Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Guhiga biroroha, ariko guhigura ibyo wahise ntibyoroha. n'ikenshi duhiga ikintu imbere y'Imana, ariko kugihigura bikanga. uzi impamvu? iyo uhize akenshi uba weretse umwuka wera ko wowe ubwawe ufite ubushobozi bwakwicyemurira ibibazo. icyo gihe umwuka w'Imana urakureka ugasa nkaho uguhaye rugari. satani we rero agahita aza akakugerageza kugeza ubwo ibyo wahize bipfuye. uramenye ntugahige ikintu imbere y'Imana ngo nurangiza uvuge ko uzabikora byanze bikunze. ese ufite imbaraga zingana gute zakwicyemurira ibibazo kandi ukifasha? ahubwo saba umwuka w'Imana abigushoboze."
.
Duheruka Ppa Egide asabwe na Filipo gusinyira ko ntamutungo yasize muri company. ese Ppa Egide arasinya, cyangwa ntasinya?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@Senga Imana yonyine@
@Pray only God@
.
Ppa Egide yabasubije ko ataribuze gusinya, ndetse ko, icyaba kiza bamwica, kuko ari icyorezo cyizabasama.
Papa Grace yarasetse, arangije akurura intebe amwicara imbere, atuje ati:" ntukihagarareho Jama, kuba tutarakwishe si uko watunaniye. ahubwo n'uko ibyo dushaka bitari byakunda. icyaba kiza rero, dore ukeneye gusubira mu muryango wawe, rero sinya ubundi tukurekure witahire."
Papa Egide yaramwitegereje, arangije ati:" bisa nkaho ubimubwira yaguteye ubwoba?"
Papa James yari aho abareba, arangije aratambuka amufata imisatsi, arayikurura ati:" ntabwo iteka uzahora utugora Jama, dukeneye ko izina ryawe risibwa muri company, ikindi bikagaragara ko ntacyitwa icyawe cyahasigaye. rero ntabwo turi kwiginga, ahubwo turi gutegeka. senya vuba."
Jamari ati:" uzi imyaka maze aha ntahura n'umuryango wanjye? n'imyaka myinshi kandi ndacyeka, umuryango wanjye n'ubundi uzi neza ko napfuye. rero kuntera ubwoba ngo uranyica, ntacyo bimbwiye."
Papa James yahise amurekura, arangije akura imbunda no, mumufuka wikote ayimushyira kugahanga, atuje ati:" ndabara gatatu, kandi sinza kwicuza ko nakuruye imbarutso. rero, rengera ubuzima bwawe."
Ppa Egide ati:" remwe, kabiri, gatatu. ko utayikuruye? wagize ubwoba? nababwiye ko ntaza kwicuza rwose munyishe. sineze gusinye, mugende mukomeze muyarye muyibye, umunsi umwe, muzicuza."
Papa Grace ati:" ubugoryi bwawe bungana n'ubwo umugore wawe. namushyiriye check iriho amafaranga, ariko arayanga. none nawe wanze gusinya ngo usubire mu muryango wawe?"
Jamari ati:" ahubwo, ubaye ho neza ninjye washatse neza. iyo atora ubwo bufaranga wari umushyiriye, wari kuzitwaza ngo warayamuhaye. ariko yayanze kugirango n'uhanwa uzazire ukuri."
Papa James yahise amukubita urushyi ku itama, ati:" Fili, twigendere, turekane niyi bwa, umunsi uzakenera ko asohoka aha azatumbwira. twigendere."
Filipo yahise ahaguruka, bagenda basatira umuryango basohoka, batari bawurenga, Papa Egide ati:" nejejwe n'uko wambwiye ko umuhungu wanjye yakuze. uwo mugende muziko ari ukwicuza kwanyu muranyumva neza?"
abandi bararebanye, bidatinze barisohokera baragenda.
Jamari we akibona ko bagiye, yahise aturika ararira, gusa arira kigabo nyine."
.
.
kurundi ruhande ni mu buhinde, muri hotel, aho Chris na Anitha bari, Chris yari kuruhande, undi nawe ari kwandika muri mashine yicaye kuburiri, Chris rero we yarimo ahamagara Lina kuri telephone, ariko akanga kuyifata, bidatinze Chris atangira kwibwira mu mutima ati:" Lina wabaye iki? naje inaha nziko nzajya nkubona nkukeneye, none uri kundushya. ariko, reka nizere ko aho uri umerewe neza."
yakomeje gutekereza cyane, ako kanya Anitha aramuhamagara, undi yitaba yikanze, bidatinze aragenda aramwegera.
Anitha ati:"kombona umeze nkuwigunze waje tukaba tuganira."
Chris ati:" erega iyo tutari kukazi mbanumva ntazi."
Anitha ati:" dufite akaruhuko k'iminsi micye ubundi dugafata urugendo rwo kujya South Arabia. rero wagakwiye kuba uri kuruhuka."
Chris ati:" akaruhuko katarimo gutembere njye karamvuna."
Anitha avuga amwenyura ati:" urakifuza gutembera? ibyo tubireke uzatembera iminsi irahari. njye icyo nashakaga, akira vugana na Jeipher aragushaka."
Chris yahise yicara aho, asanga Jeipher yarari kumurongo, ati:" watwumvaga we?"
Jeipher ati:" cyane nyine, iyo uza kuba uri kuca inyuma mba nagufashe."
Chris ati:" aaah, ibyo tubireke. ahubwo se we warumeze ute?"
Jeipher ati:" uretse urukumbuze rwangose umutima, ubundi ntakindi."
Chris ati:" wowe se ko wanyanze?!"
Jeipher ati:" urabizi sinabirota, ubwo uzi uburyo twawubanye none bikaba byaranditse amateka kumutima wanjye? ndagukumbuye chris."
Chris ati:" bundi se ubu urihe ko utaza no kutsura?"
Jeipher ati:" uragirango wongere unige se?"
Chris ati:" kandi nicyo dupfa, ibyose ubigaruye ute?"
Jeipher ati:" wamugani reka tubireke ahubwo nkumbwire ibyari binzanye. dukeneye abandi bakozi, niba byashoboka mu Rwanda watureberayo bake."
Chris ati:" ibyo giye kubyitaho mu minsi micye baraba bageze aha."
.
@pray only God@
.
kurundi ruhande, Lina na Joe bo, barimo bisekera, dore ko bari bawubanye cyane, aho bari muri hotel runaka, barimo biganirira, arinako banyuzamo bagasomana. Joe ati:" utunwa twawe sha duteye neza!"
Lina ati:" umh, ibyose ubikuye he?"
Joe ati:" mundiba y'umutima ugukunda."
Lina ati:" naba aribyo. ariko nawe ni twiza da, ikinde wese uri mwiza."
Joe ati:" aho urambeshye, kuko nabonye undusha ndetse unkubye kenshi ubwiza."
Lina ati: inde se?"
Joe ati:" wowe mwamikazi w'ineza, umwe rukumbi nkunda."
Lina asikamo ati:" iteka uranungura joe."
Joe ati:" nkuko iteka umbera umubyo."
Lina ati:" byose kubwawe ni wowe wanshyize mo."
Joe yahise amwegeka ho umusaya, arangije amusoma ku itama ati:" impamvu sinjye, ahubwo ni ubwiza wifitiye. uramurika ma cherie, ugera mu mboni z'amaso yanjye, bambe ugakangura umutima wanjye, ujyezayo nkituriza, sha nkabonako ukwiye gukundwa."
Lina yasetse mo, nyuma ati:" ahubwo se bea, tuzongera gukora ryari?
Joe yikije umutima, nyuma ati:" ni urugamba sherie, ndetse tugomba kurwana."
Lina ati:" kubera iki se?"
Joe ati:" urabona ITC ifite uburenganzira busesuye bwo gukorera aha mubuhinde."
Lina ati:" badutanze cyacyangobwa se?"
Joe ati:" yeah, perezida yarakibahaye."
Lina ati:" yawe! ubwose tubikoze gute ra?"
Joe ati:" ntabwo twareka gukora ngo nikubwabo. tugiye gutangiza ihangana nyine nibishake bizabe ubuzima tuzabutanga."
.
.
Kurundi ruhande iminsi yaricumye, ibizamini byareta birarangira, abanyeshuri bakoresha fete, bishimira ko intabwe ikomeye mu nzozi zabo, babashize kuyitera. muri icyo kirori, James na Grace barimo biganirira dore ko bawubanye, Egide we yigunze kuruhande urwumwe, mugihe Jack na Giana nabo barimo baganira kuruhande. birumvikana ko ari ibigo byose byari byateranye. barimo banywa banarya, ikindi abashoboye kubyinda babyina. mugihe Egide yari wenyine, Deliphine yaramwegereye amukubita agashyi mu mugongo dore ko yaramuturutse inyuma, ati:" ko wahagaze mu nzira we?"
Egide ati:" am sorry niba nkubangamiye."
Deliphine ati:" umh, ko wigunze se?"
Egide ati:" ndigutekereza uburyo ndagije kwiga ibitaranyoroheye, nkaba giye mubuzima busanzwe."
Deliphine ati:" sha byo rero bizagaragara, twamenyereye kurya tutavunitse, ikindi ibyo dukeneye byose tukabibona tutavunitse. none sha ubuzima nibwo tukibutangira."
Egide ati:" sinakumbura intebe y'ishuri nanone."
Deliphine yahise amwenyura, amufata kurutugu ati:" uzi ko tuberanye we!
byiza ni ukuri, mbaye ndikujyana nawe munzira na mfunwe nagutera. ikindi, nawe nayo wantera. do, reba, turareshya, uri agakara nkaba inzobe, kandi se sha uwakubwira ukuntu nkunda agakara? nanjye uwari kukanyihera. reka tugurane?..................................
...........................................
...............Loading episode...58
.
umh!! uyu mukobwa ra, aya magambo yose ayatewe n'iki? bundise buriye ko avuze ntarutangira Egide yayumvise neza? basubitse kwiga, nyuma yabyo ubuzima burakomeza, ese bizagenda gute? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments