Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Kimwe n’indi minsi yose ukuyemo weekend nari mu ishuri gusa mwarimu arimo gusinziriza neza neza, amahirwe ni uko ndi kumwe n’inshuti yanjye Marie naho ubundi nari kuba namaze gusinzirira kuri pupitre kare cyane. Narimo mfata note ntabyitayeho nuko ku mahirwe yanjye numva barasonnye mpita nzinga ibyanjye ubundi nsohoka mu ishuri ndi kumwe na Marie
Marie : uyu mugoroba se ufite iyihe gahunda ?
Amanda : uyu munsi mfite gutangira akazi nabonye ndi gushaka uburyo nazabona itike izanjyana hanze vuba aha Ubwo namusubizaga ndimo ninjira mu rindi shuri na we kandi twari kumwe nyine
Marie : sha ndumva ari byiza cyane biranshimishije. Ako kazi se ni bwoko ki mwana ?
Amanda : sha nyine ni akazi ka fake tu. Ni ahantu habikwa imodoka zigezweho ubwo akazi kanjye ni ugukora amasuku mu nyubako yose ariko nkitondera izo modoka nyine nawe urabyumva.
Marie : sawa noneho ndumva bitagoye Amanda : oya ntabwo bigoranye. Ni papa wakanshakiye tu.
Marie : ndumva nishimiye muzehe wawe. Numvaga nzijyana ninjya hanze none umusaza ndumva abirimo.
Nari ngiye gusubiza ariko mwarimu yahise yinjira ako kanya.
Mwarimu : Bonjour, aujourd'hui interrogation improvisee.
Ngo iki ? uyu na we nanga za improvisee ze rwose. Gusa ndabizi neza bihagije ntabwo ndi butsindwe. Nitegereje Marie mbona we byamucanze.
Amanda: humura mwana ndagukopeza Marie: sawa chou ubundi ni wowe wanjye abandi ni ibihuha Mwarimu yahise aduha questionnaires ubundi dutangira gukora Narebye aho Marie yicaye mbona yatangiye kurya ikaramu ubundi ndamusifura arahindukira ndamukopeza. Ni inshuti yanjye ntabwo nakemera ko atsindwa uko byamera kose Namwerekaga ndimo gucungana na mwarimu ko adufata ariko barinze basona atatubonye ubundi tujyana impapuro turasohoka.
Marie : sha urakoze mwana sinari kuhikura.
Amanda : nta birenze wanjye Uko twakomezaga gutambuka tugenda nisanze ku butaka hasi sinzi ibyabaye gusa ni uwari angonze nuko neguka hasi mureba nabi Amanda : ese kiriya cyo cyagiye kigenda kireba aho kigana.
Gusa uko yahise ahindukira akandeba numvise ngize akantu k’akoba … :uvuze ngo iki ?
Amanda : ubanza ariko wabyumvise Marie : basi mubabarire da.
Ariko Marie yabaye ate. Ndasaba imbabazi se ni jye mugonze cyangwa ni we ungonze … : hanyuma ?
Amanda : hanyuma iki se wowe … : ko udasaba imbabazi.
Amanda : ariko ni wowe wansunitse ni wowe wakabaye unsaba imbabazi. None ngo jye nzigusabe ? uri kurota ku manywa ariko ahari?"
Narebye Marie mbona ari kundeba ikijisho. None se ubu arashaka kandi nsabe imbabazi ku kintu ntakoze ra? Ako kanya aho twari duhagaze nabonye abanyeshuri benshi barimo batureba nuko umuhungu umwe araza yongorera wawundi ibintu ntabashije kumva ..: umva nta mwanya mfite ubu ariko wowe sinzakwibagirwa. Mpaka unsabye imbabazi tu."
Yabivugaga mbona arakaye ubundi aragenda gusa nayobeye ikintu ubu cyatuma musaba imbabazi rwose pee
Marie : sha ubanza uri intangondwa uburyo uri gushyogoranya na we Amanda: ariko se nceceke nemere ikosa ntakoze jyewe? Ko wabibonye ni nde wagonze undi?"
Marie : ndabizi ni we wakugonze ariko uriya ni Cassien.
Amanda : Cassien se ni igiki hano kandi ra.
Marie : ibihuha se bivugwa hanze aha ntabwo ubizi mwa?"
Amanda : umva nyine ko ari ibihuha. Tujye kurya ndumva nisonzeye ibindi ubinkureho .
Twaragiye twicara ku meza nuko nibwo Marie yakomeje
-Marie : bavuga ko ayoboye agaco k’intangondwa za hano muri quartier mwana. Ntuzi abantu biyita ngo ni Street gang?"
- Amanda : ese mama. Sinari nzi ko abamo rero.
- Marie : mu kigo cyose rero ni wowe wa mbere ugerageje kumuhangara." Amanda : noneho niyo mpamvu nabonaga abantu bose badukanuriye Marie : yego. Gusa usabe Imana azakwibagirwe kuko uriya no kukwica yabikora mbona areba nk’icyicanyi."
n’ubundi Yambwiye atyo numva akantu k’ubwoba karamfashe ariko ndihangana nubwo nahise nsesa urumeza. Ibaze kunyica ariko ampoye ko ntamusabye imbabazi kandi ari we wangonze. Nako ni ibihuha nubundi mu gihugu cyacu udutsiko nk’utwo ndumva tutahaba.
Amanda: ubwo nagaruka nzamusaba imbabazi ibintu bisubire mu buryo Marie : sha witonde kandi nubona ukeneye ubufasha bwanjye uzambwire sibyo?
Amanda: humura nta kibazo kandi urakoze.
Ubwo hari hatahiwe amasaha abiri ya siporo ubundi ngataha. Twahise tujya kwambara imyenda ya siporo ubundi twerekera kuri gymnase tuhava tugana ku kibuga cya football Mwarimu wa siporo yatumenyesheje ko hari amasiganwa ateganyijwe kandi ko tugomba kuyitabira. Twahise dutangira gukora imyitozo ndi kumwe na Marie birumvikana kuko ntidusigana Amasaha abiri arangiye twicaye mu byatsi ubundi turiruhutsa kuko twari tunaniwe pee. Mwarimu yaraje atubwira ko isomo rya siporo rirangiye adusaba kuva mu kibuga tukagenda Twahise dusubira mu rwambariro tubanza koga ubundi duhindura imyenda turataha. Nageze mu rugo numva mbabara kuri cheville ariko ni ukubera kwirukanka cyane.
Amanda : papa natashyeee."
Nahise ngana mu gikoni. Mbana na papa gusa kuko mama we yitabye Imana Nafashe umugati na nutella yo gusigaho,
Papa: bite se gakumi. Umunsi wagenze neza se ?
Amanda : yego pa.
Papa : uribuka ko akazi gatangira uyu munsi?
Amanda : yego ndatangira saa mbiri n’igice ngeze saa sita.
Papa : byiza cyane. Ndagutwara mu kugenda ariko mu gutaha uratega bus urabizi izo saha ziba zikiri kugenda gusa ntutinde kuko ni iya nyuma. Iki cyumweru ndi gukora amajoro ubwo uzajya utaha wenyine uyiraremo wenyine .
Amanda : humura papa ndi mukuru ndamenya uko mbigenza. Kandi ntabwo imodoka iri bunsige.
Papa : kandi wibuke kuza kunyandikira nugera mu rugo kandi nugira ikibazo uhite umpamagara .
Amanda : yego papa. Reka rero njye kuba nkora homework ngende nyirangije .
Papa: sawa ba witegura reka nanjye ntegure ibya nijoro .
Nahise njya mu cyumba gutegura homework kuko ndabizi ndava mu kazi naniwe cyane sinabasha kuyikora kandi ejo ni ishuri Narakoze kugera ubwo papa ampamagaye ambwira ko byahiye ngo njye ku meza turye tunagende Kuva mama yapfa mbona papa akora byose akaba papa akanaba mama icyarimwe mbese Twamaze kurya nsubira mu cyumba cyanjye kwambara ibyo njyana ku kazi ubundi ndasohoka njya mu modoka ntegereza papa wari urimo afunga.
Papa: urumva se nta ka stress ufite ra? Amanda : si cyane ariko karimo na cyane ko ari akazi ka mbere ngiye gukora.
Papa : nanjye niko nari merewe nkora bwa mbere ariko uzamenyera humura.
Twaragiye angeza aho ngomba gukora nuko mva mu modoka ndamusezera anyibutsa kuza kumwandikira no kumuhamagara ngize ikibazo ngira Ahantu nagombaga gukora hari hazitiye bikomeye byasabaga kubanza kwivuga kugirango baze kugukingurira nako urugi rwafunguzwaga telecommande ariko bamaze kumenya uwo bafunguriye uwo ari we Namaze gufungurirwa ubundi ndinjira mfata ibikoresho maze ntangira akazi.
Mbega akazi gasaba ingufu wee!, abantu ba hano na bo rwose ni ba kanyamwanda pee! Zibura icumi ni bwo akazi nari ngashoje ubundi mbanza kureba ko byose bimeze neza kandi bikeye ubundi nkiri kwitegura kugenda nahise numva urusaku n’amajwi Nahise njya inyuma y’imodoka imwe ndihisha
… : hanyuma se ubu ideni ntabwo kuryishyura birashoboka ra?
Numvise ijwi ry’ubaza atari ubwa mbere ndyumvise Uwabazwaga yahise abasubiza
… : oya gusa mumpaye igihe gito naba nishyuye.
… : oya birakabije kuko ukwezi kose ni kwinshi uhora umbeshya kwishyura.
.. : erega hano ntabwo mbona ahagije kuko boss ampembera ku modoka igurishijwe kandi…
…: ibyo ntabwo bindeba man. Washatse ko dukorana ubwo rero njyewe abo dukorana bazi uko babigenza. Umva basore banjye buri wese afate imodoka ye ubundi ndebe
…: ntabwo wabinkora ariko kuko boss yanyica pee
…: ibyo se birandeba. Ahubwo iyi depot yawe ejo ntabwo izaba igihari na yo Ngo iki ?
nahise numva ubwoba bunyishe aho nihishe inyuma y’imodoka
…: basore mwamaze kubona izo dutwara se?
…: yego boss ahubwo akira imfunguzo …: sawa man. Ibisasu se biri hehe?
Ngo ibisasu ? ngomba kuva hano vuba
…: ibisasu?… ubwo se mushakaaa ...
…: dushaka guturitsa hano .
Ubwoba bwaranyishe. Niba bagiye guturitsa hano se ubu koko,
… : washatse kunkinisha reka nkwereke ko jyewe ntakina.
Nahise numva imbunda zitunganywa ngo zirase numva ko burya bikaze ubundi nshaka uburyo nava aho nari nihishe rwihishwa ubundi mbasha kuhava Gusa ikibazo cyari ugusohoka hano ngo ngere kure kuko nshobora kugwa hano Nabonye imodoka zisohoka nuko ubwo nageragezaga gusohoka nanjye nsanga urugi rwongeye rurifunga kandi imodoka zose zari zamaze kugenda nuko numva urusaku rwo kubara 10, 9, 8, 7, 6, 5…
Mana yanjye hasigaye amasogonda atanu nkaba ndapfuye ubu koko!!!
Ako kanya nahise mbona imodoka ije yihuta inkatira iruhande ubundi umuntu aba arankuruye maze nkiyigeramo igisohoka ikintu gihita giturika, sinamenye ibyakurikiyeho.
.
.
IRAKOMEZA.
.
*_Uyu ni nde utabaye ?
Ese abateye bo ni bande ?
Ngo ijwi yumvise asa nurizi.
Agace ka 2 ntuzagacikwe ni uko dutangiye.
Comments