logo

NEW TALENTS

Stories Group

KURE S01 EP 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
. " Umwuka w'uwiteka uri muri Yesu, nicyo cyatumye amunsigira ngo ambwirize abakene ubutumwa bwiza, yamutumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n'impumyi ko zihumuka no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu ibyumwaka umwami agiriyemwo imbabazi. Mugane arakuruhura." . Duheruka jenerari kki ambwira perezida ko ari ahantu kure kandi ko atazamenya inzira ihamukura ahubwo ko azahibera iteka. Ese kuki Jenerari kki yashimuse perezida? . Inkuru ya Navio kki dable le. . dutagiriye episode yacu mu muhanda ahantu hari umusore uri muri siporo yambaye ka bluetooth mu matwi akiri aho hari uwamuhamagaye akora kuri bluetooth batagira kuvugana. umuhamagaye ati:" umeze ute Elize?" umusore ubanza ariwe witwa Elize, we ati:" meze neza Mark." Mark ati:" wihangane kuba giye kugukura muri konji waruri mo." Elize ati:" kubera iki Mark?" Mark ati:" perezida yashimuswe." Akivuga uko Elize arikanga ahita ahagarara ati:" sinumvise neza Mark, ngo perezida ngo iki?" Mark ati:" yashimuswe." Elize ati:" itangaza makuru rirabizi?" Mark ati:" oya ntibarabimenya." Elize ati:" reka gere murugo ndahita nza." . . sasa reka tuze kuri yanyubako perezida yazanywemo, Jenerari kki aracyaganira na perezida yaboheye kuntebe. Perezida ati:" kuki ndi hano?" Jenerari kki ati:" nyakubahwa perezida Emmy uri aha kubera ko wanze gukora ibyo nashakaga." Perezida bise Emmy ati:" jenerari bitaba ari ukuberako twanzeko intara y'amajyepfo iba iyawe ukayikoreramo ibyo ushaka." Jenerari kki ati:" uturere umunani turi muntara y'amajyepfo sinyidukeneye cyane. Ahubwo ndashaka u Rwanda rwose." Perezida Emmy araseka nyuma ati:" ukeneye miliyoni 12 zirenga z'abaturange kuzishyira mumaboko yawe?" Jenerari kki ati:" u Rwanda rwabonye ubwigenge kumbunda n'amasasu, none ndibaza kuki ruyoburwa n'umusivire nkawe." Perezida Emmy ati:" hari uburyo bwa amatora yo wiyamamaza ugatorwa." Jenerari kki ati:" byaba byiza usinye aha ko weguye naho ntibitaba ibyo ndakugumana aha bundi jye nkumunga wowe n'umuryango wawe paka mupfuye." Perezida Emmy ati:" wari umwizerwa kurinjye ariko ndabona urusha ububi impyisi irimbere y'inyama." Jenerari kki azamura ukuboko yitonze amukubita urushyi rwiza rwiza aragije ati:" umva lee, mumushyire hahandi." . . reka tuze kuri S.W.O, abakozi bose bari imbere yazamudasobwa bashakisha aho perezida yaba yaregeye. Navio nawe yicaye imbere ya machine ari kwandika ibintu bya ama code utamenya ngo n'ibiki hirya ye hicaye wa mukobwa witwa Alice utabura kuvuga ko arimwiza we ari gusoma imapuro zitandukanye hari urupapuro yabonye aruhereza Navio , ati:" iki kirego turiho gifiti byinshi gihuriyeho nakimwe kishimutwa rya minisitiri w'intebe." Navio ararwitegereza ati:" nkusanyiriza ibyo bihuriyeho ubinzanire. Alice akomeza kuzeguruka munzandiko agezeho ati:" yanyubako twacyekaga uwaba ariho umuntu abanza. Navio ati:" ni byiza cyane reka negure urugendo rujyayo." Akivuga uko Ketty aba araje ati:" reka tujyane yo ntakibazo." Navio ati:" oya ndajyana na Alice." Ketty ati:" kubera iki ko ataringe twajyana?" Navio ati:" singobwa." . . sasa kurundi ruhande lee yafashe perezida amwicaza mucyumba kigizwe n'ibara ry'ubururu gusa ndetse n'itara ryaka mo naryo ryaka ubururu ubundi asohokamo arigendera. Jenerari kki we ati:" umva felix ujya kwegera iyinzu wese mu mwice." Felix ati:" yego bossi." jenerari yahise akata arasohoka kumbe muri baba gabo bazanye perezida lee akabarasa harimo uwakangutse we bisa nkaho yari yambaye ikimurinda amasasu aragije akikuramo nawe arasohoka." . . sasa kuri S.W.O, Navio na Alice buriye imodoka Navio arayikata ati:" nibwo bwambere giye kujyana mukazi nawe ndibubyishimire." Alice ati:" nange nibwo bwambere giriwe ikizere nkajya gukora hanze kandi nkakorana n'umunyabigwi nkawe n'ibyagaciro. Navio atagira imodoka ati:" iteka nifuzaga gukorana nawe hanze ariko narabuze uko nabigeraho." Alice ati:" kandi ari wowe uhitamo abajya hanze mukazi?" Navio ati:" oya ntabyifuzaga ko twajyana twenyine. Kandi mbere hajyendaga benshi, urumvako rero bitari kunyorohera mukuganira nawe. Ahubwo unyemereye wakwemera tukaza gusagira nawe ibya saa sita." Alice ati:" ntakibazo biraterwa na kazi." Navio ati:" reka nanabonereho kukubwirako waberewe cyane." Alice ati:" koko se?" Navio ati:" yeah uramurika rwose. Mbega wabaye mwiza birenze uko najyaga nkubona." . . sasa tugarutse kuri yanzu bafugiyemo perezida, wamugabo wakangutse tutari twamenya izina rye yarasohotse abanza yikinga kurukuta areba aho camera iri, bisa nkaho iyo nyubako ayizi cyane aragije akuramo telephone arahamagara ati:" ni Code 008." Uwo ahamagaye ati:" 015 niwe muvugana." Code 008 ati:" Karindwi n'icyenda bapfuye kubera akagambane Ka Lee." Code 015 ati:" uracyariyo se?" Code 008 ati:" yego giye gushaka uburyo mava nkagera kure yaho." Code 015 ati:" n'ugera hanze uratubwira, genda kandi wicuge." . . sasa tugarutse mu modoka ya S.W.O , Navio na Alice ikiganiro kigeze aho kiryoshye. Alice ati:" bundi kuki wumvaga twajyana kukazi turi babiri gusa?" Navio ati:" impamvu n'uko ahanini nahigaga uko nakubwira ko nagukunze nkahiga uburyo nkabubura ariko ubu n'amahirwe kuba turi kumwe uko nabyifuzaga." Alice ati:" urankunda se koko?" Navio ati:" ahari wenda uranabibona mu maso yange kuko njye byarandenze. Ahubwo se we wanyemerera ukambera kamikazi kange?" Alice ati:" biba bigoye guhitama uwukunda rero n'iyo mpamvu nkwatse igihe cyo gutekereza kuribyo. Ntafata umwanzuro mubutse nyuma nkazicuza." . sasa bakomeje kugenda baganira batangira kugenda begera yanyubako, Lee waruri gucunga za camera arababona ati:" Felix twinjiriwe." Felix yahise afata imbunda yindeba kure ayitunga aho Ba Navio bari guturuka ashyira Navio mugipimo aragije akora mu mbarutso............ ................. ......................loading episode...3 . hanyuma bigenda gute? Navio ararashwe cyangwa ntarashwe? ese perezida aratabarwa? Jenerari Kki arashaka u Rwanda rwose ararubona cyangwa. ntucikwe. like na share. . |:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments