeza ajyayo gusa mukujyayo inyuma yaho ababyeyi b umukobwa bicaye ahageze mukirato hari akadivices yahasize karaka maze Anna Bella kuri Machine ahita akabona signal . Mateo yaragarutse aricara amagambo y’abantu bakuru aratangira , Mateo yaragiye yemeza abasaza ko umwana wabo akunda umukobwa wabo ndetse bose bakundana . Ibintu ni ibironderwa igikuru ni urukundo gusa . Papa ati “none umukobwa wacu nawe ashaka kubana n umuhungu wanyu mubuzima babayemwo bwose ?”
Inyuma kakantu Mateo yakorora kahisa kaka hazamuka ifoto (projector)y umukobwa ati “yego papa , Diogene ndamukunda kandi niteguye kubana nawe mubuzima ubwaribwo bwose”
Haaa dore ngo game irikora neza ababyeyi bangira umukobwa wabo kubana na Diogene baramwemerera . Abasaza barahagurutse barahoberana Bati “twemeye kubashingira umukobwa wacu” Umukobwa yageze muri salon asanga ababyeyi we bari kubivuga ko biteguye kubahezagira !!! Yooo dore ngo umunezero uramurenga akisanga amarira arimo kumushoka kumaso !!! ……LOADING EPISODE 08
IGITEKEREZO CYAWE MURI COMMENT NI INGENZI CYANE
Comments