Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
TRUE LOVE NEAR BY YOU.
.
Final Episode
.
Twaherutse Luwero atahana Briana amuhetse bageze kumurembo y’igipangu basanga Jamali ahagaze hanze yarakaye. Briana asezera kuri Luwero. Luwero amubwira ko azaba amutegereje.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Luwero amaze kugenda, Briana atera intambwe akomeza agana imbere. Afite ubwoba umutima urimo gutera cyane. Jamali nawe arimo kumureba mu buryo buteye ubwoba. Briana abona Jamali afashe itabi ashyiraho.
Ni ubwa mbere abonye Jamali anyway itabi.
.
Amugera imbere. Jamali aramurebaaaaaa, amureba nabi bimwe biteye ubwoba Briana atariyarigeze amubonaho mbere hose.
Jamali ati” Tujye mu nzu.
Jamali ajya imbere Briana arakurikira ariko arimo kugenda gake, Jamali ahindukiye abona Brian arimo kugenda gake maze agaruka inyuma amufatana imbaraga nyinshi aramukurubanga.
Briana ati” Wantwaye gake.
.
Bageze mu nzu amunaga hakurya Briana agwa hasi. Arumirwa. Ntabwo yari yarigeze atekereza ko yabona isura ya Jamali imeze gutyo.
Jamali ati” Telephone yawe irihe??
Briana ati” Mugikapu.
Jamali ati: Kubera iki wayikuyeho??
Briana ati” Ntayo nakuyeho.
Jamali asekana umujinya ati” Urabona ndi ikimara naguhamagaye kangahe??
Briana areba mu gikapu afata telephone arebye abona irajimije.
.
Kumbe igihe bari bari kuri ya nzu Luwero niwe wafashe telephone ye arayizimya.
Jamali ati” Wazimije telephone kubera ko warufitanye gahunda niriya ngengera.
Briana ati”Ariko suko bimeze.
.
Briana ahagurutse Jamali amukoza urundi rushyi ajya hasi.
Jamali ati” Ziba wakiraya we wivuga ubusa.
Briana ati” Koko iryo jambo rivuye mu kanwa kawe.
Jamali ati” None warurihe?? Niki wakoranaga nawe.
Briana ati” Nahuye nawe ntameze neza .
Jamali avugana akajinya ati” Ahaaaa utameze neza maze ajya gutuma umera neza.
.
Asekana umujinya ati” Harya ngo wumvise amagambo navugaga uhita wihimuza kujya mu baraya bwawe.
Ayo magambo akomeza kurya Briana maze nawe aba atangiye kurakara aranahaguruka nawe aba atangiye kubwiza Jamali ukuri.
Briana ati” Jamali uratandukanye. Ntekereza ko hari ibirenze biriya bigambo wavugaga. Mu byukuri n’akahe gaciro wigeze umpa.
Jamali ati” Ngo ni akahe gaciro?? Wow se warufite ubuzima. Ariko neremeye ndakorongora kugira ngo nkuhe ubuzima.
Briana biramurakaza ati” Ngaho busubirane. Njye sinabanye nawe nkurikiye ubuzima.
Jamali aramuseka ati” Harya wihakanye nyoko ataruko warukeneye kubana nanjye ngo biguhe address y’ubuzima.
.
Briana ayo magambo aramurya cyane, yibuka n’uburyo sha Jamali ariwe wamuhatirije kwihakana mama we.
Briana uko byakamuriye arebana Jamali umujinya n’akamere ye irazamuka noneho ati” Uri satani.
Jamali aba aramufashe amuta umunigo arakubita anaga kuruhande ahondagurira hasi.
Jamali ati”Wa kiraya we ngo ndi Satani.
.
Baraye bashwana ijoro ryose. Jamali aramuhondagura aramunoza. Ajya kwiryamira amusiga ari intere aho muri Saro.
.
Tuze mu rugo kwa Luwero mu masaha ya mugitondo. Ababyeyi be barimo gufata breakfaste baganira.
Mama Luwero ati” Nyamara byaribikwiye ko twumva umwana wacu aho gukomeza ibintu gutya ngoi dutume atujya kure.
Papa Luwero ati” Ariko yanze kutwumva.
Mama ati” ariko njye maze gutekereza ko aritwe twarikuba tumushigikiye nkuko abivuga. Guhatiriza umwana harimi icyihe cyiza.
Papa Luwero abitekerezaho.
Mama Luwero ati”Uriya mwana niwe dufite gusa. Abayeho neza yishimiye sizo nshingan zacu??
Papa Luwero ati”Nonese uwo mukobwa akunda sinumva ngo yaranashatse.
Mama Luwero ati” Yego ariko, buriya we afite uko abitekereza.
.
Tuze kuri ya nzu y’umuryango wa Luwero asigaye ari. Ni mugitondo. Luwero nibwo abyutse. Avuye mu cyumba aza kumuryango usohoka hanze afungiye abona Briana kumuryango agwa mu kantu.
Amurebye abona yakubiswe ahantu hose. Bararena hashira akanya. Briana azenga amarira mu maso maze ahita agwa muri Luwero.
Luwero aramukomeza ati” Icecekere amarira yawe ni akame. Ntabwo amaso yawe yarakwiye kuzengamo amarira. Ariko komera haracyari amahirwe wagira itangiriro rishya ryiza.
.
Luwero yaramwakiiriye neza, abanza Gufasha Briana aratuza. Nyuma yo gutuza baraganira. Ndetse bamarana n’iminsi bibaniyeho.
Briana yicujije kuba atarumvaga urukundo rwa Luwero mbere hose. ariko Yaramwimvise amubwira ko buriya byaterwaga nuko bitari mugihe cyabyo.
Briana ati” Ntabwo mba narabanje kujya guca mu nzira y’amahwa kugira ngo mbone gusobanukirwa urukundo rwawe.
Luwero araseka ati” Aka kanya icya gaciro nuko noneho warusobanikiwe.
Briana ati” Umbabarire.
Luwero ati” Umutima wanjye ntacyaha ukubaraho rwose. Ahubwo reka twubake ibyo twagombaga kubaka.
.
Muri iyo minsi Briana ntiyongeye gusubira mu rugo rwa Jamali. Yamaranye ibihe na Luwero. Urukundo rwabo rurashibuka noneho.
Inkuru yageze kuri Daria asimbukira mu bicu. Fanny nawe yemeza ko yariyaribeshye kumarabara y’urukundo rwa Jamali.
.
Ibihe biricuma bigera ubwo Luwero na Jamali bemeranya kubana. Ababyeyi ba Luwero nabo baje kwiyunga na Luwero, bamubwira ko bamaze kumwumva bamushigikiye. Bidatinze nawe yahise abahuza ma Briana.
Nyuma Luwero abafasha Briana no kongera kujya kureba Nyina anabafasha kwiyunga.
Mama Briana ati” Bria, nubundi ndi mama wawe kandi iteka umubyeyi arwanira ibyishimo by’umwana we nubwo ntaburaga amekenga. Nuko bitari amahitamo yanjye ariko mbere yose nabonaga Luwero Umugabo yariwe.
Baraseka, nyuma yo kwiyunga bakomeza kuganira mukanyamuneza.
Luwero ati” Rero mama ikirori utabonye tugiye kukiguha. Ubukwe bw’umukobwa wawe utabonye ubu ugomba kububona.
Mama Briana araseka ati” Nukuri kuri Mariage ya Jamali na Briana umutima wanjye warakomeretse cyane. Ariko niyemeza gushinyiriza no gutwika inguma.
Briana arabyumva.
Luwero ati”Narakubonye uhengerereza mu birometero.
Mama Briana ati”Biraryana wa mwana we. Icyo gihe nabaye iciro ry’Imigani abantu bakajya banjyanira inzara.
Briana arongera apfuma hasi asaba mama we imbabazi ati” Mama amarangamutima yanjye yantwaye buhumyi. Bituma ngera aho nkora ibidakorwa.
Luwero ati” Bria ubundi urukundo ruzima ntabwo rwambura umuntu iby’agaciro kuri we yarafite. Jamali yarikuba yumva neza ko Mama we arikimwe mu gice kikugize.
Briana ati” Ntabwenge nagize bwo kumva ayo magambo.
Luwero ati” Mama wawe yamaze kukubarira. Kandi ikiza nuko ugarutse izuba ritarazima. Unashime ko ryakumurikiye ukaba warabonye ukuri.
.
MaMA Briana afata briana aramuhagurutsa.
.
Bidatinze baje gukora marriage nziza cyane. bose bagaragiwe n’ababyeyi babo bose. Daria na Fanny nabo baribishimye.
Briana maze afata ijambo mu bukwe ashimira Luwero mu ruhame.
Aravuga ati” Mutabona nezerewe gutya, ariko nabanje guca mu ishuri rikomeye kugira ngo amaso yanjye abone kubona urukundo ruzima rwahoraga runzenguruka imbere ntabona. Sinzi impamvu abantu tutajya tubona. Akenshi urukundo nyarwo ruba ruri hafi yacu. Ruriya dusuzugura, tuba tubona rudafatika cyangwa rudasobanutse, ruriya tuba tubona rusa n’urwuzuye ubugoryi. Ruriya rwitangira ibyishimo byacu mwibanga nirwo aba ari ruzima kuruta ariya marangamutima twe twirukira.
.
Abantu bagakoma amashyi.
Briana ati” Luwero nawe yigeze umukobwa aza kwiga ku kigo cyanjye ashaka kujya ambona gusa. Kandi narinaramukatiye. Kuva icyo gihe mpaka ntiyigeze ava kwizima. Icyambabaje nuko nahunganga umucyo nkiruka ngana mu mwijima. Ariko Imana ishimwe ko amaso noneho yabashije kubona
.
Luwero nawe afata ijambo ati” Nanjye ndishimra ko nyuma na nyuma mbashije gufata urukundo rwanjye. Kandi mbaye umuhamya wuko uko byamera kose urukundo nyarwo ruba ruzatsinda. Briana ngaho ni karibu mwisi yanjye nawe tugiye kwiberamo. Nitwe tuzanjyenga byose mu isi yacu.
.
Barahoberana barasomana bajya kwibanira sinjye wahera.
.
INKURU NSHYA YITWA
.
NABAYE ISAYO Y’URUGO RWANJYE
Comments