Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Murio bagiye kumutwara nabi. Nolla we yaramaze gukubitwa aga hasi acika igisebe kumunwa.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Murio arimo guhangana n’abasore ba se baje kumufata kumbaraga. Nolla we ari hasi aho yaguye.
Shaffi afata Murio ati” Kuki ufunga umutwe??
Murio ati” Shaffy urabizi ntago nfunga umutwe ahubwo simpuza na Data.
Shaffy ati” none niba agushaka ngo mukemure ibibazo byanyu kubera iki utamwitaba.
Muri ati” Umva ndabizi ntakeza ka Papa
Shaffy ati” Papa wawe yadutegetse kugutwara. Muvandimwe rero ntago twakwemera kubura akazi kacu wihangane.
Muri ati” Mugende mu mubwire ko mwambuze.
Shaffy ati” Oyaaa nibyo byatuma tubura akazi kacu.
Murio arabareba .
Shaffy ati” ba umugabo wihangane tujyane kuneza cyangwa nyine abasore banjye bakujyane??
Nolla arahaguruka arongera aza imbere yabo ati” Cher wanjye yabakoze iki muramushakaho iki
Shaffi ati” Nolla byaba byiza woweuvuye muri ibi
Nolla ati’ Umva ntago muvana cher wanjye hano.
.
Shaffy areba Murio ati’ Murio bwira cher wawe abivemo.
Nola ati’ Iki se Cher wanjye yabakoze iki??
Murio ati” Umva Shafft ntaho njyana namwe muve hano mugende.
Shaffy ati’ Uhisemo nabi.
.
Abasore Shaffy yazanye nabo bafata Murio kumbaraga baraterura. Nolla asahaka guhangana nanone maze Shaffy aramufata.
Shaffy ati’ Wa kantu wab uzi ibyo ushaka gukina nabyo.
Nolla ati’ Mureke cher wanjye.
Shaffy agira umujinya aba agakubise urushyi.
Shafy ati’ Kwanza nawe bakujyane.
.
Abandi basore baba baashe Nolla nawe baramutwara.
Murio arabibona aravuga cyane ati’ Mureke cher wanjye.
Shaffy ati’ nawe turamujyanye kubwo kuturwanya ubwo araa kubona nawe icyo akwiye kubona.
.
Kuri Police Toresi yikora mu mufuka akuramo telephone yereka ozile ifoto ya Mia.
Toresi ati” Umugore wabonye bashimuta yaba ari uyu??
Ozile yitegereza ifoto ati” Yego niwe.
Toresi agwamu kantu arebana na Lucas.
Lucas ati” None waba uzi abamushimuse?
Ozile ati’ Oya sinabashije kubamenya bose ariko umwe muri bo nzi akabare akunda kuba arimo.
Toresi ahita ahaguruka ati’ Tugende ujya kumutwereka.
Lucas ati” Toresi buretse tubanze tumenye aamakuru neza.
.
Murio bamugejeje kwa se bamushyira imbere ye. Nolla naw bashyira aho. Kazola areba Murio cyane aramwitegereza cyane.
Arangije aza n’ imbere ya Nolla aramureba cyane.
Kazola ati” Aka ni kande??
Shaffy ati” Ni cher wa Murio.
Kazola ati’ Kuki we mwamuzany hano??
Shaffy ati’ Yaturwanyije cyane.
Kazola aramurebaaaa ati” aka mukareke kagende.
Shaffy ati’ Kandi kadutesheje umutwe Boss.
Kazola ati’ Ndavuze ngo mukareke kagende. Uwo narnekeneye ni umuhungu wanjye.
Shaffy ati’ Sawa.
Nolla ati’ Ntago mva hno ntajyanye na Cher wanjye.
Kazola arkarebaaa ati’ Eh urashaka kwigira intwari hano se??
.
Tugaruke kuri Police.
Toresi ati’ Afande reka tujye kureba uwo muntu yatugeza kubandi??
Lucas ari’ Umva wihubuka ariko.
Toresi ati” Mpubutse gute se?
Lucas ati’ Police ntago aruko dukora tubanza gutegura.
Toresi ati’ Umva kandi byabindi byanyu byo kubanza kwitinza mu mayira bitari ngombwa.
Lucas ati’ Toresi reka nkwibutse ko iki ari ikirego cya Police.nubwo ari umugore wawe wapfuye ariko uragendera kumabwiriza yacu.
Toresi aramureba aranamwumva ariko ntago abyakiriye neza.
.
Lucas areba Ozile ati’ Ozile wowe taha ya mu rugo ejo tuzaguhamagara tujyane ejo ujye kutwereka ako kabari.
Toresi ai” Ngo atahe kandi mubishize ejo.
Lucas ati” Watwaye ibintu gacye??
Toresi ati” Nonese ubundi aya masaha mugiye kuba mukora iki??
Lucas ati’ Tugiye gutegura uburyo bw o kuzafata uwo muntu.
Toresi ntago abyumva neza.
Lucas ati” Ahubwo nawe taha. Ejo tuzaguhamagara tumaze kumfata.
Toresi aramurebaaa ati’ Sawa.
.
Toresi ava muri Police arataha. Ageze hanze ashakisha ozile aho aciye aramubura. Maze afata telephone aramuhamagara iba compose.
.
Tugaruke kwa Kazola
Shaffy aho kurekura Nolla nkuko bamubwiye yaramugumyanye ahubwo maze amuzana mu kizu.
Nolla ati” Kunbera iki muzanye hano kandi bababwiye ngo mundekure.
Baramuseka.
Baramuzana mu kizu.
Nolla arabareba ati’ Murashaka iki mwandetse nkagenda.
Shaffy ati’ Ariko wigeze intwari y’urukundo uvuga ko uza kuva hano ujyanye murip wawe. None urabyibagiwe??
Nolla arabareba,
Shaffy ati” Umva wagikobwa we nkubwire ahari ntago ugira amatwi ese ntago wigeze wumva ko hano ari mu rugo kwa Murio?? Non yaba ava hano ajya he??
Noll ati” Yavze ko adashaka kubonana Papa we.
Shaffy ati’ Urinde wowe wo gutandukaye umwana na se??
.
Tuze mu nzu Shaffy arikumwe na Kazola bicaranye muri Office ya Kazola.
Murio ati” Papa uranshakaho iki ko nakureyse ugakora Business zawe.
Kazola ati’ Wa rwana we wakabaye unshimira ko nakuvanye kumuhanda nkakugira umuntu.
Murio ati” Warakoze.
Kazola ararakara ati” narakoze gusa.
Murio ati” None uragira ngo nkushimire gute. Imana izaguhe umugisha.
Kazola akubita kumeza ati” Ziba.
.
Murio araceceka.
Kazola ati’ Gute waje kuba imbwa. Njyewenagutakajeho imbyanjye byose no urashaka kumbera igihombo?? Umva ugomba kujya mu kazi kanjye bitaba ibyo nkakwica.
.
Kurundi ruhande Toresi arimo gutaha aza ku kazi Penomo aramureba.
Penemo ati’ Bigenze gute??
Toresi ati’ Bitangiye kugera heza. Hari umuntu umwe uzi umwe mu bantu bashimuse umugore wanjye
Penemo ati” Wawooo ahari hari igihe umugore yaba agiye kubona ubutabera.
.
Toresi afata telephone ahamagara Jolly. Jolly ari we mu rugo ariko ntago ameze neza. Abona Toresi aramuhamaaye kuri telephone .
Yibaza muri we niba amwitaba cyangwa amureka kuko yatangiye kugira ikibazo cy’uko wasanga umutima yambaye warahoze ari uwa Mia.
Telephone arayireba gusa pe yanga kuyitaba. Ndetse Toresi amuhamagara inshuro nyonshi Jolly yanga kumwitaba burundu. Sasa Torese atangira kumva ahangayitse nawe.
.
Tugaruke aho Nolla ari, Shaffy n’abagenzi be barashaka kumufata kungufu. Abagabo batangira kwikuramo imyenda Nolla areba.
.
Toresi ku kazi atangira guhamagara Nolla kuri telephone nawe ntiyamufata. Kumbe Nolla ari mu bihe bibi cyane abagabo bagiye kumufata ku ngufu.
Nolla atangira guhangana nabo. Ariko abagab baramufata.
Shaff ati’ Umva guma hamwe. Murio waramuhaye natwe duhe.
Nolla ati’ Mbahra iki??
Shaffy ati” Urumva watwima gure nawe Imana yaraguhereye Ubuntu.
.
Shaffy aragafata akubita urushyi kagwa mu ntebe..
.
Udacikwa na Episode ya 21
Comments