logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 48

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR  LOVE
.
Episode 48
.
Twaherutse  Berus asabye ko yamarana akandi kanya n’Umwana akanamwoza.
.
Story  by Chrid Nandi Ishimwe.
.
Epiphanie  azana isabune y’Umwana . amavuta ye n’ imyenda yo kuza kumwambika amaze koga.
Berus arabifata.
Epiphanie aramureba ati” Berus uri sure  uraza kubishobora??
Berus ati” Rwose wigira impungenge umwana ndamwitaho neza.
Epiphanie ati” Sawa  ndaza  kugaruka kandi  nibinagucanga umpamagare.
Berus ati” Byose  biragenda neza.
.
Epiphanie  aramureka aragenda.
.
Tuze  mu cyumba cya Natty a abakobwa barimo kwikuramo imyenda baje bambaye
Lala ati”  Natty ubu ijoro ryejo uraza  kuba  uri umugore.
Natty araseka ati” Cyane rwose.
Jessy ati” Ariko Natty uri umuhanga pe naremeye.
Natty ati” Gute se wa gashwi we.
Jessy ati” Ibaze gukundana n’umusore mwibanga bikagera aho mugiye gukora  ubukwe.
Natty ati” Chr wanjye ntabwo akunda  ibintu bya social media na za status.
Mendy ati” Kubera  iki??
Natty ati” Ofcourse  kubera ko ari classic cyane.
Mendy  ati” Ese arihe??  ubundi wamutweretse   ku mafoto.
.
Natty araseka ati” Ni surprise.
Jessy ati” Wapi ubwo urashaka ko tuzamubona ejo mu bukwe.
Natty ati” Mbabwiye ko mukanya muza  gusangira  nawe.
Mendy ati” wow.
Jessy ati” nanjye amatsiko aranyishe pe.
.
Tuze  kuri Berus  akana yakazanye   muri dushe arimo  kukoza.  Akana  kaganira  mu mazi  Berus akabikunda  cyane
Akakabwira ati”Ibaze  tubaye turi umwana na Papa  si byaba ari byiza
.
Amaze  kukoza  aragafata neza agakura  mu mazi agashyira  mu isume  akaza  kugitanda.
Berus  ati” Mushisi wanjye wishimiye care ndimo kuguha??
Akana kagaseka maze   nawe agashyira  umunwa kunda  yako  akagahuha bimwe bishimisha abana..
.
Tuze mu rugo kwa Deva, Belly yicaye mu gitanda yabuze  ibitotsi, Deva yihindukije abona Belly yicaye mu buriri ntabwo asinziriye.
Deva ati” Wabaye iki Belly.
Belly ati” Ntabwo ntuje pe.
Deva ati” Belly waryamye. Ntabwo kurara wicaye biraza gukemura  ibibazi byose  ufite.
Belly ati” Ndabizi ariko  umutima wanjye uri kure pe!  Ndimo kwibaza ku mwana wanjye, ndimo kewibaza  kuri peru wanjye.
.
Deva areguka amufata kurutugu ati” Belly  aho bigeze naho ntabwo waruzi ko bizahagera. Rega nubwo   ukuri kwatinda ariko burya ntabwo   kujya guhera. Njyewe ndumva nuzuy ikizere.
Aba yongeye kumusubizamo inte.ge.
Dea ati” Ngaho turyame.
.
Bararyama.
.
Tugaruke kwa Natty  abakobwa baje muri saro, abakozi barimo gutunganya ameza magari cyane.
Mendy areba Natty ati” Sha wahamagaye cher wawe akaza akaba ari hano.
Jessy ati” Harya biba byemewe  ko umusore yaza mu rugo iwabo w’umukobwa  ejo barasezerana.
Mama Natty aba abatambitseho yumva ibiganiro byabo.
Mama Natty ati” Ntakibazo kandi rega umusore ari hano.
.
Abakobwa bagwa mu kantu.
Mendy areba Natty ati”Umusore ari hano ukaba urimo kumuduhisha??
Jessy ati”Ahari yaketse ko tumutwara.
Natty araseka.
.
Mama Natty ati” Mbarangire aho ari mujye kumureba.
Jessy ati” Yego mama
Natty ati” Mama  windagira  umugabo.
Mama Natty ati” Muzamuke hariya mu nzu yo hejuru.
.
Natty ati” Mama!
Mendy ati” Ese wareka tugashira amatsiko??
.
Tuze  kuri Berus bashaka kuza kureba. Arimo gusiga umwana amavuta. Arimo  kagaramye. Maze aragahindukiza agasiga no mu mugongo. Arimo agasiga ku kabuno hari icyo yabonye agwa  mu kantu!
Maze afata  umwana areba neza ku  kibuno  cyako  abona  afite  bimwe mwita abana. Abona afite abana batatu  bakoze ishusho ya  mpande eshatu. Amaze  kubibona gutyo  ubwonko busa  n’ubukangutse aba yibutse  undi muntu yigeze  kubona afite abo bana batatu ku kibuno. Isura  ya Belly iba imuje mu maso neza. Aba yibutse n’igihe yarimo amukorera message  bavuze kuri  abo bana Belly afite   ku kibuno.
Aribuka neza abaza Belly  ati” Chr  ubwo tuzabyara abana batatu ko aribo mbona ufite ku kibuno??
Belly araseka ati” ariko ibaze  ukuntu  bitangaje kuba bebe nawe  yaravutse  nkabo bana nawe  ku kibuno.
Berus ati” Waribyaye  .
Belly araseka.
.
Berus akomeza kumukorera ka message ati” Cyakora  chr niyo ahari nagira ibyago nkatakaza  ubwonko bwibutsa  utu tuntu turi  ku kibuno  cyawe twakinyibutsa.
Belly ati” Ubwo twabaye ikimenyetso rero.
Berus ahita adusoma.
.
Berus areba umwana arabyibutse  neza , ahita abona ko umwana ari uwe.
.
Udacikwa na Episode 49

Comments