Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
" erega byose bizashira! Uzinduka buri gitondo wirata ibyo utunze. Nyamara ugusabye ukamwima ugutabaje uti ndahuze. Ugahugira muri business zawe, ibyi isi byaragutwaye uruhu n'uruhande ukirengagiza ryajwi ry'umuhuro rihora rikuburira uti ese isi izaragira ryari? Ntu menye ko byose bizashira. Va mubyurimo ubaguke bwangu akabindi ku umusinzi katariyubika."
.
duheruka Jenerari aza avugako Natete asohotse ibwami. Ese kuki asohotse ibwami?
.
inkuru ya navio kki dable le.
#dablelenavio@gmail.com
.
dutagiranye naba basirikare bajyanye umurambo wa Natasha, ni mu masaha y'umugoroba ashyira ijoro, Bari mu ishyamba hagati.
imbeho ni yose kandi uko bagenda niko amaraso abatakara kumyenda.
bakiri muri iryo shyamba bageze ahantu hari urutare bamanura ingombyi bayitereka kurutare, Bakuramo umurambo bawuyishya kurutare baragije barigendera.
.
sasa bakimara kuhava Natete yahise ahagera afata umutwe awegeranya ni igihimba ubundi ati:" ntabwo wapfa gutyo gusa ngo ugende. Ndabize niko nakera warumeze. Waripfishaga hashira akanya ukabyuka. Ngaho ibaze akababaro waba usigiye papa wawe. Ibaze nawe urupfu yakwinshwa nyuma yuko nawe upfuye."
yakomeje kuvuga byinshi arinako yicaye iruhande rwe."
.
.
sasa kurundi ruhande ibwami ni mu masaha yigicuku saa moya hafi saa mbiri abantu bose bari gusiganwa bitegura kujya kuryama.
mu buryo butuguranye cyane, icyari ijoro cyahindutse amanywa, ahari saa mbiri zi joro habaye saa sita z'amanywa. Izuba riba ryinshi mu bwami bwose Jado yikangamo.
abantu bose bi bwami basohoka hanze abwoba ari bwose.
bidatinze ubutaka bwatagiye gutigita jenerari warufite ya nkota bacishije natasha umutwe iramwiyaka iratumbagira iburirwa iregero X,Y,Z Aho bari bati:" Natasha ntiyapfuye.
.
.
sasa twigarukira mu ishyamba aho Natete ari, iruhande rw'umurambo wa Natasha. Yakomeje kumwitegereza umutwe bari baciye utagira guterana n'igihimba. ya nkota yavuye ibwami iraza n'iruhande rwa Natasha yi shinga murutare ikimara ku ishinga Natasha ahita abyuka.
.
ubutaka bwaratigise cyane abantu bose baratagara aho bari bagira ubwoba.
Natete ati:" natasha urakagutse?"
Natasha ati:" ese waruri aha? Jado ntamuhaye agahenge muha amahoro muha umutuzo ariko ubwo yatangaga itegeko ngo bace igihanga nahise mfata umwanzuro ko agomba kuva kubutegetse bubu na bwiza."
Natete ati:" ibyo tubireke ahubwo nyibwirira urokotse ute?"
Natasha asekamo bundi ati:" ni ibanga ryange naba X,Y,Z."
Natete ati:" ariko Z yaguciye umutwe byukuri na amaraso yavuye. Byagenze gute kugirango Urokoke?"
.
.
ese koko byagenze gute? Reka dusubire inyuma ho gato, ubwo Z yahabwaga itegeko ngo ace umutwe Natasha yaragiye aramwegera murabyibuka ubundi ara mwongorera ati:" izi zahabu sitwazihomba. Shaka ukundi ubigenza."
ari nabwo z yahitanga azamura inkota amuca umutwe.
.
.
reka tugaruke kuri natete na natasha bo baracyaganirira mu ishyamba.
Natasha ati:" baciye umutwe umubiri ariko umwuka wagiye kare. Ariko iyo ntakubona ngo umutwe uwegeranye ni igihimba sinari bugaruke ukundi. Ariko ndaha kubera wowe."
Natete ati:" no neho bivuze ngo wabagendaga inyuma utegereje ko umutwe bawegeranya ni igihimba?"
Natasha ati:" yego nabakurikiraga."
Natete ati:" noneho nizereko nkwishyuye ibyo wankoreye?"
Natasha ati:" bisa nkaho biragiye kandi urakoze."
Natete ati:" none ntuza ngo dusubirane ibwami ?"
Natasha ati:" oya. Ubu giye kuguma aha hanze yibwami kugirango X,Y,Z batajya mubibazo kuko ubu nibo giye gukoresha cyane."
Natete ati:" Mike yahangayitse cyane, Jack we ararira?"
Natasha ati:" Mike we giye kuvugana nawe, jack we agomba kunyibagirwa kuko guhera uyu munsi mugihe akiri kuruhande rwase tugiye kuba abanzi."
.
.
sasa kurundi ruhande ibwami babonye habaye kumanywa ubundi bahita bategura gushyigura Angela.
batagiye kwegeranya inkwi kuko bo baramutwika ndetse bubaka ahantu bagiye kumutwikira.
.
sasa kurundi ruhande Peter na Angela wanyawe bari munzira baza ibwami.
.
.
kurundi ruhande aho Mike yicaye yihebye yatagiye kwibaza byinshi mu mutima we ati:" ese ubu, nemere mbe minisitiri? Papa ubu agiye kurwanya sinamuba Ariko yaba natasha ahari ntari kumuba mu mahoro."
sasa yakomeje kwibaza byinshi arinako arushaho kwiheba arahaguruka arakata ngo agendende agitera intabwe yambere yumva ijwi rimuhamagara."
abanza guhagarara yogera kumva ind nshuro ijwi rimuhamagara atarahindukira mu mutima ati:" Natasha?"
Arahindukira abura umuntu ati:" ko umamagara urihe?"
Natasha ati:" ndi imbere yawe?"
Mike ati:" ndakumva ariko sinkubona."
Natasha ati:" imbaraga ziyogereye ntiwapfa kumbona nyine."
Mike ati:" rero sinakwizera ko ari wowe Mugihe ntakubona."
Natasha ati:" hagarara utuje ufuge amaso ureke guhumeka byakanya gato bundi uhumike ufugura na amaso urahita umbona."
Mike arabikora hashize akanya afugura amaso mukubona natasha arikanga asubira inyuma."
Natasha ati:" kuki ugize ubwoba?"
Mike ati:" kuki wahinduye imyenda ahubwo wowe ukambara iyi mituku?"
Natasha ati:" nanjye nahindutse."
Mike ati:" narinziko wapfuye ntazogera kukubona."
Natasha ati:" akabi ntaho kajya. Ugende umbwire Z uti nicyo gihe mukore ibyo twumvikanye."
Mike ati:" si abanzi bawe se?"
Natasha ati:" oya wowe gusa ubabwire uko."
.
.
sasa kurundi ruhande batagiye umuhango wo gushyingura. Umwami afata igiti cyaka acana inkwi baragije barambikaho umurambo wa Angela wa pirate bara wutwika."
bageze mu gihe cyo gukaraba Jado abanza atembera mu baturange baraho uko yagakomeje kubatembera mo yahuje amaso na Angela w'ukuri aramwitegereza cyane maze agenda amwegera.........
.........................
..............................loading episode...41
.
ese Angela niyaba avumbuwe?
Natasha agarukanye imbaraga zidasanzwe ese noneho baramukira?
utazacikwa na agakurikira ndabakunda cyane!
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments