
.
CASSIEN
.
Ubwo abandi bajyaga mu byumba byabo jye na Amanda twisigariye muri salon turebana akana ko mu jisho Ku ruhande rwanjye numvaga meze nk’umuntu uvutse bundi bushya ndetse numvaga rwose ntakiri wawundi wa kera pee. Naratekerezaga nkibaza byinshi byahise, ngasanga ntabwo bisanzwe na gato rwose pee. Burya koko ubuzima nta formule bugira kuko uyu munsi ushobora kubyuka ufite gahunda yo gutaha ubukwe ariko bikarangira ugiye gushyingura Ushobora gufata urugendo ugiye ku ishuri ariko ukisanga bagushimuse uri ahantu utazi Niyo mpamvu bavuze ngo bucyana ayandi koko, kuko nubwo abana b’abantu dupanga ariko icyo Rurema yahakanye burya ntabwo gishobora kubaho rwose pee Gute se? abafaransa nibo babivuze neza bati L’homme propose mais Dieu dispose Nakomeje kureba Amanda imbere yanjye, umwana usigaye ari imfubyi idafite se na nyina, umukobwa wankunze atitaye ku bimvugwaho, numva ikintu rukumbi namwitura ni kimwe : **GUHINDUKA**
Ibi kandi mbihuriyeho na bagenzi banjye bose rwose pee Nari namuretse ngo anywe izo ashoboye gusa jyewe uyu munsi niyemeje kubacungira umutekano, nanyoye gake gashoboka. Amanda wanjye namurebaga aho ari yasamaye ari kubyina ibitabaho n’ibibaho, ku mutima nti burya koko ibyishimo ntibigurwa kandi burya mu muntu ni ho biboneka Gusa tukiri aho twenyine kuko abandi bose bari bamaze kugenda nagiye kubona mbona Alice atejemo. Byarantunguye kuko nari nzi ko ubu ahubwo ashobora kuba yibera kuri Mars kuko uburyo yakatiyemo Rudy ntabwo bwari busanzwe Yarinjiye turamusuhuza ariko tutamwishimiye na gato na we yarabibonaga nuko atubwira ko aje kureba Rudy tumubwiye kumusanga mu cyumba cye kuko atahayobewe arabyanga avuga ko atajyamo atamuhaye karibu, birumvikana yarimo yikandagira kubera ibyo yakoze Nibwo nahise mpamagara Rudy ngo aze turamushaka maze ntungurwa no kubona asohotse yambaye agakabutura gusa hejuru nta kintu yambaye, noneho icyarushijeho kuntungura inyuma ye hahise haza Cyndie yambaye umupira we, n’ikabutura ye.
Nkibabona nahise nanitegereza Alice aho ari, nibwira ko hagiye gushya uko byamera kose
.
ALICE
.
Umutima warankomanze nkimenya ko bafunguwe kuko numvaga ko uko byamera kose imyaka mike babakatira yaba nka icumi na cyane ko Jules yari yatubwiye ko kwica umuntu bihanishwa imyaka byibuze 15 ariko iyo wabikoze witabara ari imyaka itarenga irindwi, gutunga intwaro na byo ati bagukatira itatu wenda nuko nkibaza uburyo nzamara imyaka icumi yose ngo ntegereje umuntu ufunze numva sinabivamo na cyane ko we ubwe yari yamaze kunsaba ko ntamutegereza Nageze iwabo nsaba ko aza tukavugana ariko ubwo yasohokaga mu cyumba nahise igisubizo nkibona rwose ako kanya
Rudy : ngo ni nde unshaka se bro ?
Cassien : ubu se nta muntu uri kubona hano ?
Rudy : eeeh. Uwo yansabye kutazongera kubonana na we ubwo nyine nagirango atabigira intambara, ntabwo ubu ndi kumubona pee. Suppose that turi twenyine hano.
Numvise ari igisongo anteye mu mutima gusa sinari kugenda ntavuze icyanzanye
Alice: Rudy cheri, ntabwo nagutaye mbishaka ahubwo byari ukubahiriza icyifuzo cyawe no gushaka… Yahise anca mu ijambo ntararangiza
Rudy: ntabwo njya menya uburyarya cyangwa guca ku ruhande. Urya munsi nari nkeneye guhumurizwa, kwerekwa urukundo no kunyereka ko turi kumwe. Kugusaba kutantegereza byari isuzuma rya nyuma kuko ubusanzwe inshuti nyanshuti uyibona mu byago. Ese basi wari unaniwe gutegereza urubanza rugakatwa ukamenya neza iherezo? Rwose wanyeretse ko uri inshuti mu byiza gusa no mu bibazo bidakomeye. Rwose igendere ukomeze ubuzima bwawe sinzakuveba.
Alice: basi mpa andi mahirwe ngerageze kwisubiza icyizere wantakarije.
Rudy yahise akurura Cyndie aramwiyegereza amusoma ku munwa imbere yacu
Rudy: namaze guhitamo bundi bushya kandi noneho aha ho sinibeshye. Uyu ndamuzi aranzi, inshuti zanjye arazizi, ubuzima bwanjye, akazi kanjye byose arabizi.
Ntacyo nari mfite narenzaho nazinze amabinga nsohoka, gusa nagiye nsebye, mwaye kandi mbabaye pee.
.
AMANDA
.
Aba bahungu iteka barantungura ni ukuri kose pee. Ubu se umunsi umwe gusa Rudy ahise yemeza ko Cyndie ari we mahitamo ye ? Gusa Cyndie yagaragaje guhinduka gukomeye rwose nanjye namushimira Rudy si ukubeshya. Ahubwo nahise nibuka byinshi numva dukwiye kubiganiraho nubwo abantu bari bamaze gushyiramo rimwe abandi bibereye mu byabo ariko hari byinshi bikwiye gushyirwaho akadomo duhereye kuri Catheline kuko ntabwo ibye birarangira nabuze amahitamo Nahise nsaba Cassien kubabwira bose bakaza n’abazishyizemo bakazijaburamo Bose baraje nuko umuryango uba urateranye gusa ntabwo ari jye mukuru, inama yagombaga kuyoborwa na Alex
Alex : reka mbanze nshimire buri wese uri hano uburyo yabyitwayemo, ariko mubanze mumbwire niba ibyo ndi kubona ari ukuri cyangwa se nasinze.
Ubwo Rudy yari yicaye akikiye Cyndie, nibyo byari bitangaje
Rudy : ntabwo wibeshye, natekereje nsanga burya umusiga ku cyanzu ukazana icyavu, kandi nkurikije ibyo mbona ntitaye ku byahise, nasanze Cyndie ari we tugiye gukomezanya ubuzima buri imbere. Ahubwo mumpe amashyi.
Twarayamuhaye duseka, nubwo abishyizemo urwenya ariko Cyndie yagaragaje guhinduka pee
Alex : hanyuma tugiye kuvuga ku ngingo eshatu gusa ubundi tukaruhuka dore burije kandi tumaze iminsi tudatuje. Icyo duheraho ni Amanda ugisubiza kuko kirareba Catheline.
Amanda : nakiburiye igisubizo ariko uyu munsi nimunyemerera ndumva twamuha umudendezo, ukwezi amaze na we atazi ibizamubaho ejo ndakeka yarumvise ingaruka zo guhemuka. Ikindi ni uko nta mutima wo kwica mfite muri jye rwose pee.
Cassien : ku bwanjye nkurikije icyerekezo dufite mu buzima bwacu, reka dutangirire ku guha imbabazi Catheline, byibuze anasigare mu mitungo ya nyakwigendera se.
Icyo ntabwo twagitinzeho twahise tucyanzura dutyo ndetse tubwira Cyndie ko azamurekura tukamuzana hano tukamubwira ko ababariwe.
Alex : icya kabiri rero ni ukwemeza aho buri wese muri twe azagana nyuma y’ibi byose. Sinifuzaga gutandukana namwe ariko ndifuza ko buri wese ashinga umuryango nihereyeho na Marie n’umwana uri mu nda, nifuzaga ko buri wese mu mitungo dufite mu bihugu bitandukanye yahitamo aho azerekeza, gusa bikazakorwa byose nyine nyuma y’igihano dufite kuko ubu ntabwo twemerewe gusohoka igihugu
Marc : reka mbabanzirize. Jyewe namaze kubyumvikanaho na cherie ko tuzajya muri Espagne aho ababyeyi banjye bari ubundi tugashaka icyo dukorerayo. Ubwo ya nzu yacu iriyo niba mubinyemereye niyo nazabamo.
Rudy : mbabwije ukuri ntabwo hano nahava rwose pee. Mpafite amateka menshi kandi ndifuza ko nagarura isura nziza kuri twe abantu bari baratwambuye. Rero mumpaye akabyiniro kamwe nkanagumana iyi nzu, nabashimira .
Alex : jye nifuzaga kuzajya Mozambique, sinzi niba hari undi uhifuza, ubwo niba ntawe nanjye ni ho nakerekeza.
Cassien : ndumva aho nifuzaga ntawahahisemo, nzajya Kenya muri ya nzu yacu iri hafi y’amazi, ikizantunga ni ya boite iri Nairobi na ya mato ari mu nyanja.
Ubwo twe abakobwa twari ducecetse kuko ubu hari kuvuga abagabo nyine birumvikana
Alex : icya gatatu rero, uretse Cassien na Rudy kuko inshuti zabo navuga ko nta miryango zifite, nifuzaga ko jye na Marc twasaba tukanakwa bano bakobwa tukabana na bo byemewe n’amategeko rwose pee. Sinzi niba hari ibifiteho ikibazo .
Twabaye tutarasubiza tubona Jules arinjiye afite impapuro nyinshi mu ntoki.
.
IRAKOMEZA
.
Birabe ibyuya. Azanywe n’iki se kandi ?
Isi barayigabanye. Agace ka 16 ntuzagacikwe
Comments