logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
“Gusenga neza bifite agaciro karuta kimwe cya kabiri cyo kwiga.”
.
duheruka natasha na mike binjiye aha korerwa ibizami. Kuki natasha nawe yiyandikishije mubagomba gukora ibizami? Mike yanditswe nande ko abandi bari banze kumwandika?"
.
inkuru ya navio kki dable le.
.
mugutagira, dutagiranye Innocent na Jorome bo bari gutongana.
Innocent ari kwibaza uwaba ya nditse umuhungu we byamuyobeye. Ni uburakari bwinshi atunga urutoki jorome ati:" Utabwira ko ari wowe wamwanditse joro? Kuko nitwakiranuka."
Jorome aseka mo ati:" burya wangaga ko mwandika ugirango ube ari wowe umwandika mubimbere?"
Innocent ati:" ni gute na mwandika kandi nashaka ko aba minisitiri?"
Jorome ati:" bundi wangaga ko tumwandika ugirango azabe iki?"
Innocent ati:" nshaka ko yitoza akazajya mungabo z'igicucu cy'umutuku."
Jorome ati:" rero niba udashaka ko aba minisitiri, reka dukopeze abandi ibiribyo we tumuhe ibitaribyo."
Innocent ati:" icyo ni igitekerezo kiza. Reka ahubwo tugende."
.
.
sasa ahari gukorerwa ibizami buri muntu yicaye ukwe bategereje guhabwa ikizami babonye batinze Mike arahaguruka yegera natasha aramwitegereza ati:" wabwiye ko umfitiye ubutumwa, wabubwira none ho ubu."
Natasha aramwihorera ntiyasubiza."
Mike ati:" uwera ntukitonde ngo ukabye basi ubu sara ndebe. Nshaka ko tuganira wirekuye cyane hapana guceceka gutyo ukanyihorera. Ese watinye ikizami?"
Natasha aramwihorera ntiyavuga ahubwo aramwitegereza.
Mike ati:" ubwo ndabona udashaka kuvuga ubwo aho uri bushakire kuvuga uraza kubwira."
.
.
sasa kurundi ruhande ahabitse ibizami bakora hararinzwe cyane abarinzi bagiye kubona babona natasha aje abasanga bakuramo inkota ngo bamurwanye we ati:" muhumure sinje kurwana Namwe. Gusa uko ariko kose ibiri bube byose biraterwa namwe."
umusirikare umwe ati:" urashaka ngo dukore iki?"
.
bakomeje kuganira tutazi ibyo baganira abasirikare bazuguza imitwe nkabemera natasha aragije arigendera.
mukanya nkako guhubya Fidere aba aje gutora ibizami akihagera abasirikare barakigura arinjira atora ibizami aragije aragenda.
.
.
sasa tugaruke ahagomba gukorerwa ibizami , Mike yakomeje kwitegereza uwo yita uwera uko yakamurebye abona ntakebuka uko bavuganaga ameze abona niko akimeze. Ako kanya akibaza ibiri kuba kuri uwera yabonye umuyanga ugenda nkaserwakira uragenda ugeze iruhande rwa uwera urabura ukibura abona uwera arakebutse. Mu mutima ati:" bishoboka bite? Uriya muyaga usobanuye iki? Kuki umugeze iruhande ukabura akabona kunyeganyega? Reka negere imbere mubaze numve."
.
yagiye guhaguruka atarahaguru ka fideri aba arinjiye ati:" Buri muntu agume aho yicaye, ntaguhindukira na hindukira arabarwa nkuwakopeye asohorwe burundu mu kizami. Ikindi kandi uragiza na haguruka ahubwo aratera urutoki hejuru. Na none kandi waragiza mbere waragiza nyuma murasohokera rimwe."
.
bidatinze ibizami barabihabwa bifunitse cyane kuburyo ntanakimwe wabona baragije kubihabwa fideri ati:" ngaho mufugure mukore."
barafugura nawe arafugura agisoma ikibazo cyambere arikanga. Arebye ibibazo bahawe asanga ni icumi kandi mwibuke bari bateguye bibiri. Yarikanze aragije arasohoka akigera imbere y'umuryango amfubirana na Innocent na Jorome nabo binjira ngo baje gukopeza abandi fideri akibabona avuga gacye ati:" bishoboka bite?"
Jorome ati:" ibiki se?"
Fideri ati:" ikizami cya hinduwe ahubwo ninde wagihinduye?"
Innocent amushikuza urupapuro ruriho ikizami ati:" zana ndebe."
akibikubita amaso arikanga ati:" uwabihinduye wese se gute yababaza ibikomeye gutya? Uziko niyo bateranya ibanyabwenge ibihumbi nabo batabishobora? Icyambere ni ibibazo bidafite intego."
Jorome ati:" zana ndebe."
Yafashe urupapuro atagira gusoma ati:" Ikizamini .
ikibazo cyambere. Vuga uburyo butanu umuntu yakoresha kugirango afate urupfu?"
ikibazo cyakabira ati:" bibaye bishoboka ko nyuma y'urupfu bakora, Wowe upfuye uri minisitiri w'ingabo wakora iki cyaguha inyungu?
ikibazo cyagatatu ati:" vuga inzira ibyiri zitandukanye mubusobanuro kandi zisa mumyandikire umuntu yakoresha kugirango afata abagambanyi bigihugu?.
.
jorome yakomeje gusoma agezeho ati:" ibi ntanumwe muraba wabikora kandi usibye nabo natwe ntitwabikora. Uyu muntu wateguye ibi bibazo ni nde?"
Sasa Innocent yubuye amaso areba abana bari gukora ikizami arebye kuri mike abona yabize icyokere arebye kurupapuro rwe abona hariho izina gusa. Sasa yakubiza amaso kuri uwera abona we abigeze kure."
ati:" ntibishoboka. dore uri hafi kuragiza."
Fideri ati:" uriya mukobwa se?"
Innocent akebutse areba kurupapuro rwumuhungu we abona nawe amaze kwandika byinshi ati:" ibi bintu ntibishoboka. Jye narimaze kureba kuru papuro rwa Mike mbona izima gusa mukanya nkako guhubya dore urupapuro ruruzuye."
sasa bidatinze abandi byarabayobeye  barahaguruka bati:" namwe muzabikore mwe mwabiteguye."
mike nawe agiye guhaguruka ngo agende yumvaga byamuna niye arebye kurupapuro abona ruruzuye mu mutima ati:" burya natasha uri aha hafi? Ni zereko ibyo unyandikiye aribyo."
we yumvaga ariwe wenyine usigaye ahakorerwa ibizami akebutse hirya abona uwera arikwandika mu mutima ati:" ariko wa mukobwa we uri umuntu ki? Mukanya mbonye umuyaga ukugeraho ugahagarara none uri gusubiza aho nge no gufata ikaramu bya naniye."
sasa yakomeje kwitegereza aho natasha yicaye ibwe yibonera urupapuro ruza ruguruka rumusanga abona nurwo yarafite naryo ruguruka rusanga uwera. Mu mutima ati:" ni wowe natasha."
.
.
sasa ibimi bikiragira mike yasohotse afite amatsiko menshi ni ibibazo byinshi byo kubaza uwera agenda amukurikiye bagera ahiregeye Mike ati:" uri umuntu ki? Amambere na bonye umuyaga ukugera iruhande ukabura girango ni ibisanzwe. Nkubona uri gusubiza mugihe twe byari byatunaniye nabwo girango ni ibisanzwe. Ariko se biriya byo kugurutsa urupapuro Urumpa ni ibiki?"
natasha yikangamo atagira kugira ubwoba.
mike arakomeza ati:" gusa sinangobwa ngo unyibwire uko ariko kose ni wowe Natasha...............
.......................
.............................loading episode...33
.
nyagasani! Natasha ni yaba avumbuwe?
ese niba mike amuvumbuye biraza kugenda gute?
ntuzacikwe na agakurikira dusubire kuwa kabiri.
umuntu uzajya urusha abandi mu gukora share kurusha abandi izajya ahabwa inkuru zange inbox kubuntu. Aya mahirwe ntagucike
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments