logo

NEW TALENTS

Stories Group

KURE S01 EP3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
. " Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka abwira amatorero. Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri paradizo y'Imana." . Duheruka Felix akoze mumbarutso y'mbunda ubwo yaramaze gushyira Navio mugipimo. Ese Navio yararashwe cyangwa? . Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze. . Sasa Alice yitegereje kugahanga Ka Navio abonaho ibara ry'igipimo ahita asa nkukurura navio imodoka ihita yikaraga mumuhanda isasu rifata kurugi. Navio ngo ajye kuvuga isasu rindi rikubita uruhande rwe, imodoka ayogera umuvuduko, felix arasa ipine imodoka ihita ihagarara Navio avamo buhoro buhora yikinga kumodoka. Alice we aryama mo agiye kweguka isasu Rimuca hejuru, Navio ahita afata telephone arahamagara ati:" allo ketty." Ketty ati:" allo boss." Navio ati:" kumuhanda KG 06 M niho turi, ariko turi kuraswaho amasasu yindeba kure." Ketty ati:" nohereze ubutabazise?" Navio ati:" not now, ariko bitavuze ko tutabukeneye cyane, ahubwo wakohereza doloni za comere mukazinguruka iki gice mukaturebera." Ketty ati:" sawa rekanze." Sasa Navio yarakubye aragije abika telephone, areguka gacye akurura Alice amukura mu modoka, Alice ati:" tugiye gukora iki kimodoka yapfumutse ipine?" Navio ati:" tugiye kwerekera hariya hakurya." Alice ati:" turagenda gute rero kandi imbunda bari kuturasa?" . . Sasa kurundi ruhande hafi aho umwe muri babagabo warokotse mu bashimuse pelezida, Code 008 nawe ari guhinga aho anyura asohoka yahabuze, akiraho phone yarasonnye kureba umuhamagaye asanga ni Code 015, aramwitaba ati:" allo." Code 015 ati:" umva hari imodoka igiye guca aho yerekeza imuhanga, wowe jya mu muhanda uyipande ube ariho werekera." Code 008 ati:" ariko 006 niho ari?" Code 015 ati:" harya Murazirana?" Code 008 ati:" kariya gakobwa kariyemera wana." Code 015 ati:" uba wihanganye rero turakora ibishoboka byose tugukure aho." . . Sasa reka tuze kurundi ruhande, Jenerari kki ari urugo yajemo abarinzi bazeguruka inzu ntagutinda arinjira kugera mu imbere hari umo umudamu aru kwinywera kacyayi yiturije ntakibazo afite, Jenerari aragenda aramwegera ati:" Plan B ni iyihe?" Umudamu yarahindukiye kumbe uko bigaragara arakuze cyane ntiwabura kumwita mucecuru. We ati:" jenerari mwana wange rero polotike Irarushya cyane. Kandi reba ndashaje, wareka nkayivamo." Jenerari kki ati:" oya nyogoku, urabizi wasezezeranyije data ko ugomba kunyicaza kuntebe y'ubuyobozi rero ntiwagenda utarabikora." Umukecuru ati:" kki witekereza gutyo, pelezida yari umwana wange kandi nawe uri umwuzukuru wange. None pfashe nde? Umwana wange cyangwa umwuzukuru wange?" Jenerari kki ati:" okey ngaho reka nigendere nzifasha." Umukecuru ati:" narinziko nzagufasha perezida avuyeho nawe ukajyaho, none abaturange barogeye baramutora." Jenerari kki afata imbunda noya ya pisitora ayiramo amasasura ara charge aragije ati:" democarasi sinyiyikeneye, ubu nyene kubyaza umusaruro isasu n'imbunda bikorerwa munganda. Naje gusanga abantu baremwa ari ibicucu ,ibigoryi ndetse bidakoresha ubwonko." Umukecuru ati:" Emmy ni so wanyu none bundi kuki wumva wamusimbura? hari icyo atagukoreye? Yakugize Jenerari, ndetse aguha minisitere y'ingabo urayiyobora, bundi uramunenga iki?" Jenerari kki yakoze mu mbarutso arasa abarinzi b'umukecuru, ubundi amutunga imbunda mugahanga ati:" Emmy ari mumaboko yanjye ubu ndamwica hanyuma nicare kubuyobozi." Umukecuru yagiye kuvuga isasu ryamwinjiye mugahanga kare, Jenerari kki ahita yisohokera arigendera." . . Sasa kurundi ruhande, Navio na Alice baje munzu irihafi yaya yindi bazanyemo perezida, Navio ahita ahamagara Ketty ati:" kuri satalitte bimeze bite?" Ketty ati:" bossi kubigaragara inyubako irimo abantu babiri gusa bari kubuja." Navio ati:" perezida ubwo se yaba arimo?" Ketty ati:" yaba arimo tuba twamubonye." Navio ati:" sawa nidukenere ubufasha turogera tubabwire." Ketty ati:" sawa kandi akazi keza." Navio yarakupye, Alice ati:" hanyuma turakora iki?" Navio ati:" tube tuganira ibindi turapanga nyuma." Alice ati:" ubwo rero urashaka kunyaka igisubizo nonaha?" Navio ati:" ukimpaye byanshimisha cyane kuko ndagikeneye nkuko umushonji akenera ibyo kurya." Alice ati:" banza umbwire icyo wankundiye." Navio atera intabwe amwegera haburaho gato ngo amukoreho, ati:" Alice umutima wange urakwishimira cyane iyo ndikumwe nawe, nyurwa iyo umvugishije, ni shima iyo unkozeho. Ese n'iki cyambuza kugukunda? Kuba aho utari binera kwigunga cyane. Ndagukunda Alice. umutima wange uragukeneye ngo uze umpindurire ubuzima. I'm in love with you, ubishaka twajyana." Alice ntiyagira icyo arenzaho Navio amufata mubiganza aramwegera bajombana imitwe, navio ati:" uremeye?" Alice ati:" cyane." Navio ntakindi akoze ahita amusoma bagisomana inyuma yabo bumva uvuga ngo:" amaboko hejuru murahindukira mbamena umutwe." . . sasa kurundi ruhande Elize yageze murugo rwa perezida, Mark ahita amwegera ati:" Watinze ho gato." Elize ati:" kubona imodoka byangoye." Mark ahita amuhereza urupapuro ati:" ntagutinda cyangwa gutekereza dufite, wowe hita werekeza kuri R.S.A byihutirwa ubahe iyi raport." Kumbe bakiraho inyubako yose yinjiyemo abasirikare binshi cyane kandi bafite imbunda zikomeye Jenerari kki yinjira avuga ati:" ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira ntamuhaye ubureganzira. Ubu muri ipfungwa zange................ ................ ......................loading Episode....4 . Jenerari kki arashaka iki muri iyi nzu? Mark na bagenzi be barakora iki? Navio na Alice ninde ubabwiye ngo bashyire amaboko hejuru? Ntucikwe n'ikurikira. . |:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments