logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
duheruka ubwo abasirikare bayobowe na jenerari bazeguruka james ni umuryago we. Ese biragenda gute?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. 0780 786 300 
.
twigarukire ku nkuru yacu.
.
bitatinze abasirikare bazegurutse umuryango wa james maze james yitegereza peter aramubwira ati: urinde mama wawe tuve aha ntanumwe ukomeretse.
aragije afata inkota ebyiri anagira imwe peter aramubwira ati: ubakomeretse ntakibazo ariko ntugire uwo wica.
jenerari ati: mushyira hasi inkota zanyu tubice neza mumahoro cyangwa tubice nabi.
james ati: iyo umwana wange afashe inkota ni fuza ko atayirekura na gato ahubwo byaba byiza mutuviriye munzira jenerari.
jenerari ati: nari kwica wowe nurwana rwawe umugore wawe nkamureka none uramatirije. Dore pfite urupapuro runyemerera kubica mwese james.
james ati: nange pfite inkota inyemerera kubica mwese kandi nkuko ubizi ntabwo urupapuro rwatema inkota ariko inkota yo ica urupapuro.
jenerari akaramu inkota ati: saw, mubice bose nihagire numwe urokoka.
.
abasirikare baratatse jenerari we aguma inyuma Areba. 
gusa yaba abasirikare yaba james yaba peter ntanumwe wagayo bose ni irwanyi.
bakomeje guhagana peter we ntanumwe yashakaga kwica we gusa yaremezaga.
jenerari mukwitegereza abona abasirikarebe bari kujya hasi ari benshi aragije acunga aho mama peter ari  ku ifarasi afata inkota ayitera bucumu yerekeza kuri mama peter....
.
.
kurundi ruhande ibwami umugabe kazi yaje gushimira umwami mukuba yarekuye sele na emma , umugabekazi ati: nyagasani wakoze gufata umwanzuro mwiza wo kurekura sele na emma.
jado ati: nubwo nabikoze sinibagiwe ibyo mwari mugiye gukorera umugore wange.
umugabekazi ati: ariko angela we arashaka kukugambanira nuko utabibona. Ari gushaka ko james aza kuba ibwami kandi azi neza ko james ashaka kuguhirika?
jado ati: mama rwose nubwo ndiguhinga james ngo mwice ntabwo nibagiwe ko james ari umuvandimwe wange.
umugabekazi ati: oya james si umuvandimwe wawe.
jado ati: kubera iki mama? Kubera iki uvuga gutyo?
umugabekazi ati: mama james yazanye james ari umuzanano yabyawe nundi mugabo ntabwo papa wawe ariwe se wa james. None arashaka kukurya ingoma yawe?
jado ati: mama ntabwirwa niki ko ibyo ubwira ari ukuri?
umugabekazi ati: warukiri umwana muto mwana wange ntabwo wabimenya. Ubwo papa wawe yajyaga gushaka mama james. Mama james yari yaramaze kubyara kera maze niko kumuzana ibwami so yemera kumurera kuko yakundaga mama we.
ariko nawe ntiyatinze kubanako umugore yaramaze kuzana ari umurozi, umwicanyi, umugome amuca umutwe kukarubanda.
jado ati: nonese kuki atahise yirukana james aha ibwami?
umugabekazi ati: so yagiranga impuhwe n'urukundo yagizengo wenda ubwo agize james ipfubyi wenda azabaho nabi maze si ukumukurwa kaza hashize igihe james aroga umwami aba nkanyina maze umwami aratanga natwe dufata umwanzuro wo kumuca tukamugira umucakara.
jado ati: amaze kunyicira data ntimwamuca umutwe?
umugabekazi ati: wowe ntiwabyumva, kuko so ajya gutanga yasize avuzeko tutagomba guca james igihanga ariko tumukorere ikindi dusha rero ubwo nibwo twafashe umwanzuro wo kumuca.
jado ati: niba koko ariko bimeze ndica james numuryango we wose.
.
.
sasa tugaruke aho james agihangana na jenerari, peter yitegereje inkota jenerari ateye abona neza neza igiye kwinjira kuri mama we yibuka amagambo james yamubwiye ati: wite kuri mama wawe twese tuve hano ntanumwe ukomeretse nawe atera inkota ye ayerekeza kuri yayindi jenerari yateye , maze iragenda ikubita iya jenerari irayoba ingwa hasi.
peter yishimirako atabaye mama we ahera mukwitegereza mama we ntiyamenya ko jenerari ari kuza amusatira doreko bose ntankota bari basigaranye. James ahindukiye arasakuza ati: peter icunge.
peter yahindukiye arya umugeri yikubita hasi arahaguruka atagira kurwana na jenerari igumi ku gumi, umugeri ku mugeri , urushyi ku rushyi. Umutego kumutego ariko nyine nawe urabyumva umuntu ajya kwitwa jenerari yarabikoreya.
bakomeje guhangana ariko nyine peter baramurusha baramukubita yikubita hasi. Jenerari afata inkota agiye neza neza kuyijomba mumutima akubitwa umutego yikubita hasi. Maze james amuhagarara hejuru ati: peter igira inyuma nkwereke.
.
.
tugarutse ibwami. Jado na nyina baracyaganira.
jado ati: none se kuki mwari mugiye kwica umugore wange?
umugabekazi ati: hari icyo utazi jado.
jado ati: iki nyine nazi?
umugabekazi ati: angela umugore wawe twaje gusanga afitanye isano na mama james.
jado ati: ngo? Iyihe sano?
umugabekazi ati: avuka mumuryango wi wabo.
jado ati: ushatse kuvuga ko nahumye jya kurambagiza?
umugabekazi ati: oya ahubwo icyo utamenye ni umuryango wagiye mo.
jado ati: nonese bundi mwamenye mute ko angela bafitanye isano?
umugabekazi ati: sele yabajije abakurambere. Kandi usibye nibyo angela nawe ubwe arabyemeza.
jado ati: abyemeza ate ariko?
umugabekazi ati: wumvise se atavuganira james mu nama.
jado ahita ahaguruka numujinya ati: ninsanga ibyo ubwiye ataribyo wowe n'umupfumu wawe nzabaca umutwe.
umugabekazi atinya mo!
jado arogera aricara ati: haguruka ugende ubwire umupfumu wawe uti urarokoka iri ryonyine ibyo wavuze kumugore wange nzi neza uti ninsanga atari byo nzakwica nkuca igingo guhera kunzara zibirenge kugera kumusatsi wo kumutwe uti: uzababara birenze uko ubikeka. Kandi nawe ntiwibagirwe ko bizakubaho ninsanga mumbeshya haguruka ugende.
umugabe kazi ahaguruka afite ubwoba asohoka gake gake ageze hanze ariruka.
.
.
kumbi kurundi ruhande james na jenerari baracyahagana inkota ku nkota , james atirisha jenerari amukubita umugeri mugatuza jenerari abona nibiri buvemo amutera umujugujugu wi inkota james yinyuramo arayikata generari ngo abibone atyo akizwa na maguru.
james nawe yegera peter aho yicaye ati: umeze neza ntiwakomeretse mwana wa.
peter nawe yatuguwe nuko papa we arwana kuvuga biramunanira azuguza umutwe gusa.
james ntakindi yakoze yegereye mumugore we ukiyicariye kwifarasi ati: nakora buri kimwe cyose ariko nkabarinda.
akibuka peter aho yicaye ati: wowe ukeneye kongera gutozwa.
.
.
tugarutse gato ibwami, jado yasohotse numujinya mwinshi ajya kureba minisitiri wumutekano arikumwe nushinze umutekano w'ibwami.
 .
kandi kurundi ruhande, umugabe kazi arakiruka ahora na sele.
sele ati: mugabe ko wiruka habaye iki?
umugabekazi avuga yahagira ati: ntabwo turapfuye.
sele ati: tuzira iki se kandi?
umugabekazi ati: angela yewe.
sele ati: angela?
umugabekazi ati: umwami yambajije impamvu twari tugiye kwica angela, nkora uko kose mwereka ko angela ari mubi.
sele ati: hanyuma se bigenda gute?
umugabekazi ati: ahise arakara ati: nasanga tubeshya azatwica nabi cyane.
sele yikagamo!
umugabekazi ati: rwose ni ukwiginga imana zacu zikadutabara.
.
.
sasa kurundi ruhande, james n'umuryango we bogeye kurira amafarasi ngo bakomeze urugendo bataragera kure haza abasirikare benshi ba barashi bimyambi baragajwe imbere na jenerari barabazeguruka...........
................
........................loading episode...7
.
ese noneho bararokoka aba barashi bimyambi?
utazacikwa na agakurikira. Ariko nyeneye inkunga yanyu nkajya mbaha tubiri kumusi.
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments