
Episode 07 yarangiye umukobwa Dionise akunda yemerewe ko akwiye kubana n uwo akunda ariwe Dionise . Kim we yari amaze kwemeza ko Anna Bella afite Super bodyguard akaba arinaryo zina ry inkuru yacu. Ese hakurikiye iki ? Twikomereze….
Dutangiriye kuri Team ya Diogene aho bariko baserebura intsinzi mukunwa inzoga bishimye ,
Diogene yegereye Mateo amuhereza ikiganza ati “uri umuntu w umugabo kandi nguhaye ikaze muri group yacu”
Mateo muri kwaguseka kwe amuhereza akaboko ati “murakoze cyane , erega umuntu w umugabo agomba gukora cyane akagera kucyo ashaka apana kunyura munzira zitarizo”
Dionise asa nuwibaza gato ariko ntiyabitindaho ati “ariko se wambwira ibanga wakoresheje ngo wumvishe bariya babyeyi koko ?”
Mateo ahita asaba bose ko baceceka ati “munume mbumvishe ibanga ryo gutuma ugira agaciro ukoresheje amagambo yawe kuburyo n’uwufite amafaranga atakurusha agaciro”
Bose amaso 🙄 bategereje icyo avuga …
Aratangira ati “ iyo ugize amahirwe yo guhura n umuntu ukomeye kandi hari icyo umukeneyeho ikintu cyambere witondera presantation yawe. Gute ? Haa banza mumpe kamwe kwanza mbone gukomeza”
Inzoga baramuzanira , arangije arakomeza ati “1.irinde kwivuga uwo uriwe umusobanurira byinshi kuko bagira umwanya muto. 2.mwereke imbonakazoza ufite ihuye nawe 3. Ubundi uhite umushimira kuba mwahuye”
Diogene ati “ibyo byose ko nabikoze ariko ababyeyi ba Loveness byanze ko banyumva?”
Mateo ati “kwanza wewe ntiwemerewe kumbaza ntari nakwishura ibipfunsi byanjye”
Bose baraseka bigaragara ko bari bamaze kwiyumvanamo nkikipe ihagije ,gusa twakibaza aba nibaba equipe imwe bazakora iki ?
Tuze kukirwa ahari General, we ahora imbere ya Mudasobwa. Abantu bari gukira kubera umuti yatanze ariko igitangaje ni uko umubare ukomeje kwiyongera noneho ntakibarira mugihugu arimo ahubwo arimo kongeza no mubihugu bibanyi.
Tina umuba hafi ati “boss ndabona Process irimo kugenda neza , ese bimeze bite kubijyanye na SR project ?”
General ati “iyo ba uyihojeje siyo ikenewe aka kanya”
Tina ati “ariko kuba orginal yarabuze hamwe yagaragara yazambya buri kimwe cyose kuburyo twaba twaravunikiye ubusa”
General ati “iyo yajyanye na nyene kuyikora (Dr Alfred ) rero indi izagaragara azaba ari iyo twikoreye kandi izaba iri muri control yacu. Reka iyi project ikomeze ibindi bizaza nyuma”
Tina ati “sawa boss”
Amuhereza documents zerekana amafaranga Company yinjije nyuma yo kugaragaza umuti cyane ko bitari bikiri mugihugu gusa ahubwo byari byamaze no kwambukiranya mubindi bihugu bituranyi . General aritegereza arangije aramwenyura ati “Byiza, mwongere indi miti. Nabatahumetse virus mubahe nabo bazi ko bari kwikingira kuko nabo ndabakeneye”
Tina ati “birakorwa uko ubishaka”
Nkuzane kuri wamusaza uyoboye LEOPARD ORGANISATION. Abasore be bose batonze kumurongo bifashe kimwe nkabasirikare . Umusaza yavuyeyo atangira kubabaza intego zabo nabo barasubiza ko ari ugukumira ababi bose barinda abeza batitaye kunyungu babikuramo. Byumwihariko intego yabo ni ugusukura ibyaha cyane bimwe polisi itabasha guhagarika !!! Bakirimo babivuga hari umwe waje mugutwi kwa muzehe agira icyo amubwira umusaza ahita ahindukiza akagare ke yihuse . Ntahandi yaje yaje muri cobtrol room aho baba bari kureba abantu n ibintu byose biri kubera mumugi . Umwe mubari kuri Machine ati “Anna Bella tubonye ahantu ari”
Umusaza ati “mumugereho abasore ba MICHAEL batari bamugeraho”
Umusaza akibivuga hanze Team yabagomba kujya kumuzana bahise burira amamodoka!!!
Tuze kuri Michael (uyoboye abicanyi) turamubana arikumwe n’undi musaza bigaragara ko ari uwa Leta,
Umusaza ati “wansobanurira iki umbwiye ko umwana w umukobwa umwe ari n umusivire yabashije kugucika?”
Michael ati “Hari uwanyitambitse aramutabara ariko vuba nawe ndamushira hasi kuko anyononera byinshi”
Umusaza ati “utongera kumbwira ko ari murumuna wawe na none! Icyo nshaka ni uko Umukobwa Libert apfa cyangwa akazanwa ari muzima akerekana amabanga se yasize ahishe”
Michael ati “yego ndabyumva , mpa imisi 2 gusa iraba ihagije ko abasore banjye babikora neza!”
Umusaza ati “nkeneye kumva phone yawe imbwira ko warangije akazi ubundi ukishurwa ayawe”
Michael ati “sawa nyakubahwa !”
Twigarukire kuri Diogene n’abagenzi be , baragiye baranwa barasinda mpaka barasinzira , mugusinzira Anna Bella yarakangutse ajya hanze ariko nawe yari yasinze ! Ageze hanze hari uwamuturutse inyuma amufuka igitambara kumazuru kirimo umuti usinziriza ahita ahwera baramujyana abandi basinziriye ntawamenye n icyabaye. Kumbe uko ibyo bibaye niko Muri Leopard organisation bakiriye amakuru ko Umukobwa bamufite nabo batanga amabwiriza ko bamuhageza byihuse . Mateo aho aryamye umutima warasimbutse ahita abyuka nawe aza hanze. Areba hirya no hino abura umuntu , ahamagara Anna Bella ariko abura uwitaba. Yitegereza ahantu abona hasi hasigaye urukweto rumwe rwa Anna Bella arangije mumutima arivugisha ati “nubwo yaba yasinze si uwo kugenda n urukweto rumwe , byanze bikunze harimo ikibazo”
Sibwo ahumirije agatangira gutekerezs cyane !!
Kumbe uko arimo gutekereza imodoka y abamujyanye (Aba Agent ba Leopard Organisation ) imodoka yabo igeze kukiraro yaritambitswe , bakubita Rivasi ariko n inyuma itangirwa n indi modoka hahita havamo abasore ba Michael nabo bashaka gutwara Anna Bella !! Aba Agent uko ari 4 bavuye mumodoka basiga Anna Bella bamuboheye indani kumodoka barangije bitegura guhangana ! Gusa ababatatse ni benshi kandi bafite imihini ariko nabo baratojwe kuko babinjiyemo ingumi ziragenda ziraka batangira kubashira hasi !! Inyuma hari hahagaze wamusore uri hafi ya Michael areba uko abasore barwana ! Umwe mubasore ba Leopard Organisation yaramubonye amenya ko byanze bikunze hagiye kuba ikibazo ahita aza mumodoka abohora Anna Bella ati “Ugiye kwiruka ukiza amagara yawe kuko nibagufata uri umupfu”
Anna Bella ati “none se muri bande ?”
Umusore ati “ibyo ntamwanya uhari weho kiza ubuzima bwawe kandi uko byagenda kose ugomba kubaho kuko ubuzima bwawe ni ingenzi !”
Anna Bella Asohoka imodoka atangira kwiruka maze wamusore wa Michael aramubona ahita amukurikira , umusore arabangutse kuburyo Anna Bella kumucika bitari bworohe kandi aramuka afashwe ni ugupfa ntakindi !!!......LOADING EPISODE 09 ari nayo isoza S01 .
ESE ARABASHA GUCIKA CYANGWA ??
Comments