logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP56

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Narahiriwe, kumva ko wanyitangiye. umutima wanjye uba waringunze, ariko mwami uraza urandegera. wankoze ho sinyihinda, kuba waranshunguye birahangije. gusa ariko mwami, mfite umwanzi, uhora unshumuza, mugushaka kwawe, undengere murengeze. mbisabanye kwizera mu izina rya Yesu Amen!."
.
Duheruka Master avuga ko Egide na Jack bagiye guhomba Exami yambere. ese bundi kubera iki? barihe? byabagendekeye gute?
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@Pray only God@
@navio nv@
@Play all the time@
.
Umwanya wakomeje gushira, Master na Del bibaza irengero rya ba Egide. babuze icyo bakora n'icyo bareka, bamvaga nyine kabaye byarangiye. gusa ariko kubwo amahirwe, Egide na Jack binjiye ikigo, Master kubitegereza abona amashati bari bambaye yacitse. ibyo ariko ntiyabyitayeho, yahise ababaza ati:" ubwo se muje gukora iki, ko byarangiye?"
Abandi ntibamushubije, ahubwo baramwegereye. ntagutinda Del ati:" ko mbona amashati yanyu yacitse ndetse nkaba mbona mwiyanduje byagenze gute?"
Jack na Egide bahise bibuka, maze batangira kubaganirira uko byagenze. Jack ati:" navuye mu rugo rwose meze neza, ntakibazo narimfite. naje guhura na Egide dufatanya urugendo, dugeze kuri kagashyamba, abantu tutamenye baratwitambika. bari bafite ibyuma, arinayo mpamvu Egide yakomeretse aha. batumbwiye ko bagiye kutwica kandi ko nituramuka tubarwanyije bari butwice nabi. twahise rero dupanga kubacika ubwo ubwo nyine turiruka baradukurikira bagenda badusharura ibyuma mumugongo. ni uko byagenze."
Master yahise abareba mu mugongo, kuko asanga bakomeretse, ntagutinda ati:" bari bangahe?"
Egide ati:" bane."
Master ati:" hasigaye isaha imwe, mubanze mujye gukora aho kugirango muzarate ibizami byose, mugende mupfe gukora niyo mwatsirwa iki gusa ntakibazo. ibyabo babatangiriye  turabikurikirana murangije."
Bahise batandukana buri wese ajya aho akorera ubundi bicara kukizami, Master abambwira ko habura iminota 50 ngo barangize. ibyo ariko ntibyabateye ubwoba, bakoze neza kandi batuje."
.
.
Kurundi ruhande, Jacky na Noeme, Lica yabazanye mu murwa mukuru wa Filipine Manera, ntagutinda abageza aho Jeipher ari, bakimubona baramuhobeye ubundi baricara baraganira.
Jeipher ati:" mwari mu meze gute se we?"
Jacky ati:" ni ukwicuza gusa impamvu mwatuzanye mu buhinde."
Noeme ati:" akazi mwari mu tuzaniye kwari ukuducuruza?"
Jacky ati:" njye ahubwo mumpe uburyo nitahire, sinifuza kongera kubakorera ukundi."
Jeipher ati:" nababwiye ko icyambere ari ukwiyakira. kuko ntimuteze gutaha ibyo mwitako ari bibi twe tubikora twishimye kuko ntakindi twakora."
Naome ati:" njye nzagenda kandi mbateje police."
Jeipher yarasetse, ubundi ati:" mujya kwa perezida w'ubuhinde, ko yarazi akazi dukora kuki atabarenganuye. ahubwo bakobwa beza naringiye kubagirira impuhwe, ariko guhera ubu, kuko numva mugifite itesi, ndaje mbereke."
Yahagurutse ahita azana mashine arayatsa, ubundi bibona muri mashine bicaye aho, Jeipher ati:" uzi impamvu mugaragaye mu iyi mashine? muri mwe mwifitemo microchip. iyo rero aho mwajya hose twaba tubabona. kandi kukwica ntibyatugora kuko twakanda hariya, microchip ibarimo igahita iturika mugapfa."
Jacky na Naome birikanze, Jeipher we arakomeza ati:" icyambere tugiye gukora tugiye kubatandukanya.  umwe azajya akora mission yagenewe undi iye."
Wowe Jacky mission yawe iri kwaperezida w'ubuhinde. ntakindi ugiye gukora, uretse kuryamana nawe."
Jacky arira ati:" njye naho najya ahubwo icyaba kiza mundeke nitahire."
Jeipher yarasetse arangije akebuka Lica, nyuma ati:" Lica, uyo musubize mu buhinde maze azange kujyayo."
Yuuu! bombi bararize, Noeme abonye ko ntakundi biri bugende, ati:" basi se mwareka tukajyana, maze tukajya dukorera hamwe?"
Jeipher ati:" wapi ntibyakunda wowe uraguma aha Manera."
.
.
Kurundi ruhande, Lina na Joe bakomeje kuganira, ariko noneho bari kumeza. bafataga amafunguro arinako baganira.
Lina ath:" umhu, ko undeba?"
Joe ati:" ahubwo nabuze uburyo."
Lina ati:" go bigende bite?"
Joe ati:" ngo nkwegere, maze  tuganire twegeranye."
Lina ati:" gutya se hari ikibazo?"
Joe ati:" oya, ubuse, uzi uburyo mererwa iyo nkwegereye numva impumuro yawe nziza, maze nuburyo uhumeka winjiza umwuka ibintu nkunda cyane! ubikorana ubwitonzi, ni ukuri uri mwiza kuburyo utabyumva."
Lina yahise atora agafiriti aratamira arangije ati:" kandi mbona nzakurega."
Joe ati:" unziza iki se?"
Lina ati:" uri kurushaho kunyiba umutima, umaze kunshengera burundu burundu."
Joe yahise ahaguruka amuhagarara inyuma amufashe kunungu, amuryamisha umusaya kuwe aramwongorera ati:" ndagukunda ni ukuri Lina. urukundo ntazi uko rwaje, ariko nkaba nzi impamvu rwaje. uri umukobwa nabonye kuva igihe wazaga gusaba akazi Nobtel, ibishashi by'umuriro bikaka mu mutima wanjye. ntakubeshye, nibwo narimbonye inyenyeri imurikira, nangira kugenda murikirwa, umunsi ku munsi buri uko nakubonaga. wakanguye umutima wanjye mpita ndahirira kuzabana nawe."
Lina atuje, yasubije akaboko inyuma, amukora kwitama ati:" byo ndabizi ko utabyemera."
Joe ati:" kubera iki se? maze nubu ubyemeye twahita tubana."
Lina yikije umutima arangije ati:" ubu se, wakwemera kubana nanjye, ntazakubyarira umwana?"
.
.
kurundi ruhande, igihe cyo kurangiza ikizami, cyarageze, abanyeshuri bose barabambura, Egide na Jack bo, hashize akanya gato gusa, bahita baza kureba master , akibabona, ati:" uwihishe inyuma yo gutegwa kwanyu yamenyekanye."
Jack ati:" ni nde watwifurizaga guhomba ikizami?"
Master ati:" ni James."
Egide ati:" nagatangaye undi waduhemukira! ariko uriya muhungu dupfa iki? ko ntasambu tugabana, kuki iteka ashyira imbere kuduhemukira?"
Master ati:" humpure ntabwo azabyongera ubu ngiye kumutanga kuri police azabihanirwe."
Jack yahise amuca mu ijambo, ati:" oya, ntabwo ibyo aribyo nanone."
Egide ati:" nanjye uko byumva mwihorere isi ubwayo izamwigisha. icyo yifuzaga kwari ukudusibya ikizami, cyangwa se kutwicisha ariko ibyo ntiyabigezeho. Imana yaturinze ubu turahumika, ndetse na exam, yadufashije dukora neza kandi turarangiza, ubwo ibyo tutakoze ntibyari ibyacu. rero mureke wimuteza reta, iminsi ni miremire izamugora."
Master ati:" ariko umutima nkuwo muwukura he?"
Jack ati:" ntabwo James akuze cyane kuburyo twavuga ko ibyo akora aba yabigambiriye, ahubwo ni umwana bivuze ko acyoshywa n'ubwana afite."
Master ati:" gusa rimwe na rimwe muranungura mwabahungu mwe. ubumuntu nkubwo ni bake babufite. ariko njye sindibuze gutuza, James agomba guhanirwa ibyo yakoze."
.
.
Kurundi ruhande, Papa Grace na Papa James hari inzu binjiraga mo, imbera harimo umugabo ufite imisatsi myinshi, usa nkaho azirikiye muntebe yicayemo, akibabona ati:" nubu ntimurahaza izo nda zanyu?"
Papa James ati:" umugore wawe, yanze udufaranga twari tumuhaye."
Filipo ati:" Jamari nshuti yanjye, ntamunsi nuyu numwe inda y'umuntu izahaga kereka yapfuye. uretse ko amafaranga yawe amaze kuduteza imbere da."
Papa Egide koko yarakiriho ndetse ameze neza ntagusaza. Filipo ati:" umuhungu wawe yabaye umusore cyane."
Jamari araseka ati:" wishimiye ko yabaye umusore? uwo ashobora kuzakuniga umunsi umwe ikindi kandi akakubaza imitugo yase wibye."
Filipo ati:" ibyo tubyihorere."
yahise amushyira impapuro imbere, arangije ati:" ndagirango usinyire ko ntamafaranga wasize muri company."
Jameri ati:" ntinasinya se?.............................
.............................................
............Loading episode...57
.
ntatabikora biragenda gute?
James we baramuteza leta? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
.
.

Comments