logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.

” Icyo gihe kizaba ari igihe cy’amakuba kitigeze kubaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w’abamarayika, akaba n’umurinzi w’ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy’Imana azarokoka.”
.
duheruka ibwami bogeye kubona umurambo w'umwamikazi nyuma y'umwanya munini jack ababwiyeko umurambo washimuswe. Biraherera he?
.
inkuru ya navio kki dable le.
.
Jado yahindukijwe n'uburakari yitegereza jack. We yibazaga icyaba cyamuteye kwica mama we n'umupfumuwe yizeraga yaba na abaminisitire barebye jack nawe agira ubwoba ati:" nukuri ntawaruhari."
Jado ati:" jack uzi ibyo wateje nyuma yokuzana umunwa wawe?"
jack ntakindi yakoze uretse gupfukama hasi ati:" mumbabarire data."
jado aramwitegereza cyane aragije akebuka abaminisitiri ati:" mutegure umuhango wo gushyigura bitarenze uyu munsi."
Innocent ati:" nyagasani twategura umuhango wo gushyigura tukanashyigura icyarimwe bigakunda?"
Jado ati:" mugombe mubikore."
.
.
ni mu masaha y'umugoroba mugihe abandi bari gupanga gushyigura natasha na mike bo bari kuganirira kurundi ruhande.
Mike ati:" njye unzi ute?"
Natasha ati:" sibye wowe na mugenzi wawe poul ndamuzi."
Mike ati:" none urashaka dukore iki?"
Natasha ati:" nyumva neza mike, abenshi baziko ndi umugome nyamara ahubwo njye ndatabara sindi umuntu mubi."
Mike ati:" wikomeza guca kuruhande natasha, vuga utobore nshaka kwigendera."
Natasha ati:" nshaka ko uba minisitiri."
Mike acyumva ibyo atagira kwibuka ubwo wari umunsi umwe akiri umwana ubwo yigize kubwira papa we ati:" ndashaka kuzaba minisitiri papa."
Innocent nawe ati:" urashaka kuzaba minisitiri? Kubera ikise mwana wa?"
Mike ati:" kubera ko nawe uriwe kandi ikindi bikaba ari akazi keza."
Innocent ati:" ntakindi wahitamo ukazagikora mukimbo cyubu minisitiri?"
Mike ati:" papa bundi guki buri uko mvuze icyo nshaka kuzaba ucecekesha, ukabwira ngo nshaka ikindi nzakora?"
Innocent ati:" ni uko uri umunebwe ubwo nawe uricara ukavuga uti:" nzaba umuntu wikiragirire."
Mike ati:" dutege nimba we nzagukure kubu yobozi."
Innocent ati:" ntabwo nakwirirwa nega nawe nubishobora uzabikore."
.
sasa natasha yaragitegereje ko mike amuha igisubizo mugihe mike we yari akibuka ibyo papa we na we basezeranye.
Mike ati:" byashoboka se ko njye naba minisitiri?"
Natasha asekamo ati:" biroroshye cyane wowe nyizere ukurikiza ibyo giye kukubwira."
.
.
sasa tugaruke kurundi ruhande, mu gihe abandi bari mubibazo kurundi ruhande bo barishimye. Umuryango wa james waruri gukora ibirori byo kwa kira angela nkuwaruje kwifatanya nabo. Mama peter yegereye angela basagira icyo kunywa ari nako baganira.
mama peter ati:" ndabizi uzakumbura ibwami ndetse cyane. Ariko utwizere tuzaza tugufasha kujyayo."
Angela ati:" ibyo byo gukumbura ntacyo bibwiye ahubwo natuguwe."
Mama peter ati:" ni iki cyagutuguye?"
Angela ati:" Natasha. Natasha yanuguye kuburyo kubyakira byandetse."
mama peter ati:" nange niko natugu we igihe babwiraga ko ari umwana wange. Naratuguwe ndetse gira ubwoba byari ibintu bikomeye cyane. Ariko ngo ibwami bari gutegura ikiriyo cyawe?"
Angela ati:" bishoboka bite se ubwo? Ni gute bazanshyigura kandi ndihano?"
Mama peter ati:" ndaza kubiginga ejo uzajya kukiriyo cyawe nibwo uzarushaho gusobanukirwa."
.
.
sasa kurundi ruhande mike kuva yakumva ko agiye kuba minisitiri ibyishimo byamuretse ndetse yabaye inshuti na natasha bigiye kure.
Mike ati:" bwira icyo ushaka ndagikora ariko ubwire ko nzaba minisitiri."
Natasha ati:" uremera ko uzafatanya nange muguhirika jado kubutegetsi?"
mike amara akanya atekereza ati:" Ntakubeshye mbonye uburyo namukuraho genyine."
Natasha ati:" giye guteza akaduruvayo ibwami , kugira ngo bashyire ho minisitiri mbere yo gushyigura umwamikazi."
Mike ati:" wowe bindekere tujye duhurira hano aya masaha."
.
.
sasa kurundi ruhande abaminisitiri n'umwami bakoze akanama gatoya mu ibanga biga kugingo zitandukanye.
Innocent ati:" ariko nyagasani ndabona gushyigura ataribyo byakwihutirwa."
Jado n'uburakari bwinshi akubita ikinganza kumeza ati:" ariko kubera iki?"
Innocent yikangamo ariko arakomeza ati:" ntundakarire kuko ibyo giye kuvuga ni ibikwiye."
Jado ati:" ngaho vuga numve."
Innocent ati:" numvaga twabanza tugakemura ikibazo cy'umutekano ibwami."
Jado ati:" gute rero?"
Innocent ati:" reka tubanze dushyireho minisitiri w'umutekano. Uzajya ukurikirana iby'umutekano urabonako aha ibwami n'ibibazo twari turimo nuko ntawa ruhari."
Jado ati:" ntakindi mwumva twabanza gukora?"
Jorome ati:" nyagasani urabiziko mu mihango yo gushyigura tuzakenera umupfumu w'ibwami kandi ntawuhari nawe."
Jado ati:" ambo. Mugende mutegure amarushanwa yabahatanira umwanya wa minisitiri ibyo byumupfumu ndabyigaho."
Fideri ati:" none ho ndumva twava aha duteguye ni ikizami."
Jado ati:" ntakibazo."
Innocent ati:" nge ndumva ikibazo cyambere twababaza ari izina ry'umugabe."
Jado ati:" icyo ni ikibazo kiza cyane."
Jorome ati:" nge ndumva ikibazo cyakabiri ari nacyo Twababaza uruhari rw'umuyoboze ku mutekano wa baturage."
Jado ati:" yego ni ibyo. Ni mwandika abakandida ntimuzarenze batanu."
.
.
sasa bidatinze bukeye bwaho mugitondo cyakari hatanzwe amatagazo arimo ibisabwa kugirango ushaka umwanya wa minisitiri yandikwe ababyujuje batagira kuza kwiyandikisha. Dore sasa ngo uwera tuza nka natasha nawe ngo araza kwiyandikisha.
jack yaramubonye ara mwegera ati:" nawe se ibisabwa urabyujuje?"
Natasha ati:" yego ndabyujuje."
Jack ati:" ariko humura ndakora ibishoboka byose Nkubonere ikizami mbere yuko mugikora."
Natasha ati:" waba ukoze cyane gusa nano ne singobwa ngomba gukora ikizami nkagitsinda cyangwa nkagitsindwa."
Ako kanya Mike wasaga nkuhagaze inyuma yarabumvishe ati:" muri gupanga gukopera se?"
Jack ati:" ibyose birakureba."
Mike ati:" mwakopera mutakopera umwanya nuwange."
Jack ati:" gusa ubwo ufite icyo wizeye aringe wandika sina kwandika."
Mike ati:" ngaho reka tuze kureba uri butsinde.
kumbe poul nawe yaraje arabasuhuza ati:" namwe se mwaje mwirushwanwa?"
Mike ati:" ndi nkawe sinari kwirirwa nza kuko n'ubundi umwanya ufite nyirawo."
Poul ati:" nyiruwo mwanya ninde?"
Mike ati:" hari undi se atari njye?
Poul ati:" kuki se ataba nge?
.
sasa tuze gato kubagomba kwandika ni Jorome na Innocent nibo bagiye kwandika baje kuruhande babanza kuganira
Innocent ati:" ndagirango nkusabe ikintu."
Jorome ati:" ikihe se kandi?"
Innocent ati:" urwana rwange rwaje kwiyandikisha kandi sinshaka ko aba minisitiri uramenye ntumwandike kuko njye ndabizi ntiyanzaho."
Jorome ati:" ariko none ho uratsekeje, urabura kwishimira ko ashaka kuba umuntu umuntu ukomeye ahubwo ukamurwanya?"
Innocent ati:" sinatuma aba umuyobozi nonaha ataragije kwiga neza. Ahubwo se ko ndeba poul wawe yaje wowe ntacyo umbwira?"
Jorome ati:" umva ahubwo ukore ibishoboka byose umwandike mbere y'abandi."
Innocent ati:" saw harya si abakandida 2 nandika wowe ukandika batatu?
Jorome ati:" yego."
Innocent ati:" tugende none ho ariko nizereko ubikora nkuko nabikubwiye."
.
sasa kwandika byaratagiye natasha na poul nundi umwe tutazi bajya kuri Innocent , mike nabandi batatu tutaramenya nabo bajya kuri jorome.
Mike yari uwagatatu uvuye imbere banditse abandi bamugezeho Jorome ati:" wowe ntabwo tukwandika."
mike ati:" kubera iki?"
Jorome ati:" kuko utujuje ibisabwa."
Mike ati:" wabitsabye ndabibura."
Jorome ati:" urashaka kunkubita none ho? Navuze ko wowe ntakwandika va mumurongo.
Mike ati:" ariko kubera iki?"
Jorome ati:" ese bundi wagiye kuri so akakwandika ukankuraho uwo munwa wawe. Cyangwa mpamagare abasirikare bagusohore?"
Mike ati:" ahee! jyana ibyawe bundi wagizengo kuba utanyanditse ndabura unyandika? Uho uribeshye cyane rwose."
.
bidatinze mike yaje kuri papa we ahageze papa we ati:" imyanya yaragiye."
mike yararakaye agenda asohoka ari kugenda natasha amufata ukuboko ati:" Nkufitiye ubutumwa wanegereza nkabuguha?"
Mike ati:" ngaho bwira vuba nigendere."
natasha yakomeje kumufata ukoboko bidatinze fideri aza gusoma abinjira mukizami ati:" abinjira mukizami ni aba bakurikira: cloude, poul, Uwera , felix, na mike.
.
mike akiyumva yarikanze ahita yishikuza natasha agenda yiruka yinjira aha korerwa ibizami. Jorome na  Innocent bararebana.................
.......................
..............................loading episode...32
.
ninde wanditse mike?
ni ubuhe butumwa natasha afitiye mike?
kuki natasha nawe aje mu irushanwa?
ntuzacikwe na agakurikira. Tuzasubira kucyumweru."
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|

Comments