Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
NewtalentsG
Twasize maze kwemerera Sophia bya nyirarushwa ko nange mukunda turataha tugeze aho tugomba gutandukana duhana za bayi buri wese yerekeza murugo iwabo...
.
Ba update ku nkuru zitandukanye. Ukanda flow Kuri Whatsapp channel, Kanda AHa .
Tumaze guhana bayi agahindukira akagenda nange nahise ,mpindukira ndagenda we yatashye yishimye cyane ariko ngewe nta kanyamuneza nari mfite nubwo twari kumwe, namwerekaga ko ntakibazo nakimwe mfite nakomeje akayira kerekeza murugo nagendaga nibuka ibintu byose byabaye ndikumwe na Sophia mu'ishyamba nakuriyemo
.
Ndihafi kugera murugo nibwo natekereje nkibuka ko cyagihe nkiri mu 'ishyamba ya mpyisi yandumye kukuboko kwiburyo ikanyinjazamo amanyo yayo hanyuma ubwo nahise ndambura uko kuboko kugirango ndebe igisebe
ariko ubwo nare bagaho. naratangaye nsanze aho yandiye ntankovu nimwe ihari habe nagato mubyukuri byari kuba bigoye kuba nagira uwo nemeza ko mumasaha abiri ashize narumwe n'impyisi.
.
Rwose byari ibintu bitangaje kuba warumwa n'impyisi ikagushinga amenyo ariko hashira amasaha abiri gusa ntube wabona igisebe yewe habe ninkovu nahise nibwira ko bya nga byakunda ngomba kubazabaza
abantu bize ibintu bijyanye mu buzima bwinyamaswa cyane cya ne izo mubwoko bwinyamabere
.
Nagombaga kuzababaza kugira ngo bansobanurire neza
ukuntu umubiri wimpyisi ndetse n'uwimbwa uko ukora amaherezo nageze
murugo bitewe nuko.natashye nihuta nkagera murugo nubundi amasaha ,Ari yayandi nsazwe mpagerera ntabwo Mama ndetse nuwo mfata nka Papa bigeze barabukwa ko navuye kw'ishuri kare
Amasaha yakomeje kwicuma nijoro maze kuryama nibwo narotaga Sophia arimo kumpa magara ahamagara cyane mu'ijwi ritabaza cyane arimo kunsaba ubufasha ansaba kumutabara numvaga asa nkuhagaze hanze mugihe ngewe nari mucyumba cyange.
..
Nahise nkangukira hejuru ndabyuka vuba vuba nkingura idirishya ndebera mo kugira ngo ndebe icyo abaye bwo namaraga kureba mwidirishya nasanze Sofia afashwe mw'ijosi na wa mugabo umwe yari yakubise igiti tukiri mu'ishyamba yari yamufatiye hejuru nkakwakundi yaramfashe cyagihe neza yara mufashe nkange amufatishije
ukuboko kumwe maze kurebera mwidirishya uwo mugabo twahuje amaso arabibona ko narindimo mureba,
.
Gusa numvaga ahuna huna nkimbwa murako kanya yahise avuga mwijwi ritayunguruye kuburyo urumuntu utazi gusesengura utabashaka kumva ibyo avuze
ati" nakumvishe niwowe mwari kumwe cyagihe urabyibuka ngaho rero Sohoka cyangwa uyu mugenzi wawe ibye birangirire hano"
Maze kumva ibyo ntatindiganyije nahise nsohoka ubwo namaraga kugera hanze nasanze Sophia arimo asambasamba ahumeka uwanyuma kuberako uwo mugabo yararimo amukanda cyane ntambabazi nanke.
.
Maze kubonako bimeze gutyo naravuze nti"nukuri ngusabye imbabazi umugirire impuhwe umureke ntumwice niba urimo kumuhora za mpyisi zawe nahoze nirukaho ndakubwiza ukuri ko Ntazongera nukuri "
Maze kumubwira gutyo uwo mugabo yabaye nkugabanyije imbaraga yaramufatanye aramworohereza
gusa yahise ambwira
.
ati" niba ushaka ko mureka simwishyuze inkoni yankubise mumutwe ndagusaba Ikintu kimwe ntakindi ni uko ugomba kwigaragaza ucyo uricyo muri kano kanya cyangwa nyine uhitemo uyu mukobwa wawe murangize "
amaze kumubwira gutyo nibajije uko biri buze kugenda Sofia naramuka amenye ko nange mpinduka nkaba imbwa nkirimo gutekereza ibyo uwo mugabo yarambajije
ati"ko utarimo kubikora musore muto utegereje Iki ko murangiza?"
Kera na vuba nahise niruma cyane kukuboko kugirango numve ububabare ubwo bubabare butume mpinduka.
.
Kandi nibyo maze kwishinga ayo menyo natangiye kumva amenyo atangiye kuba maremare maso nayo atangira guhinduka umuhondo ukuntu inzara nazo zitangira kuzamuka ziba ndende
Nahise nunama hasi kugirango Sophia namenye uko meze ariko nkomeza guhuma gacye nka worf Murako kanya nahise mbona Sophia ahise aza yiruka atakereza ko ndi Joseph usanzwe bisobanuyeko uwo mugabo yaramurekuye,
.
Uko kuza kwa Sophia nakubonyemo ukundi bitewe nuko yazaga yiruka Kandi akubita imigeri hafi amaso yange yaramubonaga arihafi yange neza wagirango agiye kunkandagira natekereje ko ari mwanzi wange ibyo kuba byitwa ko arumukunzi wange ntabwo nigeze byitaho nagato ntanibyo nibutse nahise nunamuka turahurirana kubera ko nawe yaramaze kungeraho ntanubwo niriwe nibaza uwariwe nahise mufata umutwe no mw'ijosi ndahindukiza...
.
***
Maze kumuvuna ijosi nibwo nagiye nabona ko uwo maze kwica Ari Sofia umukunzi wange
wamugabo yaratangiye
ati"haha kumbe ndabona rwose ukiri muto kubera ko iyo umaze guhinduka ntabwo ushobora kwigenzura ngo ubashe gucontrol icyowabaye cyo nawe reba ukuntu wishe umukunzi wawe!
!ibyiza rero nuko wagaruka mumuryango tukakwigisha ibindi byinshi utaramenya"
.
Nukuri ntabwo arukubeshya ariko murako kanya narababaye bitabaho, icyuya cyarandenze maze kubona ukuntu Sofia mwishe urupfu ruteye ubwoba Kandi rubabaje ubwo nyine murako kanya nahise nkanguka
kumbe nari ndimo kurota nihutiye kuraba kuntoki zange kubera ko nari menyereye kurota ibyo ndimo gukora gusa kurino nshuro ho nasanze intoki zimeze neza ntakibazo mutima wasubiye Munda maze kubona ko ntamaraso ariho bisobanuyeko ko ibyo nahoze ndota ntabwo byarimo biba.
.
Ariko nubwo nasanze ibyo nahoze ndota bitarimo biba natekereje ko wenda bishobora kuzaba munsi ikurikira narabyutse nicara kugitanda ndibaza
nti"ubundi se uriya mugabo ninde?"
nibutse ko kare yambwiye ko azagaruka kwihorera kubantu batuye muri rwinkombe ngo ibyo bamukoreye we numugore we ndetse numwana we. nabyo bintera kwibaza
ati"uwo mugore we nuwo mwana we nibande?
"Nigiki abaturage bahano bamukoreye kuburyo azagaruka kwihorera ?"
.
Ibyo bibazo byose narabyibajije ariko ntabwo nigeze mbibonera igisubizo gihamye nahisemo kubitega igihe kizaza nkazareba ,uko bizagenda natekereje uko uwo munsi wo kwihorera uzaba umeze sinabasha kubikurura neza ndabyihorera nongeye kwirambika ndiyorosa mfunga amaso kugira ngo mbone ibitotsi gusa nari mfite ubwoba bitewe nizo nzozi.
Mugitondo nageze kwishuri mfite igishyika kinshi cyo kubona Sophia maze kwinjira mukigo nakomeje kubaranganya maso hirya no hino muruko gukebaguza nabashije kumubona Ari kumwe nabandi Bakobwa bagenzi be maze kumubona naranezerewe cyane.
.
maze bituma numva hara kubura gato ngo niruke musanga hanyuma muhobere mukomeze gusa nahise nibuka ko aho amategeko yaho atemera ko muhungu nu mukobwa ba hoberana maze kubyibuka na pfukiranye ayo marangamutima
naribwiye mutima.
.
Nti" ntakibazo kuba ari muzima Imana ishimwe"
.
Amasaha yo gutangira ageze twese twijiye mu'ishuri tumaze kwicara nabajije David wa muhungu twicarana.
Ati"ese Dav..iyo umuntu afite ikibazo kidashobora gusubizwa nuwariwe wese uwo muntu yakora Iki?"
Yarasetse gahoro ati" ..nawe Joseph burya urasetsa , beno icyo ukibaza google"
naratangaye ndamubaza nti"Google se yo nibiki?"
Niko namubajije kuberako ijambo google nubwambere nari ryumvishe. David yaransubije.
Ati"ushakishe terefone ikoresha internet cyangwa Laptop cyangwa se ikindi gikoresho cyose gikorana internet"
Ntabwo nari ndimo kubusobanukirwa neza nashatse kumusobanuza neza ariko ntarabikora ngo mubaze neza uko nakoresha iyo google mugushakisha igisubizo ku kibazo cyange umunyeshuri wo muwa gatanu yarinjiye hanyuma aravuga
ati"Umunyeshuri witwa
Joseph baziruwiha madam marie aramukeneye mubiro"
Maze kumva gutyo umutima wange warakubise maze ntangira kwibaza
nti."ubuse yaba yamenye ko Ejo nageze murugo natinze Kandi natashye kare?"
Ariko ntakundi nari kubigenza
uretse guhaghruka ngatera intabwe nerekeza kubiro bye kumva icyonshakira........
.
Bizagenda bite?
.
Udacikwa na Episode 11
.
NewtalentsG
Comments