logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP54

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" n'iki kidaharanirwa?
Amafaranga- araharanirwa.
inzu nziza- iraharanirwa
amashuri- araharanirwa
amasambu- agaharanirwa.
none ijuru niryo ridaharanirwa?
[ MUSHAKE UWITEKA BIGISHOKA KABONWA...KUKO HARI UBWO BITAZASHOBOKA ] "
.
Duheruka Natasha intwari yacu igarutse. None imbaraga ze aracyazifite? Niba azifite abamugambaniye X,Y na Z, barajya he?
.
inkuru n'iya Navio kki dable le. Umunyarwanda nyawe. Mbahaye ikaze.
.
amashyi, amashyi buhoro buhoro umuryango wa James ndetse naba mwiyunzeho ntibatinye kuyakoma bishimye kandi bavuza impundu. Ishushu shya Natasha yarazanye ntiyari gutuma bihangana. Kuri Natasha we byari ubwambere abonye umuryango we wishimye muri ako kageni. Abibwami bose barahuruye, ndetse na X,Y,Z baza kureba igitumye amashyi n'impundu bivugirizwa ibwami. James ntiyihanganye yagiye yiruka ahobera umukobwa we yishimye cyane kandi ntacyo yikanga mumagambo yuzuye urukumbuzi n'amarira ati:" mukobwa wanjye nkunda cyane. Nari nahangayitse kubwawe. Nari nateshutse kunshingano zanjye nka papa wawe. None ntakibazo ufite?"
Natasha mu ijwi riregera nkirifite nyiramubande ati:" data ndaje nkuhe icyubahiro wari warambuwe."
abari ibwami, abari aho hose dore ngo baratungurwa n'ijwi bumvanye Natasha, X,Y,Z isoni zirabica barakata buhoro buhoro ntawamenye aho banyuze.
Natasha we nkibisanzwe yabanje gusuhuza umuryango we byari ibyishimo gusa.
Kamari ati:" mwana wange uracyafite imbaraga?"
Natasha ati:" muri nge ntakibazo mfite ahubwo ndumva meze neza kuruta uko mbere nabaga meze.
ndumva ahubwo ntazi ukondi nange byanuguye."
Sere ati:" nari buhangayike yo utamera neza."
.
Kumbe sasa hafi aho Abaminisitiri batunguwe no kubona Angela na sere imbere ya amaso yabo.
Innocent ati:" Joro, yewe joro, ukuri n'uko ubishaka twahunga. Umuryango wabapfuye gusa uzatuyobora koko?"
Jorome ati:" njye nariye ingoma nyinshi zirimo agasukari n'umunyu ariko iyi yo imbanye umubirizi."
Innocent yikanze ati:" yampaye sine! Dore na Mama james."
Jorome ati:" hhh! Ahubwo mukanya urabona papa jado yagarutse."
.
abaminisitiri bakomeje kuganira byinshi bigezeho barakata ngo batahe bagihindukira Natasha abahagarara imbere bose barikanga Natasha ati:" iki nicyo gihe ngo ubwami bugire umwami. Muhamagaze abaturange mubereka igomba kubayobora."
Innocent ati:" rwose tubabarire ugende turabikora."
Natasha ati:" mwagize ibwoba uko mbabona. Kuki mwatinye cyane?"
Jorome ati:" umuryango wawe wose nabonye ari abapfuye gusa."
Natasha ati:" ntanumwe wigeze ugerwaho n'urupfu bose n'ibazima uko mubabona."
Innocent ati:" ntukabeshye Natasha. Angela naramwitwikiye ejo bundi, sere bamuciye umutwe ndeba bajya kujugunya igihimba mu ishyamba imisega imurya ndeba gute wavuga uko? Mama james namwishyiguriye mu myaka makumyabiri ishize n'ubwo nyuma mwamusanze mubuvumo ariko sinari mwizeye. None gute ntagira ubwoba  igihe mbona abapfuye mubinyejana bishize bariho bahumeka?"
Natasha ati:" witinya ni bazima kimwe nkawe. Ahubwo nkorera ibyo nkusabye nyeneye ko umwami aboneka vuba."
Jorome ati:" ariko n'ubundi ndabona papa wawe kugeza ubu ariwe watsindira ikamba kuko niwe ufite ibisabwa. None wamubwiye akaza akicara kuntebe ko nawe uyimukuraho."
Natasha ati:" ubujura, kwica amategeko no kunyanganya twe ntabyo dukeneye. Muhamagaze abaturage ibintu bice mu mucyo."
.
.
sasa kurundi ruhande abagambanyi bacu X,Y na Z ,baje kuruhande rumwe.
X ati:" biriya sibyo nababwiraga? Ngaho mbwira uburyo tumuhinguka imbere tujya kumusaba imbabazi."
Z ati:" biriya ntawe bitabaho kereka adashaka amaronko. Mugihe afite inda imusaba ibyo kurya yagambana rwose. Rero azatwumva nawe ni umuntu."
X ati:" akenshi wigira umunyabwenge Z, nyamara ntuzi natasha uwariwe."
Z ati:" bundi se kuki tutamurwanya  ntambaraga yaturusha....
 Atarara giza kuvuga
yumva ari mubirere akubitwa kurukuta arana cyane
Y ngo akebuke abona Natasha yabagezemo agiye kwataka ngo barwane akubitwa uruyi ahita apfukama. X ngo yegere ntiyamenye igihe yagereye hasi, Natasha afata inkoni ati:" mumeze nkibwa banagira igufwa hanyuma ikarya shebuja, ntaruhande mugira mubarizwaho ibyanyu nicishwa ha. Amambere narabihoreye nyuma yogushaka kundimbura burundi none mwogeye mubikora indi inshuro?"
Z yahagurukanye uburakari ati:" umva njye ndambiwe no guhabwa amategeko nawe. Ndabirambiwe ndabirambiwe."
Natasha ati:" mutagiye kwigomeka se? Niba arizo mbaraga ziboshye ndaje nzibambure nzaziha abandi banyubaha."
Z ati:" barakubeshya cyene. Aho nubona nkubaha ukagirango wankubita?"
Natasha inkoni yarafite arayijugunya ati:" giye kuguhana nkuhana uruhinja."
dore sasa ngo Z arataka akigera iruhande rwa Natasha akubitwa urushyi kwitama aragaruka bamukubita urundi. Natasha aramwiyegereza amakubita ishyi kumatama ubutaruhuka Z arazugera yikubita hasi . Tayari Natasha atagira kumukuramo imbaraga Y ngo ashaka gutabara bene wabo Natasha amukandagira mugatuza amwegeka kurukuta X ngo ahaguruke yibona mubirere Natasha abambura imbaraga yitonze nyuma ati:" muzogere mwigomeke nababwira iki. Icya duhuzaga njye nawe kiraragiye ibutaha mukora ikosa nzahita mbaca iyo imitwe yanyu mwirinde guhurira nange mu ikosa."
Z ati:" kuba uzijyanye se bizakumarira iki?"
Natasha ati:" icyo zakumariye nawe."
.
.
sasa kurundi ruhande, inama yigitaraganya yaba minisitiri yarateranye Innocent nka minisitiri wintebe ati:" igitumye muterana girango murakizi. Turambiwe kuba mu bwami butagira ubutegeka. Dukeneye umwami byihutirwa."
Jorome ati:" rubanda rugufi inzara ibamereye nabi. Bose bavuga ko byatewe no kubura umwami ubasabira. Bahora hafi yamarembo y'ubwami batakamba ngo bakeneye umwami. Rero mureke dukore ibishoboka byose dushyireho umwami."
Fideri ati:" hagati ya Jack na James murajya kuruhe ruhande? Njye ndikwibaza  iyi ngoma iraba iyande?"
Innocent ati:" reka tubyikure ho tubishyire hagati yabo uzatsinda undi niwe uzambara ikamba. Reka dutegure ibirori by'ihangana hagati yabo uzatsinda yambare ikamba imbere yabaturage."
Fideri ati:" ibyo nabyo nibyiza cyane. Kuko twe hagati yabo ntanumwe watubaraho ikosa. Ariko njye n'ubundi uko mbibo ndabona ingoma ari iya James, kuko niwe ufite inkota isabwa."
Innocent ati:" yego wowe niko ubibona ariko rwose siko biri."
.
.
sasa kurundi ruhande, James wambwiye Jenerari ko atazogera gukorera mu bwihisho, tayari yatagiye kugenda atembera ibwami arikubwe na kamali ari aho binjiraga kumbe ni hamwe Mike yazanye  Madamu mukwinjira Kamari ati:" abandi bari munama. Wowe kutagiyeyo?"
Mike ati:" uyu yari bugende."
James Ati:" madamu uranyibuka neza?"
Madamu ati:" ndakwibuka cyane ukiri akana kagasure karaho ise yakundaga."
James ati:" kuki wagarutse ibwami kandi uziko bahaguciye?"
Madamu ati:" ndagarutse ngo mfashe Jack azaguce icyo gihanga cyawe."
Mike ariyegeranya ngo amukubite James ati" have mike, mwihorere uwo mupfumukazi aribwitekerezeho asabe imbabazi, ntatabikora azava aha aruko nambaye ikamba."
Madamu ati:" ikamba ryo uzaribona wagowe."
.
.
Sasa kurundi ruhande Jenerari yaje aho Jack aramwegera ati:" umucuzi yayikoze."
Jack ati:" byukuri yayikoze?"
Jenerari ati:" ntaho itandukamiye nimwe James yatwaye."
Jack ati:" genda umubwire ayizane."
Jenerari ati:" n'ubundi ntabwo ari kure  yakwinjira."
akivuga uko hinjiye umusaza ufite inkota ebyiri mu mugongo we Jack ati:" inkota niyo koko?"
Umucuzi ati:" byashoboka ko ishobora kuba ikomeye kurusha iyukuri."
Jack ati:" yimpe noneho."
Umucuzi amuhereza inkota Jack abona koko ntaho itandukaniye nimwe james afite aragije Aracyebuka areba  intebe umwami y'icaramo ati:" wantebe we ku kwicara mo ntibikiri inzozi kuringe reka ahubwo gende nyereke abaminisitiri maze ndebe aho James ajya."
.
ntibyatinze yahise asohoka agenda yihuta kandi yishimye kwinjira aho abaminisitiri bari barikanga Jack ati:" icyaburaga ngo nicare kuntebe data yandaze s'inkota?"
Innocent ati:" cyane."
Jack abashyira inkota imbere yabo ati:" giye ngaho nimpume ikamba ry'umurajye wange...........................
................
.......................loading episode...55
.
ese Abaminisitiri bararimuha?"
X,Y,Z bambuwe imbaraga zabo, buriya barakora iki ibwami? Ese natasha Hari ikosa akoze  kuba azibambuye? Ntuzacikwe n'ikurikira.
.
like 300 na comment 60 bigera mbaha indi episode share rero cyane kugirango byihute."
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments