Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Bambi atwite.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Gisa na Bambi bari mu ihema ryabo, Bambi aryamye agaramye Gisa amuri hejuru arimo gusomagura inda ye. Yishimiye cyane inkuru nziza yababayeho yo kuba Bami atwite.
Gisa ati” Bambi ukomeje kuzana umugisha mu buzima bwanjye.
Bambi ati” Urawukwiye.
.
Uko bavugana Bambi amarira arimo gutemba kumatama ye, Gisa arabibona maze akoresha ikiganza aramuhanagura.
Gisa ati” Aya marira ni ayiki rukundo.
Bambi ati” Ndumva ntazi ukonabaye muri njye.
Gisa ati” Ese hari ikibazo.
Bambi ati” Oya ntago ari ikibazo ahubwo ndumva ibirikumbaho birenze cyane. iki kibaye ni ikintu cya kabiri kidasanzwe kibaye mu buzima bwanjye.
.
Gisa aricara neza maze amtega amatwi.
Bambi ayi” Ikintu cya mbere ntakerezaga ko cyaba mu buzima bwanjye ni ugushaka Umugabo. Numvaga ntazigera nshaka kuko natekerezaga ko ntazapfa kubona Umugabo uteye neza nkuko nshaka, numvaga uwo mugabo atabaho ntaho wamukura. Ntago numvaga ko byashoboka ko nazabona Umugabo mwiza unkunda utantwaza a,ategeko ye. None ibyo nabonaga nk’iznzi byaje kuba. Icya kabiri kibaye niki cyo gutwita. Ntagitekerezo narinarigeze ntekereza muri njye cyo kuzagira umwana. Ntago numvaga ko njye nzigera ntwita. None dore nabyo birabaye.
Gisa ati” Bambi ntago warubize ariko ibyari imbere yawe byari byiza gusa.
Bambi ati” Niyo mpamvu umuntu aba dakwiye kuvuma ahazaza he cyangwa kuvuma ahazaza hu muntu utazi.
Gisa ati”Nibyo.
Bambi aramureba ati”Ese ubu nzabyara mbe umubeyi mwiza kuruyu mwana.
Gisa ati” Cyane. maze nubu wmaze kuba umubyeyi.
Bambi ati” Uwuhe mubyeyi se
Gsa ati” Ntiwabaye Mama w’Igihugu se ubu afata abana benshi urera.
Bambi araseka.
.
Gisa agaruka kunda ye arayisomagura cyane,
Bambi aramufata ati” Urigutuma hari ibizamuka muri njye.
Gisa ati” Urabishaka twibarangure?
.
Tuze mu bwami mu masaha ya mugitondo Rukara, Ntare na Rutare barikumwe barikumwe n’abandi basirikare barimo gutegura igitero gikaze cyane bagiye kohereza aho Gisa na Bambi bari ngo babarangiriziyo.
Ntare na Rutare bafate ibyishimo byinshi cyane byo kuba bagiye kwigarurira ubwami.
Rukara ati” Twohereze abasirikare bangana iki?
Ntare ati” Twohereze igitero kinini cyane kuburyo nyine bataza kubasha kwirwanaho.
Rukara ati”Twohereze abasirikare 500. Nitekereza niyo Bambi na Gisa baba bazi kurwana ntag bakubita abasirikare 500 rwose ibyo ntaho byabaye.
Ntare ati” Oyaaaa Babi nabonye wagira ngo afite abazimu barwanire amuri we uhereza abasirkare 2000.
.
Rutare na Rukara baramuseka.
Rutare ati” Nawe vana igikabyo aho.
Ntare ati” Nyamara munyizere Bambi njye narwanye nawe wagira ngo afite amadiyomni arwanire muri we.
Rukara ati” Ntakibazo uko ubishaka.
Ntare ati”Kandi ninjye uza kugenda nyoboye icyo gitero.
.
Gaju nawe aba arahageze aho bari gitegurira urugamba.
Rutare ati” Oya ntago uza kujyana nabo.
Ntare ati” Kubera iki se njye ndashaka kuza kwiyicira Bambi cyangwa nkamureba apfa nabi yo gatsindwa.
Rutare ati”Umva ntaho ujya ntago uza kujyana nabo. Ntago dushaka ko bije kugenda nabi byazagaragara ko aritwe twagambanye.
Rukara ati” Rutare aravuga ukuri. Muri twe ntanumwe ujyana n’igitero.. ngiye gushaka undi musirikare mpa inshingano zi kuza kuba ariwe ugabye icyo gitero.
Ntare ati” Uwo yaba nde?
.
Rukara ati” Yitwa Kaninga.
.
Kaninga aba araje Rukara amuha izo nshingano.
Rutare ati” Hari ikindi kintu ntekereje. Abasirikare bagiye kugaba igitero bagene batambaye imyambaro y’abasirikare binaha. Bagende bambaye bisanzwe kugira ngo Bambi na Gisa babone ko batewe n’amabandi atari abasirikare binaha babateye. Ibyo nabyo byazadufashe biramutse bigenze nabi.
Ntare ati” Ariko se bigenda nabi gute? Ubu urabona Bambi na Gisa bazarwana n’abasirikare 2000 bakabavamo bu ahubwo ni nkaho bamaze gupfa mubabare nk’imirambo.
Rukara areba Kainga ati”Uhawe akazi ko kujya kurangiza Bambi na Gisa kandi abasirikare ujyanye mugende mwiyoberanyije.
Kaninga ati” Yego.
.
Twigarukire kuri Gisa na Bambi disi bo barishimye cyane ntago bazi ko bagiye kubwaho igitero kirenze cyane.
.
Gisa ahetse Bambi kumugongo barimo kuzamuka hejuru cyane ku kanunga kumusozi bariho. Bagera hejuru maze bambi ava mu mugongo bitegereza neza ikibaye bariho bareba hakurya kure yabo ni mu mujyi wo mu bwai bwabo.
Gisa areba Bambi ati” Mwamikazi witegereje ubwami bwawe ugiye kuzagira agatangaza.
Bambi afata Gisa mu nda ati” Ibyo njye nawe tuzabikora hamwe.
Gisa ati”Imbaraga zanjye nawe zihuriye hamwe nziko tuzakora ibyiza bishoboka mgihe cyacu.
Bambi ati” Nanjye ndabihamya.
.
Tugaruke mu bwami Ntare arikumwe na Kaninga urimo gutegura ingabo agiye kujyana nazo.
Ntare ati”Kaninga hari akandi kazi ngiye kuguha kuruhande nimara kuba Umwami nzahita nkwitura neza cyane.
Kaninga ati”Mbwira.
Ntare atiz’ Uze kunzanira umutwe Bambi Numara kumwica. Uwukate uzawunzanire.
Kaninga ati” Ibyo ndaza kubikora.
.
Kurundi ruhande Rutare arikumwe na Gaju barimo gukata mu bwami bivuganira.
Rutare ati” Ese Gaju niba utarakundaga Ntare kubera iki wabanje kujya kuri we.
Gaju ati” Nabonaga wowe ucecetse cyane utavuga namunyuzeho nshaka kwegera wowe ariko burya ni wowe narinarakunze. Kandi ninaweufite ubwenge uriya muvandimwe wawe ni urugoryi ruraho gusa.
Rutare ati” Ariko ni Umuvandimwe wanjye.
Gaju araseka ati” Nubwo uba umwitayeho cyane ariko mpamya ko we aba atakwitayeho aramutse abonye imbaraga ntago yaba akibuka ko wowe nawe muva mu nda imwe.
Rutare aramureba.
Gaju ati” Ahari hari igihe nkubwira ibi ukumva ko wenda ndimo kuguteranye n’Umuvandimwe wawe ariko siko bimeze . Rutare mba mbikubwira kugira ngo uzagire amakenga.
Rutare arabyumva.
.
Tuze kuri Gisana Bambi baracyibereye hejuru kugasongero kumusozi barimo kureba ikibaya gitangaje cyane.
.
Gisa areba Bambi ati” Reka ndebe uko nigenza nibohore mdumva meze nabi.
Bambi ati” Ugiye kwihagarika.
Gisa ati” Oya ngiye gukora byose.
Bambi ati” Genda.
.
Gisa ajya kuruhande ahantu yikinga kugiti akoraibyo akora. Bambi we akomeza kurab iyo mu mirambi myiza.
Kumbe aho Gisa asutamye hari inzoka irimo kuza imisanga ntago arimo kuyibona inzoka imugeraho iba imurumye ku kaguru ataka rimwe Bambi ahita aza gutabara aramufata abona inzoka iramurumye kandi arumwe n’inzika mbi cyane y’ubumara.
.
Bava hejuru bagaruka hepho aho barikuba Bambi ahita afata icyuma vuba aramubaga aho imurumye amena amaraso.
Bashakisha vuba umuti w’ibyatsi wamufasha aho bamwitaho, Bambi afata igitambaro aramuhambira vuba vuba maze bamujyana mu buriri. Gusa ameze nabi cyane.
Gisa ati” Ntago nshaka gupfa aka kanya.
Bambi ati” Ntago uza gupfa.
.
Bambi areba Sola ati” Sola ba utegegura ibintu dusibire I bwami ajye kwitabwaho n’abaganga.
.
Kumbe uko baraho hari abasirikare igitero baje kubarangiza.
.
Abarinzi babo babiri bararinze babona hasi mu kibaya haturutseyo igitero gikaze cyane. bakurayo inkota .
Bambi asohotse hanze abona abarinzi babo bafite bafite inkota zabo mu ntoki barimo kureba iyo hepfo.
Bambi ati” Habaye iki
Abarinzi ati” Turatatswe kandi twatatswe n’igitero kinini cyane.
Bimbi yikangamo agiye gusubiramu ihema abona igitero gihise kibageraho.
.
Udacikwa na Episode 36
Comments