logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA Episode 42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Umwami Nsoro  agiye kumanura igtero gikaze agiye kwataka Ubwami bwa Bambi na Gisa.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Nsoro amaze  guhuza igisirikare kigari cyane bagiye kamanuka batake. Kirabo na Gaju barikumwe barimo  kuvugaa bwanyuma. Gaju arimo gushimira Kirabo kua yaramvise icyofuzo cye.
Kirabo ati” Nawe warakoze kugira ubutwari bwo kuza kumbwira ko no kumbwira ikintu kizima nakora.
Gaj ati” Nitugera kunsinzi  uzaba utabaye basaza bawe ndetse n’ubwami Bambi yashakaga kubanyaga  babusubirane.
Kirabo ati” Nonese  ugiye kujyana n’Igitero?
Gaju Ati” Yego.
Kirabo araseka ati” Ubuse nawe uzarwana?
Gaju ati” Oyaaa nzaba nzaba ndimo kubafasha ibindi.  Nzafatanya nabashinzwe kubatekera bari kurugamba.
.
Tuze mu Bwami bwacu.
Bambi, Gisa na Niragire nabo bari mukana barimo  kwiga uko bagiye kuzarwana urugamba rukomeye cyane ruguye kuzabazira.
Gisa ati” Niragire   ni gute wateguye urugamba?
Niragire ati” Ubu abasirikare bose bariteguye. Gusa iburyo nabonye nuko dukwiye kubaka uburinzi bukomeye tugakomza cyane inzitiro zacu kuburyo  bitabazaborohera kuba bakwinjira.
Tuzabakubitire hanze y’inzitiro.
Gisa ati”Nibwo buryo bwiza wabonye tuzarwanamo?
Niragire ati” Yego.
.
Dumba nawe araho ari muri ibyo biganiro.
Barakomeza batatekereza.
Bambi ati” Ariko hari igihe  bashobora kutuganza ugasanga barinjiye.
Niragire ati” Bitewe nuburyo twabatse inzitiro zacu ntago bazabasha kwinjira ibyo turabizi neza. Abanyemyambi bacu bazaba ari ahantu hose babakubitira hasi.
Dumba ati” Niragire ibyo avuga nibyo.  Kubra ko abanyemyambi bacu bazaba bari hejuru barasa ntamusirikare numwe uzabasha gutera intambwe ngo batwinjirane.
Bami abitekerezaho  cyane acacetse abandi bakomza kuvuga.
.
Gisa ati” Aahari ubow buryo koko bushobora kuzaba ari bwiza.
Bambi ati” Mwihange singiye kurwanya  igitekerezo cyanyu ariko njye sinarinumva ko aribwo buryo bwiza twarwanamo. Uko turimo gupanga nabo barimo gupanga uko bazinjira. Hari igihe rero nabo bazana  tekenike irenze cyane yatuma babasha kutwinjirana. Kandi ibyo bizaba ibyago bikomeye cyane kubaturage bacu. Intambara kuyiana hano  hafi bizasenya byinshi cyane.
.
Gisa aramureba ati” Hari ikindi gitekerezo se waba ufite?
Bambi ati” Yego.  Reka nimbare tuyikure inava mu bwami tuyivane mu baturage  bacu ahubwo tuyijyane mu kibaya.  Aba ariho tubategera tuzarwanire aho.
Niragire ati” Intambara yo mu kibaya nimbi cyane  dushobora kuhakubitirwa.
Bambi ati” None  urumva kubareka bakaza tukarwanira mu  bwami imbere ataricyo kibazo gikomye cyane ahubwo.  Hagwa abaturage bacu benshi kandi hakwangirika byinshi cyane. icyo njye ntashaka muko intambara yaza igasenya igihgu cyacu.
.
Baramwumva kandi bmva ibyo avuga nibyo.
Bambi arabareba ati” Mwese ndabona mufite impungenge y’intambara yo mi kibaya. Nanjye ndabizi ko  itwara abasirikare benshi. Ariko munyizere kuri iyi nshuro ntago ariko bizagenda.
.
Gisa aramureba ukuntu, Bambi arabibona ati” Urimo kubishidikanya?
Gisa ati” Oya sinagushidikanya urabizi.
Bambi ati”  Umva uru rugamba murume abe arinjye uruyobora.
Gisa ahita ahakana ati”Oya wowe ntago wajya kuri uru rugamba .
Bambi ati” Gisa reka njyeyo nanjye kandi murume.
Gisa ati” Bambi utwite umwana wanjye kandi niwe uzaba igikomangoma wiki Gihugu akaba ari nawe uzaba  umuragwakamba, ntago wajya kurugamba pe .
Bambi ati” Ntacyo nzaba.
Gisa ati”  Ntago ndimo kubyumva. Hariya mu  ibganiro ntago wabyizera. Sinshaka ko twese twajyayo tukazahagwa .
Bambi ati” Gisa uru rugamba m byumve murume.
.
Gisa abona Bambi arakomeje cyane arabyemera ariko abyemera yumva atabyemeye neza.
Niragire ati” Niba wumva waruyobora turabyemeye rwose.
.
Kurundi ruhande abasirikare ba Nsoro na Gaju barimo kuza barimo kumanuka bamanukanye igiteri kigari cyane cy’abasirikare benshi koko.
.
Nsoro na Gaju barimo kigenda kumafarashi baganira.
Gaju ati” Wakoze kuba wemeye gha ubufasha umugore wawe?
Nsoro ati” Ntago mfuye kubikora gusa kubera umugore wanjye.  Nimara  gutsinda urugamba uwo Rutare agafata ubwami igihugu cyanyu kizajya   gitanga imisoro ku gihugu cyanjye.
Gaju ati” Ibyo ntakibazo rwose.
Nsoro ati”Nizere ko abo wavuze baza kuruhande rwacu.
Gau ati” Njye ndabizi neza.
.
Tugaruke  kuri Bambi na Gisa bari mu nzu barimo kuvugana. Gisa ntago arimo kumva neza ukuntu Bambi nawe agiye kujya kurugamba noneho  ari nawe uruyoboye.
Bambi ati” Gisa windeba gutya. Njyewe nzi neza ko uru rugamba tuzarutsinda neza cyane.
Gisa ati”  Ntago  nkushidikanya kuko n’ubundi usanzwe uri indwanyi ariko  kuba utwite n’ikibazo.
Bambi aramwegera arimo aseka ati” Njyewe se ninde wakubwiye ko nzaba mfiye inkota ndimo  kurwana. Njyewe nzakoresha ubwonko gusa.
Gisa ati” Niba ari uko bimeze ntakibazo.
.
Kurundi ruhande hari intumwa yaje kureba Rutare na Dumba icyarimwe iza ibabwira ko Gaju ariwe  uyitumye ngo aze ababwire ko amanukanye igitero gikomeye kije kubufasha bakwitandukanye n a Bambi bakajya kwifatanya nabo.
.
Dumba na Rutare baramureba  maze baramuhakanira. Intumwa isubirayo kujya kubwira Gaju ko banze  kuza kwifatanya nabo.
.
Bidatinze  Igisirikare cyo mu bwami bw Bambi nacyo   cyavye mu bwami baramanuka bajya hasi mu kibaya aba ariho bajya gutegerereza igisirikare cya Nsoro.
.
Nsoro ageze muri icyo kibaya yasanze  nawe ategerejwe  cyane Bambi , Gisa n’abandi bayobozi bicaye ku mafarashi nibo bayoboye igitero.
Nsoro areba  Gaju ati” abowavuze ko baza kwifatanya natwe ko mbona bakirikumwe na Bambo?
Gaju ati” Banze guhita bagambana ariko  baraza kubikora.
.
Bambi areba Niragire agira ibyo amubwira, Niragire nawe ahita akata asubira inyuma avugana n’abandi basirikare bahita bigabanyamo ibice bamwe baragenda hasigara abasirikare bacye cyane..
Nsoro abona ni abasirikare  bacye cyane basigaye araseka cyane.
Nsoro ati” Ubuse bariya turirirwa turwana nabo tugiye kubakubita mu kanya gato cyane.
Nsooro ahita  atanga itegeko  barataka.
.
Bambi ahita abwira abasirikare kwiruka bagasubira inyuma bihita cyane.  Nsoro abonako bahunze maze arishima   cyane. uko babirukanseho bageze imbere barababura.
Nsoro ati” Barengeye he?
.
Mugihe akirimo kubyibazaho abona    abasirikare ba Bambi ahubwo bamuturutse  inyuma. Nsora yibaza uko bigenze.
Ubwo baba barahandukiye bajya kurwanya ababturutse  inyuma. Igihe basubiye kurwanya ababaturutse inyuma  ako kanya ikindi gitero cya Bambi  kina nacyo kibaturutse inyuma barabazenguruka babashyiramo hagati. 
Nsoro abona bibaye danger sasa.
Bambi ahita asaba abakoresha imyambi y’imiriro  barasa imyambi yaka kumbe ahantu hose bahazengurukije amavuta yaka maze umuriro uzengurika ingabo zose za Nsoro.    Abasirikare ba Nsoro babona obintu birakomye bamwe batangira kugira ubwoba moral I yabo  ijya hasi. Sasa ubwo abasirikare ba Bambi babamanukamo batangira kubaturamo hagati.
.
Ubwo kandi igice  cy’abasirikare bayobowe na Gisa ntago barajyamo ngo nabo barwane. Nsoro abona ingabo ze zirimo gukubitwa umusibirizo  mirambo ya basiriksre be irimo kujya hasi areba.
.
Kurundi ruhande Dumba hari igitero yajyanye kijya kwataka ingambi yabo bari bakoze bateguriye,p urugamba. Ari naho ababatekera bari. Ninaho mushiki wa Dumba Gaju ari. Dumba akubita abasirikare bacye barihasigaye ni ngambi arayitwika maze  afata mushiki we aramugarura.
.
Nsoro nawe  yarakubiswe cyane maze acikana n’abasirikare bacye bamurinze asubira mu bwami bwe. Bambi aba atahukanye insinzi gutyo.
.
Bamaze gutsinda bagarutse  mu bwami.  Bafite Gaju.
Dumba amuzana imbere y’Umwamikazi amupfukamisha imbere ye. Bambi aramureba cyane aramwitegereza koko.
Bambi ati” Maze kubona ko umtima wa kahabwe udashobora guhinduka. Babe bakujyanye muri  Gereza.
Baramujyana bajya kumufunga. I bwami haba ibirori bikomeye cyane byo kwishimira insinzi. Abaturage baribasigaye bakunda Bambi kugera ubwo  ahubwo batangira kumufata nk’Ikigirwamanakazi cyabo.
.
Hari insinda ry’abagore baje gushimira Bambi bavuga bamushimira kuba yarazamuye agacior ka bagore akagaragaza ko nabo  bafite imbaraga n’ubumenye bw kuba bagira ibyo bakora kandi byakorwaga n’abagabo  gusa.
.
Iminsi yaricumye igihe kiragera Bambi abyara umwana w’Umuhungu. Gisa yarishimye cyane  bikomeye. Urugo rwabo rwari  urugo  rwiza rw’umugisha wagiriraga  akamaro gakomeye igihugu cyabo.
.
Bambi amaze gusubirana neza  yatumyeho Gaju aho  yaramaze ameze atanu afungiye baramuzana..
Bambi areba abasirikare ati” Mudusige.
Abasirikare baragenda.
Bambi areba Gaju ati” Icara.
Gaju aricara, Bambi nawe aricara.
.
Bambi ati” Gaju  aya ni amahirwe ya ya 7 ngiye kuguha. Gaju naragukunze nubwo wowe wangize umwanzi wawe. Ariko ntago wigeze ubimemya. Koko urashaka ko nzagukorere iki ?
.
Bambi afata udukombe asukamo icyo kunywa aramuhereza nawe arisukira. Ako kanya bambi yumva umwana ararize abanza kujya kumureba Gaju asigara aho wenyine. Abonye asigaye wenyine kumbe yarakenyereyeho uburozi hari ukuntu yari yarabubonye maze ashyira uburozi mu gikombe cya Bambi.

Bambi aragaruka aba agarukanye umwana ati” Wabonye Igikomangoma cyacu? Ese waterura kumwana wanjye?
Gau ati”Ntakibazo.
Bambi aramumuhereza., amaze kumumuhereza, Bambi aba afashe igikombe  Gaju yanywerega aba aricyo asomaho ariko atabibonye abibona nyuma, ubwo Gaju yarangariye umwana nawe. Bambi abonye nyuma ko yibeshye agafata igikombe cya Gaju akaba aricyo asomaho ubwo ahita afata icye aramuhindurira amuha icye.
.
Gaju amusubiza umwana, Bambi aramufata, Gaju nawe aba afashe inkongoro ntago azi ko yahindutse afashe  iya Bambi yariyaroze aranywa. Azi ngo niye nyine. Mukunywa ako kanya byatangiye kwanga agwa hasi atangira kugarura amaraso. Bambi biramucanga bimubera urusob ako kanya ahamagara ubufasha.
Bagenzuye basanga Gaju yarafite uburozi yakenyereyeho kumyenda .
Gisa ahobera Bambi ati”  yari yakuroze habuze gato n’imana zibikoze.
.
Bambi nawe yikanzemo cyane.
Gisa at’ Wari wakoze ikosa ryo kongera gushaka kuganira nawe.
Bambi ati” Numvaga muri njye nkishaka kumuha amahirwe kuko natekerezaga ko haba  kari agace gato keza kaba kacyri muri we.
.
Gisa ati” Oyaaa uriya umutima we wariwaramaze kwirabura burundu.
.
Abanzi ba Bambi barimaze gushira hafi ya bose. Maze Bambi na Gisa  bategekana igihe kirekire gishoboka kugeza igihe nabo bavuye mu buzima basimburwa n’Umwana wabo  Ruganzu Rwagara.
.
Ndabashiky uko twabaye  muri iyi nkuru.
.
Inkuru ikurikiyeho ni
 ESE MUCINYUMA?
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments