Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Season 1 yarangiye michael aguweho n'umusozi murumuna we agasigara mukababaro katagira ingano.
Richard na chantal bo bataha hari uwitambitse imodoka yabo.
Yarinde?
Dukomeze...
Uwo muntu yarahindukiye...
Kumbe yari michael tuzi ko yaguweho n'umusozi.
Byagenze bite ngo aro ngo arokoke umusozi?
Reka ngusubize inyuma ubwo michael yarangiza guca iminyururu ,kubera imbaraga z'umwijima yakoresheje umusozi watangiye kuriduka nibwo umusaza yasohoka michael nawe ahita abura...
Chantal ati "hagarara ni michael"
Richard araparika bavamo,
Chantal ati "michael wabay iki ko amaso yabaye umutuku?"
Michael ntagusubiza ahubwo yafashe akaboko chantal ngo amujyane.
Richard abona ntibishoboka ahitamo kwataka!!
Ese aramubasha?
.
..
.
.
James ahari umubabaro ni ikirenga,
Belyse"james ihangane "
James"oya bely,nasezeranije mama kuzarinda lao san none apfuye wenyine atagira kivurira"
Belyse"james umutima wanje uri kumbwira ko michael ari muzima"
James amuhindukirira n'ijisho rikaze!!!
.
..
.
.
Richard we yakubititse ndetse ari hasi,
Michael ntakuvuga yifatiye chantal ariko undi aramwiyaka ati"ndekura wacicanyi we!"
Yisubirira kuri richard,..
Michael"jin nge sindi umwicanyi ahubwo uwo wiyegereza niwe mwicanyi"
Chantal"ninde wakubwiye ko nitwa jin?
Siko nitwa kandi va aha!"
Michael yanga kumva ahubwo afata chantal kungufu aramujana...
.
..
.
.
Ataho yari yajya ingabo za richard zateyemo ,
Michael atangira guhangana nazo gusa yari yabaye nk'igini kuko no kumurasa bitoroha kubera speed ihambaye yarimo gukoresha.
James we aho ari yumvise wamusozi uri gutigita maze uriyasa havamo inkota ishashagirana ihita yerekera!
James abibonye yafashe Belyse baraguruka bakurikira inkota byanze bikunze bamenye aho igiye!!.
Kumbe inkota ntahandi yaje ahubwo yasanze nyirayo Michael nawe ayisamira hejuru . Kuyifata byonyine hakubise umuyaga udasanzwe abantu bose barabanza barakangarana mugihe Michael we yari afiringa imbaraga z’inkota.
Dore ngo arayifata agatangira kwica abantu nkuri gutema ibyatsi atitaye ngo ni umusirikare cyangwa Umusivire we ikimwitambitse cyose ni ukwica ntakindi !!
Chantal yarabibonye abona Michael yasaze ntanuri bumuhagarike yandaza Richard baracika gusa batari bagera kure James na Belyse nabo bahise baparika basanga Michael yakoze amabara. Chantal ashaka kujya kumwegera ariko James aramufata ati "jin ntaho wajya yahindutse nubwo ariwe ufite guhagarika lao san"
Chantal"nakwiyamye kunyita iryo zina"
James"Jin wirakara muri aka kanya ahubwo icyihutirwa ni ugishaka uko duhagarika Lao San.Imbaraga ziri muri lao san niwowe wenyine wo kuzihagarika"
Chantal"ingabo zose zananiwe none ngo jewe umukobwa mpagarike Michael"
James"ntakidasanzwe uri bukore , weho muhe itegeko arahita ahagarika byihuse !”
Richard ati “chantal bigerageze !”
Chantal yigiye imbere ati"lao san hagarika ibyo urimo!"
Ikintu gitangaje ni uko uwananiwe guhagarikwa n'ingabo zifite n’intwaro yahagaritswe n'ijambo rimwe rya Chantal abantu bose barikanga!!
Kurangiza guhagarara James yahise abanguka amukoma kugakanu ahita yikubita hasi arahwera .
James ahita ahindukirira Chantal ati "urakoze cyane miss jin!"
Chantal agiye gusubiza Bin na Lao barabuze muburyo butunguranye.
.
..
.
.
Tuze inyuma y'umwanya ibyo bibaye,
Richard ni umugwayi chantal niwe uri kumwitaho,
Richard ati "wakoze cyane chanta!"
Chantal ati "nge nawe turi inshuti ,ntampamvu zo kunshimira ni nkuko nawe wari kuba wabinkorera !"
Richard ati"ntiwakumva uko nishimiye kuba kumwe nawe! Nubwo ngwaye ariko byibuze kuba ndi kwitabwaho nawe ndaza gukira vuba"
Chantal"ubwo nawe uratangiye y’amagambo yawe , Akira aka gasupu karaza kugufasha kugarura akabaraga”
.
..
.
.
Michael nawe nibwo yaraceguka kuva bamukoma akantu agahwera !!
James ati "lao san wakangutse?"
Michael ati "brother niwowe?Waje ryari?"
James ati “wowe uri muto wange kandi nasezeranije mama kukurinda ibyago byose kabone n’ubwo byazansaba ko ubuzima bwanjye bugenda. Rero kumenya ahantu uri ni inshingano zanjye”
Michael ati "bro nabaye iki ko numva naniwe umubiri wose uri kubabara ?”
James atangira kumwiganira burikimwe uko cyagenze...
.
..
.
.
Reka tuze kuri president na madam we,
President ati “urikubona uburyo umuhungu wawe yitwara?Nkubu arihe?"
Madam ati "Richard ntakiri umwana wo kurindwa ,Wenda ari mubyashara bye kuko weho niba uri president ntabwo ari ngombwa ko azagusimbura kuko ubu turi muri democratie rero agomba gushaka ubuzima bwe butandukanye n’ubutware”
President ati "kuva kera dupfa ko umurengera mumafuti mugihe adashaka gukurikira amategeko yange! Ubu abanzi b igihugu baramutse bamugiriye nabi byagenda bite ?"
.
..
.
.
Tugaruke Kuri michael na James.
Richard ati "nishe abantu kuri urwo rugero rwose ?"
James ati "ntampamvu zo kwirenganya kuko ibyo wakoze wabitewe n'imbaraga z'inyanja zabuze control gusa Jinl niwe wabashije kuguhagarika"
Michael ati "Jin nawe yambonye nica abantu ? Arihe?"
James ati "jin arikumwe na kan young "
Sasa Ndebera ngo izina Kan Young riravugwa bigatuma Michael asubira inyuma muri 1917 yibuka.
Ari kwibona yicaye imbere y'inyanja(mwibuke nyuma yo gusomwa na mermaid akibagira burikimwe yahoraga aza kunyanja ngo arebe ko yabona jin).
.
..
.
.
Tuve aho tubanze tuze kumuhungu wa President Richard na chantal,
Richard yarabajije ati “uribaza iki kuri crazy?"
Chantal ati “crazy ntakirenze namwibazaho usibye kuba inyamanswa. Ibaze ko yarimo kwica abantu ntakintu nakimwe yitayeho ! Nkimubona namugiriye impuhwe ariko icyo naraye mbonye si umuntu ahubwo ni inyamanswa yambaye uruhu rw'intama"
Richard ati “nange nikanze kuko kuva nabera sinari nabona untsinda mumirwanire ariko uwo nabonye,crazy andenzeho.
Reka ntahe nawe uge kumureba ndazi ufite inkumbu zo kumubona!"
Chantal"inde ariko? Kugeza ubu sinshaka no kumubona ndetse n’inkuru ze tuzihagarikire hano hatagira n utwumva tukazaba abafatanyacyaha"
.
..
.
.
Michael nawe yakomeje kwibuka uko yari kunyanja,Hari umukobwa wahamusanze...
Gusa atari yagira ikindi abona yahise ashidukira hejuru ati"jin!"
James ati "niki weretswe ?”
Michael ati “mbonye Jin ! Ngomba kujya kumushaka” Ahita ahaguruka arasohoka......LOADING EPISODE 2
.
Urakeka chantal ari bumwumve mugihe yamaze kwishiramo ko michael ari umwicanyi?
NGAHO NTACO KURENZAHO AHUBWO DUTEGEREZE #EP2
Comments