logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka james nu umuryango we bazegurutswe na abarashi bimyambi baragajwe imbere na jenerari. Ese bararokoka noneho?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le.
.
dutagiriye nu ubundi aho twasoreje , ubwo abarashi bimyambi bazegurukaga james nu umuryango we. Jenerari yarasetse ubundi ati: james uribeshya cyane. Urabona koko wacika? Mwigize irwanyi ngaho reka turebe ko murwanya ni imyambi.
james abura icyavuga akebuka peter areba nu umugore we bundi azuguza umutwe byasaga nkaho ibye biragiye arahagarara aratuza.
jenerari ati: mubarase bose.
james afunga amaso ategerezako imyambi imugeraho, abarashi nabo barekura imyambi myinshi yerekeza aho james nu umuryango we bari bategereza ko izabageraho baraheba.
james nawe afugura amaso abona imyambi yamuhagaze iruhande bitatinze imyambi irahindukira igenda yiruka isubira kubayirashe, buri mwambi kuwa wurashe jenerari yikangamo atugurwa no kubona abasirikare yizaniye bicwa ni imyambi birasiye .
abonako bitari buze koroha yurira ifarasi ahava kibuno mpa amaguru.
.
.
sasa ibwami ho, umwami jado yaje kureba umupfumu sele , sele we yarafite ubwoba bwinshi. Jado ati: nyumva neza sele, ubutumwa wohereje na bwakiriye. Ariko byaba byiza wogeye kureba neza kuko ni tsanga ubeshyera umugore wange, nzakwica nabi cyane. Rwose nge sinumva uburyo angela wange niyiziye yaba afite icyo apfana na mama james.
sele ati: nyiricyubahiro rwose niko kuri angela afite icyo apfana na mama james kuko avuka mumu ryango wabo.
.
.
twigarukiye kurundi ruhande james nu umuryango we bagarutse mugace kabacakara , elisa akibabona arikanga arabegera ati: james ko ugarutse habaye iki?
james ati: ntampamvu yo kujya kuba mugihugu cyamahanga kandi ufite iwanyu heza.
elisa ati: ariko niba ugarutse barakwica.
james ati: hari icyo se pfiriye mu gihugu cyanjye?
elisa aramwegera ati: rero ngenda uruhuke kuko wowe ntuzogera gukora.
james ati: kubera iki? Habaye iki?
elisa ati: james wahoze wifuza akanya nkaka ngo utoze umwana wawe. Rero genda umutoze niba ari ukurya uzakomeza urye ndetse nzaguha ubufasha burenze ubwo yajyaga ubona.
james ati: sibyumva ariko kandi urakoze.
elisa mumutima ati: eleee, nkuvunishe rero ejo bundi uzanyishyure? Namenye ko uri igikomagoma isaha ni isaha waba umwami wenda wagororera.
.
.
Sasa kurundi ruhande, peter na sheri we ange bafashe akagendo gato berekera iyishyamba bageze imbere batagira kuganira mo.
ange ati: sheri nari nahagayitse kubera ko warundi kure.
peter ati: humura sinzogera kugusega . Tuzahorana umunsi kumunsi nzahora iruhande rwawe.
ange ati: basi nogeye kwishima kuko iyo undi iruhande numva nishimye byakarusho nkunda amagambo yawe meza.
peter ati: iyo duhuje amaso nibwo nemera ko ndi umuntu  uri umwe mubo namenye babasha gutuma nsobanukirwa ishusho y'imana.
ange ati: kubera?
peter ati: kubera ko ku maso hawe mbona mo ubwiza butagereranywa.
ange amwenya mo ati: peter uranshimisha.
peter ati: ahubwo nuko byagora bundi natuma uhora wisekera.
.
.
sasa tugarutse ibwami , jenerari yagarutse yihuta umwami akimukubita amaso arikanga ati: jenerari kuje wihuta habaye iki? James ari hehe?
jenerari ati: umbabarire nyiricyubahiro.
jado ati: habaye iki nyine?
jenerari ati: abasirikare wamaye ntanumwe nabashije kurokora.
jado ati: ushaste kuvuga iki?
jenerari ati: james nu umwana we bafite umuzimu ubarwanirira.
jado ati: ushatse kuvugako mubo wajyanye ntanumwe ukiriho?
jenerari ati: yego nyagasani.
jado ati: sindi kubyumva neza, mbwira uko byagenze.
jenerari ati: nafashe abarega mirongo itanu barwanisha inkota bose james nu umwana we barabica. Mbonye bikomeye nzana abarenga mirongo itandatu barasa imyambi ariko bose ntanumwe warokotse.
jado ati: ntabwo ndi kubyumva neza. Mbwira abo barashi bimyambi bishwe ni iki?
jenerari ati: bishwe ni imyambi yabo birasiye.
jado ati: ngo? Biyahuye se?
jenerari ati: ntushobora kubyumva nyiricyubahiro, ariko nge na byiboneye na amaso yanjye.
jado ati: mbwira byagenze gute?
jenerari ati: bakimara kurekura imyambi yose yagiye yerekeza aho james nu umuryango we bari bahagaze ariko,
jado ati: ariko iki?
jenerari ati: ariko ntanumwe wabagezeho.
jado ati: yahise ijyahe se?
jenerari ati: nge ubwange na amaso yange niboneye umukobwa wipfutse mumaso wambaye imyanda yimikara hose, yahagaritse iyo myambi arayihindukiza buri mwambi uza kuwawurashe bose barapfa.
jado ati: james? Genda unshakira ingabo zikomeye icumi zo mu gicucu cyumutuku baze mbohereze kunshakira james nako gakobwa.
jenerari ati: yego nyagasani.
.
.
sasa kurundi ruhande, peter na ange bo baracyari kuganira
bicaye hasi munsi yigiti kurutare
ange ati: sheri harabura iki se ngo ubikore?
peter ati: uruhushya.
ange ati: uruhushya?
peter ati: yego. Banza unyemerere bundi nkuteteshe nkuhe urukundo nkusasiri igihe nkorose umutuzo nkutuze mubikari byu umutima ugukunda nkurinde ishavu na agahinda nkwihere umunezoro nkwegurire ibyishimo.
ange ati: ndahari ariko.
peter ahita ahaguruka aramuheka batambagira ishyamba arinako bayavuga.
ange ati: sheri sinibtka uko na bagaho ntaramenya izina ryawe.
ikinu cyose kinkomereye yo nkugeze iruhande kiranyorohera.
peter arahagarara akebuka mumugogo ati: humura ndagukunda ange. Kandi nange nishimira kukubona wishimye ndetse na kora buri kimwe ngo nkunde nkubone wishimye.
ange ati: ariko sheri uzi nikindi?
peter ati: kihe?
ange ati: nshyira  hasi nkumbwire.
peter amushyira hasi, ange atambuka amujya imbere ahita amuhobera peter nawe ntiyazuyaza atagira kumusoma gacye gacye anyuzamo akarekera ange nawe si ukumugwatira aramugwatira hashize akanya ange ararekera ati: reka dutahe.
.
.
sasa kurundi ruhande ibwami, jado ategereje ko bamuzanira abasirikare icumi bo mu gicucu cy'umutuku aho ahagaze atagira kwibuka amagambo jenerari yamumbwiye ati: james nu umwana we bafite umuzimu ubarwanirira
aragera yibuka amagambo yavuzwe na jack ati: ....turi mu ishyamba haje umukobwa wipfutse mumaso wambaye ibyimikara hose mubajije uko yitwa arabwira ngo yitwa urupfu rwange.
jado yibuka na nonene jenerari amagambo yavuze ati: ...yari yipfutse mumaso kandi yambaye imikara hose.
arogera yibuka ijoro rimwe angela amubwira ati: .....Hari umumarayika witwa natasha.....Yambara umukara hose ndetse aba yipfutse mumaso >>>.
jado ati: niwe natasha.
akiri kwivugisha jenerari aba azanye baba sirikare icumi.
.
.
sasa kurundi ruhande james tayari yatagiye gutoreza peter ku umusozi hejuru.
james ati: mbere yuko dutagira reka mbanze nku mbwire ho gato kurwanyi zirwana kurusha izindi murubu bwami.
peter ati: ndakumva data.
james ati: abo nabandi ni ingabo zo mu gicucu cy'umutuku akaba ari abasirikare barinda umwami iyo byakomeye.
peter ati: abo bahuriye he ni imyitozo yacu?
james ati: nshaka kukugira nkabo.
peter ati: rero reka dutagire.
james ati: ugiye kwitoza amezi atatu imyitozo bo bitoza imyaka itanu.
peter ati: nditeguye data.
james amuzirika igitambaro kumaso nawe akihambiraho ati: tugiye kurebera hamwe uko ushobora kurwana igihe amaso yawe atakibona ngaho fata inkota unyatake kandi ntushyiremo impuhwe kuko nge sinzishyiramo.
.
.
sasa kurundi ruhande ibwami, jado yagiye azeguruka mugabo zi igicucu cyumutuku ati: mugiye kugenda munyicire umuryango wa james wose ubitambika wese mwice. Ngaho mugende..........
..............
.........................loading episode.....8
.
ese noneho james nu umuryango we bararokoka izi ngabo?
urukundo rwa peter na ange ruzaramba?
umwami jado nawe amenye natasha ese biraza kugenda gute?
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::|

Comments