Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
“ Ibuka y'amajoro wararaga udasinziriye, ibuka wa munsi watakambaga ngo utabarwe. Wibuke umunsi upfukama wiherereye ucyeneye gutabarwa maze wibuke bimwe wahize igihe warukeneye ubufasha wibuke n'igihe wasubizwaga ugatabarwa. Maze uhereko usohoze amasezerano wasezeranye upfukame usigize umuremyi wagutabaye akagukiza bimwe bya guteraga isoni uhereko uvuge uti:" shimwa mana!."
.
duheruka Natasha amaze gucibwa igihanga na Z. Ese koko Natasha arapfuye?"
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Nta muntu wemerewe gutanga iyi nkuru aho ariho hose atabiherewe uburenganzira , usibye gukora share. Umuntu uzafatwa yayitanze ahandi azabyiregere. Mbahaye ikaze.
.
Amarira, agahinda na akababaro byari mu maso ya Jack we warubonye Uwera yakunze acibwa igihanga. Atitaye ko ari mu bantu yaraturitse ararira maze aratambuka yicara kurubaraza acurika umutwe mu maguru."
.
" Naragukunze unyemereye naba umwamikazi w'umutima wawe... Ugiye kuba minisitiri kandi uko byagenda kose uzamuba. Ndagukunda." ayo ni amagambo Mike yatagiye kwibuka ubwo yabonaga umuvu wamaraso uri gutemba kuri cimant yigiheri ibwami. Yibutse ibihe byiza yagiranye na Natasha. Yibuka umunsi amubaza niba ariwe Natasha. Nditse yibuka inshuro zitarinye bahuye amwenyura. Yibuka uburyo yari umumararungu. Yibuka uburyo yamurebaga yamuterekeye amaso, Agahinda karamwica arakata arigendera."
.
Z we warumaze kumuca umutwe yabonye amaraso ari gutemba imbere ye ubwoba buramwica atagira gususumira ukuboko gufashe inkota kurategurwa. Atagira gutera intabwe asubira inyuma agenda kinyuma nyuma , X na Y bo bararebana ubwoba aribwose."
.
mu ijwi ryuje ibyishimo rituguranye cyane rya Jado, n'ibitwege byinshi ryavuze rigira riti:" byiza cyane."
abaraho bose bamurebeye rimwe maze ati:" mugende uyu murambo muwute mu ishyamba azaribwe n'inyamaswa."
Abasirikare babanje kugiramo ubwoba ariko baregera bafata igihimba bashyira mu ngombyi bazana n'umutwe bashyiramo baragije basohora ibwami."
.
.
sasa kurundi ruhande umuryango wa James aho uri, batagiye gutegura urugendo rwa Peter na Angela bo bagomba kujya kureba uko Angela wa pirate ashyigurwa.
James yegereye Peter maze batagira kuganira.
James ati:" wagize ikihe kibazo ko ndeba udatuje?"
Peter ati:" narindi kwibaza ni ryari tuzava muri irishyamba tukajya kubana n'abandi tukareka kubaho nkinyamaswa?"
James ati:" humura Natasha nibyo arimo icyo gihe kizagera wicare wumve utuje."
Peter ati:" papa, mbere nubwo twari abacakara, ariko twabanaga na abandi tukumva dutuje. Nta muhagayiko umuntu yagiraga n'ubwo benshi muri twe bapfaga tubareba. Hari benshi batanze ubuzima bwabo ku bwacu. Hari n'abandi bapfuye babazwa aho twaregeye. Ariko se twe twakoreye iki ababo basigaye? Abana na abagore cyangwa abagabo babo basigaye twabakoreye iki? Twakoreye iki ipfumbyi za sigaye za babacakara baciwe ibihanga bazira twe?"
James amara umwanya atekereza aragije amufata kurutugu ati:" humura amaraso yabo ntiyaviriye ubusa natwe niyo mpamvu turara mu mashyamba twihishe dutegura icyakorwa kugirango duhorere ya miborogo ababo barize ubwo babonaga abagabo babo bacibwa ibihanga. Natwe niyo mpamvu dufata imiheto ni imyambi tukemera guhangana na abasirikare barenga ibihumbi ijana b'ubwami kugirango tubohore abo barara amajoro na amanywa bakubitwa ibiboko ngo babakorere kugahato."
Peter ati:" ese bundi papa ntabundi buryo Jado yari gukoresha abaturage bakamukorera akazi ashaka ntagahato karimo?"
.
.
reka tugaruke ibwami , aho umwami ,abaminisitiri ndetse na abasirikare bagihagaze aho baciriye Natasha umutwe. Bahugiye mu kujujura mukugarura amaso bareba aho amaraso yari yaviriye barayabura."
Jado yikanze mo ati:" bishoboka bite amaraso agiye he?"
Z ati:" muhumure icyaba cyose ntikibatere ubwoba natasha yapfuye."
Jado ati:" none amaraso yarari aha agiye he?"
X ati:" uku niko abanyemaji dupfa. Mwihangayika ni ibisanzwe."
Jado azugusa umutwe yemera ati:" mwa basore mwe ubu noneho nabizera. Guhera ubu mbagize abarinzi banjye bahafi bakuru kurusha abandi."
Z ati:" urakoze."
Jado ati:" hanyuma rero dore nazahabu zanyu ubwo muzitware."
.
.
sasa kurundi ruhande na none ibwami Jack yaje aho Uwera we yararaga arinjira yicara kugitanda maze arakitegereza ari nako yibaza byinshi mu mutima Ati:" wari inshuti yanjye yakataraboneka, wa mbaga hafi nkishima. Inshuro twabaga turi kumwe wamaraga irungu. Ni wowe naritsigaranye nafataga nku umujyanama ukomeye nyuma yuko mama yipfiriye. Mbasi iyo utinyuka ukabwira ko ari wowe Natasha wenda ku iyi nshuro mba nkutabaye."
yakomeje kwitegereza icyumba Natasha yararagamo uko yakomeje ku kitegereza yabonye imyenda Uwera yabaga yambaye mubuzima busanzwe arayifata arayihumuriza ayirambika kugitanda arahaguruka akomeza gutambagira icyumba arinako yitegereza ibyari mo."
.
.
sasa kurundi ruhande, Mike yaje aho Poul na Natete bibereye mubyabo maze atagira agira ati:" Mwe muraha mubyanyu mutaramenya ibibaye muruyu mugoroba."
Poul ati:" ni ibiki se kandi."
Mike ati:" uwera niwe wari Natasha..."
atararagiza kuvuga Poul ati:" ariko njye n'ubundi nari nabiketse. Ubuse nyuma yo kubimenya barakora iki?"
Mike ati:" bamwishe."
akivuga iryo jambo Natete ahita ahaguruka agenda amwegera ati:" wasubiramo ibyo uvuze."
Mike ati:" baba sore bamuciye igihanga."
Natete yihuse cyane ahita agenda ntakindi aregejeho."
.
.
Sasa kurundi ruhande Jado n'abaminisitiri nabo bari kuganira.
Jado ati:" musha mike minisitiri mushya hanyuma mutegurane nawe umunsi wejo wo gushyigura umwamikazi wanjye arinako duserembura urupfu rwa natasha.
Innocent ati:" urashaka ko turara tubipanze?"
Jado Ati:" byaba ari byiza cyane muraye mubiteguye."
.
sasa bakiri aho Jenerari yinjira ntaruhushya asabye aza yiruka n'imbere yabo ati:" Natete ubu tuvugana asohotse ibwami kumbaraga...............................
..................
........................loading episode....40
.
ese kuki Natete y'umvise ibyurupfu rwa Natasha bikaba bitumye asohoka ibwami igitaraganya?
ese urakeka ibyo X na Z bavuze ku ibura rya amaraso ya Natasha aribyo?
ese urakeka ariya maraso agiye he?
ese abajyanye umurambo wa Natasha ubu Ni amahoro? Utazacikwa agakurikira ndabakunda cyane."
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments