logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP53

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" ndi ijwi ry'urangurira m'ubutayu riti: ni mutunganye inzira y'uwiteka...kandi mugorore inziraze [MARIKO 1:3]"
.
Duheruka James na Peter inkota zibari kubikanu. Kandi Twasize Natasha ameze nabi , kandi twasize Maduma Mike amujyanye aho tutaramenya. Ese ibi amaherezo yabyo ni iyihe? Indoto za bose n'intebe y'ubwami. Ninde uri buyicare ho?
.
Inkuru n'iya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
dutagiriye n'ubundi aho James na Peter bashyizweho inkota kubikanu. Jenerari wari urangaje imbere abasirikare benshi atera intabwe abegera ati:" imbeba ikumujyira imyaka burya niyo umuntu aba yiyororeye munsi yibigega bye. Njye n'ubu ndakibaza kuki ari wowe? Kuki uri hano ibwami? Bundi kuki baguhaye ikaze aha ibwami?"
James yitonze ati:" jenerari rimwe mumagambo tuvuga turaregera ntitubanza ngo tuyategure. Uzi y'umuntu abaye imbeba? Wavuze neza cyane akumugira imyaka. Reka mvuge ko rero ndambiwe gukorera ibintu mu bwihisho . Guhera uyumunsi ndagirango nkorere kumugaragaro ubibone."
James yatagiye guhindura isura Jenerari yikangamo. James wari warakaye ati:" ndakubwira bwanyuma Jenerari urabwira aba basirikare urangaje imbere bankure inkota imbere? Cyangwa mbibwirire?"
Jenerari ati:" kubwo akazi kacu twarahiriye imbere y'umwami ndababwira ahubwo bagufate."
James utari gukina afata inkota yitonze ahita yica umusirikari wari wamushyizeho inkota  aragije yica nuwari wayishyize kuri peter ubundi agenda yegera jenerari  mumagambo akomeye cyane ati:" kuva kera nari nubashye ndetse nabakurutaga baranyubahaga . Uri iki wowe unza imbere ukagereranya n'imbeba?"
Jenerari yatagiye kugira ubwoba cyane agenda asubira inyuma buhoro buhoro, James we ati:" humura ntacyo  gutwara noneho ubu ndagira ngo ugende ubwire Jack uti ambarira urugamba kuko ntakogera ku ihisha kuzamurangwa ho indi nshuro. Genda umumbwire uti niba ushaka ririya kamba itegure kurirwanirira kuko ntakindi cyamagarika gukora ibindimo cyereka urupfu. Ugende kandi umbwire buri umwe ko urugamba ubu rutagiye. Kandi ugende umumbwire uti kamari aramurekuye ukore icyo wumva ushaka."
James yitegereje jenerari wari wagize ubwoba kuburyo uramutse umukanze yahita yitura hasi, maze arakata ambwira peter wari waragije kubohora kamari ati:" mureke tugende."
.
.
sasa kurundi ruhande , Jack witeguye kurwanira ikamba yaje kuruhande rumwe aho Jorome na Innocent bari ati:" kuki mutihutisha ibintu ngo biragire?"
Jorome ati:" amakuru wanze kuyaduha ugarura impyisi ibwami. Uracyeka madamu ari gukora iki aha? Ese urakeka ibyo ari kugukorera bigufitiye inyungu? Niba koko ushaka intebe y'ubwami wakabaye uri guhiga inkota y'ubwami kuruta uko wazana uriya mupfumu kazi."
Jack ati:" impamvu nabikoze niwe wabwiye ukuri mwari mwanze kubwira. Niwe wambwiye ko Natasha mwari muzi ko yapfuye akiriho ahubwo ko afite uburyo bwo kumwica."
Innocent ati:" Natasha se aracyariho?"
Jorome ati:" ibya ya ngoma ni urugamba gusa."
.
.
barurwane nyine tu! Reka twiyizere kurundi ruhande, Fideri umaze igihe kinini atagaragara yiyicariye munzu ye ari ari kwirira ani anywera kunzoga ntakibazo rwose ubona afite akiri aho Poul umuhungu wa Jorome arinjira aramusuhuza aricara ati:" umbabarire kuba nkurogoye ."
Fideri ati:" ntakibazo bwira ahubwo ikikuzanye."
Poul ati:" urabizi ko nkunda umukobwa wawe ndetse byashoboka ko ari cyane  birenze uko twe tubizi."
Fideri ati:" none wagirango?"
Poul ati:"  ndashaka kubana nawe."
.
.
kurundi ruhande Kamari bamuzanye aho natasha arwariye akimukubita amaso avuga ahindukira ati:" twese dusohoke."
Bose batuguwe na amagambo Kamari aje avuga batagira gusohoka biruka sasa dore ngo bakigera hanze haratera umutigito ibwami , dore sasa ngo ibwami barayagara, dore ngo yaba n'umukecuru arajya hanze yiruka.
James nkutari wasobanukirwa ibijya mbere yegera kamari ati:" ibi biri kuba ni ibiki."
Kamari ati:" ibi biheruka kuba mu myaka 1100 ishize ubwo umwami wa Hasari yicaga umunyemaji warukomeye cyane nyuma ya masaha make akagaruka. Yagarutse hatera umutigito nkuyu yaje afite imbaraga zidasanzwe."
James ati:" ushatse kuvuga iki?"
Kamari ati:" Natasha ntacyo yabaye ahubwo mwitege ibyo agiye kuza akora."
James yaramwenyuye maze amaso bayahango munzu y'uburozi."
.
.
sasa kurundi ruhande, Jack na abaminisitiri dore ngo baratangazwa nibiri kuba bose byabayobeye. Bakiri aho Jenerari yaraje Jack ati:" madamu arihe?"
Jenerari ati:" madamu sinzi ibye."
Jack ati:" naho kamari?"
Jenerari ati:" baramutwaye."
Jack ati:" inde ?"
Jenerari ati:" James ndetse ampaye ubutumwa ngomba kukugezaho."
Jorome ati:" ubuhe butumwa ahaye jack?"
Jenerari ati:" niba witeguye kurwanira ikamba cyenyera wambarire urugamba. Ibyo yakoreraga mu bwihisho agiye kubishyira kumugaragaro. Ntateze kogera kwihisha ukundi. Arugamba agomba kwurwinjira."
Innocent ati:" uriya mugabo afite imbaraga, ububasha, inkota, ubufasha. Ninde wundi wamuhagarika ndabona iri kamba ari rye."
Jack n'uburakari ati:" eeh', muramushyigikiye nyine. Ninge data yatoye nkugomba kumusimbura. Yategetse ko nzambara ikamba ahari cyangwa adahari. gute muvuga ngo ikamba n'irye? Mushikiye kuki? Bundi se simwe muhindura amategeko? Si ngobwa inkota mugende muhindure amategeko ajyanye nitangwa ry'ingoma , ibyinkota mubikuremo maze mpabwe ingoma data yandaze."
Innocent ati:" abami magana na magana bayoboye ubu bwami bwa Hasari, iriya nkota barayerekanaga nki ikizere bubaka mu baturage kereka abaturage ko bafite amahirwe kuri iyo ngoma agiye kubayobora. Ese urakeka nabindi bizami bakoraga? Papa wawe bamutumye iryinyo ryinzoka y'impiri kugirango ahabwe iyo nkota yaragiye ararizana babona kuyimuha. Ariko aho abereye umwami icyo yagikuyeho abaturage barasara bakora imyigara gabyo n'ubwo nyuma babyemeye ariko bahobye ibyishimo. None urakeka bakwemera gute nku mwami igihe utaberetse iyo nkota? Njye rwose ndabona ikamba riri bube irya James kuko niwe ufite ibisabwa."
.
Jack n'uburakari bwinshi yahise ahava arigendera, Jenerari arakurikira bageze ahirejyeye Jack ati:" umva jenerari, ni wavuze ko wakora buri kimwe cyose kumwanjye?"
Jenerari ati:" cyane nyiricyubahiro."
Jack ati:" genda ufate X,y, na Z, mugende mushake irwanyi zirenze izindi mushyireho n'ibihembo ku uzanyicira James."
.
.
sasa kurundi ruhande, Mike yazanye Madamu amubohera munzu ati:" uri aha kugeza igihe ntazi kubwo kuba wamenyeko Angela akiriho. Ndabizi neza ko uramutse ugiye imbere ya Jack wabimubwira kandi sidushaka ko abimenya."
Madamu ati:" ariko buriya Angela nimwamuroze? Gute arwanya umuhungu we?  Aho gushikama ngo arwanire ishyaka umuhungu we ajye kungoma yagiye kuruhande rumurwanya?"
Mike ati:" ahubwo se wowe kuki ushaka kurusha nyina w'umwana imbabazi? Ubwo nushaka kumurya?"
.
.
sasa kurundi ruhande umuryango wa James uracyari kureba munzu bashyizemo Natasha bategereje kureba igikurikira umutigito uragiye.
Hashize umwanya utari muto bagitegereje ibwami hose hari umutuzo urenze bakiri aho bagiye kobona babona Natasha arasohotse...............................
.......................
...........................loading episode...54
.
Natasha aragarutse. Ese aracyafite imbaraga cyangwa yarazambuwe? Ese kagarutse biraza kugenda gute?
ntuzacikwe n'ikurikira.
.
like 300, comment 60 nibyo genderaho kugirango mbahe indi episode. Niba mushaka iyi nkuru buri munsi ndabiginze mukore sha ziriya like na comment bisabwa nizuzura kumunsi umwe buzajya bucya mbaha indi. Rero mukore share cyane. Cyane ko ntatelephone ijya kuri facebook itabikora.
.
|::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|

Comments

NewtalentsG: Siga comment