logo

NEW TALENTS

Stories Group

LEGEND OF SEA'S POWER S02 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Ep1 yambere yarangiye Michael agiye gushaka Chantal ariko chantal tayali yari yarangije kumva ko michael ari umwicanyi yewe atanagishaka no kumubona. 

Hakurikiye iki?

Turakomeje...

.

..

.

.

Chantal we akomeje kwitaho richard amurisha arinako baganira bukebuke.

Richard ati "kuri kuntamika duke kandi nshonje?"

Chantal ati "oya nawe ,ushaka kurya cane nkaho wagira uri muzima?"

Richard ati "ariko ngwaye ububabare munda ho ni hazima” Basekamo Richard arakomeza ati “Chanta hari icyo nshaka kukubwira"

Chantal ati "mbwira nguteze yombi"

Richard ati "chanta...NDAGUKUNDA"

Chantal arikanga!!!

Richard ati "niki ko atakintu uvuga?Chanta gira ico uvuze!"

Chantal atari yasubiza Michael yahise ahagera n'igihunga c'inshi ati “Chanta , umeze neza ?”

.

..

.

.

Tuze kuri Belyse nawe ari kwibaza ati"james ni muntu ki?

Ntabintu byinshi azi kwisi,aguruka atagira amababa.Ese ubundi ni umuntu cangwa? Abaye atari umuntu None naba nakunze igini?"

Ako kanya nyina yaramuhamagaye ahita asohoka kumwitaba.

.

..

.

.

Kuri michael waje n’igihunga !!

Chantal ati “uje gukora iki hano?"

Michael yegera imbere amwegera arinako Chantal yegera inyuma maze ati "chanta nje kubwawe, wimpunga !!"

Chantal araseka gusa !

Michael akubita igifukamiro ati "jin mbabarira ndihasi y'ibirenge byawe!"

Richard ahita yitambika ati "burya wowe urakomeye?Wibagiwe kuri guhirwa na police kubyo waraye ukoze?"

Michael ahindukirira atunga urutoki Richard ati"jin,uyu niwe uri gutuma utanyumva ?"

Chantal ati"ntampamvu zo kurakarira richard.wowe niki cakugaruye iwange?Naragufashije ariko ubu singushaka. Kwanza ukwiye gusubira mwisi yawe y’abicanyi "

Michael ati "jin aka kanya uranyibagiwe?Jin uyu kan nimubi cyane kuri weho. Kumuguma hafi ni ibyago kuri wewe"

Chantal ati "ayo magambo n'amazina yawe sinshaka kubyumva kandi umenye ko uyu uri kwita mubi ko ari umukunzi wanjye!"

Ahita asatira Richard aramusoma neza mumaso ya michael. Michael umujinya waramuriye arangije

Ati"jin nyuma y'urukundo rwanje nawe ibi nibyo unkoreye? Jin niba kan ariwe wahisemo kurusha ngewe wakuvanye munyanja sawa ariko nkundira nkubwire ijambo rimwe. Hariho umusi umwe uzicuza kumenyana na kan"

Ahita ahaguruka aragenda n'uburibwe budasanzwe mumutima!!!

.

..

.

.

Tukugarukire kuri chantal,

Michael arikumubwira nanone ati"jin urukundo ngukunda si urusanzwe kuko ni icyagenwe ntanubwo warusimba.

Kan yang si umuntu ahubwo ni inyamanswa"

Chantal yahise akanguka,kumbe yarotaga !!

Kumutima atangira kwibaza ati"kuki michael yanyise jin?

Kan yang ninde?...Kuki michael yambwiye ariya magambo? Ese ubundi kuki nabashije kumuhagarika mubwicanyi kumagambo gusa"

Yakomeje kwibaza byinshi arinako amasaha y'isunika ariko ibitotsi wapi. Mwibuke uyu Chantal ntanakimwe azi kumateka ye yakera !!!!

.

...

.

.

Barakwereka bukeye,

Michael cyangwa  lao san arafunze , kumbe ubwo yashokaga kwa Chantal polisi yahise imufata baramufumga. Richard yamusanze muri gereza arangije asaba umwanya baganire (mwibuke we ni umuhungu wa president )

Richard ati “mwaramutse nshuti?"

Michael we aricaye ntanubwo asubiza!!

Richard arakomeza ati"wowe naguhaye gasopo mbere wanga kumva none irebe aho uri. chantal ntabwo wamuntwara kuko uhagarikiwe n'ingwe aravoma"

Michael ntagusubiza ahubwo arareba gusa!!!

Kumbe uko bari kuganira Chantal we icyo gitondo arikukazi gusa nawe amagambo michael yari yaraye amubwiye ntatuma akora nk'uko bitegekanijwe.

Bidatinze yafunguye machine,yinjira google arangije ashaka amakuru kuri #lao San ngo arebe neza ese amazina lao san , jin na kang ahuriye he ? Hari amateka yabo yigeze abaho.

.

..

.

.

Tuze kuri james nawe umutima ntutuje ahubwo ari kwibaza aho murumuna we ari ariko kumubona ni ingume. Muri gereza president mwenyewe yigereye aho michael afungiye ahasanga umuhungu we !

Richard ati "data nawe uraha?"

President yanga gusubiza ahubwo afata richard akaboko bigira kuruhande,

Ati"uzi uwo musore icyo ari?

Nkiraha mureke yigendere"

Richard"data ariko uyu ni umwicanyi w'ingabo z'igihugu"

President"wewe ntiwiyizi ndetse n'uyu musore ntumuzi.

Atakindi urengejeho murekure"

Richard ntakindi yakoze ahubwo yarekuye michael ariko atabikunze ahubwo ari kwitegeko rya president ,papa we.

.

..

.

.

Kukazi ho chantal yabuze igisubizo,

Kuki google yamuzaniye amakuru arenze kuri lao abura ukuri.

Gusa gato yibutse igitabo afite murugo,

Ati" #san_dinastry ,kan,lao?...ayo mazina arimo.

Bihuriye he nange kwitwa jin?"

Sibwo asohotse atanarangije akazi akerekera murugo gushaka icyo gitabo !!!!

.

..

.

.

Michael we nyuma yo kurekurwa ari gutembera mumuhanda atagira nahamwe yerekeza gusa mumutwe ari kwibuka amagambo mabi cyane chantal yaraye amubwiye,

Akabihuza no muri 1917 yicaranye na jin,

Lao san"ndifuza ko nge nawe twabana tukabyara hungu na 

kobwa tukazahora twirebera ubusitani bwiza nkubu"

Jin"nanjye ndabishaka ariko ibuka ko imbaraga ufite zikenera control kandi kugira bishoboke ngomba kuba munyanja "

Lao ahita amuhobera maze mubitugu bye ati"turi imibiri 2 itandukanye ariko imitima itera kumwe"

Michael uko yakabyibutse amarira yaramushotse arangije yikubita hasi mumuhanda ubwenge buragenda......LOADING EP 3

.

Bite ko story idasobanuka?

Michael ari kwibuka neza ibyabaye muri 1917 mugihe chantal atanakimwe yibuka kandi michael asa na lao san ndetse na chantal agasa na jin(mermaid).

Ibi bihuriye he?

Michael niwe lao san?cge chantal ni jin?

HARACARI KARE WOWE KOMEZA GUKURIKIRA.







Comments