logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 52

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Briana asinzirira ku nzu Luwero yari yamujyanyeho ngo amufashe kuruhuka no gutuza.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu masaha y’ijoro Jamali na Lucas basohotse muri Bar bari barimo. Jamali arimo guhamagara Briana  kuri telephone ye number ye  ikaa icompose.
Jamali biramurakaza cyane ati” kiriya kigore cyataye he telephone?/
Lucas ati”Jamali reka kwigiza nkana. Niba uri umuntu uzi ibihe Briana arimo.
Jamaliati” Ibihe arimo n’ibiki se yabaye iki??
Lucas ati” Jamali nuko abagabo  twikomeza nawe ari wowe sinzi ko wakwihanga wumvise amagambo nkariya wavugaga.
.
Jamali ati” Ubundi se yavuye  mu rugo agiye he ko namubwiye ko akazi ke kwari ukuba mu rugo gusa?? Yaragiye hanze gushaka iki ko burkimwe cyose ekeneye mu rugo gihari.
Lucas ati” Mu rugo ntabwo haba  hari buri kimwe cyose.
Jamali ati” Niki se yaragiye gushaka hanze.
.
Lucas ati” Jamali wakoze amakosa wikwikomeza.
Jamali yitegereza Lucas ati”Harya wowe uri umwere ra imbere  y’Umugore wawe uri umutagatifu.
Lucas araseka ati” Njyew nawe tumeze kimwe ariko tujye twemera amafuti yacu.
.
Baza mu modoka. Nubundi Jamali akomeza guhamagara Briana kuri telephone. Telephone ikaba compose.
Jamali umujinya uramwica akubita ibimfunsi kuri Volla.
Lucas ati” Have se Utica imodoka.
Jamali ati”Ubu kirakaje gikuraho telephone. Ariko n’ubundi niko bigenda iyo wumvise ibitakureba.
.
Tuze hakuno ku nzu ba Luwero bajemo. Baracyasinziriye.  Ibitotsi byabafatiye mu ntebe. Hashize akanya Briana akanguka mbere.
Abona Luwero aracyasinziriye, maze arahaguruka aragenda aramwegera amugeze   imbere arasutama aca bugufi amureba mu maso.  Aramwitegereza cyaneeee  ahantu hose. Maze ariwe atangira   kwibaza ngo” amaso yanjye   yabuze iki kuki atigeze abona ubwiza bw’iki gisore mbere hose koko!
.
Amaze kwibaza  gutyo ahagaruka imbere ye maze ajya mu cyumba azana kuvureri ngo amworose. Atangiye  kuyimurambikaho  nawe aba arakangutse maze ahita afata Briana akaguru.
Luwero ati” Ndugufashe  warugiye kunshika koko!
Briana araseka ati”Oyaaa.
Luwero ati” None??
Briana ati” A,masaga yagiye kandi nabonaga wowe ugisinzriye.
Luwero arahaguruka ati”Maze uhita wansura ngo reka ugende bucece bucece.
Briana araseka ati” Oya yeweee.
Luwero ati” Ntakibazo Bria, basi urumva umeze neza.
Briana ati”Yego kandi waoze cyane.
.
Luwero ati”Ishmwe ryawe rigeze kumutima. None ubu ugiye kujya he?
Briana ati” Ngiye mu rugo/.
Luwero ati” Kwa Jamali se??
Briana ati” Iiiih none ahandi nihe??
Luwero ati” Bria, ariko mu rugo ni ahantu umuntu  yakagiriye ibihe byiza. Igihe rero uburiye ibihe byiza murugo sinzi akandi gaciro haba hafite.
Briana ati” Luwero, Sinshaka kongera gutekereza ibyinshi.  Muri aka kanya ndumva nataha nkajya mu rugo gusa.
Luwero ati” Ese wajya Kureba mama wawe ko nabyo byagufasha cyane. Niba  hano hagufashije kuruhuka , mama wawe niwe washyiramo akadomo.
Briana ati” Kujya mu rugo n’ibintu numva bizafata igihe.
Luwero ati”  Ahubwo igihe cyarushaho kubigira bibi cyane. Uba ukwiye gukora ibyo ugomba gukora bikwiye. So nawe  uri mukuru nta mpamvu yo gutekereza byinshi.reka nze nkuherekeze.
.
Kurundi ruhande Jamali ageze mu rugo. Briana ntabwo ahari.  Akajinya akuye mu kabari karushaho kuba kenshi.  Aho aza kubonera Briana aramuhindanya ntabwo biza koroha.
.
Kurundi ruhande Briana na Luwero barimo kugenda. Luwero aherekeje Briana.  Uko bagenda baganira byarangiye banahuje ibiganza barimo kugenda agatoki kari mukandi.
Bria agaruye umutima arabibona  maze agiye kwiyaka Luwero, Luwero we aramukomeza.
Luwero ati” Wisenya ibyo tutagizemo uruhare ngo bibe. Kandi njye nizeye o hari icyo bisobanuye.
Briana aramurebaaaaa, agiye  kugira icyo avuga  imvura iba iraguye kandi bari ahantu batapfa  kubona uko bugama.
Luwero areba Briana ati” Bria , ubu ntayandi mahitamo ntanokwikomeza.  Ibyo ngiye gukora nukugira ngo tuve muri iyi mvura.
.
Luwero ahita asutama imbere ya Briana ngo ajye mu mugongo. Briana abanza gusa n’ugize amasono ndetse n’ingingimira. Ntabwo yumva ukuntu yajya mu mugongo wa Luwero.
Luwero ati”Nyaboa wihambira umutima wawe. Reka wo wihitiremo ngo niki gikwiye.
Briana koko areka umutima, maze yumva muri we wamugani ntacyo bitwaye ahubwo aranabikunze.
Nuko ajya mu mugongo wa Luwero . Luwero aramuheka bagenda bihuta Luwero anaririmba
.
Bagera ku marembo y’igipangu. Baboa Jamali ahagaze hanze muri iyo mvura yarategereje Briana. Briana yikangamo. 
Luwero amushyira hasi. Briana umutma urimo gutera cyane,yamaze kuboa ko hagiye kuba  ibibazo birenze.
Areba Luwero ati “ Wakoze cyane itahire.
Luwero ati” Briana njye nzahora nkutegereje.
.
Udacikwa na Final Episode

Comments

NewtalentsG: Komeza